Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
duheruka biju na nely bari guserera bapfa eddy nawe akabitambika akabakiza. Ubu nibwo dutagiye inkuru yacu icyo nagusaba nugusoma episode zose.
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le.
.
inkuru yacu tuyitagiriye nu bundi mu ishyamba rya rugaza. Eddy yagerageje gukiza biju na nely bicaye kurutare bari kumva icyo eddy ababwira.
eddy ati: simbazi nange nimunzi ariko ndifuza kubamenya. None murapfa iki?
mwembi mwaje kukazi kamwe nimutagira muserera biragenda gute ibya akazi kanyu?
nely yumva koko nibyo. Aragije asaba imbabazi biju barababarirana.
eddy ati: noneho rero sinogera kuganira nabo ntazi munyibwire nange mbibwire tumenyane.
biju ati: nge rata nitwa biju niyo mazina yange.
nely nawe ati: nange nitwa nely...
eddy arikanga ati: nely ?
nely ati: yego uranzi?
eddy ati: keretse nimba ndikurota .naho bundi sibyizera.
nely ati: urota ibikise kandi?
biju asa nkufuha ati: ibyo byo kurota bireke utubwire izina ryawe nawe.
eddy ati: rata nely banza ubwire. Mama na papa mwarabishe?
biju aba arasetse ati: singaho nely abaye umwicanye.
nely we ati: umbabarire rata ntabwo ndikumva neza ibyo uvuga.
eddy amufata ikiganza ati: umva nely ninge eddy uzi ninge twari inshuti.
nely ati: eddy wahe ko ntakuzi.
eddy we ati: harya murugo iwanyu sihirya yiri shyamba?
nely ati: oyaa.
eddy yumva arasebye ahita amurekura ati: nibwo buryo numvaga nakubwiramo izina ryange.
nely ati: warunkanze nukuri.
eddy mukumvako atariwe yakekaga ahita acika inege ati: rero mushake uburyo murara muvuye mwiri shyamba.
nely ati: kubera iki?
eddy ati: mumwijoro turahiga kandi iyo duhiga inyamaswa ziriruka rero mugende hataza kugira ibarya.
nely ati: nubundi icyo twashakaga twakibonye reka tugende.
biju ati: ariko hagati aho nzagukumbura musore.
eddy ati: ninge ahubwo uzabakumbura cyane.
nely ati: ahari rata tuzagaruka mwiri shyamba wenda tuzogera duhure.
eddy ati: rero ubwo giye kureba mugenzi wange.
eddy arahaguruka aratambuka aragenda biju aba aramwegereye amuhereza ifoto ye ati: musore nge nari nakwikundiye akira iyi foto yange wenda nunkumbura uzajya unyibuka.
eddy arayakira ubundi arigendera.
abandi nabo bapakira ibyo bari bamaze kugira basubira mumamodoka bava mu ishyamba.
:
:
kurundi ruhande kuruganda liky yaje yiruka yinjira mubiro bya fanc ati: nyakubahwa nzanye inkuru nshya.
franc ati: mbwira ,inkuru yihe?
liky ati: yakipe iragarutse kandi ibyo twayitumye yabibonye.
franc ahita ahaguruka ati: bari hanze se?
liky ati: oya bari munzira baza nyakubahwa.
franc arogera aricara ati: ririya shyamba nari ryizeye rwose.
liky ati: bisa nkaho noneho ya product tuyigezeho.
franc ati: oya rya soko turaritsindira aho bukera.
:
:
kurundi ruhande elisa ari kuganira na papa we na mama we bicaye murugo.
elisa ati: mama, ndamutse koko nsanze amakuru bosco yaduhaye ariyo nahita jya mumugi nkajya kumufasha tukarebako twagarura nely wacu.
mukamana ati: wibibwira nawe uri gutuma mukumbura. Yooo! O. Umwana wange disi.
jack ati: nyamara wasanga nely wacu akiriho.
elisa ati: ayo mahirwe nayo nagira. Nsanze aribyo nanezerwa.
:
:
tuje kuruganda nely nabagenzibe bari bahageze franc na manager liky baza kubakira.
franc ati: mwakoze akazi keza bakobwa ejo mbemereye akaruhuko.
nely ati: urakoze nyakubahwa.
franc ati: muge kuruhuka ibindi abandi bakozi barabikora.
liky ati: reka geze nely murugo .
franc ati: aho waba ukoze neza.
:
:
mu ishyamba ho eddy yacitse inege byanze pe aho yicaye arikurira yumva kamanzi amubwira ati: ushatse wakwigendera musore muto ukajya kureba nimba ababyeyi bakiriho cyangwa nimba barapfuye.
eddy ati: urakoze muze noneho ndagenda mugitondo.
:
:
sasa kurundi ruhande, nely nawe ageze murugo ashimira liky umuzanye ubundi arinjira asanga rititsiya arigushaka ibya nijoro.
nely ati: wiriwe mama, ndaje nkufashe humura.
rititsiya ati: mwana wa zanyamaswa urazirokotse
nely ati: wagizengo se nizari zimitanye.
rititsiya ati: imana irakoze yo yakurinze.
nely ati: ndayishima nukuri.
rititsiya ati: noneho iyambure uze umfashe turebeko twava mugikoni kare ibindi urabibwira nyuma.
:
:
sasa baratwereka nkibisanzwe eddy na kamanzi bari kota umuriro arinako biyokereje ibijumba ninyama banaganira.
kamanzi ati: nibwo nabonye bwambere ureka abantu bakinjira mwishyamba.
eddy ati: ariko....
kamanzi ati: ntabusobanuro nyeneye humura. Ejo tuzajyana kwereke aho iwanyu bari batuye ubundi nawe wigendere uge gushaka ubuzima bwiza.
eddy ati: muri bariya bantu harimwo umukobwa witwa nely...
kamanzi ati: ibyanyu byose ntabyumvise. Wikwirirwa ibibwira rya uruhuke ejo uzagenda.
:
:
kurundi ruhande nely,gad,rititsiya na minani bari kumeza arinako baganira.
gad ati: nely tubwiri ririya shyamba rimeze rite?
nely ati: ahubwo mubanze mubwire twari dutuye hafi yaryo kera?
rititsiya ati: wowe wari ukiri umwana ntubyibuka ariko niho twari dutuye.
nely amara akanya atekereza kumagambo eddy yamubwiye kare ati: simwari mutuye hirya yiri shyambase? Akogera akibuka amubwira ati: ndi eddy inshuti yawe yakera?
gad ati: nonese nely kuki ubitubajije?
nely ati: nahageze mbona nsankaho mazi.
rititsiya ati: nihariya twavuye rero.
nely ati: nahageze rero mbona hari kuca mumaso.
.
nely aba yanza kubabwirako yahuye na eddy arabibahisha hanyuma amasaha yo kuryama aragera nely yandurura ibyo baririyeho ubundi nawe ajya kuryama.
.
mugitondo cyakare arabyuka aritegura ngo age kukazi kuruganda. Gad nawe aritegura ngo age kukazi kuri police.
nely ati: uranze neza ubaye umu police?
gad ati: narabikubwiraga ariko .
nely ati: gira rero uge ureganura abaregana.
.
.
twiyizire mu ishyamba ,eddy nawe yabyutse kamanzi hari imyenda yamuzaniye.
eddy yarayambaye araberwa aragije kamanzi amuhereza imbage apakiramo utwashoboye.
kamanzi ati: aho ugiye ni mu isi yabagira nabi. Abagome nabambuzi na bicanyi nibo bayizeguruka. Uramenye uzafashe ukeneye ubu fasha kandi uzarindi ukeneye uburinzi kandi ntukagire ntabi.
eddy ati: byose ndabyumva muze.
kamanzi ati: akira utu dufaranga tuzagufashe.
eddy arunama ati: urakoze muze kandi nzagukumbura.
.
eddy aragije arasezera aragenda.
.
.
eddy ahantu hambere yabanje kunyura nikwitogo ryiwabo arabanza aricara ararira ubundi hashize nkisaha arahaguruka ajya mumugi. Akigera mumugi yabanje kuharagarira urabyumva nawe nibwo bwambere yarawugezemo. Agihagaze yitegereza amazu ageretse kuyandi hari uwamugonze.
eddy mukumanuka ngo arebe umugonze .
umugonze arasakuza ati: bundi muba muhagaze mureba iki?
eddy mukumureba asanga ni biju. Biju nawe mugusanga ari eddy arakomeza aramwitegereza.
eddy ati:.................
..................
.......................loading episode...5
.
ati iki yemwe?
ese ko eddy yogeye guhura na biju biragenda gute?
eddy avuye mu ubuzima bwo mu ishyamba aje mu isi itajya isekera abantu . Urambonera azayishobora?
.
hagati aho nange negereje ko hari icyo mwa mbwira mukinyujije kuri: 0738591153 Cyangwa 0780786300.
ese mwe ko munyihorera inkuru ihagaze mwakwishima?
.
|:::::::::::::::::::::::::navio-nv::::::::::::::::::::::::|
Comments