Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE.
.
Episode 12.
.
Twasize Bella ababaye cyane arimo abaza Imana impamvu ibyiza byayo bitaramba.
.
Writer Chris nandi Ishimwe.
.
Nyuma yo kwibaza gutyo ikibazo adafitiye igisubizo amara akanya apfukamya ho imbere y’igitanda. Yumva umunezero wose yaramze kugira urimo kuyoyoka yumva. Abura uko yifata , yumva arimo kubura umwanya muri we. Nyuma y’amasaha abiri yose apfukamye aho abona guhagruka yinjira mu buriri ajya mu mashuka. Muri we yishakamo uko afata umutima we ngo ntabindiheho akabwira ati” N’ubundi Umugabo wanjye ndamuzi kuki n’ubundi narinabyizeye??
.
Akibwira gutyo agira ngo ngo bimufashe guturisha umutima we. Umwanya umwe akumva ariyakiriye ndetse yakiriye ko ntacyahindutse. Ariko undi mwanya waza yakwibuka uko umunsi warumeze, amarira akaba azenze mu maso. Ariko akihanagura akikomeza.
Akongera akibwira ati” ntacyabaye kibi. Ahubwo wenda akazi kabaye kenshi kuri we.
.
Ibyo byose yibwira ni byo kugira ngo yihumurize abashe no kuba yasinzira. Ariko amasaha ane arashira yose yananiwe gusinzira kubera ibitekerezo.
Akibiwira ati” Kubaho mu buribwe bungana gutya bimaze iki? Gushaka bimaze iki?
.
Arigaragura mu gitanda abura ibitotsi yakwibuka ibihe yari yagirnye kare n’Umugabo akumva arushijeho kubikumbura kandi Umugabo ntawe aribubone amaze kumukupa ubwo yamuhamagaraga.
.
Aha ni hamwe ijoro riba rigiye kuba rire. Abonye gusinzira byanze arahaguruka maze atangira kwiririmbira. Bigeze hafi saa munane z’igicuku afunga amaso arongera arasenga ati” Mana basi turisha umutima wanjye umpe gusinzira ndagusabye.
.
Amaze gusenga arongera araryama. Uko aryamye yakumva igikomye akagira ngo basi ni Umugabo utashye ariko akamara akanye ategereje ko yinjira mu nzu agaheba.
Cyakora bibaye saa cyanda abona agatosti.
.
Buracya mugitondo ahindukira areba ko Umugabo yatashye abona ari wenyine mu buriri ahita amenya ko Umugabo yaraye iyo.
.
Afata umutima we arihanga maze arabyuka ajya muri dushe koga aritegura neza ngo ajye mu kazi.
Asoje kwitegura ava mu cyumba ahura na Seffa nawe yamae kwitegura. Seffa ahita abibona ko mama we atmeze neza.
Seffa ati” Mama ihangane.
Bella ati” Ndakomeye mwana wanjye.
Seffa ati” Ni ukwikomeza.
Bella asekamo ariko atabishaka.
Seffa ati” Ndi mukuru mama mbasha kubona byose kandi nkasobanukirwa. Gusa uko wabuze Umugabo wawe nanjye niko nabuze Papa! Kandi mama niba gushak aruku bimera bimenagura umutima njye sinzashaka. Sinzashukwa n’amagambo y’umusore wariwe wese ambeshya ngo arankunda.
.
Bella ati’ Reka tujye kwishuri nanjye njye mu kazi.
.
Baza mu modoka.
Seffa ati”Maa urumva umeze neza kuburyo uri butware.
Bella ati” Ntabwo meze nabi ndabibona wa mwana we.
Seffa ati” Bararyana guhekenya ibintu byiza ariko bitari butinde mu kanwa. Byarutwa ahubwo ugakomeza ugahekenya ibishariye.
.
Baragenda. Bella ntabwo ameze neza mu mutwe. Ageze Bella kwishuri rye maze we arakomeza ajya mu kazi.
Arimo agenda afata telephone ahamagara Umugabo. Umugabo noneho aramwitaba, byibura kuba amwitaye yumva hari icyo bagabanyije muri we.
Bella ati” Bjr.
Rumio ati” Bjr. .
.
Bella abura iriindi jambo yavuga. Rumio yumva Bella yacecetse ati”Bite ko umpamagaye ukaba utavuga.
Bella araturika arira ahubwo.
Rumio ati” Umpamagariye kunyumvisha amarira yawe se? wabaye iki ubundi??
Bella arihangura ati” Ntacyo. Nuko ijoro ryose naraye nkuhangayikiye.
Rumio ati” Wihangayika rero meze neza.
Bella ati” Waraye he??
Rumio ati” Naraye mukazi.
Bella ati’ Ese cher umfata ute?? urara mu kazi ntwanamesnysha nk’Umugore wawe??
Rumio ati” Nahuze.
Bella ati” Njyewe ariko naguhamgaye urankupa. Nyuma unakuraho telephone.
Rumio ati” Ntayo nakyeho yahise izima.
Bella ati” Waraye aho mu kazi se??
Rumiio ati” Yego.
Bella ati” Sawa.
Rumio ati”Sawa.
.
Bella ava kuri telephone akomeza urugendo. Arimo agenda abona Umugabo we asohotse ahantu muri hotel arikumwe na Derlene. Bella ahita agabanya akavuduko agenda gake areba amazina yiyo Hotel yitwa kATIMA HOTEL. Abona niho Umugabo we asohotse arikumwe na Darlene. Akibabona yibuka igihe bari bagiye muri show y’Umugore wa Paul yigeze kubabona basomana nubwo atabitinzeho.
.
Abona binjiye mu modoka baragiye. Bella nawe gukomeza mu kazi ke biba baranze akata imodoka akurikira Umugab we.
.
Baza ku kazi ku mugabo, Bella yabakurikiye abona Rumio asohotse mu modoka yihuta maze aza krundi ruhande rwicayemo Darlene amufungurira umuryango. Ibintu atarakorera narimwe Umugore we.
.
Darlene avamo arimo aseka. Byose Bella arimo kubireba.
Darlene ati” Urakoze.
Rumio ati” Hakoze wowe.
.
Rumio ati” Tugende.
.
Bagiye kwinjira mu kazi Rumio aba abonye imodoka y’Umugore we ahita abwira Darlene ati” Wowe ba ugiye ndaje nkusange muri Office. Darlene aragenda maze Rumio aguma aho ahagaze Bella ahita ava mu modoka nawe aza musanga.
Rumio ati” Ni kua ryari umugore wanjye anyomeka?
Bella ati” Ntabwo nakomotse mabonye muva muri hotel kandi warumaze kumwbira ko waraye hano mu kazi.
Rumio ati” navuye hano njya hariya muri hotel mu nama.
Bella asekamo ababaye ati” Ariko yari inama yawe nuriya Mukobwa?
Rumio ati” Gabanya itiku. Ubundi itiku ufite n’iryiki. Uriya mukobwa ari mu kazi nkuko nanjye ndi mu kazi company yabo irashaka kugira imikoranire na company yanye.
.
Bella yitegereza umugabo weeeee yumva ababaye rwose bitabaho ati””
.
Udacikwa na Episode 13
Comments