logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 11.
.
Duheruka Bella yishwe n’akanyamuneza ku munsi udasanzwe umugabo we yamuhaye.
.
Writer Chris nandi Ishimwe.
.
Uko aryamye mu buriri arimo kwisetsasetsa burikanya arumva yizihiwe n’ibyishimo muri we, urwunyunyu rw’ubuzima arumva rugenda muri we.  Afata telephone arongera ahamagara  Shella. Shella aramufata.
Bella ati” Mufite akazi kenshi se??
Shella ati” Ntabwo ari kenshi cyane.
Bella avuga aseka ati” Umva ntabwo ndimo kubasha kwifata.
Shella ati”Ndumva umugabo wawe yaghaye ibihe.
Bella ati” Sana! Ubundi urugo  nuku rwakabaye. Ubundi kuki ingo zigomba kuba zimeze nka mahwa ajomba??
Shella ati”Nuko ahari gushaka biba bimeze nk’umuhango buri muntu wese azanyuramo cyangwa azakora. Ariko impamvu yo kubana kwa bantu uba usanga yirengagizwa.
Bella ati” Njyewe uyu  munsinibwo numvise ibyiza byo gushaka. Ariko nanone mfite ubwoba.
.
Shella ati”Ntabwo wasenze??
Bella ati” Isengesho ntabwo ririmo kuva mu mutima wanjye.
Shella ati” Imana ibane .
Bella ati” Ariko ndumva merewe neza. Ahubwo reka muhamagare.
.
Akupa Shella maze ahamagara Umugabo yumva yizihiwe kuvugana nawe akamubaza niba yageze mu kazi amahoro nuko akazi kameze gusa Umugabowe ntiyamufata. Bella ahita amwandikira sms amubwira ati” Chou akazi banza kabaye kenshi uze kwiyitaho ndagutegereje utashye rukundo rwanjye.
.
Rumio ari mu kazi  telephone ye irasona arebye abona ni Umugore we umwandikiye sms arayirebaa ntiyatindaho yikomereza akazi.
.
Kumugoroba Seffa avuye kwishuri yinjiye mu nzu maze abona muri salamanger hara ibisorori bahateguye ajya kureba.  Ageze imbere y’ameza abona akandiko  gato yasigiwe na Papa  we kanditseho ngo” Mukobwa wanjye w’igikundiro umeze ute? Uze  kuryoherwa ibyo nibyo naguteguriye.
Seffa abona ibyo kurya barasamaje cyane maze afata isahani ararura aryaho yumva birarenze cyane.
.
Aba aje mu cyumba cya mama we  abona mama we ameze neza cyane arishimye.
Bella ati”Ma fille uratashye??
Seffa ati”YegoMama!
Bella ati” Bone apetit  arumva papa wawe atadukoreye agashya.
Seffa ati” Nonese burya papa azi guteka gutya??
Bella ati” Nanjye natunguwe cyane.
Saffa ati” Mwirirwanye aha??
Bella ati” Yego 
Saffa ati” Mbega umunsi wanshitse. Ubundi papa yajya afata umunsi wo kubana natwe  ntajye mu kazi.
Bella ati’ Turaza kubivuganaho nawe. Kandi araza kutwumva kuko nabonye yabaye ukundi.
.
Kurundi ruhande Rumio ari mu modoka arimo kwerekeza kuri ka kabari  we na ba Paul bajya bahuriramo bakanywa.
Ahageze aparika imodoka vamo maze afata telephone ahamagara Darlene.
Ati” Dar urihe njye ko nahageze.
Darlle ati” Wait.  Iminota 5.
Rumio ati” Ntakibazo ndagutegereje.
.
Nyuma y’iminota 5 Darlene aba arahageze ahita agwa muri Rumio imibiri irahura cyane.
Rumio ati” Welcome.
Darle ati” Asante.
.
Rumio amufata akaboko maze barinjirana basanga Jules na Paul bariteretse.
Jules na Paul babonye uko Rumio na Darlene binjiye bafatanye baraseka cyane.
Rumio ati”Niki se kandi mwebwe.
Paul ati” Cyakora uwomukobwa. Ariko umubano wanyu  ushingiye kukuba mwariganye gusa.
Darlene na Rumio bararebana maze baraseka.
Rumio ati” Oya byanaba n’ibirenze.
Jules ati”Rumio nawe umazew gusobanuka.
.
Rumio uko yibereye mu kabari, Bella aramutegereje yicaye muri saro niwe arimo gutekereza gusa ategereje.
Seffa  aba aje muri Saro areba mama we ati” Mama uziko utegereje papa nkaho uri  umwana nawe.
Bella araseka ati”  Papa wawe ni urukundo rwanjye. None namutegereza gute.
Seffa araseka  nawe aricara areba ku isaha ati” Nonese ko yatanze gutaha?/ nibwiraga ko ari butahe kare.
Bella ati” Ari mu nzira ndimo kubyiyumvamo.
Seffa araseka ati” Uyu munsi ko mbona waguhinduye??
Bella araseka ati”Ndumva nezerewe! Kandi ndimo gushima Imana nanayisaba gukomeza umutima mwiza nabonanye Papa wawe udasanzwe.
.
Saffa ati” Ahari ubwo nanjye agiye kuzajya anjyana kwishuri. Nanjye ni ubwa mbere papa yantunguye nkabyumva.
.
Barategereza  amasaha arakura cyane. Bella atangira  guhangayika.
.
Kumbe uwo ahangayikira  yishimanye na Darlene. Darlene amiwcayeho barimo gusangira inzoga hacamo akanya bakaba baransomanye.
Rumio ati” Ibihe urimo kunjyanamo wowe??
Darlene ati” Hari ikibazo cyabyo se??
.
Bella arahamagara, telepphone irasona n’abandi bose barayumva.
Jules ati” Umugore aratangiye.
Paul ati” Njyewe njya nza hano nayishize mu kadege.
.
Rumio areba telephone arayikupa ahita anayishyira mu kadege. Bella abonye Rumio amukupye  yumva ikintu gikubise mu mutima. Yongeye guhamagara noneho iba  compose. Arongera arahamagara nabwo.
Seffa arabibona ko mama we ataye umutwe maze aza hafi ye aramufata ati” Mama wita umutwe, niki kigiye kugutungura?
.
Bella acika intege maze bajya kwiryamira aza mu cyumba cye ababaye cyane, apfukama imbere y’igitanda.
Abaza imana ati”Nyagasani mana yanjye kuki ibyiza byawe bitaramba?
.
Udacikwa na Episode ya 12.

Comments