logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP48

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
" hashimwe Imana yogeye kudutiza undi munsi. Hashimwe rurema wogeye kuturemera undi mucyo. Natwe mureke tumugandukire tumwubahe kuko abikwiye. Mureke tumuheshe icyubahiro kugirango ubwo azaza azatwambike ikamba ry'ubugingo buhoraho tuzabane nawe m'ubwami buganje amahoro n'ibyishimo gusa."
.
Duheruka James yinjiye ibwami. Kandi twasize Jack arikwibaza ikibura ngo yicari kuntebe ikomeye cyane intebe idapfa kwicarwaho n'ubonetse wese. Ese arayicaraho cyangwa?
.
Inkuru ya Navio kki dable le akaba ari nawe uyiyandikira. Mbahaye ikaze.
.
Dutangiriye kuruhande rumwe aho Natete wafashwe kungufu na Jack akiryamye bidatinze yarakangutse mukureba abona ikariso ye irihasi ahita atangira kurira mukanya nkako guhumbya Fideri papa we ahita yinjira atungurwa no gusanga umukobwa we w'igikundiro ari kurira aramwegera amwicara imbere ati:" urarizwa n'iki Nate?"
Natete avuga arira ati:" Jack."
Fideri ati:" Jack yagize ate? Ese bundi kombona ufite igikomere kumutwe byajyenze gute?"
Natete ati:" Jack yapfashe kungufu."
Fideri arikanga ati:" ufite ubwenge ntabwo ufite? Wowe uratinyuka ukambika urubwa igikomangoma k'ikamba?"
Natete ati:" oya papa ntabwo ari urubwa byukuri yapfashe kungufu."
Fideri ati:" ikerekana ko yabikoze n'iki?"
Natete ati:" ngiriya ikariso yanjye aho yayijungunye ubwo nari tsinziriye."
Fideri atangira kurakara ati:" wakomeretse gute?"
Natete ati:" ubwo yapfataga nagiye nirwanaho aransunika nkubita umutwe kunzu ibyakurikiyeho ntabyonzi."
Fideri akibyumva ahita ahaguruka asohoka arakaye."
.
.
sasa kurundi ruhande kumarembo y'ibwami Abaminisitiri ndavuga Jorome, Innocent n'umuhungu we Mike ndetse n'abasirikare baje kureba James winjiye ibwami yahagaze yiturije.
Innocent ati:" kuki uri hano James?"
James ati:" ninge wakabikubajije kuko nge nje murugo ahubwo wewe kuki uri hano?"
Innocent ati:" James wizana ibyo ntabwo dushaka gukina dukeneye kumva impamvu uraha."
James ati:" byiza cyane aho uvuze neza. Koko ntabwo dushaka gukina icyo dukeneye twembi n'ingenzi. Impamvu yambere ndi hona naje gushyingura murumuna wanjye. Indi mpamvu nanone ndihano ni murugo naje kuhaba. Kandi ikindi naje no gufata umwanya wanjye nanyazwe."
akivuga uko bose barikaka Jack wasanga nkaho ari kumwumva avugira kure ati:" umwanya wo uwibagirwe."
Abaraho bose baracyebuka baramureba we araza n'imbere ya James, ati:" Umwanya wari uwa data ninjye ugomba kumusimbura kuko arinjye yahisemo ikambika ikamba rimesha ubwami."
James araseka ati:" ibyo natwe twarabyambaye, tubyamburwa nk'uwambuwe isahane y'ibiryo kandi ashonje. Wa mwana we hari icyo udatekereza kandi aricyo kigenzi. Banza umenye uko so yicaye kuri uriya mwanya nawe ubone kwizera ko uzicara kuri iriya ntebe."
Jack ati:" aha icyo navuga cyose bacyumva rero ndategetse ni usohoke aha sinkukeneyo no mubirori byo gushyingura data."
James ati:" nanjye ibyo umunwa wanjye uvuze umubiri uracyumva. Navuzeko ntari busohoke hano umubiri nawo wibagirwa inzira nanyuzemo nza, ahubwo unyibutsa inzira iribugeze kuri iriya ntebe."
Jack aracyebuka areba mubasirikare ati:" uyu mugabo simushaka aha ibwami mpindukire ntakimubona."
sasa dore ngo abasirikare barazenguruka James, nawe atera intabwe yegera imbere ati:" reka nange bwire umubiri wanjye ko udateze gusubira inyuma ukundi."
Innocent wasaga nkaho yabize icyokere ati:" kurwana siwo muti wibibazo twagakoresheje ibiganiro kuko kurwana ntacyo byatugezaho uretse kumena amaraso gusa."
Jack ati:" njye ntabiganiro nyeneye hagati yanjye nawe."
Innocent aratambuka aramwegera avuga gacye amwongorere ati:" n'ujya kurwana nuyu mugabo wizereko ingabo ufite zose zigushira ho. Ntamusirikare n'uyu ntumwe watsinda uriya mugabo uri aha ibwami. Icyaba cyiza rero dukoreshe ibiganiro tumureke aze aha ibwa tuzamubwirako amategeko yahindutse umwami iyo apfuye ko asimburwa n'umwana we gusa. Turamubwira ko umwana ariwe ufite ububasha bwo gusimbura se gusa kuko nitwe tugena amategeko siwe uyajyena."
Jack igihe akiri gutekereza ku magambo Innocent amubwiye yumva avuga cyane ati:" rata James ni wowe ugombo kuba umwami wa Hasari."
Bose bahindukirira rimwe kureba uje ubivuga babona Fideri ufite uburakari Jorome ati:" Fide bite byawe ubwo? Urasaze tubimenye?"
Fideri ati:" gute nashyigikira amunyamafuti wishwe n'irari nkuriya? Kereka ntabwenge gira."
Jack yibuka ibyo yakoze kare akomeza gutega amatwi ibyo Fideri arikuvuga. Innocent na Jorome bo bejyera Fideri baramufata bamuzana kuruhande Innocent ati:" ariko noneho aha ibwami mwese mwarozwe? Uriye ibiki ko dutandukanye mukanya gashize uri muzima?"
Fideri ati:" njye nigute nashyigikira umuntu wafashe kungufu umwana wange? Njye ndebere nceceke eeh ibyo n'ibiki?"
Jorome ati:" niyo byaba byabayeho ibyo n'ibisanzwe. Nuziko se abagore bose ari abumwami?"
Fideri ati:" jya kumubyara yaje kumpemba se? Cyangwa yagiriye kubise umugore wanjye?"
Innocent ati:" umva Fide. Uri inshuti yanjye pe kandi sinifuza kukubura rero niba ukeneye kubaho urinde ako karimi kawe. Mbabarira ufunge umunwa udasiga umugani ngo nyiranaka yazize akarimi ke. Niba byabayeho tuza wihangane niba yamukunze urahiriwe ugiye kuba sebukwe w'umwami."
Jorome ati:" naho se umuhungu wanjye akazarongora uwahe? Oya. Oya rwose Innocent niba uvuze uko nanjye ngarukiye fideri. Ese nawe ibaze uyu mwami waba ugiyeho afite ubushyuhe abahungu bacu bazabona abagore?"
Innocent ati:" ibyo rero ndumva bindenze ntacyo nabikoraho gusa murinde akarimi kanyu katabageza k'urupfu."
.
.
reka twiyizire muri gereza aho Kamari afugiye Natasha nk'ibisanzwe yaje kumureba batagira kuganira.
Natasha ati:" murugo hashya hakumereye hate?"
Kamari ati:" inzara n'inyota nibyo bimereye nabi nahu bundi hari heza."
Natasha ati:" humura n'igihe gito ukavamo  ubundi ukaba mumahoro."
Kamari ati:" hanyuma hari gukorwa iki?"
Natasha ati:" data yamaze kugera ibwami Peter nawe n'ubwo arwaye gacye ariko ndamufasha abari mu ishyamba bose baze kugera aha ibwami."
Kamari ati:" mukecuru ndamukumbuye."
Natasha ati:" nangera aha ibwami azaza kugusura."
Kamari ati:" inkota izerekanwa ryari ngo birangira?"
Natasha ati:" biragoye gusa ndaza kubiganiriza abafasha banjye."
Kamari ati:" nshakira ibyo kurya no kunywa wapi meze nabi."
Natasha ati:" ndaje nkurebere."
.
.
sasa kurundi ruhande babuze amahitamo barika James yinjira ibwami babanza kumuzana muruganiriro baca aho inama iteranira James akubita amaso intebe ikomeye cyane yifuza kwicara mo ahagarara akanya gato ayireba Mu mutima ati:" niwowe nzozi narose nyimenya ubwenge ubwo nabonaga data akwicayebo. Buri munsi nibaza uko uteye wantebe we n'ubwo mbiburira igisubizo. Ariko nzakwicaramo niyo byaba kubwi intambara y'inkota n'imyambi nayirwana."
Kumbe Jack nawe yarebye James abona ari kuyitegereza nawe mu mutima ati:" iriya ni iyanjye yibagirwe muze. Aho kubona uyicayemo na maso yanjye nzayirwanira paka nyicayemo cyangwa pfuye. Igihe nyihumeka ntayo uzayicarana mo."
James yarahindukiye ahuza amaso Jack bararebana Jack arahekenya amenyo yenda kuyamarira munda.........................................
.....................
............................loading episode...49
.
yemwe! yemwe! Iyi ntebe izaba iyande?
Jack w'imyaka 18 irengaho gato arashaka ingoma, James uri mu myaka mirongo ine nawe arashaka ingoma. Ninde uzambara iri kamba?
ntuzacikwe agakurikira. Cawu cawu.
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|

Comments