Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
.
" ndagushima data wowe utwitaho ishimwe koko urabikwiye. Ndakurata data wowe uduhana ibyawe byose amahoro, utitaye kubyo tuba twagukoreye ushimwe mana ushimwe iteka ryose AMEN."
.
Duheruka ibwami bamaze guha ikaze James gusa Jack we amenyo yendaga kuyamarira mukanwa. Ese intebe y'ubwami ariba iyande?"
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
n'amasaha y'ijoro ahagana mu masaha ya saa yine ibwami haratuje cyane ntabandi bantu bari hanze uretse gusa abarinzi. Aho James yaraye hari abagabo bane baje bahagana bahagarara kumuryango bica urugi baragije binjira imbere bazeguruka igitanda James aryamyeho.
.
.
sasa kurundi ruhande , Jack nawe ntiyaryamye ahagaze hanze. Akiri aho yibaza byinshi, Jenerari umaze gukira ibikomere yatewe na Peter, yaje iruhande rwa Jack batangira kuganira.
Jack ati:" n'izereko babikora."
Jenerari ati:" wi hangayika bariya bagabo ni abanyabigwi mubyo bakora. Kwica ni akazi kabo rero wi hangayika barabikora."
Jack ati:" Jenera, ni wowe mugabo wenyine usigaye aha ibwami nizera. Rero ndakwiginze upfasha mbone inzira ituma nicara kuri iriya ntebe."
Jenerari ati:" nange ubaye umwami najya nkukorera akazi neza umutekano nkawogera."
Jack ati:" okey. Noneho ushaka n'ukuntu kiriya gisaza ngo ni kamari yicwa nawe iri joro."
Jenerari ati:" uriya musaza we aroroshye, reka tubanze twakire raporo ivugako James yapfuye, kamari we ndamwitaho."
Jack ati:" ubikore neza nibiba uko byifuza nzakugira umutoni kungoma yanjye."
bakomeje kuganira arinako bibaza icyo bakora ngo Jack abone uko yicara kuntebe, Jack ati:" inkota ndabiginze mumenye aho James yayibitse."
Jenerari ati:" ibyo bindekere ndabyitaho."
.
.
sasa kurundi ruhande nabwo ni mu masaha yijoro Mike yarabyutse arasohoka akora urugendo rutari ruta hari aho yaje wagirango ni mugikari ibwami akihagera arahagarara hashize akanya ati:" aha ho urahizeye?"
Hari ijwi ry'umudamu ryatagiye kuvuga riti:" kuhizera no kuhaza biratandukanye."
Mike ati:" ese urakeka batahadufatira?"
Umudamu ati:" ibyo byitaho mbere yuko nza hano. Ahubwo se uriteguye tubikore?"
Mike amara umwanya atavuga agezeho ati:" banza ubwire inyungu yabyo."
Umudamu ati:" Jack akeneye intebe y'ubwami kandi James nawe nuko. Gusa Jack naba ariwe uba umwami umwanya uriho uzawuvaho."
Mike ati:" hari icyo nasobanukiwe."
Umudamu ati:" munzu y'umupfumu w'ibwami hamwe abapfumu bakorera hari ibiriyo. Ibyo rero byagufasha nawe ukaba umuntu ukomeye."
Mike ati:" ntakwizera ne ntakuzi?"
Bidatinze Umudamu yaratambutse ava mu mwijima aho yarari aratambuka aza ahabona gusa aritwikiriye ntiwapfa kumumenya. Mike akimubona ati:" urinde?"
Umudamu akuraho igitambaro Mike kureba mu maso y'umudamu arikanga kuko amaso ye yakamo umuriro. Mike agenda asubira inyuma , umudamu ati:" ninge wari umupfumu mukuru ku ngoma ya papa wa Jado na James. Gusa ibyo Mama Jado yankoreye bigiye gutuma mwihoreraho."
Mike ati:" njye unzi ute?"
Umudamu ati:" nari inshuti cyane na papa wawe ndetse twaranaryamanaga cyane. Nari nku umugore kuriwe ndetse nawe ari umugabo kuri nge."
Mike ati:" witwa nde wowe?"
Umudamu uti:" amazina nitwaga narayibagiwe ariko unyise Madamu na ryitaba."
Mike ati:" mbwira icyo wanshakiraga gende ndumva mfite ubwoba."
Madamu ati:" ivu."
Mike ati:" ivu ry'iki ? Ivu rimara iki?"
Madamu ati:" ivu ry'igenzi kuringe nakoresha nshyira hasi Jack."
Mike yaratekereje kubyo madamu amubwiye yumva asa nkaho ashaka gukora ibyo Natasha nawe ashaka ageze ho ati:" nonese Mada, umuntu witwa Natasha uramuzi?"
Madamu ati:" oya. Ahubwo ibyo nkubwiye ntuzagire undi ubibwira kuko ubivuze waba unyiciye umuti ivu ntiryakora."
Mike ati:" iryo Vu ndarikura he?"
Madamu ati:" mucyumba cy'abarozi."
Mike ati:" ariko urabize ntanumwe yaba n'igikomangoma wemerewe kujyayo. Urumva njye najyayo ne?"
Madamu ati:" uri minisitiri w'ingabo urumva arinde musirikare waguhagarika mugihe ubayobora."
Mike ati:" n'ibyoroshye ariko n'ibikunda ndabigushakira."
.
.
sasa kurundi ruhande, ibwami na none mu masaha y'ijoro, X,Y,Z baje kuruhande kuganira ariko bavuga gake ngo hatagira ubumva arinako bareba hirya hino.
Y ati:" buriya dutekereje neza kuba tugambaniye Natasha?"
Z ati:" ntakindi twari bukore. Ese kuva wamenyana na Natasha nambere warubayeho ute? Ni wahoraga wicwa n'inzara? Imyenda wambaraga yose siyo watoraguraga aho abandi bayijugunye? Natasha yakumariraga iki? Ariko reba ubu ubwo umaze kugera ibwami usigaye urira igihe kandi ibiryo byiza. Urambara ukabirwa wabaye umusirimu. Natasha utarakwibutse igihe yari umuntu usanzwe azakwibuka igihe azaba ari igikomangoma?"
X ati:" biragoye. Gusa Natasha naramuka abimenye mbere yuko babimukora azatumerera nabi."
Z ati:" ninge namwe tuze ibyo tugiye gutagiza abandi ntabyo bazi."
Y ati:" rira vu urabize ryaba ribi kuri Natasha."
Z ati:" ntibyamwica uretse kumwambura imbaraga gusa. Rero mwigira ikibazo."
X ati:" Madumu tumwizere we?"
Z ati:" nicyo kibazo nange nsigaranye."
.
.
sasa kurundi ruhande Mike yaje kuruhande rumwe atangira gutekereza kubyo Madamu yamubwiye mu mutima ati:" singire uwo mbibwira? Kubera iki? Bundi ivu yanumye arashaka kurikoresha iki? Oya ariko. Numvise nawe ari gushaka kwica Jack ubwo ari kuruhande rumwe na Natasha. Ariko se mbikore na bajije Natasha? Ariko mubajije naba nishe umuti. Reka ceceke ahubwo mbikore."
.
.
sasa kurundi ruhande hari abazengurutse Igitanda James aryamye ho bane bose bafite inkota Mu ntoki. Bitadinze batagiye gucana amasiri bazamurira inkota rimwe no kuri James............................
.....................
...........................loading episode....50
.
ese aba bagabo aho nibica James?
X,Y,Z mukagambane gakomeye. Ese Natasha aragakira?
Mike we ririya Vu araritanga? N'iki wamubwira mbere yuko ajyayo?
ntuzacikwe turakomeje.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments