logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP47

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
" Ubuzima n'ikizamini gikomeye cyane. Abenshi bakopera abandi nyamara bajya gukosorwa ntibanganye amanota. Buri muntu afite ibibazo bye kandi bikomeye kukigero ke. Byaba byiza rero ubajije uwateguye ikikizami ndavuga nyiri buzima kuko niwe waguha igisubizo nyacyo."
.
duheruka Umwami Jado yapfuye, ndetse duheruka Jack ugomba kumusimbura twasize agiye ku ivugana Kamari. Kurundi ruhande kandi Peter yarashwe imyambi ibiri m'ukuguru no m'urutugu. Ese byaje kugenda gute?
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Jack yamanuye inkota ngo ace umutwe kamari ariko yatuguwe no kubona inkota yambere ikomeye mu bwami ihinduka inkoni. Ahita ayirekurira hasi asohoka yiruka  Nubwoba bwinshi ahita agaruka aho Umurambo ( umugogo ) wase uri amwicara iruhande atagira kurira."
.
.
sasa kurundi ruhande mu ishyamba, Peter akimara kuraswa yikubise hasi atagira kuzengera ubanza imyambi yararashwe yarimo  ibimusinziriza. Ntakindi akoze yahise  ayikuramo agerageza guhaguruka gusa azungera arahagarara ashinga inkota hasi yikuramo umupira yari yambaye awihambira kumaso afata amazi yarari ku ifarasi ye arayanywa ubundi ahagarara yemye. Sasa yatagiye kuzengurukwa n'abasirikari icyenda ndetse na jenerari wa cumi na rimwe usibye ko we yari yakomeretse bihagije  ntakabaraga yaragifite."
.
.
sasa kurundi ruhande ibwami abaminisitiri ndetse na Mike mushya baje mu kanama kihutirwa bicara bonyine baheza abandi.
Innocent nka minisitiri w'intebe ati:" Nyagasani, umwami wacu yatanze icyo gukora girango murakizi. Ni ugushyiraho umusimbura ntawundi kandi uretse Jack. Ariko kugirango yemerwe na abaturange n'uko yerekana inkota ikomeye y'umwami wayoboye hasari bwambere. Kandi ngirango murabizi iyo nkota twarayibwe uwo dukeka uyifite ni James. Kandi nawe ntimwibagirwe ni igikomangoma. Ntitutabonera Jack iyo nkota James akaza akayerekana niwe uhita aba umwami. Rero dukore iki? Dushakire Jack inkoti n'iba tuzayibona? Cyangwa tureke James aze abe ariwe utuyobora?" 
Abaminisitiri bose ibibazo byababanye ibibazo, bi babana urutare babura icyo bafata nicyo bareka ibyuya birabira.
Fideri ati:" ntarwanyi niyi nimwe muri ubu bwami yabasha gutsinda James ase urakeka arinde wajya imbere ya James ngo amwake inkota? James yatwaye inkota afite intego yo ku isubiza ingoma yanyazwe. Ese urakeka kumwambura iyo nkota byakorohera? Kandi nanone Jack nawe ashyigikiwe n'ingabo z'igicucu cy'umutuku nkoko zabirahiriye zigomba kumurwanira ishyaka. Ntitudashyigikira Jack imitwe yacu n'imiryango yacu iraciribwa imbere yabaturange. Dukore iki rero?"
Jarome ati:" mureke dushyigikire Jack kugira ngo turokore imiryango yacu, James we azirwanire ariko Jack azabone ko tumushyigikiye. Bitaba ibyo turi mukaga. Nitujya kuruhande rwa James , Jack n'ingabo z'igicucu cy'umutuku barakata imitwe yacu. Kandi na none nidushyigikira Jack , James akazafata ingoma ntabuyobozi tuzabona mwe murumva tujya kuruhe ruhande?"
Innocent ati:" muri abagabo baba nyabwenge nemera ariko ikibazo nikimwe."
Fideri ati:" ikibazo kihe se kandi?"
Innocent ati:" muratanga igitekerezo kiza pe! Ariko ikibazo n'uko mwese muri gusoresha ibibazo. Murabizi ntakibazo gisubiza ikindi kandi ntakibazo gisubizwa ikindi. None ni mutanga ibitekerezo by'ibibazo gusa turagera ku gisubizo kikibazo cyacu gute?"
.
.
kuyobora niko bigenda reka tubareke ahubwo twigarukire mu ishyamba Jenerari n'abasirikare ayoboye barinda kugera kumarembo y'urupfu kuko peter n'ubwo yipfutse kumaso abamereye nabi bose buzuye ibikomere mugihe we ari mutaraga usibye ibikomere yatewe no kuraswa imyambi. Bakomeje guhangana Peter agiye guca umutwe Jenerari dore ngo haraza umuyaga mwinshi cyane Umara umwanya utari muto Peter ahita yipfukura kumaso abura abantu arebye inyuma ye abona Natasha . N'uburakari bwinshi ati:" y'ureka nkica ziriya nyana z'ibwa."
Natasha ati:" sibyo byigenzi."
Peter ati:" none ikigenzi n'ikihe? N'uko arinjye bari kwica?"
Natasha ati:" s'ibyo mvuze. Ese nkobaze Peter niwica umu jenerari ukomeye mu bwami kandi ushaka kuyobora ibutaha n'uterwa uzatabarwa nande? Ese iyo nkuru yuko wishe Jenerari n'igera kubaturange urakeka uzabayobora wizewe?"
Peter ati:" ibyo tubireke ahubwo umbwire igikurikira gukorwa."
Natasha ati:" wowe wakomeretse genda ubanze umere neza. Ahubwo umbwire papa ko angomba kuza ibwami."
.
.
sasa kurundi ruhande hari abacanzwe n'ibibazo ndavuga Abaminisitiri babuze icyo bakora noneho aho bigeze ntanumwe uvuga. Bitatinze Mike warumaze umwanya munini atanyeganyega yafaje ijambo ati:" impyisi ebyiri kunyama imwe. Turi kwibaza uti n'iyihe iri bufate inyama mbere yindi."
abandi baminisitiri batega amatwi.
Mike arakomeza ati:" ikibazo dufite s'uko turi kwibaza uri bujye kungoma hagati ya Jack na James?"
Innocent ati:" icyo nicyo kibazo dufite hari igitekerezo ugifiteho?"
Mike ati:" reka dutume ibwa ifate iyonyama iyirukankane mugihe impyisi zigihanganye."
Jorome ati:" so banura neza uri kuvugira mu marenga ntitwumve icyo ushatse kuvuga mbega sobanura."
Mike ati:" mwavuze ko Jack ashyigikiwe n'ingabo z'igicucu cy'umutuko naho James we akaba ariwe ufite kwicara kungoma bitewe n'uko ariwe ufite inkota isabwa mubiganza bye. Rero twe turi kwibaza iruhande tujyaho rutatugiraho ingaruka mbega rutaduteza ibibazo."
Fideri na Jorome bavugira rimwe bati:" Yego nicyo kibazo dufite."
Mike ati:" mureke twigaramire."
Jorome ati:" gute rero?"
Mike ati:" Jack aziko kugirango abe umwami n'uko agomba kuba afite iyo nkota. Rero mureka tumureke akoreshe izo ngabo zimushyigikiye ashake iyo nkota twe tugaramye icyambere n'uko agomba kuba umwami aruko ayerekanye."
Jorome azuguza umutwe yemera ati:" kabisa icyo nicyo."
.
.
sasa kurundi ruhande Jack yaje aho umwami ateranyiriza inama areba intebe ikomeye cyane arinayo agomba kwicaraho mugihe yemejwe nkumwami. Bidatinze hinjiye inkone yari iyase  Jack ati:" harabura iki ngo nicare kuri iriya ntebe?"
Inkone iti:" inkota."
Jack ati:" inkota bwoko ki?"
Inkone iti:" n'inkota y'umwami wayoboye hasari bwambere inkota ikoze mu miringa akaba ariyo ihabwa igikomangoma k'ikamba kikayerekana    kikayerekana imbere yabaturange bakabona kumwemera nk'umwami wabo."
Jack ati:" none iyo nkota irihe?"
Inkone iti:" yaribwe yibwe na Natasha cyera mu mezi ashize."
Jack ati:" niyayindi yibye harya mu isomero?"
Inkone iti:" yego."
Jack ati:" urakeka yaba ifitwe nande ubu?"
Inkone iti:" James."
Jack yumvise izina yikanga mo aragije amara akanya atekereza.
.
.
sasa kurundi ruhande aho abaminisitiri bari munama hinjiye umusirikare ati:" James araha ibwami............................
.................
......................Loading episode....48
.
ese James n'iki kimuzanye ibwami?
ese aje kwerekana inkota cyangwa?
ese Jack we arabona inkota gute?
ese hagati ya James na Jack ninde uri buyobore ubu bwami bwa hasari?
utazacikwa ikurikira . Cawu cawu.
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|

Comments