KURE S01 EP9
Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
" Uwiteka ndakwiginze tube hafi udukure aho twazimiriye, utubabarire ibyaha byacu maze utujye imbere utuyoboze umwuka wawe wera tubisabye twizeye mu izina rya Yesu " AMEN ."
.
duheruka hari abasomana kandi bari mukazi, Ndavuga navio na ketty. Kandi twasize jenerari kki ari guhatiriza perezida Emmy. Ese araza gutabarwa?
.
inkuru ya Navio kki dable le mbahaye ikaze.
.
Buhoro buhoro bamara umwanya aribyo gusa barimo, ndavuga gusomana, maze Ketty Afungura amaso gato, amureba mu maso ati:" Navi, ni wowe musore wenyine ubasha kunguma iruhande nkatuza, undambikaho ibiganza nkashima iya guhanze, kuko yaguhaye umwihariko."
Navio asa nkumwongorera ati:" Ketty, umutima wange iteka wifuzaga umwanya nkuyu , unyegereye nkuku , unyuzamo disi undeba mu maso nubwo kenshi wajyaga ubyanga , gusa narashiraga nyine, kuko ntiwabasha ku iyumvisha iminsi n'amajoro na maze nkutegereje."
Ketty arogera aramusoma ati:" naragukundaga navi, nuko twe abakobwa, dufunga umwuka tukihangana tukanga kubwira abahungu ko tubakunda..."
Navio ahita amuca mu ijambo ati:" nonese kuki iyo tubibabwiye mutubwirako mugiye kubanza kubitekerezaho?"
Ketty ati:" tuba tungirango tubanze dusuzume ko uri seriye kubyo uvuze. Urukundo n'uburoko ushobora gufungwa mo byaburundu bigatuma uzahorana agahinda, ishavu n'umubabaro kubwo kuba warabeshywe. Ntabwo ari ikintu twe abakobwa dukinisha, tubanza kubitekerezaho kereka bamwe babigize umwuga usanga bahinduranya aba boy friends babo."
Navio ati:" natwe abahungu muraturenganya, tuba dushaka gutembera no gutura mu isi y'urukundo, ariko...."
atararagiza yumva ikikubitahasi inyuma ye, akebutse abona ni wamusirikare woherejwe na jenerari, Elize arashe, Elize ahita aza abegera, avuga asa nkuseka anahijyima ati:" ariko sha, niko mwaje kurira igihinde hano? Uziko iyo ninda gato muba mufashwe cyangwa mukicwa? Najyaga numva ngo S.W.O mukora akazi naho n'inkundo gusa mubashije?"
Navio ati:" gukora akazi suguhubuka kimwe n'uko wagenda mbere kaka kunanira njye naza nyuma Nkabikora neza. Nkubuse ko wagiye mbere uzanye iki?"
Elize ati:" nuko nasanze ikerekezo wanyoherejemo ntakirimo nyine."
Navio yarebye aho Elize aturutse abona umusirikare umwe uri kuhava, Ahita afata imbunda aramurasa aragije ati:" yeeeh! Ntamuntu uhari koko!"
Ketty ati:" ngaho mureke dukore ibya tuzanye hano biragire."
Elize ati:" wigire murukundo?"
Ketty ati:" ariko mwe abajepe mubayeho mute mudakunda?"
Elize ati:" biri mubituma dukora akazi kacu neza. Kuko hari inkundo mukazi ntakazi gahari. Bivuze ngo hari urukundo ntakazi kakorwa, ariko ntarukundo akazi kakorwa."
Navio ati:" dumva dufite umufirozofe, ngaho muze tugende."
.
.
Sasa kurundi ruhande, aho perezida Emmy ari yitegereje umudamu we bari kumwereka bari kumubabaza arangije ati:" Jenerari kki, Umugore wange umwe, ntaruta miriyoni cumi nebyiri zirengaho zituye u Rwanda, rero ntiyatuma tsinya ngo nange igihugu."
Jenerari kki araseka aragije ati:" narumvise ngo aratwite, ngaho koko niba ataruta miliyoni zituye urwanda reka mberebe."
ahita afata icyombo akivugiraho ati:" umva mubage uwo mugore mu mukuremo iyo nda atwite."
Ntagutinda kuri machine iri imbere ya perezida, yiboneye we ubwe babohera umugore we kugitanda, bamuciraho imyenda yo hejuru ubundi bazana ibyuma n'imikasi, Jenerari we ati:" urasinya cyangwa nange itegeko inda bayikuremo?"
.
.
sasa kurundi ruhande, Murugo rwa perezida, Mark yegereye James, ati:" madamu perezida n'umwana hashize umwanya bamujyanye, kandi uyobora aba bantu we yagiye. Ese urakeka aba basigaye bari kumukorera iki?"
James Ati:" ntagitekerezeho mbifiteho pe."
Mark ati:" ibyari byo byose madamu perezida n'umwana bari guhohoterwa cyangwa bari gukoresha munyungu zabo ruzange."
James ati:" dukore iki rero?"
Mark ati:" perezida aho ari, nitwe atezeho gukira kumuryango we kuko nitwe tuwegereye kandi dushinzwe kuwurinda. Rero reka dukoreshe uburyo tubatabara."
James ati:" turakora iki rero?"
Mark ati:" umva james. Aba ureba hono bamaze amasaha make gusa binjiye muriyi nyubako ariko twe tumazemo imyaka erenga 10 tuharinda. Ese aritwe Nabo n'ibandi bazi neza imiterere yayo? Reka tubikore niyo twabigwamo ariko tuvuye mu mugayo dukoreshe ya plan ngo bikore udatekereje ingaruka uziregere."
James yamaze umwanya atekereza kuri ayo magambo aragije ati:" reka tubikore."
.
.
sasa kurundi ruhande, Code 008 na Code 011 baragije ibyo bakoraga, Code 011 arambara aritunganya neza , Code 008 aramwegera amuturuka inyuma amufata kunda ati:" iteka iyo nkubonye ndatuza, ndakwegera nkaruhuka kuko umpumurira neza."
Code 011 arakebuka amufata inyuma yamatwi Amureba mu maso ati:" ndambiwe kuba genyine Jack."
Kumbe ubanza Code 008 amazina ye nyakuri ari Jack.
we ati:" Oya Ndakwiginze ntiwogere kuvuga iryo zina turi hano."
Code 011 ati:" njye akazi kanyu nakavuyemo, kuko kwambara mask ya R.S.A tutabakorera ibikwiye ahubwo turangwa nubugambanyi kwica no gushimuta ndabirambiwe. Ndetse guhera ubu ujye unyita izina ryange, Emeline urarizi umvaneho ibyo byanyu ngo nama code. Ese urakeka , umunsi R.S.A 0999 yamenyeko muyiyitirira mugakoresha izina ryayo mumafuti muzafugirwa he? Kwa kabuga se, impanga se, i wawa se, hehe koko ubona habakwiye?"
Code 008 ati:" umva emeline, please reka kuvuga uko."
Code 011 ati:" Jack, niba utabasha kunyumva ngo ugende wikureho iyo tatuwaje nkuko nange nayikuyeho, ntuzogera kuza utsaba ubufasha, nako numubano twari dufitanye uwusibe mu nekerezo zawe. Mbisa nanigedere."
Code 011 bise Emeline yahise amuca kuruhande arigendera, Code 008 bise Jack we asigara aho atekereza aragije arakebuka yitegereza uko Emeline atambuka ahita akuramo imbunda arayimutunga ashyira mo isasu ati:" urogera gutera intabwe ndakurasa."
Emeline ahita ahagarara ahindukira gakegake aramureba ati:" ndasa. Ese ukeka ko ninya urupfu? Basi uzi imyaka n'amezi, n'iminsi maze nihishe muri irishyamba? Sinatinya kuvuga ko mwe UNDERGROUND KILLER mwiyambitse uruhu rwa R.S.A mugashaka kugambanira igihugu cyababyaye kubwa teology mwishyizemo. Sinzaceceka rwose nzabatanga."
Code 008 ati:" nawe ariko uzaba witanze."
Emeline ahita afungura ikanzu yari yambaye imeze nkikote arekura umugozi irafunguka aramwiyereka umubiri wose ati:" urambona neza. Ntakirango n'iki ntakimwe kerekana ko nigeze nkorana namwe. Kandi uretse nibyo leta y'u Rwanda iyo wemeye icyaha inguha imbabazi." ahita akata arigendera
Jack ati:" emeline urogera gutera intabwe ugenda ndakurasa."
Emeline araseka ati:" ariko uziko koko nabiketse? Nari ntagaye na rwarukundo waririmbaga ngo urankunda, niko burya washakaga ko turyamana gusa bundi ugafata imbunda ugashyiramo isasu ngo undase?"
Jack ati:" wabonaga ari ikihe kindi cyatuma nkukunda se wowe? Nagombaga kuza nkakwikundishaho bundi nkagiza kagaseke uhora urata ngo ugafugiye umugabo wawe ubundi namara kukagiza nkakwereka ko uri agacucu, indaya yiyandarika."
Emeline byaramurenze atekereza ukuntu bamaze kuryamana n'amagambo amubwiye aragije amera nkuwishima mumutwe ati:" umva jack kuba tumaze kuryamana ntibivuze ko umubiri wange wagiritse ndacyari umukobwa washimwa nundi mwiza kandi agashakwa akabaho atuje akubaga urugo. Ariko wewe uzabaho iteka uragwa no kwicuza kubyo umaze kunkorera."
Jack ati:" kera wajyaga wiratana ubusugi , ariko se ubu uri kwiratana iki? Na kugize nkumugore wanjye ndetse wowe naraguhaze sineze no kugira aho nkwifuza wa ndaya we."
Emeline byaramurenze amarira azenga mu maso aragije arihanagura ati:" abahungu mwese muri bamwe. Umh, gusa muri utubwa duto tuyoberwa bashebuja."
Jack yashyizemo isasu byanyabyo aragije..............................
..................
.......................loading episode...10
.
akora iki?
abahungu kiki turi babi koko? Tukabeshya abadukundana twamara kuryamana tukabakatira tunabasebya? Bashiki bacu mwitonde. Ntucikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments