logo

NEW TALENTS

Stories Group

KURE S01 EP8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
. ----¤¤~ New ~ talents ~¤¤---- . ¤¤~ KURE ~¤¤ . Episode....8 . " amagambo wavuze iteka agutera ku icuza bituma iteka wifuza kuba ikirangi, iyo uhuye nuwo wavuze isoni zirakwica ukabura aho urigitira. Ariko humura Yesu wacu aragukunda aragukura muri isoni uterwa n'amagambo wavuze maze ugende kandi wemye, mugane umubwire ibyawe urebe ngo uraruhuka. " . duheruka Ketty yivumbuye, kandi twasize Jenerari kki ari gutoteza perezida ngo asinye ko yeguye. Ese biraza guherera he? . Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze. . Navio yahise abyuka afata Ketty wari urakaye ndetse wari watangiye no kurira amufata ukuboko, Ketty arahagarara, Navio arazenguruka amufata ku matama namaboko yombi, atuje ati:" Ketty. Ururimi ruravuga, rimwe narimwe rukavuga ibibabaza abandi. Ariko njye singamije kukubabaza, nyizera umpe umwanya unyumve." Ketty avuga arira ati:" Navio, wafashe umutima wange uwutereka mu mazi ashyuye. Wawambitse urugori, iminyururu, ikamba ryamahwa udateze kuvamo. Wabwiye kunkunda yego nigira shyashya, ariko narinziko ibyo ubimenyereye kubakobwa ko burigihe bakenera umwanya wogutekereza, rimwe na rimwe iyo mico ituma tunababara. Ariko n'ubundi sinakurenganya, wabibwiye kenshi nkigira bamenya ngo wenda nzakwemerera nyuma, nyamara sinamenye ko, hanze aha hari abandi batereka amaso kundusha." Navio yakomeje kumva amagambo yuzuye akababaro ya Ketty, maze atangira kumuhanagura amarira ati:" Ketty ndakwiginze wikwanduza aya maso yawe yera kurusha inyange, ngo utembesha ayo marira yera nk'amata kuri ayo matama yoroshye, kubwo amagambo ndikukubwira. Yego naragukunze kandi nubu gusiba urukundo nagukundaga murinjye byarananiye. Ese wanyemerera nange ukampa umwanya nkuwo wafashe utekereza, nange nkabitekerezaho? Nibyo uri umwari wuje uburanga buri umwe wese ya kwifuza gukundwa nawe. Nyemerera, disi unyemerere ubikuye kumutima umpe iminsi itatu nyuma yo gutabara abashimuswe nzaguha igisubizo." Ketty aratambuka aramwegera amuryama mugituza, mu magambo yoroshye ati:" ariko banza utsezeranye ko kunkunda byashoboka, nange niteguye kuguha ukuboko tukajyana aho ushaka hose ndetse nkaguha buri kimwe ntacyo uzamburana." Navio ati:" ndagusezeranya cyane rwose byashoboka." Ketty ntagutinda yubuye umutwe maze arogera aramusoma disi, navio nawe amuhanagura amarira ati:" ngaho reka tujye mukazi." Ketty ati:" ndagukunda navio ndetse cyane birenze uko ubikeka." . . Sasa kurundi ruhande Code 008 na Code 011 baje kuruhande kuganira arinako bareba aho Alice aryamye, Code 011 ati:" impamvu washimuse uriya mukobwa n'uko wamukunze?" Code 008 ati:" oya Siyo mpamvu, kuko ntiyanakuruta. Kandi urabizi ko ariwowe nikundira." Code 011 aramwenyura ati:" narimbizi ko unkunda rero mbwira impamvu wamushimuse." Code 008 ati:" mfite ikiraka cyo kwica mugenzi we navio, kandi nabonye bakundana rero araza aje kumutabara ubundi mite mwica." Code 011 umukobwa muto mwiza ati:" akazi ko kwica njye maze kugahaga , ese tutabikora nitwabaho?" Code 008 aramwegera amufata mukiganza asa nkumushyira hagati yamaguru ati:" ibyo tubireke zingobwa." Code 011 ahita akebuka amureba mu Maso ati:" none dukore iki?" Code 008 aramwegera atangira kumusoma buhoro buhoro, atangira no kumukorakora bidatinze Code 011 amwicara kubibera ubundi bigira mubyabo. . . Sasa kurundi ruhande, Navio na Ketty bagarutse mubandi bakihagera Elize ati:" ndizerako muragije ikiganiro mwarimo mureke dukore akazi." Navio ati:" tungiye kujya mu muhanda Kk 04 b, niho dukeka ko perezida yaba ari. Hanyuma indi kipe isigara aha iraza kutumenyera aho Alice yaba ari nawe atabarwe." Elize ati:" mfite igitekerezo, telephone ndetse n'ikorana buhanga ryose rya hakinzwe, rero mureka dukoreshe digital technology." Navio ati:" igitekerezo kiza. Reka tubikore nkikipe." Ntagutinda batangiye kuzana za telephone zakera barazesitara bazana mudasobwa za kera baresitara, Navio ati:" dorone na za comera ubu ntizikenewe dukore akazi." Ntibyatinze Navio , Elize na Ketty, bafashe amamoto ubundi bafata iyo imihanda, binjira Mu muhanda kk 04 b, kandi mwibukeko arinawo muhanda jenerari kki yafashe ajya aho perezida emmy ari, bakomeje urugendo bagera hafi yayanyubako Lee na felex bakoramo bava kumamoto ubundi baca izibikari. . . kumbe munzu mu imbere, Jenerari kki aracyahata ibibazo Perezida arinako amuhata ngo asinye. Jenerari kki yazanye machine imbere ya perezida amwereka umwana we bamuboshye ndetse bari kumubabaza, ati:" urasinya cyangwa ntusinya." Emmy ati:" umva kki niba wumva gufata umwana wange aribyo byatuma nanga igihungu uribeshya cyane." Jenerari kki ati:" eeh, ndibeshya?" ntagutinda afata icyombo ati:" umva mubabaze umugore we." . sasa kuruhande gato, tayari arabamaze gusimbuka senyenge tayari bamaze ku injira munyubako, Lee uri muri kontorole arababona ahita ahaguruka aza aho Jenerari kki ari ati:" hari abatwiciriye fande." Jenerari kki akebuka umusirikare wari uraho ati:" byiteho wirukane izo mbeba hano." . sasa aho Ba Navio bageze bahagaze gato begeranye, Navio ati:" reka buri muntu anyure ukwe bundi dukore akazi." Elize ati:" ubwo nge nagiye ahubwo." aragenda Navio we agiye kugenda Ketty amufata ukuboko aramukurura ubundi ahita amusoma........................... ................ ......................loading episode...9 . umh! Ubuse bazakora akazi nibi barimo ra? bundise navio azakunda babiri icyarimwe? Perezida we arakurwa aha ate?" ntucikwe. . |::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|

Comments