KURE S01 EP7
Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

" arababgir' ati: ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasiz' inzu ye, cyangw' umugore, cyangwa bene se, cyangwa ababyeyi, cyangwa abana, kubg'ubwami bg'Imana , utazongerw' ibirutaho cyane muri iki gihe no mugihe kizaza agahabwa ubugingo buhoraho."
.
Duheruka Navio yinjiye imodoka yari yatse Rifuti, kandi twasize Elize asohotse murugo rwa perezida. Biraherera he?"
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
murugo rwa Perezida bidatinze Jenerari kki yahise agaruka kubara imfungwa bafite basanga harabura mo imwe, Nuburakari n'umujinya ati:" mubwire aho mugenzi wanyu yagiye cyangwa mu mbone."
Mark ati:" nyakubahwa jenerari, twe ahubwo twakabajije abasirikare bawe aho bamujyanye, kuko nibo bamutwaye."
Jenerari kki ahita ahindukira areba abasirikare be ati:" arihehe?"
Umusirikare umwe ati:" nyakubahwa nibo bazi aho ari."
Jenerari kki ati:" umva coroneri, ntunyinishe, kandi umenyeko ariwowe waruri kubarinda. Oya nako ntanimpamvu yo kukubwira byinshi nkuhaye amasaha abiri ube umugaruye."
Coroneri ahita atera isari arambana ati:" yego afande."
.
Ntagutinda jenerari kki yahise agaruka hanze aho yaparitse imodoka asubiramo ati:" mufate umuhanda kk 04 b."
Umushoferi ati:" yego afande."
.
.
sasa kurundi ruhande Navio yinjiye imodoka yaramaze kwaka Rifuti, akigeramo arikanga ati:" Elize bite?"
Elize ati:" eeh, navi, niwowe? Narigiye kugucaho pe."
Navio ati:" uri kujya he se?"
Elize ati:" kuri R.S.A."
Navio ati:" bariya ni abagambanyi n'ushaka ubihorere. Kuko abagenti babo sishyashya, hari uwo twari kumwe ariko ashimuse mugenzi wange."
Elize ati:" none turere kera he ko byakomeye?"
Navio ati:" igore ukate dusubire kuri S.W.O."
Elize akata imodoka ati:" batwaye uwuhe mw' agent wawe?"
Navio ati:" batwaye Alice."
Elize ati:" none ubwo turamenya bamujyanye he?"
Navio ati:" biratsaba gutuza, nkashyira ubwenge kugihe."
bakomeje kugenda baganira, ntibyatinze bagera kukicaro cya S.W.O bava mumodoka barinjira Ketty akibona uko Navio aje ameze ava mubye, ahita aza amusanganira, Navio nawe ahita yicara muntebe, Ketty aramwegera amwicara iruhande amukoraho ati:" umeze neza bossi?"
Navio ati:" yego ariko si cyane."
Ketty ati:" Alice arihe?"
Navio ati:" yatwawe."
Ketty ati:" gute? Nabande?"
Navio ati:" yamba mbaze mba namuzanye, ikindi kandi yatwawe nyine ntakindi mfite cyo kuvuga."
Ketty asekamo atangira gutereka amaso ati:" okey ntakibazo gusa araza kumera neza. Ntabwo ugera mubiro se?"
Navio ati:" ndahagera mukanya."
Ketty ahita ahaguruka amuhereza ikinganza ati:" waza nkahakugeza?"
Navio nawe amuhereza ikiganza arahaguruka ati:" Elize uba wicaye ndaje."
bidatinze bakomeje kugenda, Navio na Ketty binjira mucyumba giteguye neza gifite mudasobwa eshatu, hirya hari igitanda, kumeza hari amadosiye hirya hari akabati karimo ibyo kunywa bitandukanye, bakimara kugeramo, Ketty ahita akinga, navio we arahagarara, Ketty arazenguruka amuturuka imbere mu ijwi rituje ati:" reka nkufashe nibinarimba nkukandire aho wavunitse."
Navio ati:" ibyo singobwa."
Ketty aratambuka aramwegera amufata mubiganza ati:" namaze amasaha atari make nekereza ku magambo wabwiye, numva ankoze ahantu."
Navio aratuza, atega amatwi arumva.
Ketty arakomeza ati:" wabwiye kunkunda yego nicisha hirya, ariko n'ukuri ntabwo naribyanze. Nanjye nari naragukunze cyane ko uri n'umusore uhingwa nabenshi mu mihigo yabo, uri umusore uberewe gukundwa. Uri umwe abari bose bakifuza, uri umusore wogukundwa koko."
Navio uko yakomeje kumva ayo magambo yatangiye kwibuka umubano yagiranye na Alice, yibuka uburyo basomanaga, yibuka uburyo Alice yamwenyuraga, yibuka uburyo yamwogoreraga ati ndagukunda, yibuka disi inseko izira imbereka alice ya sikanga, Ketty we biramutangaza amukora kumatama Navio Asa nkukanguka ati:" ah, unyihanganire Ketty."
Ketty ati:" niba koko watsabye urukundo ubikuye kumutima..."
aratambuka arushaho kumwegera cyane amufa a inyuma y'umutwe namaboko yombi, akomeza agira ati:" niteguye gufatanya nawe inzira y'urukundo. Niteguye kuguha ikiganza wambika impeta, niteguye kukubera umwamikazi w'umutima, niteguye ku kwiha Wese ntakubeshya, niteguye kwakira urukundo uzampa, ngaho nawe irekure unyereke uburakari bwawe."
Navio byaramucanze abura icyo yakora, aragije azamura ukuboko akoza ikiganza kumatama ya ketty, atuje ati:" Ketty, byukuri nari naragukunze, umutima wange iteka koko warukeneye umwamikazi mwiza nkawe. Namaze amajoro yose kandi menshi nifuza gukundwa nawe kugeza nubwo nteye intabwe nza kukubwira ko nagukunze. Byukuri uri mwiza ndetse byakurura buri musore wese ukubonye..."
Ketty ngo abyumve afata amaboko ya Navio amukoresha kumabuno ye arogera nawe afata hejuru yumutwe wa Navio aramwegera cyane agenda amusatiriza umunwa atangira kumusoma gacye gacye, arinako amukorakora mu musatsi, agenda atera intabwe yegera aho igitanda kiri, navio nawe agenda amukurikiye, Ketty yicara kugitanda, Navio amera nkuwunamye afashe kugitanda , bakomeza gusomana, ketty afashe inyuma y'umutwe, agenda amanuka gacye gacye aryama kuburiri , Navio nawe amuryamaho bakomeza gusomana.
.
.
Sasa kurundi ruhande, Jenerari kki yagarutse kuri yanyubako bazanyemo perezida , aratambuka arinjira, akinjira ati:" umva lee muzane perezida vuba vuba."
bidatinze perezida yarazanwa bamushyira imbere yameza, Jenerari kki amujugunya impapuro imbere amufata mumusatsi ati:" sinya ko winguye ndeke umuryango wawe amahoro. Kandi usinyire ko wanyibye amajwi mu matora kugirango mubeho mutuje."
Perezida Emmy ati:" hhh, uribeshya cyane Jenerari, niba ukeneye ko nkusinyira urishuka pe."
Jenerari ngo abyumve uburakari burazamuka aramufata akubita umutwe kumeza, Emmy ati:" niyo wanyica Jenerari, sineze gushyira umukono wange kuri izi mpapuro."
Jenerari kki ati:" urasinya cyangwa ntusinya?"
Emmy ati:" nkuko nakubwiye sineze gushyira umukono wange kuri Iza mpapuro."
Jenerari kki ati:" ndagiye, nzagaruka aha nzanye ruriya rwana ngo n'uruzingo rwawe, nzarwicira imbere yawe n'udasinya."
Emmy ati:" nangazwa nubwo bugome ufitiye mushiki wawe."
Jenerari araseka ati:" mushiki wange se tuvukana munda yamama? Fata ko ntudasinya nzamwicira imbere yawe."
.
.
sasa kurundi ruhande, Navio Na Ketty bakomeje gusomana Ketty atangira gufungura umukandara wa Navio, Navio ngo abyumve ahita amwishika ati:" unyihanganire Ketty, mugenzi wacu akeneye gutabarwa kandi sicyo n'igihungu ubwacyo gikeneye gutabarwa."
Ketty ati:" eeeh! Alice aranduta ubwo nibyo ushatse kuvuga?"
Navio ati:" sibyo nshatse Kuvuga ariko n'ubundi kuva ubwo wanyagiraga nahise mukunda ubu turakundana."
Ketty acyumva ayo magambo yahise asunikira Navio kuruhande asuhoka yihuta.............................
.........................
..............................loading episode...8
.
harahiye noneho! Uyu Ketty usohotse gutya aragarukira he?
Navio we arakora iki?
cawu cawu.
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
Comments