logo

NEW TALENTS

Stories Group

KURE S01 EP 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
. " ntabwo uzigera uheranwa n'agahinda kuko ibyo uwiteka yaremye ntikarimo. Uzishima igihe uwiteka azakwibuka humura agahinda ufite kazasimburwa no kwishima umunsi umwami nawe yakwibutse. Wowe gusa, ubaha amategeko ye. " . Duheruka code 008 bise Jack atunga imbunda code 011 bise Emeline. Kandi twasize jenerari kki atanze itegeko ngo babage madamu perezida ngo bamukuremo inda atwite kuko perezida yari yanze gusinya. Ese biraherera he? . . Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze. . Jack yashyizemo isasu aragije atera intabwe yegera imbere, Emeline nawe agenda gacye gacye agenda agana kumuryango ngo agende uko yagakomeje Jack amushyira mugipimo akora mumbarutso agiye kurasa, Alice amuturuka inyuma amukubita intebe mumugongo isasu yararashe Emeline rirayoba rifata kurukuta, Jack nawe arabandagara imbunda yitura hasi iratogoka, ntagutinda Emeline asubirinyuma arayitora ahita ayimutunga , Jack apfukamye ati:" Emeline burya wangambaniye?" Emeline ashyiramo isasu ati:" niwowe mugambanyi. Arinjye nawe ninde warurashe undi?" Jack ati:" njyewe ibyo sinabikora urabizi ndagukunda emeline, rero sinakurasa." Emeline ati:" umh, ntiwandasa? Ariko Jack ubona ndi imbiye ukina uko ushatsi?" Jack azamura amaboko ayashyira imbere avuga ayazunguza ati:" Emeline ndagukunda urabizi, ndetse nkukunda kuruta uko nikunda. Ni wowe unezeza umutima wanjye ukawuzuza ibyishimo. Ni wowe malayika wange wandekura nangwa. Uri umuregeze isoko yumunezero kuva na kera ni wowe na kunze umpa umunezero. Ndagukunda emeline, ibi byose byari bimaze kuba, kwari gusuzuma urukundo nkukunda. Sinatinyuka nkwiyambura bwiza bwange. Uri marayika wange uranezeza bikandenga." Emelina amagambo jack yamubwiraga yaramurenze, amarira azenga mumaso atangira kugenda amanura imbunda, Jack nawe ngo abibone agenda ahaguruka gacye gacye ati:" Emeline byoroshye ndagukunda, ndagukunda cyane emeline, manura imbunda nze nkwihoreze nkuhanagure amarira humura ntozogera kurira ukundi. Sibyo sheri?" Emeline we yafunze amaso arangije akomeza kumanura imbunda, Jack nawe akomeza guhanguruka abonye uburyo Emeline yahumirije, akora mu ikote, Alice ngo abibone ati:" murase emeline." Emeline we akomeza kumanura imbunda, Jack we ati:" arakubeshya rata sheri , ndagukunda sinakubabaza. Ese natinyuka ne kubabaza uwandinze akababaro akanyituriza mu isi y'umunezero? Ndagukunda rata wikumvira uriya ni wowe nkunda kurusha uko nikunda." Alice ati:" wikomeze kumva ayo magambo aryohereye gutyo Emeline, ni ayinzoka yinshira murase vuba utita kubyo akubwira. Ibuka amagambo mukanya yakubwiraga Emeline, murase." Jack we yakoze mu ikote vuba vuba akuramo icyuma ahita ahaguruka vuba vuba, ahaguruka asatira emeline, Emeline nawe ahita akanura ahita amurasa vuba vuba isasu ryo murutungu, Jack agwa apfukamye Emeline ati:" barakubeshya jack, nange sinyigukeneye." aragije ahita amurasa asisu ryo mugahanga ibya Jack biragiriraho. Emeline ati:" mfasha Alice, tega turebe ibikenewe cyane tuve aha twigendere. Hera kumyenda ishoboka, ufate niriya mashine nange ndaje ndeba amafaranga macye aza kudufasha ubundi tungende." . . Sasa kurundi ruhande muri yanyubako bazanyemo perezida, Lea yaje aho Jenerari na Perezida bari, ati:" jenerari abasirikare wari wohereje bari hasi bose." Jenerari ati:" funga system yose ubundi ufate ibishoboka tuve aha." Felix ati:" mube mushyira ibintu kumurongo ubundi ndebe abatwatatse." Jenerari ati:" nubasha kupfatira n'umwe umunzanire ari muzima ubundi nkwereke nkuncire agasuzuguro." Felix ati:" reka ndebe." sasa Jenerari we yagarutse aho yarasize perezida ahageze aramubura yihuse ajya kuri mashine afata icyombo ati:" mubage uwo mugore." Yumva ntawikiriza agiye kureba kuri Comera asanga Lee amaze kuzifunga nuburakari ati:" lee subizaho comera vuba." Lee ati:" system namaze kuyishyira down kuyisubizaho byanwara amasaha ane." Jenerari kki ati:" shyira hasi ibyo bimashini ufite uzeguruke iyi nyubako yose paka umboneye perezida." . . sasa kurundi ruhande, Emeline na Alica bakomeje kwitegura arinako bakora vuba vuba cyane. Emeline ati:" gira vuba kuko underground killers iyo umukozi wabo apfuye barabimenya bagahita baza aho yapfiriye. Gira vuba rero batahadusanga." Alice ati:" turahita twerekeza he?" Emeline ati:" kubiro byanyu wenda banaduha ubufasha." Alice ati:" hagati aho, wakoze kunabara." Emeline ati:" kuriya kwari ukukuguriza kandi nawe wanyishyuye. Rero ntampamvu yogushimira." Alice ati:" gusa uriya musore yari umutindi." Emeline ati:" abahungu bose uriya mutima ubanza bawugira. Kuko utangushebeje akwagiriza ubuzima." Alice ati:" oya ntabwo aribose kuko njye navio wange aritonda." Emeline ati:" umh, uzaba ubwira. Ariko ibyo reka tubyihorere gira vuba tugende." Alice ati:" nge naragije twagenda ahubwo." Emeline ati:" reka tugende noneho." bidatinze bafata ibikapu barasohoka babishyira mumodoka bagiye kwinjira Emeline ati:" eeh!" Alice ati:" iki?" Emeline ati:" nari nibagiwe rinete zange reka tujye kuzizana." Alice ati:" genda uzirebe, hanyuma uransanga aha." Emeline ati:" ngwino tujyane umfashe kuzireba." . . sasa kurundi ruhande, Perezida yakomeje kwiruka munyubako atazi aho ajya, akiri kwiruka Navio ahita amufata aramukurura ati:" nyakubahwa perezida nitwe tuje kugutabara humura." Perezida ati:" witwande ukora iki?" Navio ati:" nkorera S.W.O humura turagukura aha. Wowe guma aha mbanze nkure munzira uriya ugukurikiye." . kuruhande gato ahari Jenerari, Ketty yamugeze iruhande , Jenerari kki ati:" umukobwa? Niko muko niwowe ushaka kumagarika?" Ketty ati:" njye ahubwo ndatunguwe, jenerari muzima uhungabanya umutekano w'igihungu yagakwiye kurinda kweri." Jenerari ati:" hmi, niko urumva se utihuruje." Ketty ati:" jenerari sinarinziko wakora ibyo bikorwa by'ubugoryi." Jenerari araseka aragije afata imbunda gacye gacye aragije ahita amurasa murutungu, ketty imbunda yarafite iragwa , jenerari ahita amwegera atangira kumuniga buhoro buhoro. . sasa kuruhande gato, navio yahuye na Felix bahita bambarana baragundagurana Navio bamushyira hasi agerageza kuhikura aragije afata imbunda ayitunga mugutwi ahita amurasa asunikira kuruhande, yambaye bluetooth mu matwi yumva ketty ari kuniha, Navio ati:" uherereye he ketty?" Jenerari avungira muri bleutooth ati:" umunota niwo uhawe ngo ube unzaniye perezida nyuma yawo uyu mukobwa araba yabaye umupfu." Navio ntagutinda ahita amukupa, perezeda ati:" aho bari ndahazi reka tugeyo utabare mugenzi wawe." Navio ati:" niba uhazi twajyayo ntakibazo." . Sasa kuruhande gato, lee yaturutse inyuma elize ntagutinda amwambika igitambaro mu ijosi atangira kumuniga Elize atangira guhiga uko yikura murako kagozi arekurira imbunda hasi afata igitambaro asa nkuwunama aramwirenza amutura hasi ahita amujya hejuru atangira kumuteragura ibipfusi lee ngo abone bimukomereye ati:" rekera ndemeye. Aho kugirango ukomeze unkubite fata amapingu unyambike ujye kupfunga." . sasa kuruhande Jenerari yakomeje kuniga ketty bidatinze navio yahise ahagera ahita amurasa isasu ryo mugihanga Ketty ahita agenda amusanga aramuhobera ahita amusoma avuga arira ati:" urakoze navi kandi cyane." Navio ati:" yeah nibyo byari bikwiye gukorwa. Kandi urakoze pe." bakiri aho Elize aza ashoreye Lee, navio ati:" sawa noneho mureke ducyure perezida." Ketty arogera aramuhobera aramwongorera ati:" nitugerayo urama igisubizo." Navio ati:" uraza kukibwira." Ntibyatinze bahise bafata umuhanda burira amamoto baragenda. . . sasa kurundi ruhande, hari abasubiye munzu kujya kureba rinete, ndavuga Alice na Emeline, bakomeje gutera ibintu hejuru arinako baganira. Bakiraho munzu hatangiye kwinjiramo amasasu. Alice ati:" baraje." Emeline ati:" ture uburyo dusohoka." Ntagutinda Alice arebera mu idirishya ati:" ni benshi bazengurutse imodoka." Emeline ati:" byiza cyane uko nabikekaga." Alice angwa mukantu, ketty we afata konake yimodoka kuyikandaho imodoka ihita iturika abari bayizegurutse bose barapfa, Alice ati:" ko uyiturikije nibyacu birimo se?" Emeline ati:" biriya nibyo nari napanze ibyacu biracyari aha munzu." Alice byaramutangaje arumirwa gusa birana mushimisha ntagutinda bahita basohoka binjira indi modoka baragenda. . mu masaha make gusa kuri television Rwanda batangaje ko urugo rwa perezida rwabohowe ndetse bavuga ko igihungu ubu gitekanye umwe mubabiri inyuma yahanwe na mategeko ndetse nabamwe mubagambanyi bari muri R.S.A bahanwe. . sasa kurundi ruhande, Ketty na elize baje kukicaro cya S.W.O kuhagera Ketty abona Navio na Alice bari gusomana arinako barya ubuzima ahita yiha igisubizo Elize ati:" humura ndakwikundira wihogora ngwino twigendere." Ketty na Elize bahise bigendera, Ketty mu Mutima agenda agira ati:" bakobwa nimwe mpa inama muramenye nihagira umuhungu ukubwira ko agukunda ntuzatindiganye uzahite umufata neza kuko ushobora kumutega ibihe hakaza undi witeguye akamugutwara." . --------------END------------- . Inkuru yacu ikaba iragiye rero. Ndakeka hari byinshi wayigiyemo uri butubwire muri comment. Share cyane rero mbone imbaraga zibaha indi. . byose ni kubwa new talents. Respect cyane. . . |:::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::|
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments