
**CASSIEN**
Twageze kuri polisi, buri umwe akurwaho ibihano byihariye. Nari nzi ko ari ko bigenda kugira ngo baduhate ibibazo, buri wese akabazwa ku giti cye, bityo tugahura n’imbogamizi mu gusobanura ibirimo. Mu modoka, twari twakoresheje ibimenyetso byacu kugira ngo twerekane ko duhawe amahirwe yo kuvuga kimwe kandi ko dufite ibanga tutazashyira hanze. Ibi twabiteguye neza, kandi twari dufite icyizere ko igihe icyo aricyo cyose gishobora kugera. Rero twari dufite icyizere ko tutari bujye mu bibazo, nubwo ntari nzi neza ibibazo bizaza. Ariko, mu mutwe wanjye, nta wundi natekerezaga uretse Amanda wankunze, atitaye ku kuba ari *DANGEROUS LOVE*, ndetse abantu bakundaga kunyita *DANGER MAN*. Ese ibi byose bizarangira bite, ko ntazi na gato? Gusa, Imana ikamenya ko ibyo twakoze nta kindi cyari gisigaye.
Nari ntegereje, nibwo commandant Michel yinjiye. Ndamuzi, amaze imyaka itanu ashaka kudufata. Yaratubuze kuko nta bimenyetso yari afite, ariko ubu aramfata nubwo atari afite ibimenyetso.
**Michel:** Cassien, noneho turabonanye.
**Cassien:** Commandant Michel, urishimye?
**Michel:** Oya, kuko uko ngufitemo ntabwo ari ko nashakaga. Nagushakaga n’ibikorwa byawe byose, none uri hano kubera impamvu zitandukanye.
**Cassien:** Ni ibiki?
**Michel:** Wikijijisha, urabizi.
**Cassien:** Oya, uravugango ibiki?
**Michel:** Twivugire ku nshuti yawe Amanda.
**Cassien:** Nta kibazo.
**Michel:** Utekereza ko Pedro yaramushimutiye iki?
**Cassien:** Bamenye ko yarazwe umutungo ukomeye, kandi kuba ari inshuti yanjye nabyo ni indi mpamvu.
**Michel:** Gute se?
**Cassien:** Murabizi ibyo bakoraga.
**Michel:** Yego, ndabizi.
**Cassien:** Rero sinashoboraga kwihanganira ko bakomeza guhemukira abantu bakennye, barya biyushye ngo bakomeze babicishe ibiyobyabwenge, nibamara gukena bateze utwabo bagaruka batugure, kandi ayo babahaye nanone bongere bajye bayagura ibyo biyobyabwenge. Kubera iyo mpamvu rero yaranyangaga na bagenzi banjye.
**Michel:** Ndabyumva. Hanyuma, saba untangaze uko byagenze bashimuta umukunzi wawe n'umunsi byabereyeho?
Namusobanuriye mu ncamake uko byagenze uwo munsi, ndetse mubwira ko nta kintu naciye ku ruhande, na cyane ko ibyo byabaye nta kosa ririmo uretse iryo kuba dufite intwaro bitemewe, naho ibindi byari ukwitabara no gukiza uwashimuswe.
**Michel:** Bamaze kumutwara nuko?
**Cassien:** Basabye ingurane y’amafaranga bakamuduha.
**Michel:** Niko byagenze se koko?
**Cassien:** Oya, navumbuye ko bashakaga kuturangiza na bagenzi banjye, ndetse na Amanda.
**Michel:** Nuko mufata umwanzuro wo guhangana na bo rero.
**Cassien:** Twari dufite imipango ibiri. Twumvaga ko umwe niwanga undi uri bukunde.
**Michel:** Ariko se byakunze ra cyangwa byanze?
**Cassien:** Byakunze kuko icyo twifuzaga ni ugutabara; ikindi byari ukuhava twese turi bazima, kandi ni ko byagenze.
**Michel:** Ariko ugiye gufungwa imyaka myinshi.
**Cassien:** Aho kumva uwanjye yapfuye nafungwa imyaka myinshi, nashaka nkazagwa gereza.
**Michel:** Kuki wishe Pedro?
**Cassien:** Nari mfite amahitamo abiri: Kureka akica Amanda cyangwa kuba namwica Amanda akarokoka. Ubu se, ari wowe wahitamo iki?
**Michel:** Ntukubyicuza?
**Cassien:** Nakifuje ko akomeza kubaho, ariko ku nshuti yanjye ntakubeshya nta kintu ntakora pee.
**Michel:** Ubu se ko wamutabaye, ukaba ugiye kuwunera, urumva azategereza ukava gereza koko?
**Cassien:** Icyo nakoze ni cyo cyari ngombwa. Kubaho anezerewe ni cyo mwifuriza, twaba turi kumwe cyangwa tutari kumwe. Ibindi ndumva ari we bireba, ntabwo wabimbaza.
Yarasohotse ansiga aho ubu ndabizi agiye guhata ibibazo bagenzi banjye, ariko gahunda ni imwe ndabizi.
**MARIE**
Nageze iwacu ndi kumwe na Alice, gusa numvaga ntazi uko bizagenda ngeze imbere ya papa na mama. Ariko namaramaje, ubu gahunda ni ukuri, kuko ibyahishwe byose byageze ku mugaragaro. Nageze mu nzu mbona mama ari kugendagenda mu ruganiriro, ubona byamucanze, naho papa ari kunywa whisky areba TV kuko amakuru yari BREAKING NEWS.
**Mama:** Marie, ibyo twumvise koko ni byo?
**Marie:** Yego ni byo.
**Papa:** Koko ni byo?
**Mama:** Ese uwo muri kumwe ni nde?
**Marie:** Ni Alice, ni inshuti yanjye.
Alice yahise abasuhuza, ariko wabonaga ibyo batabyitayeho na gato rwose.
**Papa:** Ese koko uratwite?
**Marie:** Yego.
**Mama:** Ngo iki? Iyo nyana y’imbwa niyo yaguteye inda?
**Marie:** Mama, utongera kwita Alex utyo ndakwiyamye.
**Mama:** Nawe ntunzamurane ijwi.
**Marie:** Mama, ntabwo Alex ari inyana y’imbwa, kuko ubwo naba ntwite ikibwana, kandi ntwite umuntu.
**Papa:** Kuki nta kintu wigeze utubwira?
**Marie:** Mbabwira iki? Ko we na bagenzi be bakora ibitemewe bashaka ubuzima?
**Mama:** Ngo bashaka ubuzima?
**Marie:** Yego, kuko ntabwo uzi ubuzima bwabo.
**Mama:** Inshuti yawe na bagenzi bayo ni amabandi, ubimenye.
**Marie:** Ese ntugashinje umuntu utazi ibye byose?
**Papa:** None iyo nda uzayibyara?
**Marie:** Simbizi papa.
**Mama:** Ntabwo ushobora kubyarira iwanjye iki…
**Marie:** Ngo igiki mama?
**Mama:** Nawe urabizi neza, kandi iyo nda ugomba kuyikuramo.
**Marie:** Mama, ntabwo ari wowe umpitiramo cyangwa umfatira umwanzuro.
Namaze kuvuga ntyo, numva urushyi rwiza ku matama rwamaze kungeraho. Numvise uburakari buje, ubu aransembuye. Reka mubwire noneho ikibyimbye kimeneke.
**Marie:** Harya ngo uri mama? Ubanza warantoraguye cyangwa naravutse mutabishaka si gusa. Iteka musaza wanjye Kelvin ni we mwitagaho wowe na papa, naho jyewe icyo mwabaga mureba ni amanota gusa nta kindi. Nta kunganiriza cyangwa kungira inama, mwakoraga ingendo zanyu mukansiga. Mwaza ntimunambaze niba bigenda cyangwa hari ikibazo mfite, mvugishije ukuri, hari igihe nibazaga icyo ndusha imfubyi nkakibura. Watahaga umbaza amanota gusa, ntiwamfashije kwitegura gusoza amasomo. Iyo ntagira Amanda na Alex na bagenzi be, simba narabibashije. Nahoraga nibaza niba unkunda, gusa ubu igisubizo ndakibonye, sinzongera kubyibazaho ukundi rwose.
**Papa:** Umva Marie…
**Marie:** Umva papa, ndambiwe kutavuga akandi ku mutima. Nahoraga iteka nifuza gukora neza ku buryo nanjye mwandeba cyangwa mwankunda, ariko ubanza naribeshyaga. Ubundi utambeshye, navutse mubishaka? Hanyuma rero sinshaka kubabangamira, nje gufata ibyanjye byose mbavire mu rugo, ubundi mubeho nanjye mbeho.
Nahise ngana mu cyumba cyanjye ndakaye kandi mbabaye, gusa nanone nejejwe n’uko ibyandyaga mbashije kubisuka hasi byose.
Nagiye mu cyumba hamwe na Alice, nuko amfasha kuzinga ibyanjye byose. Nubwo numvaga nshaka kugenda, nanone numvaga ababyeyi banjye nubwo batigeze banyitaho, nzabakumbura. Ariko ndabona ari byo bikwiye aho kubana na bo badahari, batananyitayeho, nagenda ahandi.
Tumaze kuzinga, numvise ukomanga, nuko mbona papa arinjiye.
**Papa:** Marie, nshaka ko tuvugana.
**Marie:** Papa, niba ari ibyo mama yambwiye, rwose wikigora ubigarura.
**Papa:** Oya Marie, ntabwo ari byo binzanye. Ndabizi neza ko ntigeze mba umubyeyi nyawe ngo nkube hafi, ariko nanone urabizi sinabasha gusubiza ibihe inyuma.
**Marie:** Erega papa…
**Papa:** Ndeka nsoze.
**Marie:** Mu kuri umbabarire, kuko sinari nzi ko udashaka kuba avoka, sinari kuguhatira kwiga biriya. Kandi wihanganire imyitwarire ya nyoko.
**Marie:** Ibyo si wowe wabimbwira, we abinyibwirire. Ndabizi nakabaye narabikubwiye, ariko numvaga ko niniga ibyo ushaka. Wenda nanjye nzagushimisha nkuko mwishimira Kelvin.
**Papa:** Ariko ndakwishimira rwose mwana wanjye.
Yahise anyegera, ubundi aranyiyegereza ampobera.
**Marie:** Papa, umbabarire kuba amakuru yanjye wayumvise ku makuru pee.
**Papa:** Humura mwana wanjye, ndakumva. Kandi niba hari icyo ushaka ko nagufashamo, umbwire, nagufasha.
**Marie:** Koko se papa? Ushaka kumfasha?
**Papa:** Yego, nubwo ntasubiza ibihe inyuma, ariko byibuze ubu icyo nabasha gukora kubera wewe, nagikora.
**Marie:** Papa urabizi, hari ikintu nshaka kugusaba.
**Papa:** Mbwira, nguteze yombi mwana wanjye.
**Marie:** Nkuko wabimenye, abasore bose barafunze, kandi Amanda ashaka umuntu wababuranira, kandi nzi ko ntawakurusha.
**Alice:** Kandi yiteguye no kwishyura.
**Papa:** Kwishyura?
**Marie:** Yego, hari umurage se yamusigiye, kandi urafatika.
**Papa:** Reka se yari umukene, ndamuzi, winshuka nawe.
**Marie:** Yemeye kwirya arimara, ariko umurage yakomoraga iwabo, awubikira umwana we.
**Papa:** Niba numvise neza, uravuga ko Amanda ashaka umuntu w’umuhanga waburanira abahungu, akemera kwishyura icyo ari cyose. None wahise utekereza so?
**Marie:** Yego, ni ko bimeze.
**Papa:** Ugende ubwire Amanda ko nemeye kubikora, kandi mbikora nta kiguzi rwose.
**Marie:** Yoo. Urakoze cyane papa. Kandi nyemerera ngende, sinshaka kubabera umutwaro pee. Mbe ndi kumwe na bagenzi banjye, byibuze duhumurizanye.
**Papa:** Nta kibazo, kandi mbwira gahunda ufite.
**Marie:** Ubu ngiye kujya kwa muganga kureba Amanda, hanyuma nimvayo njye aho abahungu babaga, ntegure ingemu.
**Papa:** Nan jye reka nguherekeze nkugeze kwa muganga, hanyuma mpite njya kuri brigade kuvugana na ba bahungu, ndanabasabira uburenganzira muze kubasura mwese, ndi bukubwire nibabinyemerera ariko ndumva nizeye ko babyemera.
**AMANDA**
Aho ndi kwa muganga, baransuzumye, banambwira ko nta kibazo gikomeye mfite, nzararemo ijoro rimwe, ubundi bakandeka nkajya mu rugo nkomeza kwivuriza. Uretse ko nakuze nk’uwarohamye, nta kindi kibazo kindi nari mfite kidasanzwe. Aho nari ndi nibwo bambwiye ko mfite umushyitsi, nuko mbabwira kumubwira akinjira. Natunguwe no kubona ari Cyndie, afite icyo gikapu kirimo amafaranga Cassien yari afite.
**Amanda:** Cyndie!
Yahise ampobera, amarira atangira gushoka.
**Cyndie:** Sha, ndishimye, ubwo ntacyo wabaye pee.
**Amanda:** None se we, ibi ubikuye hehe?
**Cyndie:** Burya ubwo mwari mu rugamba, nari mpari ariko ku ruhande rwa njye, yari plan B ngo polisi nibyivangamo ngire ikindi nakora, ariko nasanze icyo nakoze atari icyari gipanzwe. Ahubwo nahise nzana plan C itari iteganyijwe.
**Amanda:** Sindikubyumva neza.
**Cyndie:** Urabizi ko Cassien yari yaziritse Catheline ku giti. Rero ubwo abapolisi bahageraga, abantu bahugiye muri ibyo maze Catheline aribagirana na cya gikapu cya cash ari cyo iki. Ubwo icyo nakoze nta kindi nahise ngenda mfata cya gikapu cya cash, ubundi Catheline na we…
Catheline byagenze bite? Yaramurangije cyangwa?
**Agace ka 12 ntuzagacikwe.**
Comments