
.
**AMANDA**
Ubwo Pedro yansunikiraga mu mazi, naguyemo ubwoba buranyica. Nari mfungishijwe scotch ku munwa, amaboko yanjye azirikiye imbere. Nuko ubwo amazi yageraga kuri scotch, yahise yeguka ivaho, ariko ngerageza koga ngo ndebe ko nayavamo amahoro. Gusa, koga uboshye amaboko ntabwo byoroshye; nakoreshaga amaguru gusa. Natangiye kumva ndi guhera umwuka, kugera ubwo numvise umuntu ankurura antwara buhoro, angeza ku nkombe. Ndebye, mbona ni Cassien. Yangejeje imusozi, nuko nsanga na Billy arahari. Ariko icyantunguye ni uko nahasanze abapolisi babiri, nyoberwa aho baturutse n’ikibagenza.
Ubwo bampaye ubutabazi bw’ibanze, maze Billy ansaba kuza nkajya mu modoka ye, bakanjyana kwa muganga. Abapolisi bo bari bafite ba basore uko ari batatu: ni Marc, Rudy na Alex. Mu gihe tukiri kurebana, habuze uvuga n’umwe. Nahise mbona ba bakobwa bose bahageze, jyewe nari naguye mu kantu gusa. Nyine, ntakundi byari kugenda. Nahise mbona ko urukundo rwanjye rushobora kuba rugiye kurushaho kujya mu bibazo, na cyane ko abapolisi bahageze kandi aba basore bafite ibyo basanzwe bashinjwa. Ukanongeraho ibi bibaye nonaha.
Cassien akibabona, ntakindi yakoze uretse gushyira amaboko imbere ngo na we bamwambike amapingu.
**Cassien:** Amanda, ndagukunda kandi ibi byose bibaye kubera urukundo. Gusa humura, urukundo ruratsinda iteka.
**Amanda:** Ndagukunda nanjye Cassien. Wasanga ari bwo bwa nyuma mubonye, gusa Imana ibijyemo.
**MARIE**
Ubwo numvaga amasasu arekeye aho, nibwo nabwiye bagenzi banjye tujya kureba ko abacu ari bazima. Gusa sinari nizeye ko habuzemo ubigenderamo. Ubwo twahageraga nkabona abapolisi, nahise numva ubwoba bwinshi. Nagiye kumwegera umupolisi ashaka kumbuza, ubwo ndavuga Alex. Ariko ndamwinginga, mubwira ko hari ibikomeye nshaka kumubwira. Arandeka, ndamwegera.
**Alex:** Marie, urakora iki hano?
**Marie:** Twari duhangayitse kubera tutari twabashije kumenya amakuru yanyu. Gusa nubwo mbona atari igihe nyacyo, ariko hari icyo nshaka kukubwira.
Alex yahise andeba atunguwe, gusa nabonaga ko bagiye gufungwa kandi sinshaka ko ajya gereza adafite amakuru yose.
**Marie:** Umbabarire, nubwo ntifuzaga kubikubwirira hano, ariko mu kanya nibwo namenye ko ntwite inda y’ukwezi, mbibwiwe na Billy ansuzuma.
**Alex:** Koko uratwite?
**Marie:** Yego, ndatwite, ubanza ari byo byanteye guhindura imyitwarire muri iyi minsi.
**Alex:** None uri migambi ki?
**Marie:** Ntabwo nzi icyo nakora. Gusa tuzafatanya gufata umwanzuro, kandi umenye ko ngukunda.
**Alex:** Nan jye ndagukunda.
Bahise na we bamutwara mu modoka ya pandagari. Alice na we yaje nyuma yanjye, aba abonye Rudy agenda amusanga, gusa ataramugeraho bari bamaze kumwinjiza mu modoka, we ntiyabasha kuvugana na we.
**AMANDA**
Ubwo abaganga banjyanaga kuri ambulance, nahise mbona abakobwa bose baje bansanga. Bose barira. Billy yababwiye ko niba harimo uzi gutwara imodoka, yafata imwe mu zo abasore bajemo akayitwaramo bagenzi be. Hanyuma, nsaba ko Marie we twajyana mu modoka imwe, numvaga hari ibyo nshaka kuvugana na we. Yarabyemeye, nuko tugana kwa muganga agenda andi iruhande, ariko mbona yihebye rwose pee.
**Amanda:** Marie, ushobora kugira ikintu unkorera ko nshaka kukigusaba?
**Marie:** Yego, nagikora.
**Amanda:** Ndagusabye ushake avoka ubashije azaburanire bariya basore, urabizi mfite ibyo nakishyura.
**Marie:** Urakomeje se koko?
**Amanda:** Yego, nshakira avoka byibuze nanjye niture bariya basore kuba baranyitangiye, bakaza kuntabara. Urabizi ko iyo ntashimutwa ibi byose bitari kuba bibayeho.
**Marie:** Ndamuzi kandi nawe uramuzi.
**Amanda:** Niba abyemera, gusa biragoye.
Nahise nsohoka, nuko ngeze hanze nsanga bagenzi banjye na bo barahari bantegereje. Ubwo twicaye aho tureba TV, gusa hahise hajyamo amakuru. Ibyavugiwemo byanteye ubwoba kurutaho. Abanyamakuru bavuze ibyabereye ku kiraro byose. Icyarushijeho kuntera ubwoba ni uburyo bavuzemo ko icyihebe, nako ikirara kimwe cyitwa Alex, hari umwana w’umukobwa cyateye inda, banavuga izina ryanjye.
Amakuru nk’aya koko ubu bumvaga abantu bakeneye kuyumva, uretse kugira umunwa kw’abanyamakuru? Ubu se ko Alex wakangiriye inama y’uko mbyitwaramo, yamaze gufatwa agafungwa, ubu koko ndabigira nte? Amarira yahise atangira gushoka bundi bushya. Nibaza uburyo ndi butunguke imbere ya papa mubwira ibyo kuburanira bariya basore, kandi harimo uwanteye inda. Numva ndushijeho gucanganyikirwa, ariko nanone nta yandi mahitamo mfite.
**Alice:** Marie, humura biragenda neza.
**Marie:** Sha wowe ntubyumva. Ibaze ko ntanamenye igihe bafatiye amashusho ndi kubwira Alex ko mutwitiye umwana, ubu iwacu barabibona, nako byamaze kubageraho kare ndabizi. Ndapfuye birarangiye.
**Avril:** Umva Marie, turakuba hafi, kandi nujya iwanyu turajyana kugira ngo tugutere ingabo mu bitugu, utumva ko uri wenyine.
Ibi twabitangiriye hamwe bigomba no gusorezwa hamwe rwose, humura.
**Marie:** Ibyo muvuga ni byo ni co gihe ngo turusheho gufatanya no kunga ubumwe, tunungurana ibitekerezo.
**Alice:** Ariko abanyamakuru barakabya na bo rwose. Sinumvaga ko birya ari ibintu bakabaye batangaza ku makuru boshye ari ibyihebe byaturikije ikiraro cyangwa byakoze ikindi kintu kidasanzwe. Hanyuma rero ni wowe ugomba gukomera kuturusha, kandi ukadukomeza kuko wowe unafite umwihariko. Urabizi ko utwite, kandi rwose uwo mwana agomba kuvuka akabaho kuko wamutwise kubera urukundo, ntabwo byabaye agahato.
Numvise Alice ambwiye ikintu kizima rwose.
**Marie:** Urakoze cyane Alice. Ndumva niteguye gusa n’uhangana n’ababyeyi banjye, kandi nkababwira ibindi ku mutima byose, ndetse nkanasaba papa kuba yaburanira bariya basore.
**Avril:** Avoka?
**Marie:** Yego, Amanda yansabye kumushakira avoka ushoboye kandi uzi kuburana neza.
**Alice:** Hari undi se utari so? Ko bizwi hose ko urubanza yinjiyemo rugenda neza?
**Marie:** Yego, ni we ntawundi, gusa sinzi niba ndi bumwemeze. Ariko nanone ibyerekeye akazi arabyubaha, ndumva nizeye ko ari bunyumve.
**Alice:** Tuguherekeze se basi?
**Marie:** Oya mwikigora, ahubwo ngomba gutaha nkababwira byose imbonankubone, kandi hari byinshi nshaka kubwira iwacu, nibashaka kungerekaho amakosa yose.
**Alice:** Oya, sinakemera ko wijyana. Na cyane ko tutazi ko ibi byose byarnagiye. Reka nguherekeze nanagucungiye umutekano. Ikindi, ntabwo nanashaka ko hari abagukuramo andi makuru nka bariya banyamakuru ndi kubona baza badusanga.
**Marie:** Dufate iriya tagisi, ahubwo mbona iparitse hariya.
Twahise tugana mu modoka, ubundi twerekeza iwacu, niteguye guhangana na bo ku burenganzira bwanjye no ku burere bwanjye, ndetse no gusaba data mwinginga ngo aburanire aba basore.
**ABASORE**
Aho bari mu modoka ibajyanye brigade, bagiye baganira bisanzwe. Gusa, babonaga Alex ameze nk’uri ahandi hantu.
**Rudy:** Ese man, ko mbona wowe byagucanze? Ari wowe mukuru, ubwo bimeze bite? Ushaka natwe dukuke umutima ngo biturangiriyeho koko?
**Cassien:** Ubu ntazi ko jyewe ndi bunashinjwe kwica umuntu?
**Alex:** Twese duhuje case, mwa bantu mwe. Ariko jyewe mfite umwihariko. Muzi ko nateye inda?
Abandi bose bahise basakuriza rimwe bati "Inda?"
**Alex:** Yego, Marie yambwiye ko atwite inda y’ukwezi kumwe. Ibaze baramutse badukatiye imyaka wenda icumi.
**Cassien:** Dukeneye kwizera ko biri burangire neza, wihangayika. Ariko se nanone ikindi kibazo. Iyo nda ya Marie urayiteganyiriza iki?
**Alex:** Ushaka kuvuga iki? Ubu se?
**Rudy:** Iyo umuntu atwite akiri ingaragu, ariko urabizi, haba hari options ebyiri: kubyara cyangwa kuyikuramo. Nubwo bitemewe, ariko urabizi birakorwa.
Ubu se bashaka uyu muziranenge bamuvutse ubuzima koko? Ese aho papa Marie ari bwemere? Amakuru se ya Catheline ubundi?
**Agace ka 11 ntuzagacikwe.**
Comments