logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S03 EP09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


**Catheline:** Papa, reka njye kuzana ariya mafaranga. 
**Pedro:** Nta kibazo, genda mwana wanjye. 
**Catheline:** Humura, icyo ngomba gukora ndakizi. Mube mutegura plan B. 
**Pedro:** Basi, jyana abasore babiri. 
**Catheline:** Sawa papa. 
**Luc:** Catheline, witonde ndagusabye. 
**Catheline:** Humura Luc, nditonda kandi ndagukunda, urabizi. 
**Luc:** Nanjye ndagukunda, baby.

Nabasezeye bombi, ngana aho Amanda ari. Uko nagenda, nasanze afite ubwoba kurenza mbere, ariko se afite ubwoba bw’iki? Ndabizi, si jye we kuko nkimugeraho yahise ahindura isura, ibyari ubwoba bihinduka uburakari budasanzwe.

**Amanda:** Ubwo numvaga inkweto nagize ubwoba, ariko mbonye ko atari Luc, numva burashize. Uyu we, uretse amagambo no kunkubita, ntabwo ashobora kumfata ku ngufu rwose, kandi ni cyo kintu cya mbere mfitiye ubwoba. 
Yaraje ampagarara imbere. 
**Catheline:** Mu kanya ibyawe biraba birangiye. 
**Amanda:** Ahubwo ndumva ari ibyawe birangira. 
**Catheline:** Mu masaha abiri ari imbere, uri bupfire imbere ya cheri wawe disi. 
**Amanda:** Harya ubwo muraba munziza iki? 
**Catheline:** Kugirango mudakomeza kutwitambika mu nzira tu. 
**Amanda:** Uzapfa wumva. Ese mbwira koko, Luc aragukunda? 
**Catheline:** Cyane rwose, ndetse hashize imyaka ine dukundana. 
**Amanda:** Uri akajiji disi wowe Cathy. 
**Catheline:** Turakundana, ntituri nka mwe. 
**Amanda:** Uzabaririze sha, ntabwo turi nkamwe kuko twe dukundana ku buryo umwe yakitangira undi, ariko uwawe akunda cash kurenza byose, ntabwo ashobora kugutabara rwose. 
**Catheline:** Ceceka aho se. 
**Amanda:** Ndakubwira ukuri rwose. Iyo aba agukunda, kandi ntabwo aba yaje kundeba, kandi ntiyari aje ngo tuganire.

Yahise ahindukira andeba nabi, gusa mureba mu maso nitonze. 
**Amanda:** Urebe ku rutugu ibumoso, ko ntamurumye ashaka kugira uko yigenza. 

Ubwo harya niba agukunda, nako murakundana disi? 
Yahise asohoka arakaye cyane, nanjye ku mutima nti n’ako karamaze.

**Cassien:** Nageze aho tugomba guhurira, ubundi mva kuri moto na mallette irimo cash, ngenda musanga kuko nasanze yantanze kuhagera. 
Ubwo twatumanagaho na bagenzi banjye dukoresheje écouteurs ntoya ziri mu matwi, ku buryo undi atabasha kuyibona. 
**Alex:** yari yazanye n’abasore babiri ariko twabarangije. 
Naracecetse, ahubwo ndebye mbona ni wenyine ntiyazanye Amanda, kandi amasezerano ni uko yari kuzana Amanda nanjye nkamuha cash ze. 
Nahagaze imbere yanjye, ko muri metero icumi. 
**Catheline:** Turongeye turahuye. 
**Cassien:** Amanda ari hehe? 
**Catheline:** Ibye urabimenya mu kanya gato. 
**Cassien:** None se kuki waje wenyine? 
**Catheline:** Kuko nzi ko ntacyo wantwara. 
Nahise ntangira kumwegera buhoro. 
**Cassien:** Ibyo ubizi ute se? 
**Catheline:** Kuko ntiwanyica kandi nzi aho Amanda ari. 
**Cassien:** Ni byo koko uravuga ukuri.

Nabivugaga nkomeza kumwegera mbona agizemo ubwoba. 
**Catheline:** Uri mu biki ubwo? 
Nahise mufata, ndamuhindukiza, ubundi imbunda ku ijosi. 
**Cassien:** Ubu imikino irarangiye kuko wibagiwe ko uri mwene Pedro, kandi ngufatiyeho imbunda. Mu minota mike araba ageze hano azanye na Amanda. 
**Catheline:** Utakora ikosa batamwica. 
**Cassien:** Ndabazi sha, ahubwo fata telefoni yawe, uhamagare so nonaha. 
**Alex:** Aho uhitwaye neza. 
**Cassien:** Natwe turaje. Ibyo nijye nabyumvaga gusa mu gutwi. 
Nuko Catheline akuramo telefoni, ubundi ahamagara se, mpita mwaka telefoni ngo nitabe. 
**Pedro:** Cath… 
**Cassien:** Oya, ni Cassien muvugana. Umeze ute se? 
**Pedro:** Ndekurira umukobwa wa muswa we. 
**Cassien:** Banzo utuze papa. Zana na Luc muzane Amanda, kandi mutanamurya urwara cyangwa agatwe k’umukobwa wawe, nkabarure mo ibisate igihumbi. 
**Pedro:** Sawa, turaje mu minota itanu, turaba tukugezeho. 

Nahise nkupa nsubiza Catheline telefoni ye, nahise ngenda. 
Catheline muzirika ku giti, ubundi mushyira scotch ku munwa maze bagenzi banjye baza bihuse, dufatanya gutegura neza ibikoresho kuko urugamba rwo rugomba kuba. 
Imodoka yaraje iparika kure gato, maze havamo Pedro, Luc n’abandi basore, banafite Amanda.

**Amanda:** Nari muri cya cyumba mfungiwemo, nibwo hinjiye Pedro, mbona ubwoba bwamufashe biranyobera, ubanza hari ikidasanzwe cyabaye. Si gusa. 
Nibwo yahise abwira abasore bari kumwe na we ibyabaye, maze menya ko Cassien na we yashimuse Catheline. 
Numvise naseka nubwo ndi mu bihe bibi, ariko rwose biratangaje, iyo uwahigaga nawe atangiye guhigwa. 
Twagiye mu modoka, nuko ubwo yaparikaga, Luc ankuramo agenda amfashe ukuboko ankurubana. 
Narebaga ibicyezicyezi kubera kumara umwanya munini ahantu hari urumuri ruke. 
Amaso yanjye yahise agera kuri Cassien, nari imbere yanjye gato. 
Ubwoba bwahise bumfata, ntangira gutengurwa kuko sinzi ibigiye kubera hano, niba ari amahoro. 
Gusa ubwo nahuzaga na we amaso, numvise nkomeye, ndanatuza ariko ubwoba bwo bwari bwinshi rwose.

**CASSIEN:** 
**Pedro:** Cassien, dore nahageze rero. 
**Cassien:** Pedro, na Luc. 
**Pedro:** Ngaho rekura umukobwa wanjye rero. 
**Cassien:** Reka tubanze tuganiremo. Ese ibi byose ni wowe ubiri inyuma? Ubundi ugamije iki? 
**Pedro:** Nshaka kukubona gereza cyangwa se wapfuye, kuko uyu mugi warawunyambuye rwose, kandi sinabyihanganira na gato. 
**Cassien:** Ngo ni uwawe? Winsetsa cyakora. Ibyawe ni ugucuruza ibiyobyabwenge gusa, kandi urabizi, sinabyihanganira rwose. 
Ikindi nakurekeye ahandi wifatiye ariko wowe urimo kuntesha umutwe na bagenzi banjye. 
**Pedro:** Ese mwebwe ki ra? Nubwo mudacuruza ibiyobyabwenge, ariko urabizi ibyo mukora namwe ko bitemewe. 
**Cassien:** Sindin nkawe kuko sinasheta umwana wanjye ku basore hejuru ya cash rwose. Ese ubundi ubwo uramukunda ra? 
**Pedro:** Nakabaye ntamukunda, simba nje kumureba. 
**Cassien:** Wishaka kunsetsa cyakora. Twese turabizi ko ikikugenza atari umukobwa wawe, ahubwo urishakira amafaranga ari muri iriya mallette. 
**Pedro:** Ibyo ni ibyo wibwira, ariko si ukuri. Ngaho rekura umukobwa wanjye rero. 
**Cassien:** Ntabwo jyewe ari uko nkora. Rekura Amanda nanjye ndekure Catheline, ubundi bagendee rimwe. 
**Luc:** Uyu muswa aradufite. 
**Cassien:** Ceceka aho se wa muswa we. 
**Luc:** Gusa umukobwa wawe aryoshye ukuntu.

Iryo jambo ryonyine ryatumye umujinya unyica, ubundi mba ndekuye isasu ryiza kuko numvaga ko yamufashe ku ngufu. Ubundi rimufata ku rutugu, aradandabirana maze ahita atunga imbunda Amanda amufashe. 
**Cassien:** Amandaaaaaaa! 
Ubanza yarahise amenya ibijya mbere, kuko yahise amukubita inkokora nziza maze imbunda ya Luc iba iguye hasi. 
Gusa muri ako kanya nahise numva urufaya rw’amasasu, ndebye mbona ni ba Rodriguez bafatanyije na Pedro bari kurasana n’abahungu banjye. 
Pedro yahise afata Amanda, aramwirukankana amufatiyeho imbunda. 
**Marc:** Cassien, kurikira Pedro, twe turakurindira umutekano. 
Nahise nshaka gutambuka, niruka ariko Luc ahita antunga imbunda. Uyu sinanibukaga ko ahari pee. 
**Luc:** Ibyawe birarangiye. 
**Cassien:** Ahubwo ni wowe birangiriyeho.  
Nahise nanjye mutunga imbunda, ariko ako kanya numva isasu, nirebye mbona si jye barashe, ahubwo Luc yahise agwa imbere yanjye. 
**Catheline:** Luc wanjyeeeeeeee! 
Nahise niruka nsiga Rudy ancungiye umutekano, ubundi nkomeza guhiga Pedro. 
Yagendaga arasa inyuma ye, ariko tukamuhunga dukwepa kuko na Rudy yari yankurikiye. 

Gusa tugeze imbere gato ahantu harunze ibi caisses bishaje, turamubura. Arigitiye hehe koko? 
Twakomeje gukurikirana, tuba tugeze ku bwato bwamaze kwitegura kugenda. 
Narabusatiriye, ubundi mbugeze iruhanda, mutunga imbunda. 
**Cassien:** Pedro, rekura Amanda. 
**Pedro:** No mu nzozi sinabirota. 
**Cassien:** Murekure se bitaraba nabi? 
Nahise ntambuka, mwegera, ubundi Rudy na we akomeza kuncungira umutekano. 
Ako kanya numvise mu gutwi Alex ambwira ko abonye imodoka ya polisi. 
Ibyo sinari mbyitayeho ku buzima bwa Amanda. 
**Pedro:** Ahubwo sezera inshuti yawe. 
Yabivuze, namaze kugera ku bwato neza, bwari bukiziritse butarahaguruka. 
Pedro yarandebye aramwenyura, kandi Amanda yari aziritse amaboko, nuko igihe nari ntaramugera imbere neza, ahita asunikira Amanda mu mazi. 
Nahise mugeraho neza, mfatiraho imbunda. 
**Cassien:** Ahubwo wowe, sezera Pedro. 
**Pedro:** Ntuzongere kumenyera. 
Nahise mubarura umutwe, ubundi mpita ninaga mu mazi ngo ndebe ko nabohora Amanda. 
.
IRAKOMEZA
.
Polisi se ubu ije ite koko? Amanda se ararohorwa? Catheline se bari bumugire bate? 
**Agace ka 10 ntuzagacikwe.**

Comments

Gwaneza: Murakoze cyane igeze aharyoshye ubwo Pedro na Luc bavuye munzira, dutegereje kumenya uko Amanda azatabarwa ayo mazi bamunazemo. Thx
Manishimwe clementine: Kbs imana ishimwe ubwo cassien na Rudy na Alex bameze neza Amanda ntacyo aribube ndabyizeye rwose baramutohira yazahaye arko azabaho