logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S03 EP08

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


**MARIE**

Mana yanjye, ubu koko ndatwite? Ndacyari muto rwose, ntabwo niteguye kwitwa umubyeyi pee, kandi ni bwo nkirangiza amashuri. Mfite byinshi byo gukora mu buzima, none se ubundi ubu koko ndabwira nte Alex ko ntwite? Umugabo wifitiye ibimuhangayikishije ubu koko azemera ko uyu mwana tumubyara? Ese ubundi ni gute nibagiwe gufata akanini koko, ko nanjye ndi akajiji kabi?

**Billy:** Marie, ndabona inda yawe ifite ukwezi kumwe kandi imeze neza rwose.

**Marie:** Umva muga, byancanze sinzi icyo gukora pee.

**Billy:** Uzabiganiraho na Alex, mufatanye gufata umwanzuro. Sinabagira inama yo gukuramo inda, ariko nimubona ari bwo buryo bushoboka, muzambwire mbafashe. Gusa ntuzafate umwanzuro wowe wenyine, ahubwo muzabanze mubiganireho. Ikindi kandi, umenye ko ari byiza kubikora utararenza ibyumweru 12 usamye, kuko nibwo byemewe. Nubwo naba mbigukoreye mu buryo butemewe, kuko amategeko ateganya ababyemerewe, ariko nk’inshuti, nkaba kandi nzi ibyo Alex akora, nabafasha mubaye ari wo mwanzuro mufashe.

**Marie:** Urakoze cyane, muganga. Nzabimubwira dufate umwanzuro, nzakubwira.

**Billy:** Ngaho rero, mujye mu rugo muruhuke, ndabizi, ntabwo ibihe murimo byoroshye.

Ubwo nageraga hanze, bagenzi banjye nababwiye uko bimeze.

**Alice:** None, ubwo umwanzuro?

**Marie:** Nzabibwira Alex, abe ari we uwufata.

**Avril:** Ni byo byiza kubiganiraho.

**Marie:** Gusa mfite ubwoba. Ubu se iwacu koko bazabyakira bate kumva ko ntwite, ntarashaka umugabo? Noneho ntibanamuzi, uretseko nigeze kubibabwiraho ko nsigaye mfite umuntu dukundana.

**Alice:** Umva, Marie, uriya muhungu aragukunda, ntabwo yakureka ngo uhangayike wenyine, na cyane ko muri twese ari we ukuze. Ababyeyi bawe kandi, niba bagukunda koko, bazabyakira kandi bakubabarire.

**Marie:** Sha, iyo bigeze ku nda, umusore agira ubwoba, akaba yanatoroka, wenda akazagaruka nyuma ibihe bigenze neza.

**Avril:** Wimutekerereza, ahubwo ngwino dutahe.

Twahise tujya mu modoka turi kumwe na ba barinzi baduhaye, nuko ubwo twageraga mu nzu dusanga urupapuro ku meza basize batwandikiye: "Tugiye kuri ya nzu, mwe ntimuve mu rugo. Turakomeza kubaha amakuru uko bimeze, kandi mwirinde namwe."

Nahise ntekereza guhamagara Alex ngo numve ko yampa amakuru, nuko tuvugana umwanya muto cyane, gusa ambwira yuko Amanda bamaze kumenya aho ari, kandi ari muzima. Igisigaye bagiye gukora ni ukujya kumuzana. Nashatse kumubaza byinshi, ahita ankupa ubwe, uyu na we sinzi uko ateye rwose pee.

**CASSIEN**

Nakomeje kwibaza isiri nabonye Amanda akoresha ambwira, ariko nyoberwa icyo yashakaga kuvuga. Gusa nkurikije ibimenyetso yakoresheje muri video narebye, nubwo bo batari babyitayeho, nabonaga ameze nk’umbwira intebe. Nibajije ko byaba bifite aho bihuriye, wenda n’intebe, ahubwo nibaza intebe yaba avuga iyo ari yo, bikomeza kunyobera.

Ubanza yashakaga kundangira ahantu handitse ijambo ry’ibanga ngo njye kuzana amafaranga yo kumubohoza, ariko se gute? Numvise nataye umutwe, kuko amafaranga atabonetse sinzi ko bari bumuduhe. Ariko nanone ntabwo numva nayabaha, ahubwo urugamba ruri bureme uko byamera kose rwose pee. Nihashake hagwe umuntu, ariko Amanda abohozwe. Nta bindi rwose, ubu bijya mbere.

Nahise ngana muri ya nzu nigeze kujyanamo na we ubwa mbere, kuko niho hantu rukumbi natekerezaga yaba yarahishe ya mpeta, kuko nari naramubujije gukomeza kuyambara. Numvaga ntahandi hantu ashobora kuyihisha ngo abe yizeye umutekano wa yo, na cyane ko ari ho hantu hatapfa gukekwa n’abaduhiga. Nubwo hagira umwe muri twe ugambana, ndumva atakeka ko aho hantu ho hashobora guhishwa ikintu gifite agaciro n’akamaro gutyo.

Narahageze, ntangira kwibuka ibihe byiza nagiriye aho hantu ndi kumwe na we. Najagajaze inzu yose ngo ndebe ko hari ikintu nabona, ariko wapi, mbura na kimwe. Nubwo nibukaga ibihe byiza nagiranye na we muri iyi nzu, ariko ntabwo byakomeje. Dore ubu namubuze, yashimuswe n’abo duhanganye bashaka kumuziza imitungo ye, ngo batubonereho natwe batwice, cyagwa se badufungishe, ariko baribeshya, ntabwo bari bubigereho.

Uko nagakomeje kureba hirya no hino, naje kubona intebe iri muri salon, ariko mbona irimo umusego utari usanzwe ubamo. Nabyibajijeho maze mba ari wo negura, nuko nkiwegura mba nguye ku gapfunyika, ngapfunyuye nsangamo ya mpeta, ariko hanarimo urupapuro. Nuko mbanza kururambura ngo nsome:

"Mukunzi wanjye, niba ubashije kubona iyi mpeta ndetse n’uru rwandiko, ni uko ndi mu bibazo cyangwa se nkaba ntakiri mu mwuka w’abazima. Nshaka kukubwira ko mbere ya byose ngukunda, nubwo urukundo rwacu rwanyuze mu bigeragezo bikabije. Ntabwo nigeze niyumvamo urukundo nk’urwo numva ngufitiye ubu rwose pee.

Nkubwije ukuri, binabaye ngombwa natanga ubuzima bwanjye, ariko wowe na bagenzi bawe mukabaho. Nabayeho mbabaye cyane, igihe nibwiraga ko wanyanze, ndetse byanteye gufata umwanzuro udakwiriye. Nyamara, ubwo namenyaga ko byose wabikoreye kundinda, byatumye mfata umwanzuro ukomeye cyane, ndetse uruta iyindi mu buzima bwanjye.

Niba ari ikosa, sinzaryicuza, ariko naba ndiho cyangwa ntariho, nshaka kukubwira ko umurage wanjye wose uri mu biganza byawe. Ndabizi biragutunguye, ariko ntawundi mfite kuri iyi si nasigira ibyanjye uretse wowe nakunze urukundo rudashira. Urupapuro rundi ni urwo uzaha bank kugirango bamenye ko ari wowe ufite uburenganzira ku mitungo yanjye. Ndagukunda, kandi niba ntakiriho, umenye ko ngiye nkigukunda.

Uwawe iteka, Amanda."

Ngo iki? Umutungo we wose awunshyize mu biganza? Ndamukunda, ni yo mpamvu nanjye ngomba gukora ibishoboka byose, ariko nkamutabara akava hariya uko byamera kose. Nahise byose mbishyira mu gikapu, ubundi mbona imodoka yantiza maze mba mfashe moto Alex akunda kugendaho, dukunda kuyita igifaru, kuko iranyaruka cyane, maze nerekeza kuri bank.

**AMANDA**

Aho ndi, nakomeje kwibaza niba Cassie nari bubashe kungeraho akantabara, cyangwa se niba ndi bupfe. Uyu munsi cyangwa ejo. Gusa natangiye kwibaza kuri Luc, uburyo mu kanya yaje hano ashaka kuryamana nanjye. Ese akunda Catheline, cyangwa na we afite ibyo amukurikiyeho?

Ubundi niyo umuntu yaba ari icyihebe, ariko yakifuza undi muntu mu gihe afite uwo akunda byahebuje. Nakomeje kugenda ngerageza kwiyibutsa ibihe byiza byose nagiranye na Cassien, ibyo nagiranye na bagenzi be, abakobwa bose buri umwe ku ruhande rwe, tugiye dufitanye amabanga akomeye n’umubano wihariye. Ariko se Cyndie we ko ntamuheruka, bite bye koko?

Uko nakomezaga kwibaza ibyo byose, ni bwo numvise umuntu aza agana aho ndi. Ubwoba buranyica, ariko numva nta kindi narenzaho uretse gutegereza ibishobora kumbaho isaha ku yindi, byaba gutabarwa cyangwa kwicwa.

**ABANDI**

**Alex:** Umva basore, nabiyambaje kuko ubu tugiye mu rugamba, kandi igihembo nabemereye kirahagije. Rero ndabona Cassien yatinze kuza, reka twitegure twambarire urugamba. Buri wese ashyiremo antibar ye, sinshaka uza kuraswa agapfa rwose.

**Marc:** Buri wese yitegure neza, kuko Cassien akihagera, ni uguhita dutangira gahunda.

**Alex:** Hanyuma rero, basore, nibitagenda uko twabipanze, mukabona bifashe indi ntera cyangwa leta ibyivanzemo, mwihungire, sinzabarenganya. Urugamba muruturekere bene rwo.

**Rudy:** Buri wese, nizere ko yamaze kwambara agakurura amajwi, kuko nibwo buryo turi bukoreshe mu guhanahana amakuru.

Mu gihe bari bakiri kwambara no gutunganya intwaro zabo, nibwo Cassien yahise abageraho n’igikapu kirimo cash.

**Alex:** Wabashije se kubona cash?

**Cassien:** Yego, yose arimo hano mu gikapu.

**Marc:** Isaha irageze sasa.

**Alex:** Dore gahunda uko imeze rero.

Yahise azana ikarita arambika kuri capot y’imodoka, ubundi abereka uburyo bari bugabemo igitero, ndetse anereka buri wese uruhande ari bube aherereyemo.

**Cassien:** Reka noneho ngende.

**Rudy:** Ndabona Catheline aje wenyine, nta Luc cyangwa Pedro bari kumwe.

Yabivugaga ari kurebera muri jumelle yari afite, kuko ibikoresho byose bari babyibitseho wagirango ni umutwe wa polisi cyangwa igisirikare.

**Cassien:** Amanda se?

**Rudy:** Ntawe ndimo kubona.

**Cassien:** Sawa, reka ngende.

**Marc:** Itwaze iki gikapu kirimo intwaro ushobora gukenera, harimo za grenade n’ibindi biturika.

**Cassien:** Sawa, noneho reka ngende. Ubwo mwitonde, ibindi ni ku itumanaho.

Yahise afata moto, ubundi arerekera. Ese aramutabara cyangwa birarangira nabi? Ese ntawe uhagwa? Alex se ari bwakire ate ko yateye inda?

**Agace ka 9 ntuzagacikwe.**

Comments

Manishimwe clementine: Ngoho da birahenda guye koko
Manishimwe clementine: Ngoho da birahenda guye koko