
**CASSIEN**
Nakangutse numva umutwe umbabaza, ndebye mbona ndacyari mu modoka ariko ncuritse. Bivuze ko imodoka yibaranguye. Narebye aho Alex ari nsanga sinzi ibye, ndebye aho abakobwa bari bicaye mbona Marie wenyine, Amanda sinamubona.
**Cassien:** Amandaaaaaaaa!
Nabuze uwanyitaba. Nibwo nahise mfungura urugi, ariko bingoye mo, nuko ndasohoka ndebera ahazengurutse imodoka hose. Mbura Amanda maze ndebye uruhande yari yicayemo nsanga urugi rwaho rurafungutse. Mana yanjye, inyana z’imbwa zongeye ziramushimuta ubu ngubu rwose pee! Nahise mbona imodoka itangiye gufatwa n’umuriro, ubu mu kanya gato iraba ituritse.
Nta kindi nakoze, nahise nkura Alex mu modoka, na we gusa ngira amahirwe ahita agarura ubwenge. Ubundi turwana no gusohora Marie, ariko nari mfite ubwoba buvanzemo umujinya kubera nari nabuze Amanda. Ubwo Marie twabashije kumukuramo imodoka yamaze gufatwa maze tukigera kure yayo, iba iraturitse kubera umuriro, byatumye Marie wari wataye ubwenge yongera kubugarura.
Yahise abona ko Amanda tutari kumwe, ahita ashaka gusubira ku modoka ariko Alex aramufata aramukomeza.
**Alex:** Wigenda, ntabwo Amanda ari muri iriya modoka.
**Marie:** None ari hehe se?
Alex yahise andeba, ubwo Marie na we amenya uko byagenze.
**Alex:** Humura, tuzamugarura.
**Marie:** Bamushimuse se?
**Alex:** Yego.
**Marie:** Sha, mumushake aboneke kuko ashobora no kuba yakomeretse.
Yabivugaga amarira atemba ku matama.
**Cassien:** Humura, turi bumubone.
Twahise tuva aho tugenda tugana mu muhanda, nibwo twabonye bagenzi bacu bahageze ndetse na ya renfort bari batuzaniye.
**Cassien:** Ndabona muhagereye igihe da.
**Marc:** Imodoka yanyu twayibuze kuri GPS.
**Alex:** Mwayibona mute se? Yamaze gushya?
**Rudy:** Ngo? Amanda se, ahubwo ari hehe?
**Cassien:** Bamushimuse.
**Alice:** Mana yanjye! Koko se?
**Alex:** Yego, ni ko byagenze.
**Avril:** None se bamushimuse bate?
**Alex:** Bakomeje kuturasaho ari na ko bagonga imodoka yacu, nuko irahirima igwa hakurya. Ubwo rero twagaruraga ubwenge, twasanze Amanda bamujyanye, nuko imodoka na yo tukiyivamo iba irahiye.
**Marc:** Muze tuve hano kuko icyihutirwa ubu ni ukumushaka. Mwakomeretse se?
**Cassien:** Oya nta kibazo. Marie, ugiye kujya kwa muganga, wowe dufiteyo umuntu wacu utuvura hanyuma agusuzume arebe niba nta kibazo waba wagize.
**Marie:** Oya nta kibazo mfite, kandi ndashaka kubafasha gushaka Amanda rwose pee.
**Alex:** Oya Marie, gushaka Amanda ni inshingano zacu, wikigora. Urajyana na bagenzi bawe kwa muganga, hanyuma abasore babiri barabacungira umutekano. Nimuva kwa muganga mutahe.
**Marie:** Nimbyanga se?
**Alex:** Nta mahitamo nguhaye, ariko wowe kora ibyo ngusabye, kandi urakoze kubyemera.
**Marie:** Ariko…
**Cassien:** Asyi we! Wowe funga umunwa, wumve ibyo bakubwiye. Abandi muze tugende.
Numvaga uburakari ari bwose. Ndasanga banamukojejeho urwara barambona noneho.
**ALEX**
**Alex:** Marie, ihanganire kuba Cassien akubwiye nabi.
**Marie:** Ndabyumva. Ngiye kugenda kwa muganga, ariko mungarurire Amanda ndabinginze.
**Alex:** Ndabikwijeje. Abarinzi barahari, kandi na Alice ari bufatanye na bo kubacungira umutekano.
**Alice:** Muhumure, ndawucunga neza.
**Marc:** Ngaho mujye mu modoka mugende, kandi nihagira icyo mubona kitagenda neza, muhite mutaha.
**Avril:** Sawa, turabikora dutyo.
Buri wese yahobeye uwe tubasezeraho kuko ubu twinjiye mu rugamba noneho, kandi urugamba rukaze cyane rwose.
**Marie:** Cheri, ndagukunda. Witonde, ntugire icyo uba.
**Alex:** Humura, ndagusezeranya ko ntacyo ndi bube rwose pee. Hanyuma nimutaha, mukamara amasaha 24 nta makuru yacu mutaranatubona, tugarutse uhite uhamagara polisi utabariza Amanda gusa.
**Marie:** Yego, ndabyumva.
Yahise ajya mu modoka hamwe na bagenzi be, abarinzi babiri bajyana na bo, mu gihe twe twagiye mu yindi modoka. Ubwo ni jye, Marc, Rudy na Cassien. Twabanje iwacu gufata ibyangombwa, ubundi tugana muri ya nzu yo mu ishyamba gushaka ibikoresho, harimo na za antibar ndetse n’intwaro, kuko ubu ni urugamba noneho, nta mikino. Amanda tugomba kumugarura ari muzima, ataragira icyo aba na gito, bitabaye ibyo nanjye sinazibabarira rwose pee.
**AMANDA**
Nafunguye amaso bigoranye, nuko ubwo naebaga nabonye ndi mu kumba gato cyane, kinjiramo urumuri ruvuye mu kadirishya gahari. Ndi hehe ubu? Kuki ndi hano se? Nagerageje guhaguruka nsanga ndaziritse. Numvise mbabara mu mutwe no ku rutugu, nuko nikoze ku gahanga ndebye mbona amaraso.
Nagerageje kwibuka ibyabaye byose. Narebye aho nicaye mbona ndi kuri matelas ishaje kubi rwose. Ako kanya urugi rwarafungutse, maze mbona hinjiye Catheline.
**Catheline:** Ndabona princesse yakangutse rwose.
**Amanda:** Catheline, mpambura iyi migozi.
**Catheline:** Izo nzozi ni mbi.
**Amanda:** None se unshakaho iki ubundi?
**Catheline:** Urakizi ariko cherie.
**Amanda:** Winjya utyo se, aheee. Umenye ko Cassien ari bubice.
**Catheline:** Ugire Imana, ahubwo ntupfe mbere ye.
**Amanda:** Arantabara, ndabizi neza wa ndaya we.
Ako kanya ingumi nziza yo mu nda yahise ingeraho, numva ibyo mu nda birigoroye neza neza.
**Catheline:** Kwanza reka mbanze nereke cheri wawe Cassie, nuko umerewe.
**Amanda:** Nagufata ni mu ivi neza neza, kandi araguheraho akwicire mu maso ya so na cheri wawe Luc.
**Catheline:** Urabicuritse, kuko ahubwo ndi bukwice areba neza nyuma na we murangize ubundi nkurikizeho bagenzi be bose.
**Luc:** Catheline, bite uri mu biki?
**Catheline:** Iyi njiji ndumva nayirangiza ahubwo. Umva we, nzanira intebe, ikamba na camera.
**Luc:** Ugiye gukora iki ubwo?
**Catheline:** Nshaka kwereka Cassien ibijya mbere hano.
**Luc:** Ese ibi, muzehe arabizi?
**Catheline:** Cyane rwose, yambwiye gukora icyo nshaka cyose.
**Luc:** OK, umukoze icyo ushaka, ariko ntumwice, urabizi ko tumukeneye.
Uwo batumye intebe yahise ayizana, nuko abereka aho bayitera, ubundi banshyiraho bahambira amaboko n’amaguru. Mana yanjye, wafashije Cassien akangeraho vuba koko.
**CASSIEN**
Twari turi mu nzu turi gushaka ibikoresho byo kwitwaza. Ubu amasaha ane arashize nta makuru dufite, ntabwo tunazi neza aho tumushakira. Gusa ndabizi neza ko badashobora kwica Amanda, kuko barashaka amafaranga ye, rero barabanza bamutere ubwoba kugira ngo yemere kuyabaha. Gusa gahunda yabo ndabizi neza ntabwo iri bukore.
Nubwo telefoni ya Catheline Marc yari yarashyizemo ibiyikurura, ubanza yarayitaye cyangwa yarabivumbuye, kuko twagerageje kuyikurura biratunanira neza neza. Gusa hari ahantu tuzi bakunze kwihisha hakurya ya gare, ubu bashobora kuba ari ho bari. Uko byamera kose ni ho tugiye kubanza gushakira. Ariko barambona tu. Numvaga uburakari ari bwinshi, ndetse natekerezaga byinshi nkibuka isezerano nahaye Santos ko nzarinda Amanda, ndetse nzamushimisha. None dore ibitangiye kubaho, nta gihe kirashira, ubu se koko nzabasha kurinda isezerano natanze ra?
Mu gihe twari tukirimo kuvugana na bagenzi banjye twitegura urugamba, nibwo telefoni yanjye yakiriye video.
**Cassien:** Umva Marc, huza phone yawe n’iyanjye.
**Marc:** Bigenze bite se?
**Cassien:** Nakiriye video, kandi ndakeka ari bo bayohereje. Rero wowe ushobora kumenya aho yoherejwe iturutse, ndakwizera kuri IT.
Marc aho kubikora, ahubwo yahise yatsa machine, ubundi aba ari ho yohereza ya video tuyireberaho.
Nahise mbona Catheline.
**Catheline:** Cassien, ubanza twongeye duhuye nanone. Nakumenyeshaga ko mfite ibyawe hano rero.
Yahise ava imbere ya camera, maze mbona Amanda aho azirikiye ku ntebe, apfutse umunwa. Uretse ku mutwe, hari hakomeretse, ubanza ahandi ari muzima. Nahise mbona imbunda ku itama rye, nuko uko bakomezaga kwerekana ibijya mbere, mbona ni Luc watunze imbunda Amanda. Uyu muginga koko arangarukiye?
**Luc:** Salaam Cassien. Ese burya uyu ni we cherie wawe. Gusa wahisemo neza, mwana.
**Catheline:** Umva Cassien, nta bintu byinshi, wowe tuzanire miliyoni ijana, ubundi tuguhe umuntu wawe.
Nari mbizi ko ari cyo bashaka, nta kindi rwose.
**Catheline:** Nguhaye amasaha abiri tugahurira ku kiraro. Uze wenyine, nanjye ndaba ndi jyenyine, kandi wibeshye ukore ikosa gato, inshuti yawe urayibona ari akarambo.
Neza neza aya mafaranga barayashaka yuzuye uko yakabaye. Mana yanjye se, ndabigira nte ko na code ntayo yambwiye neza ngo njye kuyazana koko ko amagara ataguranwa amagana.
**MARIE**
Aho turi kwa muganga, yankoreye ibizami byose bishoboka ku buryo namaze hafi amasaha agera muri atatu nkiryamye ku gatanda basuzumiraho. Gusa nanjye numvaga mpangayitse ku bwa Amanda rwose pee. Ese ubu basi bari bubashe kumubona bamugarure cyangwa birarangira abamujyanye bamuhitanye? Kubitekereza byonyine, numvaga biteye ubwoba cyane, ariko nanone ntakundi.
Muganga yaje kuza arandeba ngo ambwire ibisubizo. Yari Billy, ni we wari wansuzumye.
**Billy:** Ibizami byerekanye ko rero nta kibazo wagize, uretse gusa guta umutwe kubera impanuka. Ahubwo hari indi nkuru nshaka kukubwira ishobora kugushimisha cyangwa se ikakubabaza, kuko ntabwo abantu bose bayakira kimwe.
**Marie:** Ntumbwire ko ntwite muganga, oya weeee! Ese ni byo ashaka kumubwira koko? Ese ubu Amanda bari bumubone ra?
**Agace ka 8 ntuzagacikwe.**
Comments