
**AMANDA**
Ukwezi kurashize kuva tuvuye hanze, ubuzima bwasubiye uko busanzwe. Ubu turi mu gusoza ibyacu byose ku ishuri, kuko dufite ibizami bisanzwe mu mwaka wa nyuma ngo tubashe kubona A0 zacu. Ntabwo nshaka kurondora byinshi, ariko abasore babashije kuvumbura ko Catheline na se bari gutegura ikintu, nubwo tutaramenya icyo ari cyo. Ibi bituma abasore bahora bitoza ibitandukanye, harimo imirwano hagati yabo, kurasa, gusiganwa kuri moto cyangwa imodoka, kuko baba bibaza bati wenda bibayeho tugakurikirwa. Bahora baniga uburyo bashobora kubohoza umuntu aramutse afashwe bunyago, gutegura ibisasu se… mbese bariteguye mu buryo bwose bushoboka. Gusa mpora nifuza ko ibi na byo byagera ku musozo rwose, kuko ndumva mbirambiwe.
Ubundi nzatuza nimenya ko Catheline yafunzwe cyangwa se abakobwa akenshi barara hano, ndetse na Marie, iyo iwabo badahari na musaza we bamujyanye, ni ho yirarira. Jyewe ho ni ho nsigaye mba iminsi yose. Gusa nubwo jye ntuje, nsigaye mbona Marie yarahindutse, ahorana stress sinzi ikibazo afite rwose.
**Alex:** Ese Marie, umeze neza?
**Marie:** Oya, simeze neza, kandi urabizi.
**Alex:** Ariko nakubazaga ngo urumva nta gihinduka basi?
**Marie:** Ese urambaza iki wowe? Ko utakinyikoza ntazi ibyo wigize.
**Alex:** Ariko ibyo nkora byose ni ukubacungira umutekano rwose pee. None nyumvira ibyo umbwiye koko.
**Marie:** Ni uko umbwiye? Sawa, noneho.
Yahise ahaguruka, ubundi aragenda mu cyumba.
**Alex:** Ese iyi minsi uriya we yabaye ate koko?
**Amanda:** Ihangane, Alex, ndaje murebe menye ikibazo cye. Gusa ubanza ari stress ya defense buriya tu.
**Alex:** Wenda birashoboka, gusa sinzi rwose pee.
Nahise njya mu nzu nsanga Marie ari mu bwogero arimo kuruka.
**Marie:** Ubanza azanyanga rwose pee. Nabaye akajiji sinzi ko mubereye.
**Amanda:** Wivuga ariko ubugoryi mwana. Akwangira iki se?
**Marie:** None se ubu urabona kuba ndimo kuruka wowe?
**Amanda:** Ntumbwire ko utwite ariko.
**Marie:** Sha, sinzi gusa hari inshuro ebyiri twabikoze sinafata akanini, kuko numvaga naba ntari mu burumbuke. None ndumva nataye umutwe pee.
**Amanda:** Ariko ntiwahamya ko utwite utarabanza gupima ngo ubirebe neza. Gusa sinzi igituma wumva ko yahita akwanga.
Namuvuye iruhande ndagenda mbwira Alex kujya kumureba, nuko nsigarana na Cassien.
**Cassien:** Nshaka kukwigisha kurwana.
**Amanda:** Kurwana?
**Cassien:** Yego, ahubwo ngwino.
**Amanda:** Urakomeje se?
**Cassien:** None?
**Rudy:** Sha, biraba bishekeje kubireba.
**Marc:** Ahubwo imbavu ziratakara, nitureba nabi rwose.
**Alice:** Sawa, turaje.
Marc yagiye kubwira Alex ko tugiye aho kwitoreza, ubundi turagenda. Ubundi se ubu ndarwana na nde ra? Twageragayo, Cassien yampaye gants na we yambara izindi.
**Cassien:** Ngaho noneho nkubita.
**Amanda:** Ngo iki? Ubwo nturwaye?
**Cassien:** Nkubita ariko.
**Amanda:** Reka sinakikubitira umugabo shwiii.
**Cassien:** Reka njye nkwereke.
Yahise ansunikana ingufu nitura hasi.
**Amanda:** Asyi we!
Nahise nbyuka ntangira kumutera ibipfunsi.
**Cassien:** Kubitana ingufu, ukubite nk’aho waba uri gukubita Catheline.
Kuvuga Catheline noneho byatumye numva ibisazi bimfashe neza neza. Nahise ntangira kugera umujinya, ubundi ndamuhondagura. Nuko nari nambaye gloves, naho ubundi nari kumurema inguma si gusa. Narakubise kugera ubwo numvise naniwe.
Yahise amfata, noneho arampobera.
**Cassien:** Ngaho tuza.
**Amanda:** Oya, nshaka kumwiyicira noneho ubwanjye.
**Cassien:** Ndabizi ariko humura. Kandi rwose watangiye kumenya kurwana ni byiza.
**Amanda:** Noneho nakubabaje?
**Cassien:** Oya, humura gusa nabibonye ko wamenya kwitabara rwose pee.
Birangiye twaratashye, nuko mpita njya kureba Marie mbere yo kuryama. Gusa ubwo nageraga mu cyumba nasanze atameze neza.
**Amanda:** Bite ko wasahavuye koko?
**Marie:** Ibaze ariko ndamutse ntwite.
**Amanda:** Umva, ibuka ko ejo ufite ikizami cya nyuma, ube ari cyo ushyiraho umutima, ibindi ubyihorere.
**Marie:** Sha, ntabwo ndi kubibasha rwose pee.
**Amanda:** Basi ejo nzaguherekeza kwa muganga umenye niba ari byo cyangwa atari byo. Sawa?
**Marie:** Yego, sawa. Ndagukunda Amanda.
**Amanda:** Nanjye ndagukunda kandi sinzatuma ugira ikibazo pee.
Nahise nsohoka mu cyumba cye, ubundi nanjye njya kuryama. Ejo hari byinshi byo gukora. Nakangutse saa mbiri zibura cumi n’itanu kandi ibizami biri butangire saa mbiri na cumi n’itanu. Mana yanjye, ibyo koga sinigeze mbitekerezaho. Ahubwo icyo nakoze ni ukoza mu maso n’amenyo, ubundi nkangura Cassien maze ndambara ngo tugende. Saa mbiri zibura itanu nari ndangije kwitegura byose.
Ubundi burya uzamenye kwirwanaho vuba vuba da. Twahise tugenda kuko abandi bari badusize bazi ko twagiye mbere, nuko ubwo tugera ku ishuri. Nagombaga gukora defense ya mémoire nyuma yo gukora ikizami nari mfite, kandi byose byagenze neza rwose pee.
Ubwo twari dufite ibirori tugomba kwitabira, ndumva yari jyewe, Cassien, Marie n’abandi gusa ntabwo twagiye twese. Alex na we twari kumwe. Ubwo ibirori byasozaga, turi mu nzira dutaha, nibwo telefoni ya Alex yasonnye. Arebye abona ni Marc uhamagaye maze ahita ashyira haut parleur ngo tubashe kumva ibyo bavugana. Akenshi ibyabo bwite barabyandikirana, iyo habaye guhamagara akenshi biba ari ibitari ibanga.
**Alex:** Bite se Marc?
**Marc:** Umva man, mwitonde. Ndabona hari imodoka yabakurikiye.
**Cassien:** Nari namaze kubibona jyewe.
**Amanda:** Ngo iki? Twakurikiwe?
**Marc:** Umva Alex, wigira ubwoba wowe, twara nk’aho nta cyabaye, kandi ntunyure ahantu hari za feux rouges.
**Alex:** Nyoherereza ahantu hari za feux rouges rero ngende mpakatira simpanyure.
**Marc:** Nabyohereje, ndongera nkuvugishe nyuma y’iminota cumi n’itanu.
Barangije kuvugira kuri telefoni, ndababaza.
**Amanda:** None se murakomeje koko cyangwa muriganirira?
**Cassien:** Oya, ni byo ariko muhumure.
Naracecetse, nuko mfata Marie mu kiganza ngo numve ko ubwoba bwakira, ariko murebye mu maso mbona we ubwoba bwamurenze kundusha.
**Alex:** Biri bugende neza ba cheries, muhumure rwose pee.
**Marie:** Sawa.
Iminota yageze kuri 30 tugenda dukatira ahari za feux rouges, ariko ya modoka na yo yari yakomeje kutwomeka. Numvaga ubwoba bwanyishe, ariko nanone ndikomeza. Telefoni yarongeye irasona, ni Marc wari uhamagaye nanone.
**Marc:** Umva men, mboherereje ababatabara.
**Cassien:** Ni ngombwa se?
**Marc:** Erega ntabwo ikiri imodoka imwe, ahubwo ni imodoka eshatu zibakurikiye.
**Cassien:** Umva Alex, noneho hindura icyerekezo ugane mu mugi, kuko ho ntabwo bashobora kugira icyo badutwara, harimo ibyago byinshi.
**Alex:** Ni ko mbyumva nanjye.
**Amanda:** Kuki se batari bukidutware?
**Rudy:** Amanda mu mugi haba huzuye abapolisi.
**Alex:** Sawa, reka noneho nerekere mu mugi.
**Marc:** Uraba ugezeyo mu minota iri munsi y’icumi.
**Cassien:** Umva man, abatugoboka babwire bihute.
**Rudy:** Bari hafi kubageraho rwose.
**Marc:** Sawa ni aho mu kanya, kandi mwibuke kumpamagara nihagira igihinduka kindi.
**Alex:** Sawa man.
Ubwo barakupye nanone, gusa numvaga noneho burya bya bintu bitoroshye na gato pee.
**Alex:** Umva man, Cassien itegure kuko bishobora guhinduka.
**Cassien:** N’ibyo ndimo man.
Nahise mbona Cassien arimo ategura imbunda.
**Amanda:** Ugiye gukora iki?
**Cassien:** Ngiye kubarinda.
**Alex:** Umva mukomeze, ngiye kwihuta cyane.
Twafatanye ibiganza, ubundi dufata ku ntebe twicayeho, ariko mbabwije ukuri, umutima wari wageze mu kibuno neza neza. Imodoka yadukurikiye yari hafi yacu neza neza, ubundi Cassien ahita adusaba kunama. Maze ako kanya numva amasasu atangiye kuvuga. Ikirahure cy’inyuma cyahise kimeneka, ubundi mfungura umukandara nca bugufi nsa n’uryamye mu ntebe, ariko ubwoba bwari bwose neza neza.
Marie yagerageje gufungura umukandara we biranga, wari wafashwe.
**Cassien:** Wowe komeza umere gutyo.
**Marie:** Amanda: Humura ndi hano Marie.
Cassien yahise asa n’ufungura urugi, ubundi na we atangira kurasa ku modoka irimo kuturasaho. Ya modoka ituri inyuma yatangiye kutugonga, kuko yari yatugezeho neza neza.
Ako kanya, Alex yahise ahamagara Marc.
**Alex:** Marc, ya renfort igeze hehe?
**Marc:** Mu minota ibiri baraba bahageze rwose.
**Cassien:** Babwire babanguke man.
**Marc:** Bigenze bite se?
**Alex:** Batangiye kuturasaho man, kandi baturiho neza barimo kutugonga.
**Cassien:** Umva Alex, reka imbunda tuzikoreshe ni hahandi gereza iruta urupfu.
**Alex:** Watinze ahubwo. Bikore vuba dore turi hafi yo mu rugo.
Narahita nkata tugende. Ako kanya nahise mbona Cassien akoresheje za boutons ntazi, ubundi numva amasasu menshi, numva ibimeneka, ubundi amapine nkumva ari kunyerera ahari. Byari biteye ubwoba, sinzi uko nabisobanura rwose pee.
Ako kanya sinzi uko byagenze, ubanza byari ukubera kwiruka cyane maze imodoka twarimo iba igeze ku kamanuka. Alex agerageza kuyikata ariko biranga, ubundi mfunga amaso, sinashakaga kubona urupfu rwanjye. Maze iribirindura, ubwenge bwanjye buhagarira aho ngaho.
**Byaje kurangira bite rero?**
**Agace ka 7 ntuzagacikwe.**
Comments