logo

NEW TALENTS

Stories Group

DANGEROUS LOVE S03 EP13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
  CASSIEN 
.
Nari nicaye mu kumba babarizamo ntegereje gusa sindamenya ibijya mbere kuri buri ruhande Ese Amanda amerewe ate ubu ngubu ?  Abasore banjye se bo bimeze bite ubu Mu masaha atarenga abiri ndabizi neza ibyanjye nako ibyacu bishobora guhinduka mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko icyo mpa amahirwe ni uko nshobora kubikwa gereza kandi imyaka itari mike rwose pee. Kuba narishe umuntu ntabwo bingira umwere nubwo mvuga ko nabikoze nirwanaho Ubwo nuburaga umutwe ariko hinjiye umuntu wantunguye kuko yari yambaye kositimu anafite mallette mu ntoki. Nakomeje kwibaza niba hari aho muzi numva ndahibutse  


… : uraho Cassien. Ndi Maitre Jules, nje kubaburanira.

 Cassien : muraho. Uri papa wa Marie?

 Jules : yego ndi we.

 Cassien : ni Amanda waguhaye akazi?

 Jules : ni nka ko twabivuga ubwo.

 Cassien : ameze ate se ?

Jules : ntabwo ari nabi, mu mwanya ari bugusure.

Cassien : biremewe se?

 Jules : yego byo namaze kubisaba kandi byemewe.

 Cassien: ndishimye. Gusa sinifuza ko Amanda atwishyurira.

 Jules : nubundi ntiyanyishyuye ndabikora ku buntu .

Cassien : ku buntu se kubera iki?

 Jules : kubera umukobwa wanjye ahanini kandi nanjye nshaka kubafasha.

  Cassien : ntabwo njya nkunda ikintu kirimo ibyitwa impuhwe sinkubeshye pee. Niba serivise yishyurwa mba ngomba kuyishyura nyine.

Jules : ntabwo ari impuhwe nabagiriye erega kuba nemeye kubaburanira ku buntu na cyane ko atari mwe mwari kunyishyura. Rwose nanjye ntabwo nshyigikiye ibyo mwakoze ndetse sinishimiye ko abakobwa babasariye gusa nanone umuntu wese aba akwiye andi mahirwe kandi nanjye narakunze, ndifuza kugira icyo nakora mukabasha kubana n’abakobwa mukunda.

Cassien : urakoze cyane nubwo ntizeye niba bazadutegereza tu. Ahubwo mbwiza ukuri ubona bazadukatira imyaka ingahe ugereranyije?

 Jules : mvugishije ukuri babakatiye mike wowe na Rudy kuko ari mwe mwarashe mwakatirwa itari munsi ya 20 naho Alex na Marc ntiyajya munsi ya icumi pee. Ariko avoka ni cyo mbereyeho.

 Cassien : ku buryo se yajya munsi yayo ? 

Jules : ijambo rya nyuma riba rifitwe n’umucamanza ariko nkurikije ko ari ubwa mbere mushyizwe mu nkiko kandi mukaba ibyo mwakoze byari ukwitabara no kwirengera, bashobora kubaha igihano gisubitse cyangwa se bakabaha imyaka itarenga itatu gusa si jye mbigena jyewe nsaba ko abakiriya banjye barekurwa, abashinjacyaha bagasaba ko bafungwa burundu ariko umucamanza mu bushishozi bwe ni we uba afite ijambo rya nyuma.

Cassien : ibyo byo birumvikana cyakora.

 Jules : nanone indi mpamvu ituma ndi bukore uko nshoboye ni uko Marie atwite. Uko namubonye ntabwo azayikuramo. Sinifuza ko yazarera wenyine rero umwana kandi uwo bamubyaranye ahari. Ndabifuriza gushinga imiryango kandi mukava muri aya mafuti basore banjye. Gusa nshaka umbwire ukuri .

Cassien : ukuhe kuri ? 


Jules : nubwo hari ibyo avoka aba azi ariko atavuga, ni  byiza kuba afite amakuru yose ku rubanza. Murashinjwa gukora ibikorwa bitemewe harimo kugurisha intwaro no gukora impapuro mpimbano. Mbwira rero byose kandi humura turi twenyine ntawe utwumviriza 


Namusobanuriye ibyacu byose nta na kimwe mukinze  

.
AMANDA 
.
Ubwo nakangukaga nabonye Marie aryamye iruhande rwanjye. Ntabwo yari wenyine yari kumwe na bagenzi bacu bandi baryamye mu ntebe, bose basinziriye kubera umunaniro Narebye isaha mbona ni saa kumi n’igice umunsi uri kwira. Ahubwo se baje ryari koko ko mu kanya nari kumwe na Cyndie ambwira ibya cash na Catheline  Uko byagenze  

Amanda : ngo Catheline aracyari muzima ? 

Cyndie: yego nahise mubohora njya kumufungira ahandi hantu hatazwi, kuko nifuzaga yuko ari wowe ufata umwanzuro wa nyuma ku buzima bwe.


 Amanda: gute se ubwo koko?

 Cyndie : niba umubabarira agakomeza kubaho cyangwa niba umukura kuri iyi si nkuko na we yabikwifurizaga.

 Amanda : ko numva ibyo bintu bikomeye koko. Nkurikije ibyo yankoreye nakifuje ko apfa akava ku isi ariko sinabona imbaraga zibikora.

 Cyndie : ndahari kandi niteguye kubikora mu mwanya wawe niba wowe utabibasha. Gusa umenye ko umugore w’umwami ahita aba umwamikazi nawe kuba ukundana na Cassien hari byinshi uzahindukaho.

Amanda : reka basi tubanze tumenye neza aho byerekera ubundi tuzabifataho umwanzuro. Ayo mafaranga uyabike neza tuzayishyura umuntu ubaburanira .

Nguko uko byagenze  Nubwo nifuza ko ava ku isi ariko simfite imbaraga zica umuntu pee  Narongeye ndeba Marie disi ubu ari hafi kubyara pee. Mu gihe nkimureba nibwo urugi rwafungutse maze Jules aba arinjiye ahuza no kuba Marie akangutse Alice na Avril na bo barakangutse nuko baricara.

Jules : isaha bampaye zigiye kugera rero muze tugende .


Amanda : mujya hehe ?

 Jules : harya nta makuru ufite ? mugiye kujya kureba abasore mukunda aho bafungiye.

 Marie : ese papa ubwo Alex ntiwamubwiye nabi ? 

Jules : we ntabwo turavugana ndamugeraho mvuye hano gusa wigira ikibazo. Ngaho mwitegure mbahaye iminota 30 ndahita nza tugende, ndabaha lift nta kibazo .
.
ALEX 
..
Nari nicaye mu kumba babarizwamo ntegereje. Ndabizi neza ko nibashaka ibizibiti ko twakoraga ibitemewe byo nta na kimwe bari bubone, ibindi byo ndabyimenyera uko byamera kose rwose pee Ubwo uwari andinze yambwiye ko avoka wanjye aje ngo tuvugane nuko ntungurwa no kubona ari Jules, papa wa Marie.

 Jules : bite Alex?

 Alex : ni byiza maitre Jules.

 Jules : kuba unzi bivuze ko Marie yakumbwiyeho.


 Alex : yego iyo namusuraga nabonaga amafoto yanyu muri salon. Ni wowe ugiye kutuburanira se?

 Jules : yego, ariko ntubimbazeho byinshi nka Cassien 

Alex: Cassien mwabonanye rero?

 Jules: yego abasore bose twabonanye ni wowe nari nshigaje. Gusa wowe ntabwo nje kukubaza ibyo mu rubanza bagenzi bawe ibyo bambwiye birahagije. Ahubwo nje nka papa Marie. Ese koko umukobwa wanjye uramukunda?"

 Natunguwe no kuba abimbajije ariko ngomba kumusubiza 

Alex: ntabwo hashize igihe kinini cyane mumenye ariko kuva namumenya yagaruye muri jye ibishashi by’urukundo byari byarazimye kera ubwo umugore wanjye wa mbere yapfaga. Ibintu byose nari nararetse umukobwa wanyu yatumye bigaruka, ibyishimo, urukundo, amarangamutima. Iyo menya koi bi byose bizabaho nari kuba narajyanye na we kure cyane tukiberaho ubuzima bworoshye kandi buryoshye kandi ngaharanira ko ntacyo abura ndetse n’umwana wacu. Gusa nubwo bankatira ingahe, aho nzasohokera nzamwitaho n’umwana wacu kandi uzamumbwirire ntazakuremo iyo nda pee. Sinazabimubabarira  


Nahise mbona amwenyuye ankomanga ku rutugu

  Jules: reka ngusabe ikintu kandi umbwize ukuri.

 Alex: yego


 Jules: nshaka gukora ibishoboka byose mugahabwa igihano gito gishoboka. Ese nimurekurwa ntabwo muzakomeza ibi bikorwa ?

 Alex : ntabwo tuzabisubiramo kuko jyewe ku giti cyanjye rwose nshaka kugira umuryango utuje. Sinshaka guhora muri ibi pee. Uko ni ko kuri.


 Yahise ahaguruka


 Jules : reka ngende rero, mu kanya Marie araza kukureba nako ubu ari hanze ategereje ko nsohoka. Muhumure ndabijyamo neza ntabwo muzatinda gereza.

.
AMANDA
.
 Ubwo twageraga kuri brigade numvaga nifitiye ubwoba. Ese ubu natwe badufunze badushinja ko turi abafatanyacyaha koko? Gusa ndakeka batabikora kuko Jules aba yabikoze neza   Umupolisi yahise abwira buri wese muri twe aho uwo asura afungiye maze batujyana buri wese ukwe kureba uwo akunda. Cyndie we yari yagiye mu rugo gutegura ingemu kuko Marie ntiyari yabashije kubitunganya ku gihe, kubera amakuru ko dushobora gusuba abakunzi bacu yari yumvise ibinezaneza bikamwica  Nageze aho Cassien ari ubundi arandeba nanjye ndamureba mbona azenze amarira mu maso. 

.
 MARIE 
.
 Ubwo nageraga aho Alex ari numvaga ntazi icyo ndi buvuge imbere ye ariko nanone hari byinshi twavugana ubu Nabanje kumuhobera umwanya munini na we arampobera yisanzuye ubundi amarira aratemba ndayareka arashoka ntayahanagura kugera ubwo twese twibwirije maze turicara turebana dufatanye ibiganza 

Marie : umerewe ute ? 

Alex : meze neza pee. Wowe ahubwo bite? .


Marie: nanjye meze neza gusa ni gake

 Alex : umbabarire ku bwa byose, si uku nifuzaga ko byarangira 

Marie : ndabizi kandi najye si ko nifuzaga. Gusa baduhaye iminota mike nshaka tuvuge ibijya mbere 

Alex : byerekeye gutwita ?


 Marie : yego.

.
  AVRIL  
   .

Ninjiye aho Marc afungiye akimbona ahita yubika umutwe hasi 

Marc : Avril uri gukora iki hano ? 

Avril: nje kukureba no kuganira nawe

 Marc: ntabwo nshaka kukubona hano

 Avril: ubwo ibyanjye nawe birarangiye rero? 

Yahise yubura umutwe arandeba noneho, anagabanya ijwi 


Marc: Avril sinzi imyaka bazadukatira kandi sinshaka kukubwira ngo uzantegereze. Ugomba kubaho wishimye.

 Avril: ntawundi wanezeza atari wowe. Niyo byaba imyaka 50 nzaba nkigutegereje kuko ndagukunda Marc.

 Marc : koko se ? ntabwo nshaka ko wababara kubera amakosa yanjye rwose pee 


 Avril : ntabwo nzababara Marc na cyane ko mfite amasomo andaje ishinga. Rero wihangayika  


Marc : ndagukunda Avril. Kandi urakoze pee .

Avril : ndagukunda nanjye kandi cyane. Marc : humura nimfungurwa ibi nzahita mbivamo. Ababyeyi banjye baba muri Espagne nzahita mbasangayo ubundi nshakeyo imirimo.

 Avril : ababyeyi bawe burya baba hanze ?

Marc : yego ni ho baba papa akorerayo umushinga ukomeye. Rero ibi nibirangira ndifuza ko twazajya kwiberayo jye nawe .

Avril : aho uzajya hose nzagukurikira.
 .
 ALICE
.
 Ubwo nageraga mu cyumba Rudy arimo nasanze arimo kurira. Kumureba ameze atyo byatumye nanjye amarira ashoka 

Alice: cheri urarizwa n’iki ?

Rudy: Cherie nzafungwa burundu kuko ni jye narashe Luc.

 Alice: cheri ndabizi birakomeye ariko humura ntabwo ngucira urubanza kuko wagombaga gutabara. 


 Rudy : ndagukunda Alice kandi ngukunda bizira uburyarya pee. Gusa reka ngusabe ikintu kimwe, ntuzantegereze. Komeza ubuzima bwawe wishime, uryoherwe. Sinzi ko imyaka bankatira ntazasohoka ndi umusaza. Rwose baho nk’aho tutigeze tumenyana, ubeho ubuzima bwawe neza. Binyemerere  


Nabaye ntarasubiza, umupolisi aza gukomanga avuga ko iminota igiye kurangira Ngiye gusohoka yamfashe ukuboko 

Rudy : banza ubyemere mbere yuko ugenda 

Alice: yego ndabikwemereye ariko nawe unyemerere ko utazanshakisha nurekurwa .


Nahise ngenda numva umutima uremereye gusa ibi byose ngiye kubivamo n’ubundi ex wanjye yahoraga ansaba ko twakiyunga. Ntabwo nakomeza ubu buzima ntazi niba buzagira iherezo ryiza .
.
 MARIE
.
  Alex : ese inda irangana ite ? 

Marie : iri mu cyumweru cya gatanu ubu 

Alex : urumva uzayibyara ?

 Marie : sinzi Alex. Byancanze. Ndacyari muto, ntuzaba uhari ngo umfashe, ubu se koko… 

 Alex : umva Marie, ndabyumva kandi rwose ndabizi. Ariko sinshobora kuzakubabarira uramutse ukuyemo iyo nda. Muzehe twavuganye mu mwanya ushize nizeye ko nzafungwa imyaka mike cyane rwose. Rero, nubwo uzaba uri wenyine igihe nzaba mfunzwe, ariko nanone nizeye ko papa wawe azahambera, ni umubyeyi mwiza. Marie ndagukunda kandi wanteye guhumuka amaso y’umubiri n’umutima ndetse nyuma y’ibi nzagusaba tuve hano twigire Mozambique dufiteyo inzu, tuzayibamo dushake ubundi buzima. Bagenzi banjye na bo kandi buri wese afite uko azabigenza ku ruhande rwe kuko umwanzuro wo twawufashe, ibi bigomba kurangira  .
.
IRAKOMEZA 
.
Rudy disi. Ese barakatirwa ingahe ubu ? agace ka 13 ntuzagacikwe

Comments

Manishimwe clementine: Mubantu Bose Rudy niwe burangiye nabi oyapeeee gusa Imana idufashe bafungurwe Jule ndmwizeye arabyitaho