logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 32

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Dusize Bambi arikumwe na Gaju, Gaju yibaza icyo Bambi amuhamagariye.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Gaju  ahagaze imbere  ya Bambi ateze amatwi  akeneye kumva icyo Bambi yamutumirijeho.
Bambi ati” Gaju kuri njye ntago uri umwanzi wanjye niyo mpamvu nifuje ko njye nawe duhuza imbaraga tukita ku kihugu cyacu twese.
Gaju aramureba gusa.
Bambi ati” Niyo mpamvu nashatse kuguha inshinhano zikomeye cyane nawe ukaba umwe mu batware. Ndashaka kukugira ushinwe  umusoro n’Ubuhinzi.
Gaju arabyumva, Bambi aramureba  ati” Ese uremera gufata izo nshingano nkuhaye?
Gaju ati”  Wihangane ntago njye ndibufate izo nshingano zawe.
Bambi ati” Kubera iki?
Gaju ati” Kubera  ko uzimpaye nawe utabishaka.  Ubikoze umeze nkaho urimo kungura.
Bambi araseka ati”  Ubuse we nakugura iki? Naba nkugura kubera iki?
Gaju ati” Kubera ko umfitye ubwoba.
Bambi aramwegera maze amureba mu maso ati” Cyane wibeshye cyane. kuko njyewe ntago njya ntinya umuntu waremwe, natinya gute dufite amaraso atemba kimwe. Niba utabishaka igendere rwose ntakibazo gihari.
.
Gaju abitekerezaho hashira akanya.
Bambi aramureba ati” Ugende umutimanama wawe uguhe ubujyanama. Icyo uza guhitamo nicyo uzaba  wemeje eubwo nyine. Ariko nakugira inama yo  kutaza kumvira umwijima.
.
Gaju aramureba gusa asa n’Umusuzuguye arangije arigendera.
.
Bambi nawe ava aho mu ngoro ahita aza mu cyumba adanga Gisa yicaye kubriri.
Gisa aramureba ati” Arabyemeye se?
Bambi ati” Yabyanze.
Gisa araseka ati” Mureke buriya afite ikindi kiri muri we.
Bambi ati” Namuretse nanjye ntago njya mpatiriza abantu. 
.
Bambi areba Gisa ati”  Kuramo ikamba ryawe.
Gisa ayi”Hanyuma
Bambi araseka ati” Ujye guteka.
Gisa araseka ati” Njye guteka koko ni Umwami.
Bambi ati” Uribagiwe.
Gisa  aramufata bibarangura kuburiri ati”Ntago nibagiwe mugre mwiza. Warambwiye ngo icyubahiro nikigahindure ubumuntu bukwiye umuntu aba akwiye  kugira.
Bambi araseka ati” Uri umunyeshuri mwiza urafata. Icyubahiro ntago kiba gikwiye gusimbura ko uri umuntu. Kandi icyo gihe uba unsinze umwanzi mubi cyane w’Umuntu witwa ubwibone. Kandi ubwibone burya ni itangiriro ry’iherezo ryUmuntu.
.
Gisa ahita amusoma ati”Kuva na mbere hose nagiye nkunda amagambi yawe y’ubwenge.
.
Gisa akura ikamba maze barangije bajya mu gikoni bajya guteka bafatanyije. Sla nawe arah arimo kubafasha.
.
Igihe nacyo kiricumye.
Ntare amaze gukira, Bambi na  Gisa baje kumureba basanga maze gukira ameza cyane.
Bambi aramureba ati” Ntare ndanona umeze neza cyane. nkuko    nabigusezeranyije ugiye  guhabwa ibihano byawe.
Gaju ahita avugira muri Bambi ati” Ariko Bambi ntago ugira isoni. Umunt abaye  atarakomera neza none ngo agiye guhabwa ibihano bye? Ese uzageza ryari gutesha abana b’Umwami Yuhi agaciro.
Bambi arahindukira areba Gaju aramufata ati”  Gaju bibe ubwa mbere n’ubwanyuma umvugisha uko wishakiye.   Ndabizi ko utankunda  utananyumva cyangwa ngo umfate nk’Umwamikz w’iki Gihugu ibyo pe sinzabikurenganyiriza ariko hari ikintu ntazigera nemera habe narimwe agasuzuguro.uranyumva neza?
Gaju areba  hasi.
Bambi amufat umutwe amureba mu mas ati”Uranyumva neza?
Gaju arikiriza  ati”Yego.
.
Bambi areba Ntare ati” Ntare  naguhaye igihano cyo kujya mu biriro ukajya wita ku mafarashi y’I bwami.
Ntare ati” Waba unsuguje cyane.
Bambi ati” Harya ababikora  wowe   niki ubarusha Nicyo guhano cyawe wahawe. Cyangwa se niba ucyanze  bakujyane baguhambirire muri Gereza.
.
Bambi na Gisa bahita bava aho barigendera. Ntare asigara ababaye cyane bikomeye.
Gaju aramureba ati”Gusuzugurwa kwanyu bizahagarara ryari?
Ntare ati” nwkye gushaka icyo nakora.
Rutare araho aracecetse.
Gaju areba Rutare ati “ Ko uba ucecetse ntacyo ubona wafasha  Umuvandimwe wawe??
.
Tuze kuri Bambi na Gisa bibereye  mu nzu barimo kuganira.
Bambi ati” Gisa maze iminsi arinjye usa nkaho nyoboye nawe fata igihe ukore.
Gisa araseka ati”Urarushye se? rega hari impamvu nahisemo ko aba ari woweuba uyoboye.  Ufite ubumenyi bwiza budasanzwe njyewe ntafite.
Bambi ati”Oya kora nawe nzajya nkora nk’umujyama wawe.
Gisa ati” Reka nzatangire kuybora nanjye mugihe cy’impenshyi. Iri tumba ryose ihangane abe ari wowe uba uyobora kandi urabona ko abaturage bamaze kugukunda.
.
Bambi aramureba ahita ajya gusuka icyo kunywa arazabana baranywa.
Bambi ati” Ahubwo hari ikintu natakereje. 
Gisa ati”Mbwira .
Bambi ati” Hari ibyo nabomye bikwiye guhinduka. Urabona mu gihe cya Papa wawe abaturage wasangaga bakora ariko igice kinini cy’ibyo  bakora basa nkaho babikorera  ubwami noneho ugusanga bituma abaturage badatera imbere kubera ko umusaruro munini baba bagize bawuzana I bwami.
Gisa ati”Ariko nibyo abaturage baba bakwiye gukorera u bwami bwabo.
Bambi ati” Umva  Gsa wenda ntago ngiye kunenga ibyo papa wawe yakoze ariko harimo ikibazo. buriya iterambere rya mbere rihera ku iterembere ry’umuturage.  Reka twebwe duhindure abaturage ajye baha U bwami umusaruro mucye kubyo binjije noneho bo  basigarane umusaruro uhagije cyane utuma biteza imbere. Mu gihe gito uzabona  abaturage batangiye gutera  imbere kandi nibyo bizahita bireme impinduka zigararagara.
Gisa arabyumva ati” Igitekerezo cyawe ndacyemeye reka tugikore.
.
Ntare yaje  kujya akora  mu mafarashi,  abagarugu basanzwe   bayakoramo  bayitaho baramubonye aja baratangara cyane ndetse ahubwo baranamuseka cyane ariko akwiye kubikora ntakundi.
.
Bambi na Gisa bahise bakora inama ngari  cyane n’abaturage.
Bambi afata ijambo ryo kubaganiriza, abaturage bamaze kumukunda nubwo  yaje batamwemera.
Bambi ati” Baturage banjye.Nubwo njye na Gisa turi  Abami ariko ntaho dutandukaniy namwe. Ni amazina gusa adutandukanya. Amaraso muva niyo natwe tuva.  Duhuje byose mubigize umuntu. Ntacyo dufite mwe mudafite.
Abaturage bakoma amashyi.
Bambi ati” Hari icyemezo navuga ko ari cyiza twafashe. Twabikoze mu rwego rwo kugira ngo igihugu gitera imbere ariko bihereye kuri mwe. Niyo  mpamvu twagabanyije umusoro  ku musaruro wibyo  mwinjizaga muzana hano I bwami.  Mukwiye gusigarana ibihagije  kuira ngo  namwe mwiteze imbere, kuko  gutera imbere kwanyu  niryo nkomoka y’iterambere ry’Igihugu  cyose muri Rusange.
Abaturage babyakira neza bamukomera amashyi  baramuririmba cyane. Bambi araseka yishimana nabo.
.
Abanzi bamwe na bamwe ba Bambi bareba uko yishimiwe  cyane n’abaturage birababaza cyane. Gaju n’abandi bagenzi be.
.
Bambi na Gisa bamaze kuvugana n’abaturage baje mu nzu yabo   baricara. Sola abategurira ameza baryarya.
Gisa ati” Bambi urabona  uburyo abaturage bagukunda.   Yewe ahubwo raje uzabe umwami w’abami.
Bambi araseka.
Bambi ati” Ejo tugomba kujya ahantu njye nawe tuafata agahe ko kuruhuka.
Gisa ato” Uvuze ijambo ryiza.
.
Bidatinze bwaracyeye maze bafata inzira bava mu bwami bajya ahantu kure cyane bazamara iminsi itatu baruhuka.  Bajyenye na Sola n’abarinzi nka batatu. Inshingano z’u bwami baba bazise mu maboko  y’Umugaba w’Ingabo yitwa Rukara.
.
Bagiye  ahantu  kure kumusozi uru hagati mi kibaye kibereye amaso gikikijwe n’imigezi. Nuwo musozi ntabiti byinsh bihari ahubwo hari umucaca mwiza cyane utoshye. N’ikirere  cyiza cyane bitangaje.
Ni ahantu heza cyane waruhukira koko.
.
Barahageze maze bubaka amahema.
Gisa arahareba ati”Aha hantu ni heza byari bikwiye ko tuhaza rwose.
Bambi ati”Uranshimira rero.
.
Tugaruke mu bwami. Inkuru igeze kuri Ntare ko Umwami n’Umwamikazi bavuye mu bwami bagiye maze araseka.
Ako kamya Rutare na Gaju baje kumureba aho mu kiraro cy’amafarashi baramufata bamujyana kuruhande bajye kuvugana nawe.
Gaju ati”  Aka ni agahe keza mwagira icyo mukoramo.
Ntare ati”Nanjye maze kubona ko ari amahirwe meza.
Rutare ati”None icyo nibaza twayakoramo iki??
.
Udacikwa na Episode 33

Comments