Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse Bambi na Gisa bafashe akaruhuko bava I Bwami bajya kuruhukira ahantu heza kumusozi mwiza uteye amabengeza.
.
Inkuru ya Chris nandi Ishimwe
.
Turi kuwa musozi Bambi na Gisa bagiye kruhukiraho. Ni ahantu heza hashimishije rwose ku bantu bakundana.
Bagiye bajyanye na Sola gusa n’abandi basirikare babiri gusa babarinzi.
.
Bambi na Gisa barimo gufatanya bubaka ihema ryabo bagiye kuba babamo. Sola nawe armo gutegura ahantu twakwita nk’igikoni azajya ategerura amafunguro.
Ba basirikare nabo barimo kubaka ahantu habo bazajya baruhukira. Aho kumusozi barahamara iminsi itatu.
.
Bambi na Gisa uko bafatanya bakarebana maze bagaseka.
Bambi ati” Ese buriya Gisa uba useka iki?
Gisa ati” Wowe.
Bambi ati” Uba unseka koko!
Gisa arongera araseka ati” Banza ungunyire uwo mugozi hanyuma nkubwire.
Bambi arawumujunyira ati” Ngaho mbwira ukuntu wifata ukanseka.
Gisa ati” Rukundo ntago mba nkuseka ahubwo mba ntishimye kuva nabaho ntagihe nigeze ngira ibihe byiza nkubu turikumwe.
Bambi yumva ni amagambo meza cyane ayahengamiamo ataereka amaso Gisa arabibona maze araseka cyane ahita ava aho ari yegera Bambi ahita amusoma.
Bambi aba nkutunguwe ati”Kandi se ugeze hano gute?
Gisa ati” Ntuzi n’igihe nakugereyehp amagambo nkubwiye arakurangije.
Bambi aramwenyura ati” Arandenze cyane.
Gisa ati”Kubera iki?
Bambi ati” Burya biba ari agaciro gakomeye cyane iyo umuntu murikumwe abona ko hari akamaro wagieze gakomeye mu buzima bwe.
Gisa ati” Kuri njye si akamaro ahubwo ubwo twahuraga nibwo narintangiye ubuzima bwajye bwanyabwo.
.
Ubwo baba batwawe n’amarangamutima y’urukundo bibagirwa ko barimo kubaka baratwarwa.
.
Uko banyuzwe n’urukundo rwabo hakuno mu bwami Ntare, Gaju na Rutare barimo gupanga bamaze kuboa ko muri ako kamnya Umwami n’Umwamikazi badahari ari agahe keza bashobora kuba babyaza umusaruro.
Rutare ati” Njye ndacyibaza twapanga iki?
Ntare ati”Uko biri kose hari icyo twakora.
Rutare ati” Ariko nta mbaraga dufite.
Gaju ati” Muripfobya cyane imbaraga mwaziburiye he.
Rutare ati” Wibagiwe ko Bambi yatwambuye izina ry’ubukomangoma?
Gaju ati” Yararibambuye ariko ntago amaraso y’Ubukomangoma yayabakuyemo muri abana b’Umwami Yuhi abaturage bose hano barabizi. Uretse n’abaturage n’abasirikare barabizi.
.
Tugaruke kumusozi
Sola aje Bambi na Gisa bari abona barimo kwisomanira abahagarara iruhandeeee arabareba maze araseka agiseka baramwumva bahita bagaruka.
Sola ati” Urukundo rwabatwaye none mwibagiwe ko mutarangije kubaka icumbi ryanyu.
Bambi na Gisa bararebana bahisa baseka.
Sola arabareba ati”Cyakora pe urukundo ni rwogere hagati yanyu. Kuva nabona izuba nibwo mbonye urukundo runejeje.
Bambi na Gisa barahaguruka basubira kongera kubaka..
.
Gisa ati” Bambi niwongere gutwaribitekerezo byanjye.
Bambi ati” Nawe ntiwongere kundebesha ayo maso yawe,
Gisa araseka ati” Burya se amaso yanjye aragusaza.
Sola arabareba araseka ati”Mbega ukuntu mushimishije mwibagiwe ko muri abami.
Bambi areba Sola ati” Ibyuhiro byangiza umunezero.
Sola ati” Nibyo pe.
.
Abasirikare nabo barimo gusoza kubaka.
.
Bambi na Gisa basoje kubaka akazu kabo bajya no kubakira Sola. Sola nawe ahugira mukubashkira ibyo bagiye guhita barya.
.
Bamboo basoje kubakaaaa
Bambi aryama mu gituza cya Gisa ati”Ubu tugiye koga.
Gisa ati” Ubuseko ntabwogero twubatse turogera he?
Bambi ati” Hanze biraza kuba ari byiza cyane. njyewe bino nabikunze cyane byo kwiyambura inshingano zose n’icyubahiro tukiyizira hano.
Gisa ati”Nanjye nabikunze.
.
Bambi ahita afata icyo kuvomesha aho Sola arimo gutekera.
Sola araureba ati”mwamikaz ugiye hasi mu kibaya kuvoma
Bambi ati” Yego.
Sola ati” Pe ntago wahindutse
Bambi ati” Sola ntakintu nakimwe cyahindura uwo ndiwe. Mbere yo kuba Umwamikazi ndi Bambi kandi nubaha Bambi uri muri njye mbere yo guha agaciro umwamikazi uri muri njye. Ntagihe icyubahor mpawe n’ibyis cyangwa ntabizi kizigera gihindura uwo ndiwe.
Sola ati” Rwose, Kandi nkufatiraho amasomo menshi.
.
Bambi afata ikivomesho aragenda,anyura kuri Gisa arimo gufatanya n’abarinzi be kubaka ahantu hubwirinzi bararebana.
Gisa ati” Tujyane.
Bambi ati” Oya ako kazi urimo nako n’ingenzi.
Gisa ati” Ntakibazo se uza kugira
Bambi ati” Ntacyo.
.
Bambi aragenda aramanuka ajya mu kibaya kuvoma mu mugeze uhari.
.
Tugaruke mu bwami
Ntare, Gaju na Rutare baracyarikumwe.
.
Ntare ati” Muvuze abasirikare ngira igitekerezo.
Gaju ati”Ikihe gutekerezo.
Ntare arahaguruka araseka.
Rutare na Gaju baramureba bati”Tubwire we.
Ntare ati”Ndacyega Umugaba w”Ingabo twakorana.
Rutare ati” Wibeshye cyane uriya ntago yagambana.
Ntare ati”Nta mugabo utahindura urhande igihe abona neza inyunge ze muri rwo.
.
Rutare ati”Umva Ntare tekereza abandi badufasha.naho Rukara we ntago byavamo.
Ntare ati” Rukara ntago yava ku Mwami.
Ntare ati” Ariko ntago Bambi ajya amuha agaciro akwiye.
Gaju abitekerezaho ati” ahari hari icyo bishobora gutanga.
Ntare ati” Ngiye kumureba.
Rutare aramufata ati” Buretse guhubuka we banza utekereze neza niki ujya umbere ye uvugana nawe?
.
Tugaruke kumusozi mwiza.
Bambi yikoreye ikibindi avuye hasi mu kabande kuvoma azana amazi arasuka maze we na Gisa baza inyuma y’ihema ryabo koga.
Bakuramo imyenda yabo yose Bambara ubusa bararebana baraseka.
Gisa areba hirya ni hono ati”Mbega ubuzima Gusa ndaryohewe cyane.
.
Basoje koga baza kumeza bubatse hanze kurya.
Bambi areba abarinzi be abona bagiye kurira kure yabo maze arabahamagara baraza.
Bambi ati”Twese tuzajya turira hamwe.
Abarinzi ati” Koko se buriya birwakwiye.
Bambi ati” Cyane.
.
Baricara bararya barya baganira bavuga inkuru zitandukanye.
.
Twigarukire I bwami mu masaha y’ijoro Ntare na Rutare barimo kugenda bagiye kureba Umugaba w’Ingabo Rukara. Bagezeyo Rukara arabakira abaha ikaze.
.
Rukara ati” Kubera iki muje hano aya masaha?
Ntare na Rutare ati” Tuje kuganira nawe hari igitekerezo twagize.
Rukara arabareba,.
.
Udacikwa na Episode ya 34.
.
Comments