logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 31

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twaherutse Rutare na Ntare baje  imberey’Umwami n’Umwamikazi   barakaye cyane bavuga ko Mama wabo  amaze gupfa.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Gisa  arabitegereza cyane ati”  none  kuba  yapfuye muaira ngo tubikoreho iki?
 Ntare umujinya urazamuka ahita abegera cyane maze afatira inkota ku josi rya Bambi, Gisa   nawe  ahita ahaguruka ashyira inkota kunda ya Ntare.
Gisa ati” Kura iyo nkota ku mwamikazi wawe.
Ntare ati”Ngomba  nawe kumuca umutwe kuko niwe wishe Mama.
Gisa ati”   Byaba byiza wisubiyeho   ubusazi koze butagushyira mu makuba.
Ntare ati” Akwiye gupfa.
.
Bambi areba Gisa ati” Gisa wowe mukureho inkota yawe.
Gisa ayimukuraho.
Bambi areba Ntare ati”  urumva koko ufte umuhate wankuraho umutwe?
Ntare ati” Yego.
Bambi ati” Kandi urumva ufite  impamvu y’ukuri yatuma ubikora.
Ntare ati” Kuba mama yishwe nawe nimpamvu ihagije.
Bambi ati”  Niba  wumva uri umugabo ngiye kuguha amahirwe yo kubikora.
Gisa arikanga areba Bambi ati” Ugiye kumuha amahirwe yiki?
Bambi ati”Umva niba yumva aribwo butabera ashaka guha Mama we  reka muhe amahirwe yo kbikora.  Mukanya izuba rigiye kurenga turaza guhurira mu kibuga hagati hariya habera imanza maze njye nawe duhuzwe n’inkota n’unyica biraza guhita bigaragara ko narenganyije Mama wawe arinjye mubi. Hanyuma nawe n’ingutsinda uraza guhabwa ighano gikomeye  cy’ubu bugoryi ugiriye imbere y’Umwami n’Umwamikazi wawe.
Ntare ati”Ndabyemeye.
.
Ntare na Rutare bava aho baragenda, bagenda Ntare ahonda agatoki  ku kandi.
Ntare ati”Ndaza kumwica.
Rutare ati” Ese muvandimwe buriya  ibintu wiyemeje urumva aribyo.
Ntare ati”   umva ndaza gukata umutwe we.
Rutare ati” Hanyu,a nagutsinda.
Ntare araseka ati” Uriya yansinda.
Rutare ati” Harya ubushize ntiyagukubise.
Ntare ati” Kiriya gihe yaranyukiriye kandi  nuko  yantunguye akankubita ahantu habi.
.
Tuze mu ngoro y’ubwami Gisa na Bambi basigaye nabo  baganira. Gisa ntago yumva neza icyemezo Bambi afashe.
Gisa ati”Mwamikaz wajye ntago warufite kujya  guhangana nawe. Ubwaby yakoze amakosa akomeye yo gushyira inkota ku josi ryawe.
Bambi araseka ati”   Ndabizi ibyo nkoze.hari abantu  bumva amakosa yabo bumvise inama n’impanuro gusa bagahita  bamenya amakosa yabo bakihana. Hari  n’abandi rero bigira amakosa yabo ku yandi makosa bakoze. Ntare niko ameze. Umunyamahani n’ubundi   ahanirwa  mu mahane ye. Reka bize kuba.
Gisa ati” Ubuse akwishe.
Bambi araseka ati” Yanyica gute uriya utanafite ikintu  kizima arwanira.  Wowe humura. Ibiraba baraza  guha isomo n’abandi.
.
Inkuru   sasa  yarasesekeye ko Umwamikazi na Ntare baza  guhangana. Ntare akaneye guhorea urupfu  rwa Mama we.
Abantu benshi bahise bitegurira kuza kureba  iyo ntambara yabo.
.
Gaju nawe  akibimenya  yahise ajya kureba Ntare aho arimo kwitoreza.  Gaju aramreka abanza kwitoza. Ntare asoje abona kuza kuvugana nawe.
Gaju ati” Nkwiye kukwizera ko uza kubikora?
Ntare araseka ati” Wakabaye wamaze kubyizra kare  uriya ntamasegonda tuza kumara nyihangaye nawe umutwe ndaza kuwukata uraza kuba impano nkutuye.
Gaju ati” Uyu murwano ugiye kujyamo niwo uza kongera kugarura ishema ryanyu  bwambuwe.
Ntare ati”Ndabikora.
.
Bidatinze  Sasa Bambi nawe yatangiye kwambara, Gisa arimo kumureba. Bambi amaze kwambara afata inkota ye arayireba.
Gisa aramufata ati”mUkuni nkwizerereyemo kandi imana zirikumwe nawe.
Bambi ati”Ntabwoba mfite kuko umutima wanjye ntacyo wishinja. .
.
Abantu no benshi cyane ahaiye kubera uruhamba. Abantu bamwe na  bamwe bafite amatsiko yo kuza kubona Umwamikaz wabo ahanganye arimo arwana.
.
Ntare  nk’umuntu wiyizeye yamaze kugera mu kibuga kare arimo kubwira  abantu amagambo meza ariko asebya Bambi ko ariwe wazanya ibibazo byose mu bwami.
.
Bambi nawe ari mu nzira arimo kuza ahura na Sola. 
Sola ati” Bambi njye ndakwizeye cyane.
Bambi araseka ati”  Urakoze cyane Muvandimwe wanjye.
.
Bambi aba  yinjiye mu rwambariro, Ntare aramureba Bambi nawe aramureba. Abaturage bakomera Bambi amashyi menshi cyane.
Bambi ati” Uyu mwana arashaka guhorera urupfu rwa Mama we. We avuga ko narenganyije mama we none agiye kumushakira ubutabera binyuze mu kwica njye. Ibyo nabigeraho koo Mama we  araza kuba yararenganye.
Abaturage bati’ arabeshya ntago yarenganye.
Ntare ati”Mwese hano ntacyo  muzi kuko mubasha kubona gusa iby mweretswe. 
Bambi ati”Ntakibazo koko bakureke ukore ubutabera  bwawe nkuko wabishatse.
.
Rutare  yicaranye na Gaju.
Gaju aramureba ati” Uracyeka umuvandimwe wawe araza gutsinda?
Rutare ati” Ntago mbizi ariko birashoboka.
Gaju ati”Umuvandimwe wawe nubwo mukunda ariko n’ikigoryi.
.
Rutare  aba nkutunguwe areba Gaju mu maso ati” Uvuze ngo??
.
Uwo mwanya ihanga riba riratangiye, Bami na Ntare barahangana ku nkota sasa. Barahangana karahava. Ntare aba abaze Bambi  ku kuboko maze araseka.
Ntare ati”Umva ndagukatakata  mukanya  gato cyane.
.
 Barakomeza  aba arongeye amubaga kutako Bambi ajya  hasi, Ntare atangira kubona ko rwose mukanya  gato araba amaze gutsinda Bambi.
Gaju na Rutare batangira kwishima.
Rutare ati”Murangize.
.
Bambi arahaguruka. Gisa arimo kureba, Sola nawe arimo kureba.
Bambi arahaguruka atarahagarara neza Ntare aba amushyizemo umugeri agwa hasi agaramye mazxe Ntare amuza hejuru ngo ahite amumanuriramo inkota  agiye kuyimanura Bambi arazibukira ahita avaho ahubwo amukubita ibibatira by’inkota   mu maguru Ntare agwa hasi apfukmye.
Abantu bavuza induru cyane  bakomera Bambi amashyi menshi.
Rutare ati”Haguruka wa mujyinga we.
.
Ntare arahaguruka aringera yishyira ku murongo neza. Bami aramureba arangije ajugunya inkota ye hasi kuruhande.
Abantu barumirwa baribaza niba agiye kurwana ntankota afite.
.
Ntare arataka Bambi ahanagana nawe nta nkota afite. Ntare yajya gutema Bambi akitaza agahita amutera umugeri.  Barakomeza barahangana bigera aho Bambi anambura Ntare inkota ye maze atamukubita aramunoza  amutera ingumi nyinshi Ntare ziramurenga arazengerera. Bambi amutera umugeri wanyuma   wo mugatuza Ntare yitura hasi  nk’igiti aragagara.  Bambi ajya gufata inkota ye maze amuza hejuru.
Abanti bavuza induru batangira kuvuga cyane ngo amurangize.
Bambi areba Ntare cyane arangije aramubwira ati” Wowe wa mugabo wirata ubutwari ngaho haguruka urangixe ibyo watangiye. 
Ntare  kweguka biranga.
Bambi ati” Haguruka  cyangwa se nkurangize.
Ntare aragerageza biranga.
Bambi ati” Ntare vuga cyane usabire  imbabazi ubuzima bwawe cyangwa se uhitemo nkurangize.
.
Ntare  arababara cyane arasebye  bikomeye. Arangije avuga yatuye yane abantu bose asaba imbabazi ati”Mwamikaz wanjye  babarira ubuzima bwanjye.
.
Bambi amuhereza ikiganza maze aramuhagurutsa ati” Ntare njye nawe ntacyo dupfa, ariko amakosa yawe njye nawe azatugira abanzi. Twaridukwiye guhuza imbaraga ah guhora wowe nabagenzi bawe mutega imitego.
.
Bambi ati”Mbabariye ubuzima bwawe ugende abaganga babanze bakwiteho  Numara gukira nzahita nkuha igihano cyawe nawe  cy’ibyo wakoze.
Bambi ati” Bene wanyu nibaze bagufate bakujyane.
Rutare na Gaju bajya kumufata baramujyana.
Abaturage  baririmba indirimo zisingiza Bambi.
.
Gisa nawe amanuka aho yicaye maze asanganira Bambi hasi barahoerana cyame Gisa aramusoma.
Sola nawe ahita abasanganira abashyiriye icyo kunywa arabahereza.
.
Igihe  gikomeza kujya  imbere.
Gisa na Bambi bari mu rugo rwabo barimo   gufata amafunguro ya ni mugoroba.
Gisa ati”  Ariko  bambi uziko uri umugisha wanjye.
Bambi araseka ati”Nawe uri umugisha wanjye kandi uri amahoro yanjye.
Gisa ati” Ariko uziko natwawe n’urukundo  rwawe gusa tutgeze narimwe tuganira ku haise hawe ngo menye ababyeyi bawe bari bande,  menye ngo kubera iki umeze gutya  ubuzima bwawe bwose   bwaribumeze  gute?
Bambi  ati”  Ntakibaz rukundo rwanjye, njye nawe turacyafite igihe gihagije cyo kuba turikumwe byose uzagenda ubimenya.  Buri nkuru yacu y’ubuzima bwacu izajye iba ikiganiro cyacu cya buri munsi.
Gisa ati” Uyu munsi duhere he?
Bambi ati” Mbwira aho ushaka ko duhera.
Gisa atekereza aho bahera. Maze Bambi ahita ahaguruka aramufata nawe aramuhagurutsa amujyana mu  cyumba.
Bambi ati” Hari inkuru njye nshaka ko tubanza  kuganira mbere y’izindi.
Gisa ati” Iyihe?
Bambi ahita amusoma afata igitsina cye ati” Niyi.
.
Gsa araseka maze ubwo bahita bafatiraho nyine.
.
Igihe kiricuma.
.
Sola aje kwa Gaju amubwira ko Umwamikazi amukeneye. Gaju yumva aratunguwe cyane aribaza ati” Bambi aranshakira iki?
Gaju ariteura neza maze ajyana na Sola bazana mu Ngoro y’I bwami Gaju arinjira asanga Bambi yicaye wenyine ku ntebe y’U Bwami.
Gaju aramureba ati” Ndabitabye bayakubahwa.
Bami ahita ahaguruka ati”   Gaju reka kuba indyarya  ube uwo uriwe. Ndabizi ntago icyo cyubahiro ungaragarije  kivuye kumutima wawe. Ntago akanwa kawe ibyo kavuze kabyemeranya n’Umutima wawe.  Rero komeza ube uriwe unakomeze umfata nkuko usanzwe umfata. Gusa uko waba umfata kose birakureba kuko ntibizakuraho ko ndi umwamikazi w’iki Gihugu kandi nawe nkaba Umwamikazi wawe.
Gaju arabyumva ati” None mpamagariwe iki?
Bambi aramureba.
.
Udacikwa na Episode 32

Comments