Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka, ba Nolla biruka cyane baza kwisanga bagarutse kuri House of beauty, ndetse basa n'abari bategerejwe. Gusa Lania we yaramaze gushwaguzwa n'imbwa z'inkazi zabirukansaga.
.
Story by Chris Nandi ishimwe
.
Baragarutse, bagwa mu kantu bongeye kwisanga imbere ya House of beauty. Kara arabareba. Abakobwa bagenzi babo nabo barabareb.
Kara abakomera amashyi ati" mwakoze kugerageza. Ariko munsinzwe kubwo kutagira ubitekerezo byagutse. Mbese muri urugero rwiza rw'injiji za mbere.
.
Mella arareba..
Zawadi yarababaye kubona yongeye kwisanga agarutse aho. Nyamara acitse agiye kongera kubona tate we maritha.
.
Kara arabareba abwira Joel ati" bariya banzanire ubafunge.
Joel aza kubafata, arabazana babicaza kuri Chez imwe aho mu kibuga barabahambiranya..
.
Nolla ati" mutwice.
Kara araseka
Nolla ati" n'ubundi ntabuzina dufite aha. Mutwice nk'uko mwishe abakobwa batubanjirije.
Kara ati" mwe muri umutungo wacu. Ni ryari rero mwabonye umutungo ita nyirawo? Gusa muri abaswa cyane.. ese mwatekerezaga ko hano haba ari ntaburinzi dufite? Iri shyamba rikikije House of beauty twarishizemo imbwa z'inkazi dusonjesha 200. Igihe hari ushakatse gucika hano cyangwa kuhaza mu buryo butemewe izo mwa zimwitaho. Ngira ngo mwabonye ibyabaye kuri Lania. Imbwa zamutanyaguje mureba..
Barabyibuka ukuntu barebye Lania aribwa n'imbwa ntako bafite bamutabara.
Kara ati" mugiye kwirirwa muhambiriye aha wenda biraza kubafasha gushira ubwenge kugihe.
.
Kara ahita yigendera. Ramari areba Nolla bahuza amaso maze nawe aregenda.
Rosette yegera ba Nolla arabareba ati" mwebwe muri abarezi cyane. Burya mwari mwateguye gucika mwenyine mukaduta hano? None Imana irabahanye.
Nolla ati" wishinyagura Lania yapfuye.
Rosette ati" ni wowe wamwishe.
.
Nolla biramubabaza.
.
Tuze mu mujyi kuri biro y'abavoka. Papa Nolla ari mu kazi we na Vita hari ikirego bafite barimo guhuza ibimenyetso.
Papa Nolla areba Vita ati" man ndashaka kujya kuri ya Edeni.
Vita ati" yego. Handangire
Vita ati" nanjye simpazi.
Papa Nolla ati" ariko wavuze ko mushuti wawe yagiyeyo.
Vita ati" nawe ntabwo ahazi.
Papa Nolla ati" nonese yagezeyo ate?
Vita ati" sibo ubwo bijyana. Biyandikisha online kuri website ya house of beauty hanyuma haba hari aba agent ba house ofe beauty nibo baza kukwitwarira.
Papa Nolla ati" sha umuntu wahimbye iyo business arenze
.
Vita ati" ubwo rero uze kwiyandikisha. Ahubwo se Nolla yarabonetse?
Papa Nolla ati" oya.
Vita ati" nonese wabanje ugashaka umwana wawe?
Papa Nolla ati" Nolla yabuze akuze. Aho yaba ari hose we ubwe yakwiyitaho.
Vita ati" sha ntamutima ugira.
.
Tugaruke kuri House of beauty, ba Nolla baracyahambiriye hanze.. Ramari aza kubareba.
Ramari ati" ubutaha mujye mutekereza neza cyane.
Nolla ati" wiza kutwigisha gutekereza
Ramari aramureba ati" ese wanyweye twatunin?
Nolla ati" natunywa gute kandi mpambiriye?
Ramari arabahambura.
.
Mella ati" urakoze.
Ramari areba Nolla ati" turiya tunini tunywe tuzajya tugufasha.
Mella ati" ese Nolla uramukunda.
Ramari abona kara ahagaze hejuru arimo kubareba. Ramari areba ba Nolla ati" mugende.
.
Baza mu nzu baza mu cyumba cyabo bakuramo imyenda bambara amasume bajya muri dushe koga..
Mu mutwe wa Zawadi hagenda hagarukamo ya mashusho ya Lania arimo gushwanyaguzwa n'imbwa akuka umutima arasakuza.
Nolla aramureba ati" Zawadi !
Zawadi ati" Lania!.
Nolla ati" Lania yapfuye.
Zawadi ati" amashusho y'uburyo yapfuye arimo kugaruka mu mutwe wanjye.
Nolla ati" gerageza ubyibagirwe.
.
Bamaze koga baza mu cyumba cyabo, ako kanya muri room ya ba Rosette. Ramari aza kumureba.
Ramari ati" Rosette urakenewe..
Rosette araza Ramari aramutwara amuzana muri Labo ya Maty.
Rosette ati" kuki nzanwe njyenyine?
Kara ati" nuko ari wowe watoranijwe..
Rosette ati" ntoranyijwe mu biki?
Mary aramwegera afite igishinge ati" hano nta muntu ujya ubaza impamvu?
.
Ahita amutera cya gushinge
Ramari areba Rosette ati" wakwigendera.
Rosette ati" mu nkoreye ibiki ?
Mary ati" ntacyo.. hari icyo wowe se ubonye.
..
Rosette acaho.
Kara areba maty ati" nonese ruriya rushinge ntabwo umuntu arwumva?
Maty ati" oya.
Kara ati" yewe birahebuje ndabikunze. Buriya se birakora?
Maty ati" mwebwe muze kuzana abakobwa muri bugwate turebe ikiza kuba.
..
Kara ati" sawa..
Twiyizire kwa mama Nolla yicaye muri saro arimo kureba amakuru. Hari amakuru yatangiye gucaho Minister Pamela avugira kuri televesion avuga ko yihanganishije imiryango yabuzemo abana.
Mama Nolla ahita azimya televesion. Yibuka kare Faziyo ababwira ko yabuze aho ahera akora iperereza.
.
Tugaruke kuri House of beauty, saa mbiri z'ijoro.. abakobwa barazanwe.
Minister Pamela arabareba ati" iri joro buri muntu muri mwe agiye gukora icyo ashaka. Ushaka kubyina abyine ushaka kwicara gusa akareba yicare. Ushaka kunywa anywe.
Abakobwa bararebana barumirwa kumva Pamela abaha uburenganzira nk'ubwo.
Pamela ati" reka tuvuge ko iri joro ari iry'ubwigenge bwanyu. Rero ubwigenge bwanyu buri wese abukoreshe icyo ashaka.
.
Nolla ati" yewe ndatangaye.
Mella ati" Satani nzima igize impuhwe...
.
Pamela yegera Maty" harya urahamya ko uriya muti uza gukora?
Maty ati" yego .
.
Pamela ati" nanjye reka ntinde aha maze ndebe.
..
Abakobwa bose bajya kwiyicarira n'ubundi ntabwo bishimiye kuba baraho. Amasaha arusinika hagenda hanaza abakiriya..
.
Uwo mwanya abandi bakobwa bose bicaye babona Rosette arahagurutse ajya kuri kontwari yaka inzoga.
Ba Pamela barareba.
Rosette ahabwa inzoga ashaka.
Nolla na Mella bararega ati" ntabwo narinzi ko Rosette yagira ikintu yishimira gufata hano.
.
Ako kanya hari umugabo winjiye, Rosette aramubona ahita amukunda aramwishimira ajya kumuhobera.
Ba Nolla barareba barumirwa.
Mella ati" biriya n'ibiki ra!
Bitange na hora nabo barumirwa ati" we Rosette yasaze?
.
Bidatinze Rosette yazanye wa mugabo hagati batangira no kubyinana. Rosette arasunda karahava.
Bora arareba ati" umva we uriya ntabwo ari Rosette tuzi.
Bianca ati" niwe ahubwo sinzi amavibi amufashe.
Bora ati" arimo kwiteretera umugabo ku giti cye.
.
Nolla ati" ndatangaye biriya n'ibiki Rosette arimo ?
Mella ati" nanjye ndumiwe.
.
Bakibaza uko byamugendekeye, babona Rosette afashe wa mugabo akaboko amwiryamira mu cyumba we kugiti cye.
Ba Nolla bagwa mu kantu!
.
Utazacikwa na Episode 22
Comments