Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
12/5, 7:02 PM] Chris Ishimwe: HOUSE OF BEAUTY
.
Episode 22
.
Twasize ba Nolla baguye mu kantu ubwo babonaga Rosette ubwe ku giti cye ariwe witereteye umugabo bajya kuryamana.
.
Story by Chris Nandi ishimwe..
.
Episode yacu tuyitangiriye mu rugo kwa kwa Nolla saa tatu z'ijoro. Papa Nolla yicaye muri saro afite machine ari kuri interineti arimo gushaka ya website ya house of beauty kugira ngo yiyandikishe.
Website arayibona ariyandikisha, amaze kwiyandikisha arahaguruka aza ku muryango w'icyumba mama Nolla araramo aramukomangira. Mama Nolla aza gufungura.
Mama Nolla ati" urashaka iki ku cyumba cyanjye?
Papa Nolla avuga atuje ati" rwose mugore wanjye ntabwo twakabaye turara umubiri. Nibyo nakoze ikosa nkuca inyuma ariko umbabarire.
Mama Nolla ati" ese abagore kubera ko tugira umutima woroshye niyo mpamvu mwibwira ko turi abanyantegenke mugashaka kuduhatiranya?
Papa Nolla ati" oya rwose sibyo.
Mama Nolla ati" njyewe ntabwo ndi wa mugore uciriritse ugomba kuba insuzugurwa kuburyo wajya umfatanya na za mabeshu zawe. Genda vaha sinzongera kurarana nawe mu buriri bumwe.
Papa Nolla ati" ese wakwihanganye ukoroshya ibintu.
.
Mama Nolla akubitaho urugi. Papa Nolla hashize akanya nawe arahava ajya mu cyumba cye kuryama.
.
Tuze kuri House of beauty ni mugitondo. Abakobwa barimo gufata icyayi n'umukati bya mugitondo.
Gusa Nolla na Mella barimo kwitegereza Rosette bakibuka ibyo yakoze ijoro ryahise. Mbese bumiwe ntabwo barabasha kwiyumvisha ibyo Rosette yakoze.
.
Bafata icyayi nabo bajya kwicara.
Nolla akomeza kureba Rosette.
.
Rosette nawe aho ari yahindutse arimo guseka atandukanye nuko yarasanzwe ameze. Afite moral wagira ngo ntakibazo yigeze kugira .
Bianca na Bora bakunze kuba bari kumwe, nabo bumiwe..
Bianca ati" ese Rose wabaye iki ?
Rosette araseka ati" ntacyo man njyewe meze neza. Ndumva meze neza. Ahubwo se mwebwe murumva mutameze neza?
Bita ati" oya wahindutse. Sinzi niba wabagiwe ko turi ahantu habi baducuruza.
Rosette ati" oya da! Hano nta muntu ucuruzwa.
Bianca arumirwa!
Bora ati" ijoro ryahise ni wowe ubwawe wijyaniye umugabo kuryamana nawe .
Rosette ati" ooooh muranyibukije. Mbega umugabo wari uryoshye weeeee ! Azi gukora ibintu pe!
Bora arumirwa!
.
Kara, na Minister Pamela bahagaze kuruhande barimo kureba. Maty aza hafi yabo..
Maty ati" Mabuja wabonye umuti wanjye utakoze.?
Pamela ati" ahubwo ndabona wakoze ibirenze. Umuti watumye Rosette asa n'uwibagirwa ko hano tubacuruza..
Maty ati" wawooo ubu rero abakobwa bagiye kuzajya bakora neza.
Pamela ati" ukwiye agashimwe pe! Ahubwo tegura umuti uhagije n'abandi bose bazaterwe
Maty ati" yego.
.
Tuze hasi muri Sale.
Nolla ati" Rosette yabaye iki?
Mella ati" urakomeza kumwibazaho ugeze ryari?
Nolla ati" ariko n'ikibazo. Ahari hari ibintu yahawe. Ngomba kuvugana nawe .
.
Atarajya kuvugana nawe, Ramari aza aho bicaye. Nolla aramureba..
Ramari ati" Nolla wanyweye twa tunini?
Nolla ati" ese wowe ko umpatira kunywa ibinini byawe?
Ramari ati" Wowe tunywe turaza kugufasha.
Nolla ati" oya simbishaka. Banza ari uburozi.
Ramari ati" sinakuroga.
Nolla ati" ese ibi urimo kubikorera iki ?
Ramari ati" nuko nkwitayeho.
Nolla ati" kuki unyitayeho.
Ramari araceceka.
Nolla ati" niba unyitayeho kiza ubuzima bwanjye.
.
Ramari ati" mbere na mbere banza unywe utwo tunini.
Nolla aramureba.
Ramari baza kumuhamagara acaho aragenda.
.
Mella ati" ese utwo tunini turihe?
Nolla ati" ndadufite
Mella ati" pfa kutunywa urebe ngo dukore iki? Niba ari n'uburozi twapfuye mbere.
Nolla afata kamwe aha mella akandi batunyweshya icyayi.
.
Nolla ati" ese Zawadi arihe?
Mella ati" ntawe ndabona kuva mu gitondo.
.
Nolla arahaguruka ajya kuri table ya ba Rosette areba Rosette ati" wafashwe n'iki wowe?
Rosette ati" wowe urambaza iki ?
Nolla ati" wahindutse biteye ubwoba.
Rosette arahaguruka atangira gusunika Nolla ati" wowe bikurebaho iki?
Nolla ati" tubwire byagenze ute? Ejo warahamagawe wenyine. Bagukoreye iki?
Rosette ati" Maty yanteye urushinge. Gusa rwatumye numva meza neza.
Nolla arabyumva.
.
Ako kanya Joel araza ati" we mugire vuba amasaha ya breakfaste ararangiye..
Nolla aragaruka kwicara.
Mella ati" Rosette avuze iki ?
Nolla ati" byanze bikunze hari ibyo bamuteye bituma amera kuriya...
.
Mella arahaguruka ati" ndumva nshaka kujya kuri Toilet.
Nolla ati" jyayo.
.
Mella aragenda aza muri Toilet. Afunguye Toilet imwe asanga zawadi yimanitse akoresheje ishuka ahita apfa. Mella aratabaza. Abandi bose bahita bahurura.
.
Tuze kuri biro y'abavoka.
Papa Nolla ari mu kazi. vita araza. Papa Nolla aramureba ati" man namaze kwiyandikisha.
Vita ati" tegereza baraza kuguha umu agent uzakujyana.
Papa Nolla ati" ese wowe ntabwo twajyana?
Vita ati" oya njyewe mfite byinshi byo kwitaho uzagende wishimishe.
Papa Nolla ati" Mana weee aho hantu mpafitiye amatsiko.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Zawadi. Mama zawadi na Nyirakuru wa Zawadi maritha nabo barumiwe babuze irengero rya Zawadi. Maritha ahora abaza mama Zawadi aho umwuzukuru we yagiye.
Mama Zawadi azana igikoma..
Maritha aramureba .
Mama zawadi ati" mama amasaha arageze ngo ufate igikoma..
Maritha ati" nkeneye kubona umwuzukuru wanjye.
Mama Zawadi ati" Police ibirimo barimo gushakisha. Zawadi yaburanye n'abandi bana Police irimo gushaka irengero ryabo.
Maritha ati" Zawadi ndamukumbuye.. sinshaka kuzapfa ntongeye kubona umwuzukuru wanjye.
.
Tugaruke muri House of beauty, abakobwa bacu bari mu marira agahinda kadashira. Bakomeje kugenda bapfa umusubirizo. Bose bazengurutse umurambo wa Zawadi barimo barira.
Minisitiri Pamela ati" Zawadi niyi nzira y'ubuzima yahisemo. Yabonye urugendo rwe rw'ubuzima rugomba kugarukira aha. Yafashe icyemezo yabonye ko aricyo cyari gikwiriye. Gusa yabaye ikigwari.
Nolla yumva amagambo ya gashinyaguro ministeri arimo kuvuga arababara cyane ati" nimwe mwadushize mu buzima nk'ubu.
Minister ati" oyaaa. Ntawabazanye hano kugahato. Mwe ubwanyu kwifuza kwanyu niko kwabazanye hano.
.
Minister Pamela areba joel ati" mufate uyu murambo mujye kuwuta
Nolla ati" oya.
Minister ati" wowe uhakana nkande?
Nolla ati" basi mureke ashyingurwe neza.
Minister ati" icyo gihe cyaba gipfa ubusa. Ari dyama ntiyashyinguwe na Lania ntiyashyinguwe. Umuntu wapfuye ntacyo aba akimaze uretse kujugunywa.
.
Joel n'abandi basore baterura umurambo bajya kuwuta...
.
Tuze kuri RIB. Ababyeyi bagarutse kubaza aho ikirego cyo gushaka abana babi kigeze. Gusa Faziyo byaramucanze yabuze aho ahera.
Mama Nolla abona mama Zawadi yubitse umutwe arimo kurira. Aramwegera.
Mama Nolla ati" umeze ute mubyeyi.
Mama Zawadi ati" mfite agahinda. Mfite ubwoba ko mama yapfana agahinda atongeye kubona umwuzukuru we.
Mama Nolla arabyumva amufata ku mugongo ati" ihangane abana bazagarurwa..
Mama Zawadi ati" ese ni ryari mu Rwanda haje abantu bashimuta abandi.?
.
Faziyo ahagaze mu idirisha arimo kureba akababaro ababyeyi bafite ariko ntacyo afite nawe yakora ako kanya.
Arasohoka arabareba ati" ese ntawe urabona ikimenyetso twaheraho dushaka?
Mama Zawadi ati" njyewe hari amakuru natanga ahari akaba yabafasha.
.
Mama Zawadi bamuzana muri biro.
Faziyo ati" ufite iki ?
Mama Zawadi ati" Zawadi ajya kubura, yagiye avuga ko hari umugore witwa Kara wamubwiye ko agiye kumutoza akazamwigisha kuba umunyamedeli. Kuva yajya guhura n'uwo mugore ntiyegeze agaruka.
Faziyo ati" ese uwo mugore wowe waba umuzi ?
Mama Zawadi ati" oya .
Faziyo ati" reka dushakishe turebe ko twabona uwo kara kuri interineti.
.
Mama Zawadi ati" sawa..
.
Tuze kuri House of beauty Saa kumi nimwe z'umugoroba. Abakobwa bose bicaye muri bowate bahawe icyo kunywa buri wese n'icyo ashoboye.
.
Nolla na Mella bicaye ahabo habonyine baracyafite akababaro ka Zawadi.
Mella ati" Zawadi byamurenze ahitamo kwiyahura.
Nolla ati" twese tuzapfira hano. Nicyo mbona.
.
Bakiraho babona hari abagabo bazanye Ama banderore manini batangira kuyamanika muri bowate.
Babona handetseho amagambo agira ati" ijoro ryo kurya inyana itabona.
Mella ati" biriya bisobanuye iki?
Nolla ati" banza ari ibindi tuza gukorerwa ntazi ngo n'iki ?
.
Ako kanya Ramari aza kubareba ati" mwese muze.
Abakobwa barahaguruka baramukurikira. Abazana muri Sale baricara.
.
Kurundi ruhande abakiriya muri bowate batangiye kuza, mu baje harimo na Papa Nolla mwenyewe. Nawe ubwe yiyiziye. Nyamara ntazi ko umukobwa we araho.
.
Tugaruke muri Sale. Joel azana za mask azihereza Ramari.
Nolla ati" ibyo n'iki ?
Kara ahita aza arabareba ati" iri joro muraza kuba mwambaye mask. Kandi izi mask ntabwo zibona.
Mella ati" bivuze ngo turaza kuba tutareba?
Kara ati" iri ni joro ry'agatangaza. Ni joro ry'inyana zitabona. Ahubwo mufate mask mwambare.
Ramari abajyamo atangira kubambika mask.
.
Utazacikwa na Episode 23
Comments