Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize, Nolla na Ramari barebana. Kandi hari utunini Ramari yaramaze guha Nolla ngo Turaza kumufasha.
Ese turamufasha iki?
.
Story by Chris Nandi ishimwe
.
Mella na Nolla baza mu cyumba cyabo.
Mella ati" wabonye indoro ya Ramari?
Nolla ati" nayibonye ariko ntacyo ivuze.
Mella ati" irakivuze. Nuko wowe utarabibona.
Nolla ati" Ramari n'umugabo birumvikana kuba yareba umugore.
Mella ati" oya
Mella aramwihorera.
.
Nolla aza kuruhande areba twa tunini Ramari yaramaze kumuha. Mella aramureba aratubona ati" utwo tunini n'utwiki,m
Nolla ati" simbizi.
Mella ati" ni Ramari utuguhaye.
Nolla ati" yambwiye ko turaza gutuma mera neza.
Mella ati" ahaaa wabyumvise akwitayeho. Ushobora no gusanga Ramari yaragukunze. Kandi abaye yaragukunze byaba bibaye amahirwe kuri wowe.
Nolla ati" ntabwo yakunda umuntu nkanjye usambanyirizwa mu maso ye. Kandi nanjye ubwanjye sinamukunda kandi aribo badukoreye ibi.
.
Bakivuga, Ramari aza muri room yabo arabareba areba na Nolla abona aracyatite twa tunini yamuhaye.
Ramari ati" Nolla nturanywa utwo tunini?
Nolla ati" kuki natunywa? Ntabwo nizeye impamvu watumpaye.
Ramari ati" tunywe turaza gutuma wumva utuje muri wowe. Basi biraza gutuma uba ufashe agahenge k'ibyo urimo gucamo.
Nolla arakara ati" genda wa ndyarya we wowe urimo kunyereka ko unyitayeho kandi arimwe murimo kudushira mu buribwe bungana gutya.
Ramari ati" wowe kanywe kagufashe ntakindi.
Nolla ati" niba ushaka kunyiza umubabaro dukure hano twitahire. Bitabaye ibyo wikomeza kunyereka ko unyitahyeho.
.
Ako kanya Kare aba araje. Ramari ahita ahinduka aba serie ati " iki n'igihe cya karuhuko mujye hanze.
Mella ati" twabaye amatungo yanyu.
Kara ati" uri injiji niba wari ubimenye ubu. Umunsi utangira kuvugana na Baty maze ugashya ngo wabonye za masore nubwo wahindutse itungo.
Mella arababara
Kara ati" cyakora muri uduswa. Ubundi ko mwiga mwize iki?
.
Nolla na Mella barasohoka bahurira n'abandi hanze.
Nolla afata mella amujyana kuruhande. Lania na Zawadi barabonona nabo bahita baza kubiyungaho.
Nolla ati" ngaho buri wese nakoreshe amaso ye mucunge aha hantu. Murebe ibyo nababwiraga ejo.
Mella ati" sawa.
.
Mella , Zawadi na Lanina batangira kubara imiterere yaho hantu.
Gusa mella aribaza ati" ariko se gute Pamela ntabarinze afite hano yiringiye iki ?
Lania ati" biratangaje!
Zawadi ati" wasanga ahari ari uko aziko nta muntu numwe waba uzi aha hantu!
.
Tuze indani muri biro. Kara na minister Pamela hamwe na Ramari bari hamwe barimo kubara amafaranga baraye bakoreye ni joro.
Kara ati" cyakora iyi ni business kweri!.
Pamela aradeka ati" iri joro twakoreye miliyoni 5.
Kara ati" ijoro rimwe?
Pamela ati" yego. Ubu Ramari umwana wanjye azasigara ahantu bazima afite aho yigejeje.
Kara areba Ramari ati" ese Ramari ko mbona utishimiye iterambere rya mama wawe?
Ramari araseka ariko abikora arimo kurenzaho.
.
Ako kanya Mary araza aza avuga ati" Nyakubahwa mabuja hari igitekerezo mfite cy'uburyo bariya bakobwa bakora akazi kabo bakishimiye.
Pamela ati" yego rata gute?
Mary ati" umubiri yabo ikeneye kubanza kwakira akazi kabo. Imibiri yabo igomba kuba ariyo izajya ikenera abagabo.
..
Pamela ati" byakorwa bite?
Mary" hari ubushakashatsi nakoze mvumbura agati twatera mu biri yabo, noneho bakazajya bahira bakeneye abagabo.
Kara ati" imiti itera ubushake isanzwe ihari. None uwo wawe waba itandukaniye he nawo?
Mati" aho utandukaniye nayo, nuko uwanjye nibawuterwa umukobwa azajya abona umugabo abanze yumva amukunze, noneho ajye yibona aryamenye n'uwo bamaze nk'abantu bakundana. Imibonano y'abantu bakundana itandukanye n'imibonana ikozwe ku giciro cyangwa kuhagato.
Pamela ati" rata uri umuhanga.
Kara ati" umuti rero wawise ngwiki?
Maty ati" witwa Ndyohera.
Pamela ati" ariko turabanza tuwukorera igerageza mbere y'ukuwubatera bose.
Maty" yego.
.
Tugaruke hanze. Mella, Lanina na Zawadi nyuma yo gutera imibare ahantu bari, Nolla agaruka kubereba.
Nolla ati" mwabonye iki ?
Mella ati" wavuze ukuri ntabarinzi bahaba.
Lania ati" ubu noneho twacika neza
Zawadi ati" ahubwo turaza gucika ryari?
.
Nolla abona Noel ahagaze hejuru kuri etage arimo kubareba.
Nolla ati" Joel ari hejuru yacu mwijijishe. Turaza gucika ubwo abandi baraba bagiye kuryama saa munane.
Mella ati" gute twacika kumanywa batubona..
.
Nolla ati" oya . Izo saa munane ba Joel nabo baba biruhukiye kuko baba bazi ko turyamye.
Zawadi ati" yego rata..
Nolla ati" twe turaza gusohoka duce inyuma twirukire mu ishyamba ducike...
Mella ati" umupango n'uwo
.
Uko bapanga Rosette arabareba ati" ariko bariya baswa baba barimo gupanga ibiki?
Bianca ati" maze iminsi mbona baba bavugana cyane nkaho hari utuntu tw'utubanga barimo.
Rosette ati" ndaza kumenya ibyo barimo.
.
Bidatinze saa munane ziragera, bazanwa mu byumba byabo kuryama. Ramari ababwira ko bafite amasaha atatu gusa yo kuryama. Ubundi bakabyuka..
.
Saa munane n'igice. Nolla arabyuka, n'abandi barahaguruka.
Nolla ati" ubu turagiye mube mwiteguye. Kandi ntakureba inyuma. Ikindi uza gufatwa yihangane arangire wenyine ntaze gutanga abandi..
Zawadi ati" yego.
.
Barasohoka bagenda bomboka, bagenda bacunga bakwepa. Baba bageze hanze mu gikari. Ishyamba iri hakurya yabo muri metero 30. Barabara maze bagenda biruka ishyamba baba baryinjiye.
Bariruka koko. Bageze ahantu bararuha barahagarara babanza kwirihutsa.
Zawadi araseka arishima cyane ati" ubu noneho ndatashye Tate araza kumbona yishime.
Lania ati" ni hahandi n'ubwo ducitse ariko twarangijwe. Ndetse n'ejo hacu hararimbutse
Mella ati" basi ikizima dutabaye amagara yacu.
.
Nolla ati" mureke dukomeze.
Mella yumva ibintu birimo kunuka ati" ese mwe ntabintu birimo kunuka mwumva ra!
N'abandi barabyumva.
Mella ati" n'ibiki ?
Nolla areba inyuma ye gato yikangamo agwa hasi. Abonye imirambo y'aba bana b'abakobwa baje mbere yabo n'ubwo bahakaniwe kenshi ko aribo bari baje muri house of beauty bwa mbere.
.
Mella araruka
Nolla ati" aba ni b'abakobwa.
Lania ati" bivuze ngo ntabwo twari kuzava aha natwe twari kuzicwa.
.
Nolla ati" mureke tugende.
Barakomeza.
Tugaruke kuri House of beauty . Joel aje gukora igenzura muri room zose ngo arebe ko abakobwa bameze neza..
Agenda ajya muri buri room.
Asangamo abakobwa..
Ageze muri room ya ba Nolla asanga ari ntabo arababura. Ahita ahamagara atanga raporo. .
.
Ajya mu bindi Byumba abakobwa bose arababyutsa babazana hanze.
Kara, Ramari, Maty, Agnes, Chary, Devu na Joel bose bahagarara imbere y'abakobwa.
Kara ati" hari bagenzi banyu bane bamaze gucika mukanya.
.
Rosette ati" ooooh! Burya bapangaga gucika?
Kara ati" bakoze neza gucika ahantu nkaha. Gusa hari ikintu kimwe mwe musigaye dushaka kubereka.
.
Tugaruke mu ishyamba. Ba Nolla barimo gucika. Ako kanya hari imirindi batangiye kumva iza ibasatira.
Barahagarara.
Zawadi ati" ibyo n'ibiki?
Nolla ati" simbizi.
Ako kanya bumva umuntomo w'imbwa z'inkazi. Batangira kwiruka cyane. Barebye inyuma babona imbwa z'inkazi zaje zitangira kubirukaho. Bariruka ye . Bageze imbere inzira irashira. Kani n'ikumanga y'umusozi hasi ni mu mazi mu kiyaga. Kandi ntibasimbuka kandi imbwa zaje.
.
Nolla arareba ati" murabizi mureke dukate.
Mella ati" dukate tujya he se?
.
Nolla arakata yiruka atazi aho agana . N'abandi barakurikira. Lania atangira kunanirwa asigara inyuma. Uko yakananiwe agwa hasi za mbwa ziba zimugezeho ziramufata zaramushwanyaguza. Abandi bumva urusaku rwe atabaza. Ariko bakomeza kwiruka.
.
Uko bakirutseeee baza kwisanga bagarutse kuri house of beauty, basanga Joel, Kara, na Ramari yawe n'ababakobwa bandi bisa nkaho bari babategereje.
..
Utazacikwa na Episode 21
Comments