logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Niko tubayeho, tugeragezwa kugirango dutungane, kandi tubabazwa kugirango dutozwe kwihangana. kubahwa, bituruka mu mugusuzugurwa byose bigahuzwa no kwizerwa. kwicisha bugufi biduha ibyiza, naho kwihana bikaduhesha imigisha, kubaha niyo nzira utugeza kubindi, gusenga bikatwubakira amahoro bidakuka. bibuze, ntabuzima bwashoboka.
.
Duheruka Grace reka kabaye ari gusomana na James, ese koko basomanye kubwo urukundo cyangwa? 
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@Senga kenshi ku munsi.*
.
.
Bakomeje gusomana, gacye gacye buhoro buhoro, birangira Grace aryamye mu twatsi aho, James nawe amuryama iruhande agenda gacye gacye umusoma arinako kandi amaboko ye akubagana hepfo iyo, birangira amurengeje ukuguru akomeza kumusoma undi aratuza aramwihorera. uko umwanya wagendaga ushira ninako ibintu byarushagaho gukomera kuri James. tayari byarangiye amuryamyeho,Grace nawe azamura amaboko amufata mu mugongo, byasaga nkaho nawe yageze aho atabasha kwigarura. reka rero James azagerageze gukora kumyanya ye y'ibanga, Grace rwose yaramukundiye. undi arashyekerwa ashima ho ashimaho, Grace aratuza aramureka. kera kabaye James niyanyurwa noneho ashaka kwigererayo, ashora inoki mu myenda, undi aramureka. rwose agerayo akora ibyo akora ninoki, Grace atuje ati:" ese ugamije iki?"
James abura ibyo avuga aramureba gusa ati:" ndagukeneye Gra."
Grace ati:" ngo bigende bite."
James ati:" umpare iri pfa mfite."
Grace arahigima ati:" wamagurukaho se?"
James arabyumva amuhagurukaho yicara kuruhande, undi nawe arabyuka ati:" urashaka ko turyamana sibyo?"
James ati:" sibyo byari bigambiriwe, uretse ko nabyo bibaye, ntacyo byaba bitwawe."
Grace yaramwitegereje, nyuma ati:" wambwira ibinu bitanu byibura byatumye unkunda?"
James ati:" icyambere uri mwiza, icyakabiri, uritonda, igatatu uteye neza, icyakane uvuga neza, icyagatanu unyuze umutima wange."
Grace ati:" izo si impamvu zatuma ukunda umuntu james, byanze bikunze hari izindi. kuko sinjye gusa uteye neza ibyo uvuga, ku iyi si sinjye wambere mwiza uyiriho, yewe sindi n'uwacumi, ijana se, cyangwa miliyoni, ahubwo ndi Grace. mbwira rero ikintu wankundiye, cyatuma wumva wandutisha ayo magana, ugahitamo njye ngo unkunde?"
James byamubereye ihurizo, abura icyo yasubiza, Grace ati:" niba wumva ubu ntacyo wabona, ndagiye, igihe uzumva bikurimo, uwo munsi wumva ifite impamvu yatuma nkukunda, azambwire nzaguha umwanya umbwire. naho kuza unwara umwanya wange, unshuka ngo urankunda, ntakintu gifatika cyatumye unkunda, ibyo ni ukwagiza umwanya wange."
James ati:" ariko ni ukuri ndagukeneye ngo tuganire Gra, mfite byinshi byo kukumbwira, ndakwiginze mpa umwanya tuganire. niba kugukoraho bikubangamiye, ndagerageza rwose byirinde."
Grace ati:" mfite amasaha make aha hanze y'ikigo, saa munani ngomba kuba ndi mu kigo. none reba hamaze gucya. rero nyemerera, rwose unyihanganire, tuzaganire ibutaha."
Grace yahise amuhereza ikiganza, atuje ati:" ngaho reka gende undi munsi nzawuguha rwose."
James nawe yahise ahaguruka atuje ati:" ariko kuburyo watsezera gutya?"
Grace yiyoroheje ati:" nonese wagirango mbikore gute?"
James ati:" basi umobere."
Grace ati:" nkuhobere?!"
.
.
kurundi ruhande, Giana yari mu muhanda yigendera, bidatinze ahura na Jack bafatanya urugendo baganira."
Jack ati:" narigize ngo ni Betty, nabonaga ariwe."
Giana ati:" ntabwo ariwe rero."
Jack ati:" ariko se kuki akoresha izina ryawe kuri facebook?"
Giana ati:" urabizi se?"
Jack ati:" yego, twigize kuganira nziko ari wowe. nyuma rero naje gusanga atari wowe."
Giana ati:" njye kuri facebook nkoresha Agasaro Betty."
Jack ati:" ukoresha aye nawe agakoresha ayawe yose?"
Giana ati:" cyane."
Jack ati:" eeh, hanyuma ugiye he?"
Giana ati:" sha ngiye guhaha"
Jack yabuze aho yahera ahari amwinjiza mukiganiro ashaka, kuko byatumye hashira umwanya ntawe uvugisha undi. nyuma yaje kongera kuvuga, aramubaza ati:" umukino wo kwishyura se uwiteguye ute?"
Giana ati:" ibibazo byo n'ibyinshi tuzababaza, kandi bizabagora gusubiza. inota rimwe mwaturushije ibushize, turashaka kuyakuba. byibura twe akaba menshi."
Jack ati:" nibyiza pe natwe turiteguye. gusa ariko wambaye agakanzu keza."
Giana yahise yisetsa ati:" cyane se koko?"
Jack ati:" kabisa karakubereye. nonese Gia, ko hari ikintu nshaka kukubwira, wazampa umwanya tukaganira?"
Giana yahise ahagarara amureba mu maso ati:" wakibwiye ubuse ko harigihe wasanga ariwo mwanya mbonye."
Jack nawe yahise amureba atangira ikiganiro bushya ati:" hari uburyo nkubona, bikanera kumva nkukeneye."
Giana ati:" gute se ubwo?"
Jack ati:" hari icyo amaso yanjye ambwira, yo mfashe akanya nkakwitegereza."
arakomeza ati:"  mu kumva ijwi ryawe hari uburyo bikangura umutima wange."
Giana atega amatwi arumva neza. Undi ati:" mbanumva nkukeneye hafi yange, kuko yo nkubona, bituma ntuza. ni ukuri yo nkubuze numva ntamahoro mfite."
Giana ati:" ubwose biterwa n'iki?"
Jack ati:" ndagukunda."
Giana yahise yumva imbeho imutashye, akoba gahita kaza. Yabuze icyo yavuga isoni ziriyongera areba hasi ntiyavuga. Jack we ati:" unyemereye ukampa umwanya mu buzima bwawe, nazakwereka indi si itandukanye niyi tubamo, nazaguha urukundo nzineza kandi ko rwagushimisha."
yahise agenda amwegera, amufata mukiganza, ati:" urabona neza ko hagati y'inoki zawe, ariho izanjye zikwirwa.Ninako mu mutima wange ariho imico yawe, izina ryawe, ingano n'indeshyo yawe, ariho bikwirwa. mbaye nkufite byuzuye mu buzima bwange, kandi byuzuye, nibwo nange naba nuzuye."
Giana yagezeho yubura amaso, aramureba, Jack we ati:" nonese wakwemesa ukanyakira muri wowe ukampa umwanya mu mutima wawe, nange nkaguha umwanya mu wange maze nkagufata ukuboko tugatemberana byuzuye mu isi ngari y'urukundo?" 
.
.
kurundi ruhande, Grace nyuma yo gutandukana na James, yahise aza gusura Egide mu rugo iwabo, kubwo amahirwe ahamusanga wenyine ariwe uhari, ahita agenda aramuhobera bidatinze bicara mu ntebe, batangira kuganira.
Egide ati:" wiyongoje ute kuza kutsura?"
Grace amwenyamo ati:" narinkukumbuye."
Egide yahise amwegera amufata ikiganza ati:" sinakubwiye ko n'unkumbura, uzajya ufata ikiganza ugakora kumutima ikibuka ko ariho n'ibera?"
yamubazaga abimukoresha, arangije amukora mu mutwe ati:" ujye ukoresha ubwonko, wibuke ko ari wowe gusa gira mu bitekerezo."
Grace ati:" bundi se wankundiye iki?"
uwo munsi wagirango yari yiyemeje kubaza icyo kibazo gusa, Grace yarakomeje ati:" si ndi mwiza bihambaye, ariko umpa urukundo rurenze urunkwiriye kubera iki?"
Egide yatujemo nyuma ati:" nkukundira impamvu imwe gusa. si nyinshi ngo zingane n'umusenyi, ahubwo ni imwe ingana n'ikirere. nkukundira ko, nkukeneye mubuzima bwange. impamvu nshyira imbere y'izindi ituma mpitamo wowe, ndagukeneye ngo unyiturire mu mutima, dusangire ubu buzima, twagabiwe na rurema. utuma mbona impamvu naremwe, naremewe kugukunda Gra, byuzuye mu rukundo, nkaguha ibyishimo, ukampa umunezero. ngiyo mpamvu nkukunda. naho wicyeka ubwiza, ahubwo nkufata nkumuhoza, wowe nyeneye ngo umbere ihogoza."
Grace amagambo yamukoze kumutima, arangije amusoma kwitama ati:" nange ndagukunda."
Egide ati:" sha uri akagome!"
Grace ati:" gute se?"
Egide ati:" wanyibagije kukwakira."
Grace ati:" singobwa ngo unyakirize ibyamirenge, iyo ndikumwe nawe mba nyuzwe."
Egide ati:" iyo mpamvu ituma nkukunda urudasanzwe, ariko ujye unyemerera nkwakire kuko ntusanzwe."
.
.
kuruhande ho, James yatashye umujinya ari wose, ahari ibyo yashakaga ntiyabigezeho, yinjiye yatsa television nuburakari ati:" mama Giana ari hehe?"
Mama james ati:" yagiye guhaha ntabwo aragaruka. bundise uramushakira iki?"
James ati:" yanteye umwaku nagende."
Mama James we ati:" yaguteye umwaku ate se?"
.
@senga ibihe byose.*
.
kuruhande ho, Giana avuga we yegeranye cyane na Jack, Jack yamufashe kumatama ubanza ahari, ibyo yamubazaga yamwemereye, yakomeje kumureba, birangira basomanye.
Nyuma Giana ati:" ngaho reka nahe umwanya wo nzajya nkubona nkumbwire."
Jack ati:" ndumva utagenda pe, kuko ndumva nyigushaka."
Giana ati:" tugende ujye kunsura mu rugo?......................
...............
.............................................
....Loading episode...26
.
Jack we aremera? reka tuzarebe. kuki Grace we anyuzwe n'igisubizo Egide amuhaye? bundi se ari Egide na James ninde watanze impamvu nzima yatuma Grace ayifata nkaho ariyo irenze izindi? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::|.

Comments