logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Imana ubwayo ni urukundo. niyo mpamvu ijambo ry'Imana ribivuga neza, ngo udakunda ntazi Imana kuko Imana ni urukundo. wakunda ute ntamana ufite muri wowe? kandi wagira Imana muri wowe ute ntarukundo ufite? kunda mugenzi wawe nkuko wikunda. mbere yo kugira icyo umwifuriza banza ibyishyireho wumve uko byagenda ari wowe bibaye ho.
.
Duheruka Jeipher na Chris bagiye mu Bufaransa, kandi twasize Vicky n'abakobwa yaragiye kugurisha, bagiye esupanye. ese biraherera he?"
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@respect your friends.*
.
.
Gutangira, dutangiriye Ikigali ni mu masaha ya mu gitondo, ni kuri College ikirezi, dutangiriye mubiro bya master, niho Grace ari mumyenda ya sport.
uwo mwanya Master yaraje atuje ati:" bite Gra?"
Grace ati:" ni byiza."
Master ati:" none ko uri aha bimeze bite?"
Grace ati:" ndashaka uruhushya."
Master ati:" rujyahe? urabura kujya kwigana nabandi ngo uruhushya?"
Grace ati:" master uyu munsi ntabwo uziko ari ku isabato ndashaka urwo kujya gusenga."
Master ati:" abandi ko biyandikishije ejo, wowe kuki utiyandikishije?"
Grace ati:" njye mbara icyo nzakora aruko bukeye, ubwose niyandikishije nkabyuka ntameze neza byaba bimaze iki?"
Master ati:" jya mubiro bya despline rero, babe aribo baruguha."
Grace ati:" nagiyeyo prefet ararunyima. ngo ntinkamuzaneho ibyo nkaho we igihe yo kigeze cyo gusenga mu tamureka akajya yo."
Master ati:" ubwo rero niba yarukwimye, ntakindi ntakora, subira mu bandi ukore ibyo abandi bakora."
Grace wari wamaramaje, ati:" ariko mwagiye muha umuntu uburenganzira bwe? ko twishyura ngo tuze muduhe ubumenye, turishyura ngo mudushyire muri gereza? murambuza gusenga kubera iki?"
Master ati:" ntitwabikubujije, genda ujye muri bagenzi bawe hanyuma kandi musengere mu kigo."
Grace ati:" njye noneho ndashaka gusengera hanze. si uburenganzira bwange guhitamo aho nsengera? mpa uruhushya jye aho umutima wange untegeka."
Master ati:" none ko uziko ari uburenganzira bwawe uje kwirirwa ugira ute aha?"
Grace ati:" nyamara yaba ari wowe unyeneye wari kuba wambonye, none ndaje nkukeneye uri kunyiyama. mwahaye agaciro umuntu ko nawe akabaha yo mumukeneye?"
Master yaramwitegereje, bidatinze atangira kwandika uruhushya, ati:" saa munani zuzuye, sinyobewe ko mutaha kare, izo saha nizigera utarinjira aha mukigo urebe ahandi ujya. byaruta ukaza guhita witahira, kuko ntiwakwinjira aha ntamubyeyi uzanye, kandi ugende wambaye uniforme."
Grace ati:" mu rusengero si mu ishuri ngo umuntu arajyana imyenda isa, ni imbere y'Imana umuntu wese aba afite uburenganzira bwo kwambara uko ashaka, bitewe nuko yumva yagaragara imbere y'Imana."
Master yamuhereje uruhushya, nyuma ati:" apu, mva imbere genda ukore ibikunyuze."
Grace yarufashe yihuse, ahita asohoka ntagutinda aritegura, ubundi asohoka ikigo yambaye neza cyane."
.
.
kurundi ruhande, James nawe yazindutse yitegura, we ntumbaze ngo agiye he, yambaye neza nawe, mugihe mushiki we yarimo ategura amafunguro y'amugitondo.
Giana ati:" James ugiye he?"
James ati:" urahashinzwe se?"
Giana ahita arakara, James nawe ati:" igikoma se ahubwo cyahiye ngo nze ninywere?"
Giana ati:" urambaza se ndi umugore wawe?"
James ati:" bundi se ubona waba we?"
Giana ati:" uzabaze we no mubakobwa bitwa ko utereta ntanumwe dusa."
James ati:" usa nabike?"
Giana avuga yikubita urushyi kwitako ati:" cyane. ubona hari numwe byibura ufite taye nkiyi mfite? no kukigo cyanyu cyose ntanumwe undusha ubwiza, uranyumva. i'm miss man, uzabaririze."
James yaramwitegereje ati:" kumbwira se ko uri mwiza wagizengo hari icyo byamarira? uri mwiza kugiti cyawe na sherie wawe muryamana njye ntacyo bindebaho."
Giana ati:" uzabaze we, njye ubusugi ndi nabwo, paka agashiha kabishe ntamuhungu wamenyera."
James yarasetse ati:" komera kukirombe cyawe, nawe wabonye icyo ubika ngo ujye wirata."
Giana ati:" Jame, ntitubeshye mbaye ntari mushiki wawe, yego nubu uranyifuza, ariko mbaye ntari mushiki wawe wanshoraho ibyo ufite byose."
James arakaye ati:" ahasigaye ndakwiyamye washyano we, nikindi gihe ntukamenyere. nkwifuza se naba nabuze abo nifuza?"
Giana avuga azamura ijipo yari yambaye ati:" ariko reba iki kibero, si wakwifuza se?"
James ati:" mama uru rukobwa rwawe nzaruhonda nibwo ruzamenya ubwenge."
Mama james ati:" si wowe uba wamwiteje se? jya uguma hamwe akwemeze."
James ati:" nyamara nzamwemeza aziko nyina nawe. reka nigendere."
yahise asohoka arigendera, Mama james arangije yegera Giana batangira kuganira.
Mama james ati:" ujye ukora ibindi, ariko kwereka musaza wawe ubwambure ndetse umuratira uko uteye ni bibi. afite umuburi, kandi ushobora kumutegeka ugasanga ibyo isano ashyize kuruhande ugasanga muraryamanye. ntabwo ari ibyiza ntuzongere."
Giana ati:" ubwose mama kuburyo yashyuhira kuryamana nanjye?"
Mama james ati:" byashoboka cyane. nubwambere wumvise se ngo musaza w'umuntu yasambanyije mushiki we? birashoboka."
Giana ati:" ngira ngo baba babitewe n'ibiyobya bwenge?"
Mama james ati:" n'uko uteye nabyo n'ikiyobya bwenge. iyo taye ndetse nicyo kibero ubona arikiza, ugakoraho wumva cyoroshye, n'ikiyobya bwenge kiruta ibindi byose. rero ujye ubirinda musaza wawe. hari igihe jya mbona umunyurishwa imbere wambaye impenure uramenye ntuzasubire, isi yarahindutse."
Giana ati:" yego mama ndakumva. ahubwo se mama kubera iki iyo umuhungu agukoze ho wumva ari ibintu byiza? wumva yakomeza ndetse wenda agakora umubiri wose."
Mama james ati:" impamvu nyamukuru ni uko imibiri, yaba uwumuhungu cyangwa uwo umukobwa, ihora ikenerana, niyo mpamvu bishobora kukuzamurira amarangamutima, bigatuma mwaryamana. umubiri ubwawo ushuka undi mubire kubera ko uba uwukeneye, ugatangira kuwureshya, ibyo bituma ubwonko bugwa bukagera aho butabasha gufata umwanzuro. mwana wange ntakubeshye imibonano mpuzabitsina iraryoha. niyo mpamvu ubaye uyishinze, yatuma imwijima utwikira ubwonko ugahora iteka wumva wabikora, kugeza aho utazashobora kubirokoka, uzabyirinde, uzabikore aruko ufite umugabo."
Giana amagambo yarayumvise, arangije ava aho arigendera."
.
.
kurundi ruhande, James yahuye na Grace ahantu heza cyane ndetse hatuje, bicara aho batangira kuganira.
Grace ati:" ngaho mbwira ikintu wanumirijeho ngo tuzahure."
James ati:" ariko se uragirango mpite aribyo nkubwira ntarakubaza nuko umeze?"
Grace ati:" watumye mbeshya uyu munsi, nabeshye master ko giye gusenga."
James ati:" humpura ntabwo ndibutume wicuza."
Grace ati:" kuki ruriya rupapuro waje umbeshyako ari undi wagutumye kandi ari wowe?"
James ati:" yo mvuga ko aringe kandi uri kumwe na Egide ntiwari kuba ukirwemeye."
Grace ati:" ibyo tubireke. bundi se waruzi ko ndibuze?"
James ati:" nziko ugira ukuri cyane, arinaho mera mvugako witonda kandi bigashimangira ubwiza wifitiye. ndakwizera cyane Gra, mu maso yange, mu bantu bagira ukuri uri uwambere. arinacyo gituma nkukunda."
Grace ati:" ariko se koko ubona utari guta igihe cyawe?"
James yariruhukije, arangije amureba mu maso , atuje ati:" urukundo rwanjemo ntaruhare mbigizemo, ndagukunda, ubwarwo rumatira guhura nawe kenshi, nanjye rwose atari rwo, sinakwifuza no guhura nawe. ariko kuko ruhari, mbonera ishema mu kuganira nawe. kukubona ubwabyo, bizamura ibyishimo byange, ukanezeza yo nkukozeho. gukora mukiganza cyawe gusa niyo utavuga binyereka ukuri kuri kumutima wawe, ndetse bigashimagira ubwiza bwawe mu maso yanjye. byakarusho, binyereka ubwiza bwijwi ryawe deja ntubwo naryumva. Gra, mu bakobwa bose biga kuri kiriya kigo ndarahiye ntawaguhiga mu bwiza. ni ukuri ndagukunda. kandi ubyumve, si amareshya bageni nkuzana ho, ni urukundo nkufitiye. mbifitiye ububasha, nakugabira ijuru ntakabuza."
Grace yumvise ayo magambo ntiyagira ikintu arenzaho, umubiri utangira gucika intege, atangira gutereka amaso, James nawe arabibona ahita atangira kumukorakora kwitako, atuje ati:" mbere yabyose ndagushimira kubwo umwanzuro wafashe ukemera kuza guhura nange. ikindi ndagukumbuye ni ukuri Gra. ndumva ntazi icyo ntakora, ngo basi umenyeko nkukeneye uyu mwanya."
Grace mu ijwi rituje, cyane ryoroshye, akarusho yongorera ati:" ndahari, kandi niyemeje kuwuguha."
James yariruhukije, arangije, amureba mu maso, buhoro buhoro, amasura agenda yegerana, bidatinze barasomana.................
.....................
................................................
....Loading episode...25
.
James ibyo yifuje ubanza agiye kubigeraho we? yifuje kuryamana na Grace, ndetse arabihiga nyuma na nyuma ubanza biri bube. ese koko Grace ari bubashe kwikura uwamuhagurukiye gutya? ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::|.

Comments