logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Humpura ibyo wita ibigeragezo sibyo, ahubwo n'ibisubizo byibibazo byawe, niyo nzira wagenewe yo kunyuramo ngo ugere kubisubizo byawe. senga, ubashe kwihuta mu iyo nzira.
.
Duheruka Lina na Chris bari muri pusine mu mazi, reka reka urukumbuzi ari rwose. ariko turakibaza impamvu, Lina ya musunikiye mu mazi akaba ariho amusanga. ese Jeipher we nabona Chris agarutse yatohejwe n'amazi naribukeke ibindi?
.
Story by Navio Kki Dabble le, mbahaye ikaze.
.
@please play all the time.*
.
.
Lina yaranarize, ikikwereka ko yaramukumbuye, amarira atemba ku matama. yamuryamye mu gituza, aratuza arituriza, Chris nawe arwana no Kumuhoza. yibazaga ikimuriza, bituma uwo mwanya amubera umuhoza. Lina arira ati:" ntiwakwiyumvisha uburyo narinkukumbuye.Nibazaga aho nahera mura nawe, ntarahabuze sinkubeshye. ni ukuri narinkukumbuye."
Chris yabuze icyo yavuga, amagambo aramukamana, ahubwo atangira guta amarira buhoro buhoro. yamufashe kumatama yombi, amusoma kugahanga, ati:" imyaka isanga umunani hafi icumi, nezeraga ko ahari twazahura nanone, ntakubeshye nange narinkukumbuye."
Lina ati:" ntiwandusha."
Chris ati:" ndakurusha."
Lina ati:" oya ariko ntiwandusha."
Chris yagiye kuvuga, Lina amupfuka kumunwa ati:" ceceka ariko' icyo nzi cyo ntiwandusha."
Chris yamwitegereje mu maso, umwanya urashira ntanumwe uvugisha undi, agezeho ati:" ese uracyankunda nkambere?"
Lina yikije umutima ati:" kubera iki ubimbajije?"
Chris ati:" umutima ni uko hari ikintu uri kwishyuza amatwi yange."
Lina ariruhutsa, nyuma atuje ati:" ndagukunda chris, ni wowe nerekejeho amarangamutima yanjye."
Chris ati:" niwumva se, narinkumbuye kumva iryo jambo mu kajwi kawe gatuje, ufite uburyo ukavuga kagakora kundiba y'umutima wanjye."
Lina ati:" nange narinkumbuye kumva ayo magambo yawe meza aryohereye kurusha ubuki."
Chris ariruhutsa ati:" byiza ni ukuri pe, kongera guhura nawe. ndumva nishimye, rukundo rwanjye wongeye gusimbutsa ibikari by'umutima wange. utumye abasirikare b'umubiri wange, bishima cyane. ngaho reka tuve mu mazi rero, twicare ahantu tuganire."
.
kuruhande gato, Jeipher nawe yakomeje gutegereza Chris, araheba uwo mwanya telephone irasona. kwitaba umuhamagaye ati:" nyumva neza Jeipher ya ntuma bisa nkaho twari tuyifashe."
Jeipher ati:" iyihe ntuma?"
Umuhampagaye ati:" chris agihaguruka, hari umuntu bagonganye bisa nkaho bari bahoberanye, microchip ya Lina yaritangiye kugaragara hafi 62% gusa ahise abura bishoboka ko yirukase umuhunga. nyuma yongeye kugaragara 40% bose duhita tubabura. rero haguruka uhige aho hose, cyane cyane mu mazi."
Jeipher yarishimye, ibyishimo biramurenga ati:" Lina yaba abonetse? mbega byiza we! Imana yaba igira neza."
Ijwi ry'umugabo warumuhamagaye, ati:" haguruka nyine umuhige."
Lina yahise ahaguruka, afata inzira nawe aza agana kuri pusine y'amazi.
.
kuruhande gato ho, Lina aracyaganira na Chris bibereye mu mazi.
Lina ati:" microchip baguteye aho mu mugongo yo uri mu mazi ntigaragara, ariko uramutse ugiye ukavamo gato cyane , bakubona ndetse bigatuma nange bambona, bikaba ibibazo kuringe."
Chris ati:" nonese ko nabonye ITC ntabubi bwayo, kuki wayivuyemo ukaba ukiyikwepe?"
Lina atari yasubiza, telephone ye yarasonnye, ayikuramo ahita yitaba, yari Coldine warumuhamagaye. Coldine ati:" nyumva neza Lina, mbonye Jeipher kandi ari kuza aho kuri pusine, byaba byiza uhavuye kandi ugahindura inzira."
Lina ikibyumva ahita abaza chris ati:" uri kumwe na Jeipher?"
Chris aramwemerera, Lina ati:" uramenye ntubwire Jeipher ko twari kumwe. akira nimero zanjye, uzamvugishe dupange ubundi buryo twahura, kandi uve mu mazi ariko ndenze. ndagukunda cyane."
yamuhaye agakarita kariho nimero, busines cord, ahita amusoma kwitama, ahita ava muri pusine akata inyuma agenda yiruka. akirenga neza, Jeipher nawe aba arahingutse, atungurwa nuko Chris ari mu mazi, aramwegera aramuhamagara, ariko ntiyikiriza, byasaga nkaho ibitekerezo byagiye kure."
Jeipher aramwegera amukoraho ati:" chris?"
Chris amera nkukangutse ati:" ka, ka, karame."
Jeipher ati:" wasaze? uri mu mazi ukoramo iki?"
Chris ati:" hari umuntu narimbonye ngirango ni uwonzi, nje rero nza musanga mu mazi mwegereye nsanga si we."
Jeipher amufata ukuboko arakurura ati:" ngaho ngwino tugende. urabona ukuntu wigize?"
yamugejeje hejuru ahita amusoma bundi ati:" ntanubwo tugitinze aha. dusubire hotel."
ntibyatinze bashatse uko basohoka, hanze ho, Lina na Coldine binjiye imodoka bahita bagenda ndetse bagenda baganira.
Coldine ati:" Jeipher yarakeye cyane."
ahita amuhereza phone ati:" reba iyo foto mufashe, gusa yari kure yange."
Lina yahise yihanagura amazi mu maso nyuma ati:" basigaye barekura abakobwa bagasohoka se?"
Coldine ati:" ubanza barageze ku kiciro cy'aba Agent."
Lina ati:" Imana yaba igira neza."
Coldine ati:" ahubwo se sherie wawe, mubashije kuganira?"
Lina yahise atangira kurira ati:" yarakuze kandi yarakeye. ibaze nawe umuntu nasize yiga secondery umwaka wa gatanu, ubu akaba hashize umwaka arangije kaminuza."
Coldine ati:" urukumbuzi se nturumaze?"
Lina ati:" umva ye. sha twari tukiganira kandi umbwiye ibya Jeipher mumbwiye ko ngiye, ahita ahindura isura. urumva nawe imyaka isaga icumi yarishize tutabonana, icyari kuba kiza kwari nkokuganira icyumweru. none iminota icumi koko?"
Coldine ati:" ubwose ntimuhise mupanga uko muzongera guhura?"
Lina ati:" musigiye busines card, ahari wenda azabona uburyo amvugisha twongere duhure. ndamukumbuye kuburyo utabyumva. ndumva ahari ari uko twaganira nawe iminsi myinshi kugirango rushire."
.
@plz play all the time.*
.
Kuruhande, Jeipher na Chris nabo bahise bagenda, bagenda kandi baganira."
Jeipher ati:" ubanza ariko umuntu warugiye guhura nawe, ari uwagaciro kuri wowe? kuko ukuntu umeze mu maso, umeze nkaho waruhuye nuwo warukumbuye, nyuma akagucika utamubonye."
Chris ati:" nubundi narimukumbuye."
Jeipher ati:" umuntu witwa Lina uramuzi se?"
Chris ati:" oya, ariko se kubera iki umumbajije?"
Jeipher ati:" yari umukobwa twakoranaga kera, yakundaga kumbwira ko afite umukunzi witwa Chris mu Rwanda."
Chris ati:" ubwo uzi abantu bitwa ba Chris mu Rwanda kuntu bagana? bashobora kuba barenga ibihumbi 100."
Jeipher ati:" owo Lina rero yaburiwe irengero, nubu company iracyamuhigisha ngo aze asubizwe mu kazi."
Chris ati:" ubwose mu mubonye ahubwo ntimwamubaza aho yari yaragiye?"
Jeipher ati:" oya yasubizwa mu kazi gusa. ahubwo niba umuzi waduha amakuru."
Chris ati:" wapi pe ntawe nzi."
bahise bagera kuri Blacksite hotel baparika imodoka, bombi bavamo, binjira hotel. bakigera mu cyumba, basanze ikinyamakuru kuburiri Jeipher aragitora aragisoma ati:" mission yacu shyashya iri mubufransa (france)."
Chris bisa nkaho yaramaze kumenyera ko mission zabo bazisanga kukinyamakuru, ati:" izaba ryari?"
Jeipher ati:" ejo nibwo tuzurira indege."
Chris ati:" tuzajya gukorayo iki se?"
Jeipher ati:" ni umuyobozi tuzajya kubonana nawe tukaganira nkibisanzwe tubimenya tugeze yo. rero urumva ko tugomba kuruhuka, kugirango tuzagende tumeze neza."
Chris yaramaze gukuramo imyenda yariyambaye ahita ayishyira mu mashine ati:" rero genda, ushake ikindi cyumba urara mo kuko ntakuntu naruhuka neza nkubona."
yamubwiye uko, kuko yashakaga ko yajya mu kindi cyumba akaza kubona ko avugisha Lina. Jeipher nawe rero ntiyabaye umwana ahubwo yahise amumbwira ati:" humpura ntabwo nza kukubangamira, koko nange ndananiwe sinatuma dokora imibonano kuko ntambaraga mfite."
yahise amutanga kuburiri, Chris nawe abura ikindi arenzaho aratuza bararyama."
.
mu gitondo cyakare, Jeipher yabyutse mbere ye, ntagutinda azana amafunguro n'icyayi, ashyira aho.
arangije aramukangura ati:" byuka ntuziko mukanya tuba tugiye."
Chris yarabyutse, arinanura, Jeipher ati:" fata icyayi nayo mafunguro, bundi witegure tugende."
Chris ati:" sijya nywa icyayi."
.
(icyayi n'ikimwe mu binyobwa, byangiza. gitwikira ubwonko, bigatuma umuntu gufata umwanzuro ahubuka. cyongerera ubushyuhe umubiri, bigatuma rimwe na rimwe akora amakosa yagiza ubuzima bwe kimwe nk'inzoga, icyayi na cyo ni ikiyobya bwenge. uwa kinyoye kukireka biramugora.)
.
Jeipher yahise amureba ati:" ubwo ubayeho ute utanywa icyayi?"
Chris ati:" tubyihorere."
ntibyatinze yafashe amafunguro, ahita yitegura afata telephone ku iyo nshuro bamwemereye kuyikoresha ntiyajyanye isaha, bahita bajya gufata indege, berekera mu bufaransa."
.
kandi na none kurundi ruhande, niko Vicky n'abakobwa babiri bo muri tanzaniya, bafashe indege berekera muri espanye.....................
.................
.........................................
....Loading episode...24
.
Chris na Jeipher bagiye mu bufaransa gukora iki?
Vicky we uretse kugurisha bariya bakobwa agiye kugira ate muri esupanye? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::

Comments