Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Urukundo Imana yadukunze, rwatumye itanga umwana wayo w'ikinege ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo, ahabwe ubugingo buhoraho. mu riwe niho duhererwa Imigisha, ku mwizera nibyo biduhesha amahoro. izere Yesu gusa, ibindi byose bikwirukaho, Imana izabikurinda."
.
Duheruka Egide, asaba umwanya Deliphine, ngo bagire aho bajya maze baganiremo. ni nako kandi Chris yasabanga umwanya Lina ngo nawe baganire. Giana na Lisa mu mupangu wo gushaka telephone ngo batabaze, ese biraherera he?
.
Story by Navio kki dabble le. mbahaye ikaze.
.
Ni mu nyubako imwe dutangiriyemo, aho Lina na Chris bahuriye. bombi bari kurebana ntanumwe uvugisha undi, cyangwa se ngo amasuhuze. mu maso ya Chris hashokaga amarira boshye umwana muto. Lina nyuma yo kumwitegereza, ati:" ariko, nubu sindi kumva icyaguteye agahinda kugeza aho urira."
Chris yahise amira amacandwe, atuje ati:" ahari iyo menya nkaguha amatwi yose akakumva."
Lina yahise agwa mu kantu ati:" umh! byagenze gute se?"
Chris arira ati:" byose byatewe no gusuzugura ukuri ku ijwi ry'urukundo wankundaga. iyo nkumva ahari ubu mbanuje."
Lina ati:" Chris utabwira ko uri kwicuza kubera ko uri gukorera ITC?"
Chris ati:" ibyo ntacyo binwaye."
Lina nawe yatangiye kuzenga amarira mu maso ati:" nonese byagenze gute? mbwira."
Chris arushaho kurira ati:" byose ninjye wabyiteye. uyo numva ukuri wambwiraga, ahari mba narakumiriye icyaha kitaraba."
Lina yahise atera intabwe amwegera, aramuhobera aramukomeza ati:" ntabwo ndi kumva igituma urira. ndakwiginze tuza, maze ubwire, ahari nagufasha."
Chris yahise amurekura, arangije afata telephone, akina ya video aramuhereza, Lina akireba video abayirimo, yahise ayizimya yihuse ati:" utabwira ko aba ari abavandimwe bawe? nonese wabazanye muri IGS? Chris mbwira?"
Chris yahise yiruhutsa, nyuma ati:" ibyo byose, ni ukutamenya ingaruka zari zihishe mu kuri watinyaga kubwira, ukambuza ngo wikorera ITC."
Lina yabuze nicyo yavuga, atangira gutitira iminwa, Chris we ati:" ntabwo nzi. nabuze naho nahera, wenda mbwira ababyeyi banjye ibyabaye. amakosa yaba ari ayande? nibo bakoze ibyo? cyangwa ninge wabibashyizemo? ese abo babyeyi bo baramutse babonye iyo video, nibakwiyahura?"
Lina agahinda karamwishe arangije ati:" amakosa ni ayanjye njye wananiwe kukubwiza ukuri ngo wumve ibyo bakora."
Chris ati:" oya ni ayanjye njye wabazanye wowe urarengana, kereka niba waruzi ukuri ukaba waranze kubwira mbere."
Lina ati:" narinzi neza ibyo bakora."
Chris yahise yikanga ati:" ngo? bishoboka bite ko wanze kubwira ukuri ubizi?"
Lina yarushijeho kurira ati:" byose nabikoraga ndinda urukundo rwacu, iyo nza kukubwira ko namaze imyaka isaga 8 nyina za porno, ahari wari guhita unyanga. iyo myaka yose byagize ho ingaruka kugeza ubwo ubu ntabyara kubera ko nyababyeyi bayikuyemo."
Chris yarikanze, ati:" ubwose Giana we sibyo byamubayeho?"
Lina yabuze icyo yavuga, arangije ati:" reka turebe uko twakumira amazi, atari yarenga inkombe. reka tubikore."
Chris ati:" urumva twakora iki ngo tubatabare?"
Lina ati:" biragoye pe. sinzi ibyo twakora ngo tugire ibyo tugeraho twenyine, keretse tubonye ubundi bufasha."
akivuga uko bumvise uvuga ati:" nanjye ndahari, kandi niteguye kubafasha."
bose barikanze, ngo bakebuke barebe ubivuze,,,,
.
.
Sasa kurundi ruhande, hari abapanze gushaka telephone ngo bagire uwo bahamagara. Lisa na Giana. bihuse cyane, baje aho Sophia ari, basanga rwose ni wenyine, Sophia ati:" ko muje aha murashaka iki?"
Giana avuga atereka amaso ati:" umh, ubwose twabura ibyo dukora? twari tuje ngo twiganirire."
Sophia atari yagira icyo avuga Lisa yungamo ati:" twabonaga uri wenyine, turavuga duti uwaza akaba akwitaho mugihe ntakazi dufite."
Sophia yarabitegereje, arangije aratambuka arakinga, ubundi arabegera bombi atangira kubakorakora kumabere, Lisa nawe nagutinda, aramwihobereshwa ahita atangira kumusoma, Giana nawe atangira kumukuramo imyenda, bidatinze yose bayikuramo, basunikira kugitanda, nabo bakuramo, bose bagana iyigitanda."
.
.
Kurundi ruhande, Egide na Deliphine nabo barimo baganira kandi batuje.
Deliphine ati:" ibyo wenda byaterwaga n'amaso yawe yandebanaga ubuto."
Egide ati:" erega sinavuze ahahise, navuze byaka kanya uburyo usigaye usa, ahari umuntu yatanga byose kugirango akubone. usigaye uri mwiza birenze ukwemera."
Deliphine ati:" njye ubwo bwiza ntabwo nibonaho."
Egide ati:" njye ariko bwanshituye kuburyo utabyumva!"
Deliphine ati:" ibyo tubyihorere umbwire icyo wanshakiraga."
Egide yatuje mo, maze amuhanga amaso, amureba ubudahubya, nyuma ati:" byose ni urukundo nkukunda."
Deliphine atuguwe ati:" Umh!!?"
Egide ati:" nyuma yuko dushoje kwiga, ndetse nanyuma yibyabaye byose, kuva nyibona ubwitange wagize turi gushyingura mama, nahise nkukunda sinkubeshye. nahise mbona ubwiza bw'umutima wifitiye, maze bituma umutima wanjye untegeka kugukunda. ndagukunda Deli, kuburyo utakwiyumvisha. iyo tutari kumwe, wenda ndikukazi, hari ubwo nkutekereza, nkiriza umunsi. akenshi binatuma numva ko ntahazaza ntagira utandi iruhande."
Deliphine yari yateze amatwi, yumva neza ibyo avuga, arangije ati:" nibyiza kuba unkunda."
Egide ati:" ntabwo nkukunda gusa, ahubwo ndanagukeneye iruhande rwanjye."
Deliphine yariruhukije nyuma ati:" uyu munsi ahari nazindukanye amahirwe."
Egide yahise yikanga agwa mu kantu, Deliphine we arakomeza ati:" ntiwakwiyumvisha uburyo, kuva na kera tukiga, uyu mwanya nawifuzaga. najyaga nkubona, nkumva ahari undimo ideni. nifuzaga ko wambwira ko unkunda, kuko njye nari naramaze kugukunda cyera. ahubwo ntiwabyumva uburyo nishimye."
yavuze uko ahumirije, mbega afunze amaso, yongeye kuyafungura, asanga Egide yamaze gutera Ivi.
yaratunguwe, cyane ubyumve, yifata kumunwa, Egide ati:" rero uyu niwo mwanya, nazicuza nkutakaje. reka nkwambike ikamba ry'ubwami bw'umutima wanjye, maze unkundire umbere umwamikazi w'umunezero wanjye. nyemerera nkufate ikiganza, nshyireho ikimenyetso cy'urukundo, maze nkurahirire ubutazaguhemukira. nyemerera nkufate tujyane, tuzasangire ahazaza uwiteka yateguye."
Deliphine byaramurenze, arira atazi uko bije, amarira aratemba biramurenga, maze umwanya ushize, amuhereza ikiganza, undi amwambika impeta, arangije arahaguruka aramuhobera, ubundi ati:" ni wowe rukundo, nari narategereje. ni wowe si y'umunezero, najyaga ndota mu nzozi buri gihe. nzakubera icyomoro, isi imwe rukumbi utazicuza."
Deliphine yihanaguye amarira, arangije ati:" nanjye nzakubera isoko yibyishimo, umuzi uzashibukaho, abo mu maraso yawe."
Egide yabuze nicyo yavuga, amafata kumatama, amureba mu maso, atari yangira icyo akora telephone irasona kureba umuhamagaye, yikangamo."
.
.
kurundi ruhande, ahari James, yafashe telephone, yikoza whatsapp ahamagara Polio kuri Video call, ati:" hello mabuja."
Polio ati:" umeze ute aho mu Rwanda?"
James ati:" ni amahoro asendereye. mabuja, gahunda nayibonye."
Polio ati:" uravuga abakobwa se?"
James ati:" oya. imwe, y'impyiko n'umutima."
Polio yahise y'iyamira, ati:" ahaaa! bundi nicyo wowe nkukundira, abakobwa hita ubareka uhita ugaruka vuba vuba."
James ati:" nyine niyo mpamvu nkuhamagaye."
Polio ati:" oya ntakibazo ngwino kereka niba hari ikindi kibazo ufite?"
James ati:" nageze mu Rwanda basanga Visa yanjye ni impimbano, kandi uretse nibyo reba nuwo muzigo mfite, urumva nanyura kukibuga kindejye nte?"
Polio ati:" visa yihorere. nyura izibusamu, ufate Uganda, ubundi ukomeze ugere Kenya, ndohereza abaza kugufata, kandi uri bukwitambike ugeze mu ibyo bihugu umpamagare twivuganira, ahabi ni aho mu Rwanda."
James ati:" sawa reka ndebe uko mbikora."
.
.
kurundi ruhande, Lisa na Giana, barangije kugira ibyo bakorana na Sophia we birangira asinziriye, Lisa avuga gacye ati:" dore amaze gusinzira, reka turebe telephone ubundi tuve aha tugende."
Giana ati:" ahubwo reka tuyitore ubundi duhamagarire aha ubundi tuyihasubize twigendere."
Lisa ati:" yitore rero uhampagare kuri ambasade y'uRwanda, nzi nimero zaho.(ubwo wowe wasanga utazizi kandi? uzatabaza ute nuhura n'ikibazo?)
Giana yahise afata telephone arangije yandikamo nimero arahamagara."
.
.
kurundi ruhande, Egide nawe yatunguwe no kubona, inshuti yakera kandi umwana w'uwamuhemukiye Grace, amuhamagaye, ntibyatinze yaramukupye, ntamwanya uciyemo arongera aramuhamgarara, undi arongera aramukupa, bidatinze arongera arahamagara............................
.............................................
................Loading episode...65
.
Grace se umutima waba umubwiye ko Egide abonye undi mukunzi?
ko amuhamagara cyane byagenze ute?"
James afite umuzigo, umuzigo ufite aho uhuriye n'umutima ndetse n'impyiko ubwo umeze ute ra?" reka mbivuge gacye batabyumva. cyangwa ashimuse mama we?"
ko ariwe bari kumwe ubwo ni ubuhoro?
Giana na Lisa bagiye gutabaza, birabakundira? ntuzacikwe."
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
Comments