Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Namenye neza ko ukuri gutsinda ikinyoma, mu ntambara ikomeye aho umwami w'ukuri (Yesu) arwana n'umwami wikinyoma (satani). bityo mbona ko ntakwiye kubeshya ngo nkunde nkize amagara yanjye. ahubwo nzakoresha ukuri, kugirango nzire ibizamesha ubugingo. ukuri kuganze."
.
"Duheruka Anitha agaruye Chris mu nzu ngo ampuhe amakuru yibanza kuri IGS. ese ayo makuru koko arayamuha? hari icyo amufasha mu gutabara mushiki we Giana uhorana ijambo ngo Iyo menya?"
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Anitha yaratangiye ati:" bamaze imyaka irenga 20 bakora ubwo bucuruzi, utabumva uko ukumva ngo baroroshye. bafite igisirikare, bashyigikiwe hafi na leta zose ahari. kuko usanga abakuru bizo leta, aribo baza kugura abana babakobwa basambanya. kumunsi umukobwa umwe yakira byibura abagabo 10."
Chris ati:" ceceka aho mbabarira. ubwo se ushatse kubwira ko Giana nawe bimubaho?"
Anitha ati:" kereka wenda afite Imana iruta izindi. kuko hariya ntamuhwe zihabwa, wanga kubikorana n'abantu ukabikorana n'amarobo."
Chris agahinda karamwishe ati:" ubuse koko ndabigenza ne ngo mbakure hariya hantu?"
Anitha yajuguje umutwe ati:" ni hatari pe. biragoye. ndikukubwira ko na leta ubwazo zibashyigikiye, uzarega he? kandi ko wowe nkumuntu ko nacyo wakora?"
Chris ati:" nangiye kumva impamvu Lina yambuzaga gukorera ITC."
Anitha ati:" Chris, iyo tuza kuba dufitanye umubano kiriya gihe wabazanaga nkuwo dufitanye ubu, sinari kwemera ko utanga barumuna bawe. buriya buzima barimo nabubaye mo imyaka itantu."
Chris yihanaguye amarira, arangije ariruhutsa nyuma ati:" ngombe jye mubuhinde."
Anitha ati:" baraza kubifata nko kwigomeka."
Chris ati:" sinakongera gukorera ITC, nako IGS ukundi."
Anitha ati:" ntiwibagirwe ko muri wowe harimo microship, kandi ko aho wajya hose bakubona."
Chris ati:" niyo napfa njye, ariko byibura barumuna banjye bagatekana."
Anitha yamaze umwanya atekereza arangije afata kumatama, amuhagaze imbere amureba mu maso ati:" sherie, humpura nkuri hafi, kandi ndakora ibishoboka byose nkufashe."
Chris yahise amuhobera, hashira umwanya bahoberanye."
.
.
kurundi ruhande kandi, mubuhinde, ahibereye Lina na Joecance bibereye muburyohe ntacyo wari kuza ubabwira. barimo baganirira muri Salon nziza cyane, Lina amuryamye kubibero."
Joe ati:" tugiye kongera gukora perezida yabwiye ko byasubiye kumurongo."
Lina yariyamiriye ahita amubyukaho avuga amureba mu maso ati:" rahira?"
Joe ati:" cyane tumaze kuvugana."
Lina ntagutinda yarongeye amuryamaho ati: ntiwabyumva uburyo narinkumbuye akazi."
Joe ati:" nabibonaga uburyo utari utuje."
Lina ati:" ubwose wabibonye ute?"
Joe ati:" mu maso yawe mba mbibona ko uba utuje ukeneye kuba ahantu hari abantu benshi."
Lina ati:" wapi pe, mbanuje ahubwo bihagije, ubwose naba nkufite iruhande rwanjye nkabuzwa n'iki gutuza? iyo ndikumwe nawe bindutira amagana y'abantu."
Joe ati:" cyakoza iyo utemera ngo tubane byari bumbabaze kweri. unyitaho sinyihinda, unkoraho nkaka, nakwiheba ukanshimisha, undutira zahabu ni ukuri."
Lina yasetsemo, yeguka gacye gacye, agiye kumusoma telephone irasona, kureba umuhamagaye yikangamo ati:" umh! sherie bureka gato nitabe uyu muntu ndaje."
.
.
kurundi ruhande, James yageze murugo, mama we akimubona aramuhobera ati:" reka nizereko uzanye na Giana?"
James ati:" oya ntabwo twembi bari kuduhera konji rimwe, ubu we azaza ikindi gihe."
Mama James ati:" yawe! ndababaye. ubwose ko mbona wakuze cyane, we nangana umusozi?"
James ati:" umva, yarakeye wagize ngo se ahubwo wamumenya? yabaye mwiza cyane."
Mama james ati:" Chris we?"
James ati:" eeh! Chris we mureke ni urundi rwego."
Mama james ati:" mukanya yamamagaye, gusa numvaga ameze nkurira, ariko nacyo yabwiye."
James ati:" ubwo ni ibyishimo byari byamurenze. papa se ahubwo arihe? ndamukumbuye ntiwabyumva."
Mama James ati:" wagize ngo se aracyataha? asigaye arara munshoreke ze, babyaranye abana benda kungana nawe. cyangwa se ahari muranangana."
James yahise yumva ko ashobora kuba yaramenye ko papa wabo yabyaye kugasozi, ahita amujijisha ati:" mureke ubwo nawe azahomba ibyo tuzajya tukwihera twe abana bawe."
Mama James ati:" ahubwo se wampamagariye Giana nkiyumvira ijwi rye ko mukumbuye?"
James ati:" wagize ngo se aya masaha yakwitaba? reka da, ubu bahugiye mukazi, cyereka nka week end wenda bahugutse."
Mama James ati:" yooo! umwana wanjye ndumva akazi yaragakamiritse. ubwose ururimi nimusigaye mudidibuza?"
James ati:" umva nawe ra. uwakubwira ko, muri uyu mwaka ushize, maze kumenya indimi 4 abenshi batinya ngo zirakomeye. urazivuga se ahubwo nicyo uzikorera? ubu uzi indimi Giana amaze kumenya? ubanza ntakinyarwanda akizi. usanga ari kuvuga igihinde, ukagira ngo yakivukiye mo. Giana asigaye arenze."
.
.
kurundi ruhande, uwo Giana avuga we, aho aryamye, ari kumwe na Lisa, bombi bari kurira, ari nako banyuzamo bakaganira."
Giana ati:" uwampa telephone basi nkahamagara James, we nkumva uko amerewe."
Lisa ati:" we se sinumvise uriya Sophia udukoresha, avugana n'umuntu kuri telephone nkumva uwo muntu avuga ngo James yagizwe umuntu ukomeye, asigaye avuga rikijyana muri ITC, we rwose ngo mrs Polio yaramukunze amugira umuntu ukomeye."
Giana ati:" winyibutsa icyo kigoryi ngo ni polio nibintu cyadukoreye, jya ndeba video zacyo kitwifuriza akazi keza nkumva neza neza mufashe namwica."
Lisa ati:" ariko we wareka tugapanga uko twakwiba telephone tugahamagara police?"
Giana yahise agabanya ijwi ati:" ufite uko twabikora se?"
Lisa ati:" nabonye uriya sophia udukoresha ari umutinganyi( umuntu ukora imibonano muzabitsina nowo bahuje igitsina) reka tuzemere turyamane nawe, ubundi tuyimwibe."
Giana ati:" ako kantu niko ahubwo reka tubikore."
.
.
kurundi ruhande, Lina yaje kuruhande yitaba telephone ati:" bite Chris?"
Chris ati:" ntabwo meze neza."
Lina ati:" ufite ikihe kibazo se? njye narimaze no kwibagirwa ko unabaho."
Chris ati:" ubu ndikuva Croatia nza mu buhinde. urugendo ndigukora ntirwemewe na ITC ndakwiginze niba bishoboka, ureke duhure tuganire basi umunota umwe."
Lina ati:" ntabwo nza kuboneka akazi kacu kasubiyeho ndajya mukazi."
Chris yatangiye kuvuga arira ati:" ndabizi ko imbehe y'urukundo rwacu wayubitse, ndetse ko utagishaka ko tuyivuga ho, ariko nubundi sibyo nshaka ko tuvuga ho, ndakwiginze nyemerera duhure hari ibyo nshaka ko tuvuga ho bindi."
Lina yaratekereje, atari yagira icyo avuga abona Joe aje amusanga undi ati:" sawa ubwo reka mbe nkuretse ndabitekerezaho ndaza kuguha igisubizo."
.
.
kurundi ruhande, Egide yarimo atembera, rwose ubonako atuje, yambaye imyenda isanzwe, akiri aho hari umukobwa wamuciyeho, ahita amusifura, umukobwa gukebuka Egide atungurwa no gusanga ari Deliphine, aramwegera aramusuhuza, ati:" burya ni wowe wahindutse ukamera gutya?"
Deliphine ati:" nawe ariko warahindutse ndetse cyane."
Egide ati:" nabonaga ari aho nkuzi, nuko nyine ndaguhagarika. gusa ari bihuriranye nuko narinkukeneye."
Deliphine ati:" warunyeneye ngo bigende bite?"
Egide ati:" erega dufite ibyo twari duhuriye ho byinshi, rero urumva ko kuganira nawe ntabyanga. ahubwo se wanyemerera tukagira aho tujya tukaganira?............................
.............................................
..................Loading episode...64
.
ese aramwemerera? arashaka ko baganira iki? Lina we aremera ajye guhura na Chris ushaka kwisama yarasandaye? ba Giana telephone barayibona? ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
Comments