Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Hari igihe ibyo wita ibibi, bizaba isoko yibyiza. ntabwo ari ngobwa kugira agahinda ubitewe nibiri kukubaho. bibiriya iti EREGA AMARASO YO ATAVUYE NTIHABAHO KUBABARIRWA. none se kubabara bitabayeho habaho kunezerwa? iteka mbere y'ikiza habanza ikibi. humpura harabura gato ngo unezerwe."
.
" Duheruka James na Egide bombi bikanze nyuma yo kubonana, kandi twasize Chris nawe aguye igihumpure nyuma yo kureba Video Anitha yaramweretse. biraherera he? James na Egide bahuye gucya baraza gutuza?"
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
James yahise atangara ati:" who are you? Egide nzi? hhhh, we wabaye umupolice ryari?"
Egide yatujemo, areba impande zombi arangije aratambuka amuhereza ikiganza, ati:" nunguwe no kongera kukubona James."
James nawe amuhereza ikiganza ati:" abadapfuye barabonana."
nyuma yo gusuhuzanya, Egide ati:" ko wakeye cyane se wabaga he?"
James ati:" mfite akazi hanze, niberaga muri filipine."
Egide ati:" yee! aho wahageze ute ra?"
James ati:" erega ibyo umwana yambara mu bwana, sibyo byerekana amasaziro ye, ahubwo imitekerereze agira akiri umwana, niyo yerekana amasaziro ye."
Egide aho yumvisemo akantu ati:" umh!"
James yisetsa ati:" kuba narabashije kugera hariye, n'ikerekana ko byabitekerezo mwajyaga musuzugura, ari bigari. nkuko nawe iyo myenda wambaye yerekana neza imitekerereze yawe yakiriya gihe. sinarinziko burya n'ubwege waruze byogeye kumanota wagize wajya mu gipolice. hhh."
Egide yaramwitegereje nyuma ati:" ahari ariko aho muri filipine uguwe neza. ndabona byaraciyemo warabyibuye."
yavuze uko ashaka ko James ahindura ikiganiro, ariko we ntiyamukundira arakomeza ati:" cyane, guse ndabona imyenda ya police ikubereye, umh. ukuntu nakubonaga numvaga uzaba wenda nka perezida w'igihugu. ngaho muri libground ngo Egide, muri siporo ngo Egide, mu ishuri ngo Egide, Egide, Egide neza nkagirango uri kwiyamamaza. naho, byakururaga bikwerekeza kuba ibwa yarubanda?"
Egide ayo magambo yaramubabaje, ahita akora kumbunda yari kwitako, James kuyibona atinyamo, Egide ati:" biba byiza uko ubivuze. kuba ibwa birambereye. ariko ibyo tubireke. ibikapu hasi yewe nibyo ufite byose tugusake."
James yagiye kongera kuvuga, undi afata imbunda mu ntoki, James abona byakomeye, igikapu ashyira hasi, Egide akoramo aramusaka, arangije ati:" zana Viza yawe."
James yayimuhaye vuba, Egide ati:" kombona ari iyo mubuhinde, kandi wabwiyeko uvuye filipine?"
James ati:" umh? oya ni uko nakubeshyaga ahubwo mvuye mubuhinde."
Egide yahise ahamagara mugenzi we ati:" Peter?"
Umusore mwiza muremure yahise aza aramuterera isari ati:" yes afande."
James arikanga, Egide ati:" fata ibikapu byuyu muntu umujyane umwicaze ahabugenewe, umurinde kugeza igihe nzakuza kukubwira ngo umurekure."
yavugaga yigendera, James ashaka kumufata ukuboko ati:" nonese Viza yanjye?"
Peter aramwitambika ati:" we! vuba fata ibikapu byawe tugende."
James ati:" nonese...."
atari yaragiza Peter ati:" urumva, cyangwa? ndavuze ngo fata ibyawe ujye imbere tugende."
James yabonye ko abo yitaga ibwa, iyo bahindutse baba intare afata ibye ajya imbere baramushorera.
.
.
Kurundi ruhande muri Croatia, Anitha yatuguwe no kubona Chris yituye hasi, aramwegera aramukomanga arinako amuhamagara bidatinze arakanguka ati:" ndagirango umbwire iyo video yafashwe nande?"
Anitha ati:" Video se niyo itumye uba gutya?"
Chris asakuza cyane ati:" Mbwira. uzi abo, abo aribo? ni abavandimwe banjye. ntukigire nkaho utabazi."
Anitha yarikanze nawe byasaga nkaho atari yabyitaye ho ngo amenye abo aribo, yahise atora telephone abareba yitonze, koko asanga ni Giana na James. yabuze ibyo avuga, ahubwo nawe amarira amutanga imbere, atangira kurira.
Chris nawe wari watangiye kurira ati:" nkubwira ngo tujyane tujye kubasura ukabwira ngo ntibiremerwa, ntibiremerwa. none reba bari kuryamana. bishoboka bite ko ibyo babikora bavukana? ninde wababwiye kubikora?"
Anitha yabuze ibyo yavuga, nawe agahinda karamwica. Chris yahise ahaguruka ati:" mbwira ahantu wakuye iyo video."
Anitha yihanaguye amarira ati" IGS."
Chris ati:" Ngo??"
Anitha ati:" ni ikigo cyabahinde gicuruza abana babakobwa. Indian girl sex. gikinisha za porno zikazicuruza."
Chris ati:" bakorera he?"
Anitha yabuze ntaho yahera amubwira, araceceka aramwihorera. Chris agahinda karamwishe ahita afata telephone ahamagara nyina amwitaba arira ati:" mama?"
Mama Chris ati:" ufite ikihe kibazo Chris?"
Chris neza neza burundu abura aho ahera amubwira ko James na Giana baryamanye, agahinda karamwica aramukupa, telephone ahita ayizimya."
.
.
twigarukire ku kibuga kindege ikanombe, James bamwicaje ahantu ibinya biramufata, amasaha abiri arisunika, atatu yikubitaho, ane araza, iya gatanu ati:" ariko murabona nkomeza kwicara aha ntafite ibindi ngomba gukora?"
Peter ati:" njye se ko magaze aha wigize ubona genda. ni uko se mbuze ibyo gukora?"
James ati:" nonese niba uri kukazi kawe njye mbizire nkaho njye mfite ibyo ndigukora hano?"
Peter ati:" aho mubera ibimuga, udusaha nkutu wicaye urumva warambiwe ntasoni? icara utegereze igihe afande ahugukira aze kuza akubwire impamvu wicaye aha."
James yahise yimyoza, Peter ati:" urarakara se ngo uhindure ho iki ko nibinarimba uza kuharara, watuje ukiyakira. urabona abantu bari aha bose bakeneye gufashwa ari wowe yaheraho? kuko se uruki?"
James yabuze icyo yavuga kubwamahirwe Egide araza amwicara imbere ati:" umbabarire kuba nagutindije."
James ati:" nyine wanyerereje. wanyiciye akazi ntacyo utakoze, none uri kuza unyibarishwa ho ngo imbabazi?"
Egide asekamo ati:" humpura kimwe nuko iyo nkwihutisha uba wamaze gufungwa burundu. urabizi neza ko ufite Visa yimpimbano warangiza ngo nagutindije?"
James yahise yikanga ati:" impimbano??"
Egide ati:" ni uko wabaye umuntu tuziranye ubundi wowe mba nagufunze. code ya Visa yawe ntahantu izwi. ndetse n'ikimenyimenyi dore message ivuye mu buhinde ihakana ko baguhaye Visa. rero James nyumva neza witonze, niba uziko uzasubira mu buhinde, shaka Visa oroginal, naho bitaba ibyo bazagufunga cyangwa natwe tugufunge."
yahise amwegera aramwongorera ati:" kandi umenyeko nubu, aruko usanze nkuzi, wari gufungwa kandi igihe kinini. ngaho mva imbere ugende."
.
.
Kurundi ruhande, Chris yataye umutwe, arangije arasohoka yatsa imodoka atari yagenda, Anitha aramwitambika arira ati:" ugiye he Chris?"
Chris ati:" ngiye gufata indege vuba jye kureba abavandimwe banjye."
Anitha ati:" bureka gato, ihangane ugaruke munzu nkubwire."
Chris arira ati:" icyo utabwiye mbere yuko abavandimwe banjye bajya hariya, kireke ntacyo bikimariye."
Anitha ati:" urajyayo se uzi aho bari? wikwigira nkumwana Chris, ushobora gukora ikosa udafite amakuru ugasanga ahubwo utumye babica, ngwino munzu nkuhe amakuru yibanze, ubundi ubone kugenda."
Chris yabitekerejeho, arangije asohoka imodoka binjira munzu, Anitha arangije amuhagarara imbere, aramwitegereza.........................
..............................................
...............Loading episode...63
.
ese yaba agiye kumubwira ukuri?
ese namubwira, Chris arakora iki ngo abohoze bene wabo? ahha, bigiye kuba ihurizo. hanyuma se James ufite Visa yimpimbano ubwo azasubira aho yavuye?
ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
Comments