Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
uhoraho niwe gusa wo kwizerwa. Yaca iyo minyururu ikuboshye, nyamara umwemereye yahindura ibyo ubonako bitakunda. Erega mu nzira ijya mu ijuru, ni uguhangana nk'icyipe ishaka igikombe. Buri mukino iba yiteguye gutsinda. Nyamara nubwo byanga mu gice cya mbere, begera umutoza wabo akabagira inama ubundi mu gice cya kabiri bigahinduka bagatsinda bakabona amanota abahesha igikombe. Natwe niko tumeze, turi ikipe, igikombe ni ubugingo. Iyo duhanganye ni ibigeragezo, umutoza wacu ni Yesu. Iteka iyo turi mubigeragezo turatsindwa, ariko iyo twageze ku mutoza wacu Yesu aguha inama, twagaruka mu kigeragezo tugatsinda kandi ntakabuza abamwizeye bazabona ubugingo. Mwizere niyo ntwaro ikomeye."
.
Duheruka Egide ari gukupa telephone mugihe Grace yamuhamagaraga buri kanya. Nyamara Egide yaramaze kubona umukunzi ndetse amaze kumwambika impeta. Giana na Lisa bari barimo guhamagara ngo bake ubufasha. James nawe mu guhiga uko atwara umuzigo yarafite. Ese biraherera he?"
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Egide yasabye umwanya muto Deliphine, arangije aza kuruhande kwitaba telephone ya Grace warumuhamagaye. Ntibyatinze batangiye kuvugana, Grace arira ati:" umbabarire kuba nkuhamagaye. Ndabizi, sinarinkwiye no kukuvugisha. Ariko nanjye sinjye, ni kubibazo bije."
Egide ati:" ugize ikihe kibazo? Mbwira vuba hari ibyo narindimo, utanyicira akazi."
Grace ati:" ndabizi natumye utandukana na Jack. Ariko ndakwiginze ibuka ibyo mwagiye mucamo mwembi, wibuke nuburyo yagendaga agutabara, ndetse nawe ukamufasha muburyo butandukanye, wibuke nubwo wajyaga mu kibazo, ukamwitabaza. Maze nawe umutabare."
Egide yikanze at:" Jack yabaye iki? Nibiki byamubayeho?"
Grace arira ati:" geze murugo, masanga umuntu wari wipfutse mu maso, njye ubwo nabuze ubukoma kubera ubwoba. Yanyerekaga imbunda, ubwo ariko yarahetse Jack mu mugongo ameze nkuwasinziriye. Yahise andasa ikintu ntazi, nongeye gukanguka nsanga bagiye. Nonese urumva batamushimuse? Ndakwiginze ngwino nkwereka amashusho yafashwe na camera yo murugo urebe ko ataribyo."
.
.
Kurundi ruhande, Giana na Lisa barahamagaye, bitabwa n'umugabo, Giana ati:" allo, ni kuri ambasade y'urwanda?"
Umugabo ati:" yego niho."
Giana ati:" turi abakobwa benshi, bashimuswe tukaba turi gucuruzwa, burigihe badukinisha porno, ndakwiginze mudutabare."
Umugabo ati:" muherereye he? Mwashimuswe nabande?"
Giana ati:" uko byagenda kose turi mubuhinde..."
akivuga uko, inyuma yabo, Sophia yahise akanguka atungurwa no gusanga bari kuri telephone, Giana we arakomeza ati:"...gusa ntiwambaza ngo agace ni akahe. Gusa bishobotse mwadutabara."
Umugabo ati:" nyine mwashimuswe na bande?"
Sophia ubwo yarari kubumva yiturije. Giana we ati:" abadushimuse bahinduranya amazina. Rimwe usanga bitwa IGS,,"
Akivuga uko sophia yahise aterura ikintu kiremereye , undi we arakomeza ati:" cyangwa se ugasanga biyita IT...."
Atari yarangiza, Sophia yahisa amukubita mu mutwe icyo yarafite, undi nawe telephone arekurira hasi gucyebuka ngo barebe ubakubise barikanga. Basanze ari Sophia bari baziko yasinziriye ntagutinda basohoka aho biruka. Sophia nawe yihutira kuzimya telephone arangije akira aho telephone yindi irasona kureba umuhamagaye yikanga mo."
.
.
kurundi ruhande, Chris na Lina batunguwe na Anitha waruje ababwira ko agiye gufatanya nabo, ntagutinda bombi baricara batangira kuganira.
Lina ati:" kurwanya iyi company ntibiza kutworohera."
Anitha ati:" gusa birashoboka. Reka tubahishe ko hari ibyo tugiye gukora. Hanyuma turabanza duhuze n'ubuyobozi bw'ambasade y'urwanda. Ibo, baratugira imama batubwire ibyo twakora."
Lina ati:" ibyo biroroshye. Chri, mpa amafota yabariya bana. Umpe niyo video, ndaza kwigira kuri ambasade twivuganire."
Anitha ati:" gusa ntimwibagirwe ko muri twe dufite microchip."
Chris ati:" bundi se ntiyatuvamo? Njye rwose sinshaka kongera gukorera ITC."
Lina ati:" byose narakubwiye Chris, ngo yireke wiyijyamo urananira. Ubuse ibi byose byari bikwiye kubaho?"
Chris ati:" ntampamvu yafatikaga wampaga. Iteka ntakubazaga impamvu ukanga kubwira ukuri."
Lina atari yagira icyo avuga telephone yahise isona, yihutira kwitaba, abandi basigara aho, Lina we kuri telephone ati:" hello Joe. Nabonye ikintu cyasenya ITC Burundu ikarimbuka."
Joe ati:" mpa amakuru rero?"
Lina ati:" bureka gato ndi kuyakusanya ndaza kuza kuyaguha."
Yakupye telephone agaruka aho yasise ba Chris, akibakubita amaso arikanga. Yasanze bari gusomana, gusa ntiyabitindaho aratambuka n'ubundi arabegera bakomeza kuganira.
.
.
Sophia nawe yakiriye telephone ya Polio, n'uburakari ati:" urabizi ko izo ndaya zitemerewe gukora cyangwa kwegera ahari telephone. None byagaragaye kuri camera ziri guhamagara, ubwo urabwira ko zitahuruje?"
Sophia ati:" ntacyo bagezeho kuko nabatesheranyije."
Polio ati:" ubwo bwana uko ari bubiri ubwice."
.
.
kurundi ruhande, Egide yaje murugo rwa Jack, gusa ajyana na Deliphine, Grace akimubona, yahise ahaguruka agenda ajya kumuhobera, undi arahindukira ahita ahobera Deliphine, Grace ahita ahagarara aratungurwa cyane, gusa ariko ariyoberanya abahereza ikiganza. Ntagutinda rero yahise azana mashine, atangira kubereka amashusho yuwatwaye Jack, ntagutinda, Egide ati:" hagarikira aho ndebe kumaso huwo muntu."
Grace yahise ahagarika, Egide kureba neza uwo muntu, abona kumaso asa nkaho ahazi."
Deliphine ati:" ubuse wabwirwa n'iki uwariwe?"
Egide ati:" uyu muntu ntabwo wamu menya, ubwo nyine nitubura aho duhera, Jack azaburirwa irengero."
yavugaga asoka, byagaragaraga ko ntamwanya ashaka kumarana na Grace, yahise agenda Deliphine nawe arakurikira, Egide atari yarenga umuryango, Grace ati:" ndakwiginze ugarure Jack."
Egide yahise ahagarara, Grace we arira arakomeza ati:" iri ni isezerano ryanjye, nuramuka umugaruye, nanjye nzakora ibishoboka byose nkwereke aho papa wawe ari."
Egide yahise yikanga, ahita agaruka atera intabwe aramwegera ati:" ntube ubwiye ko uzi aho data ashyinguye!?"
Grace ati:" ntabwo papa wawe yapfuye Egide."
Egide yahise akuramo imbunda arayimutunga ati:" papa arihe? Uraramuka utabwiye aho ari ndakurasa."
Grace ati:" ntabwo nanjye mazi gusa hari uburyo twahamenya. Wowe kora ibishoboka uzane Jack, nyuma yuko umuzanye ndakugeza kuzi aho papa wawe ari."
Egide yakomeje kumutunga imbunda, Deliphine nawe yari aho areba. Ntibyatinze yamanuye imbunda, arangije ati:" maze kugufata record yibyo uvuze byose. Uzaramuka ubihakanye cyangwa utabikoze uzafungwa kandi ubizire cyane."
Grace ati" ntacyo wowe ngarurira Jack, ubundi iryo ribe ideni nkugiyemo."
Egide yaramwitegereje, ntagutinda abika imbunda ye, arangije yandikira Peter ubutumwa ubundi afata ukuboko Deliphine, arangije arasohoka.
.
.
kurundi ruhande, Lina nyuma yo gutandukana na ba Chris, yahise aza kureba Joe, akimugera iruhande aramubobera, akambizu ku itama ubundi ati:" ngwino nkuhe amakuru yuko ITC Yasenyuka."
Joe ati:" ngaho mbwira rero?"
Lina ati:" uribuka ko nigize kukubwira ko ITC Icuruza abana babakobwa?"
undi arikiriza, Lina arakomeza ati:" hari ibimenyetso simusiga, byerekana ko ayo makuru ari ayukuri. Wowe mfasha mbashe kugera kuri ambasade y'urwanda, ubundi urebe ngo turayisenya."
.
.
kurundi ruhande, Sophia nyuma yo guhabwa itegeko ryo kwica Giana na Lisa, yahise abafata ubundi aragenda arababoha ati:" urwishigishiye ararusoma. Ubu mugiye kwicwa kubera ubugoryi bwanyu."
Giana ati:" uwo nahamagaraga, yari Chris musaza wanjye."
Sophia ati:" ariko urabona ndi uruhinja rwo kubeshywa? Urarebye usanga nimero za ambasade y'urwanda ntazo nzi? Babice ahubwo."
.
kurundi ruhande, Egide yaje iwabo wa James arakomanga, bidatinze hari uwakinguye.........................................
...................................
......................
................................loading episode...66
.
aha, agiye yo gukora iki?
Giana na Lisa bagiye kwicwa, Lina we Joe aramujyana kuri ambasade? Ariko se buriya amubwiye kuriya ugasanga nawe akorana na ITC Niyaba arutanze?"
Egide we azakura he Jack ngo akunde ahabwe aho se ari? Jack we yatwawe nande? Ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
Comments