Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ntiyandeka ngo pfe atarangije urubanza rwanjye. Akeneye ingingo mpuha, maze nawe akagena iherezo ryange. Uwo niwe mucamanza w'ukuri, utega ugutwi uwiregura. Umucamanza ni Yesu, uregwa ni twe, urubanza ni urugena iherezo ryawe, ukuri atega ugutwi ni amasengesho, uturega ni satani. Senga cyane maze wiyegereze umwami uzagucira urubanza ku iherezo ryawe."
.
Duheruka Egide akomanze iwabo wa James, Giana na Lisa bagiye kwicwa, Lina mu gusaba Joe kumujyana kuri ambasade. Biraherera he?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Egide yagumye kumuryango, ategereje ukingura, atangurwa no kubona hakinguye mama James. Egide ati:" James arimo?"
M.james ati:" hari aho agiye, mukanya ariko araba aje."
Egide ati:" hari ikibazo se mutegerereje munzu?"
M.james, yajunguje umutwe ahakana bidatinze amuha inzira arinjira. Uko yakinjiye, yatangiye kureba impande, ni impande, bamuha intebe aricara, M.james ati:" ni ubuhoro se ko umushaka cyane?"
Egide ati:" cyane nari mukumbuye, namuherukaga twigana. Urumva nawe igihe cyari gishije cyari kinini cyane."
M.james ati:" nanjye narimukumbuye pe! Ariko ntaricara hamwe ngo anganirize. Usanga arimo aragenda genda."
Egide we yakomeje kwitegereza inyubako yose, bidatinze abona ifoto nini, iriho papa we ndetse na papa james, ayitindaho umwanya, M.james arabibona ati:" ariko ko mbona ujya gusa nuriya mugabo uri ku ifoto?"
Egide ati:" reka ntabwo dusa. Ubwo se twasa gute ntamuzi?"
Mama james yagiye kumusobiza, telephone ihita isona, arahaguruka ajya ahiherereye ati:" James uri he?"
James ati:" bibaye ngobwa ko nsubira mu buhinde, ubwo nzagaruka mu minsi mike."
M.james ati:" kubera iki james?"
James ati:" ni kumpamvu z'akazi mama. Reka gende, ndagaruka nyuma y'icyumweru."
M.james ati:" hanyuma se uyu mu police waruje kukureba biragenda gute?"
James ati:" umva neza ntihagire ni uwo umbwira ko nagiye. Uramenye kandi."
James yahise amukupa, Mama james nawe arumirwa, bidatinze agaruka aho Egide ari. Egide nawe yahise yakira message kuva kuri peter, amwandikira ati:" afande, bisa nkaho mission yacu ikurikira, iri mu buhinde. Jya kuri whatsapp hari ibyo nohereje kuva kuri ambasade, y'urwanda mu buhinde."
Egide yihuse cyane yahise ajya kuri whatsapp asanga tayari, bamwoherereje video, imwe ya James asambana na mushikiwe Giana. Ndetse banayihaye umutwe ugira uti:" gute umuco w'abanyarwanda, watakazwa n'abahakana mana?."
Egide yaratunguwe kubona, Giana azi aryamana na musaza we James, yihuse ati:" none se mama, ibyo abana bawe bakora mubuhinde urabizi?"
M.james asekamo ati:" ndabizi pe. Bakora muruganda rwa telephone."
Egide ati:" ngwitwa gute?"
M.james ati:" numva ngo ni ITC."
Egide ati:" naho se IGS?"
M.james ati:" umva, bavuye aha bahamagawe na mukuru wabo, kandi yababwiraga ko, bagiye gukorera ITC."
Egide yatekereje kabiri, yibaza niba ari ngobwa ko amwereka iyo video, cyangwa se niba atayimwereka, birangira amuhereje telephone ati:" ngaho nawe reba ibyo bagizwe."
Mama james akireba muri telephone, yahise amanuka yikubita hasi agwa igihumure. Ibaze nawe kubona abana bawe wibyariye bari kuryamana? Akarusho ari bakuru. Ese byakugwa amahoro? Egide yahise amwegera, aramukomanga, wapi ntiyakoma, amufungura amaso amurebamo, yihuse ahita ahamagara ati:" umva peter, ngwino hamwe nagiye, uzanye ambirance mfite umurwayi. Kandi uze wihuta atapfira mu maboko."
.
.
sasa reka tugaruke mu buhinde, ni kuri ambasade y'urwanda. Niho joe na Lina, bicaye. Ntagutinda imbere yabo hicaye umugabo ati:" byose bigiye gukurikiranwa, biratwara amasaha amake, ngo operation itangire. Tumaze kwaka ubufasha mu rwanda, mu masaha macye, abagomba kubikurikirana baraba bageze inaha."
Lina ati:" gusa nyakubahwa bishobotse mwabyihutisha. Kuko abo bana bahamagaye, niba wafashwe baricwa mu masaha macye."
Umugabo ati:" uzi se aho iyo nyubako ya IGS iherereye?"
Lina ati:" ndahazi neza kuko nanjye ibyo narabikorewe."
Umugabo ati:" reka rero twitabaze police y'ubuhinde."
Lina ati:" aho waba ugiye kwirushya kubusa. Kuko abo bakorana nabo."
Umugabo ati:" wenda ariko igihano cyo kwica abo bana kiraba gihagaritswe."
Lina ati:" ariko wa mugani da, niba batarabica."
Umugabo yahise afata telephone ati:" hey sir? We have probleme here."
.
.
kurundi ruhande, Giana na Lisa bo bari bakiri aho babazirikiye, ntibanabasha kwishima.
Gusa nubwo bari baboshye, ntibyababuzaga kuganira. Giana aseka ati:" mbega byiza!"
Lisa we aniha ati:" ariko wikwigira nkaho ibi bitari kukubabaza."
Giana ati:" njye byanejeje pe, ubuse simba maze kuryamana n'abagabo batandatu? Ariko reba ntanumwe."
Lisa ati:" yego nibyiza iruhande rumwe ariko tugiye gupfa."
Giana ati:" ariko utinya gupfa Lisa, njye aho kugira ngo nzabe mu gisebo kubera ibyo nakoze, napfa bikagira inzira. Ariko uratekereza, ukibaza niba mama yarabonye iriya video, amerewe ate?"
Aho Lisa byamuteye kurira, biragenda neza biramurenga, byakubitira no kububabare afite, ikiniga kikenda kumwica ati:" iyo nza kwigumira muri byabindi nitaga ubukene, ubu mba nuje, kandi mbaye ho neza. Mba mfite aho mba ndi kandi nezerewe. Ngaho ndebera, nkubuse koko, sinzize ibyisi?"
.
.
Kurundi ruhande, Egide yagejeje Mama James kwa muganga, ntagutinda ahita aza mu biro bye, atangira gupakira igikapu, arinako kandi aganira na Peter.
Peter ati:" uriya mubyeyi se bigenze bite?"
Egide ati:" byose bitewe niriya video mweretse."
Peter ati:" naho se umuhungu we turamubona gute?"
Egide ati:" ashobora kuba yasubiye mubuhinde, ahubwo mama we akaba atabizi. Kandi ndigukeka ko yaba ariwe watwaye Jack. Ubwo rero reka tubanze dukurikirane ibyabo batabaje, ibye tuzabigaruka ho nyuma."
Peter ati:" ariko nyamara uraba uri gutinda kubona papa wawe. Kandi, aho ari aragukeneye."
Egide ati:" ibya data uba ubishyize kuruhande, kuko byo nzabyitaho birenze. Jya kwitegura ahubwo, ndashaka ko amasaha 3 tuba tugeze mu buhinde."
Peter ati:" cyereka ahubwo niba ari ukugenda kuko njye namaze kwitegura."
Egide yahise aterura igikapu ahita afata telephone ati:" tugende rero."
.
.
kurundi ruhande, James yageze Manila, umurwa mukuru wa filipine, birumvikana yarageze, ahari office nkuru ya ITC. Mu kwinjira, yahise agongana na Akanji, atunguwe ati:" yampaye inka baba? Nonese uwo muntu ushikirije ngaha ari mu mugongo ni ubuhoro?"
James ati:" ibi ntibikureba wana jya mubyo warugiye mo, ibindi ubireke."
Akanji ati:" ko umbwira nabi, nakugize gute ma?"
James ati:" mpa akayira nitambukire ibindi tubireke."
Akanji yahise amuvira munzira, undi nawe ahita yinjira, Polio akimubona ati:" mushiki wawe, ndetse na mukuru wawe, bari kutugambanira. Rero umva mission nkuhaye, urajya mubuhinde, wice mukuru wawe, niba ukeneye ko dukorana. Amahitamo ni ayawe."
James yahise ashyira Jack kuntebe aramuhambira dore ko we yaragisinziriye, ubundi aratambuka yegera polio, atuje ati:" urahitamo kwica mukuru wawe kugirango dukorane? Cyangwa urabireka njye nawe ibyo twakoranaga birangirire aha?"
.
.
kurundi ruhande, amasaha yaricumye, birangira Egide na Peter, bageze mu buhinde, gusa bari bambaye imyenda isanzwe, ntagutinda bahita baza kuri ambasade, ubwo Lina na Joe niho bari bakiri........................................................
...................................
.........................
........................................loading episode...67
.
Inkuru igeze aharyoshye, Egide agiye mu buhinde, kandi nyamara James nawe niho yoherejwe. Ese aratabara abakobwa, anatabare Jack ko ataramenya aho ari? James we se arahitamo yice mukuru we kugirango akunde, akorane nawe?
aah! Reka tuzarebe. Dusubire mu gakurikiye.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::::|
Comments