Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
uwiteka, niwe gusa wo kwiringirwa. Aradukunda, kandi azi ibidukwiriye. Erega akunda abanyabyaha kuruta uko akunda abakinanutse. Wihangayika, kandi witerwa isoni nibyo umaze gukora, ahubwo ngaruka umubwire ibikuremereye, ubundi urebe ngo aragukiza, kandi bizarangira ushima. Garuka kwa data, ibindi byose uzabihasanga."
.
Duheruka Egide na Peter, bageze mu buhinde. James yahawe misiyo yo kwica mukuruwe Chris. Lina na Joe, twabasize kuri ambasade, bategereje igisubizo. Giana na Lisa kungoyi yo kwicwa. Ese birarangira bite?
.
Inkuru ni iya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze ku iherezo ry'inkuru yacu.
.
Dutangiriye mu nyubako ya IGS, Aho Sophia yaragitegereje kumva itegeko ubundi agaca ibihanga Giana na Lisa, bari bakoze ubunyanga bagafatwa bari gutabaza. Yakomeje kwicara afashe telephone mu noki, bidatinze yarasonnye, kureba umuhamagaye asanga ni Polio, ntagutinda aritaba, Polio ati:" nyumva neza witonze Sophy, fata abakobwa bose ubategure kanda nawe utangire usenye system yose yakwerekana ko aritwe twakoreraga aho. "
Sophia ati:" none se bigenze gute?"
Polio ati:" babakobwa batabaje nkuko nabikubwiraga. Rero hari amakuru mpawe n'inshuti yanjye ko wa mukobwa witwa Lina, azanye police y'urwanda aho."
Sophia yarikanze kandi aranatungurwa ati:" Lina? Umh, yarakiri ho se?"
Polio ati:" kurikiza ibyo nkubwira. Fata ibishoboka byose, hanyuma ibidashoboka ubitwika. Hanyuma mu minota 10 indege ibafata iraba ije wowe itegure."
yamubwiye uko ntakindi ararenzaho ahita amukupa, Sophia nawe ahita ashyiraho Alarm, bidatinze abakobwa bose bari aho mu iyo nyubako batangira imyiteguro baza ahakorerwa inama.
.
kuruhande, Polio yahise ahampagara James kuri telephone ati:" nyumva james, reka tukurangire ahari Chris. Atsa iyo ndaga cyerekezo yawe, ubundi ukurikize ikerekezo tuguhaye."
.
.
kurundi ruhande, Egide na Peter bageze kuri ambasade, ntagutinda babaha icyumba biteguriramo, ubundi bambara imyenda yakazi, ubundi baza kuvugana na ambasaderi. Kuruhande gato, Chris na Anitha nabo bageze kuri iyo ambasade, ntagutinda begera aho Lina na Joe bari bicaye bategereje umwanzuro, batangira kuganira.
Chris ati:" none se bababwiye ngo iki?"
Lina ati:" batubwiye ko dutegereza abapolice bari munzira bava mu rwanda baza inaha, gusa ntakizere ko baza vuba. Kandi reba amasaha ashize, njye rwose ntakizere ko ba Giana, bakiri amahoro."
Anitha ati:" nanjye nizo mpugege mfite. ITC Ndabazi, iyo bafashe uwatandukiriye n'amategeko yabo, ntibatinzamo bahita babica."
Chris ati:" ndabasabye ntimwongere kuvuga kuri icyo kintu cyo kwicwa. Murumva koko ntabwira ngo iki mama?"
Joe ati:" mwikomeza kwishyiramo ibintu mutazi niba byanaba, kuko ntimuzi niba banafashwe cyangwa se batafashwe. Iyo mpamvu rero yagatumye ibyo byose mubyikuramo, ahubwo mugatekereza icyabakura aho."
Lina ati:" njye rwose, sinjye mbona ITC Ibyayo birangiye. Ahubwo byagakwiye ko abayobozi bayo bafatwa bagahanirwa ibyo badukoreye. Maze ikarimbuka burundu burundu ihereye mu mizi."
Chris ati:" njye ibyo kwicuza nibyinshi."
Lina ati:" reka dutuze dutegereze. Eeeh! Bariya bapolice se si abo mu rwanda? Ndavuga bariya babiri barikumwe na ambasaderi bari kuza aha?"
ubwo yababazaga atunga urutoki aho Egide, Peter na Ambasaderi baturukaga, koko, bazaga babasanga ntibyatinze babageze iruhande, Egide atungurwa no kubona mu maso he Chris, mukuru wa James, arahagarara biramutangaza. Chris nawe kubona Egide aheruka ari umunyeshuri ari umupolice, biramutangaza cyane."
Egide ati:" nishimiye kubonana namwe. Njye rero banyita IP Egede ndi kumwe namugenzi wanjye IP Peter. Mbashimiye ubwitange mugira bwo gushaka gutabara bagenzi banyu. Rero mbijeje ko turi bibigereho gusa dufatanyije. Dore uko bigiye gukorwa rero, wowe Chris nawe musore." ubwo yavugaga Joe, arakomeza ati:" ntabwo aho hantu bari tuhazi, kandi turi bugireyo rimwe. Tugiye kubaha akadivice, mwe muragatwara mujye kuri iyo nyubako. Mugenda mugeyo, ubundi twe turazana naba bashiki bacu tubahasange, ubundi tubatabare. "
Chris yabyumvishe vuba abyemera atazuyaje, ubundi yiginga na Joe birangira nawe yemeye, ntagutinda, bafata Divice baragenda.
.
kurundi ruhande aho bagiye, Sophia we yaramaze gushyira ibintu kumurongo, ndetse document zimwe na zimwe amaze kuzitwika, ari kwa uploadiga virusi muri mashine ngo system zose azisenye. Yihuse yahise aza imbere yabakobwa bara bamaze guteranira ahari sale y'inama, ntagutinda abaza imbere ati:" twese tugiye kuva aha, hanyuma twurire indege, tujye aho baduteguriye mudashinzwe kumenya. Uri bugerageze gucika aturiye mu ndege amarobo,-"
akivuga uko amarobo koko yahise yinjira aho, ndetse afite Giana na Lisa, yabaziritse cyane. Bose bahise bikanga, Babona ko byabintu bikomeye. Sophia yagiye gukomeza ako kanya Alarm iteguza ko mashine zigiye guturika itangira kuvuga, Sophia ahita akanda button afungura imiryango ati:" dufite iminota 3 gusa tukaba twamaze gusohoka iyi nyubako, uratinda gacye uraza gushyana nayo aha ngaha. Indege yaje tugende."
bose batangiye kurwanira mu miryango basohoka.
kuruhande gato James nawe yaparitse imodoka hanze nawe atungurwa no kubona abakobwa benshi bimyaka itandukanye biruka cyane bajya mu ndege yari iparitse aho. Ntiyabonye umwanya wo guhiga mo mushiki we, we icyari kimushishikaje, kwari ugutegereza bakamwereka Chris mukuru we bundi akamwica. Ntibyatinza hakurya yaho gato, Chris na Joe barahageze, nabo batungurwa no kubona abakobwa benshi binjira indege, Chris ahita ambwira abamutumye uko bimeze, ubundi asubira mu modoka, bagenda bahegera. James nawe yahise yakira ubutumwa ko Chris aje, arangije afata imbunda yarafite ashyiramo amasasu.
.
.
ntibyatinze Chris yaparitse imodoka ubwo we na Joe ntibari bareba niba harundi waparitse imodoka aho, ahubwo batangiye kugenda biruka ngo bitambike iyo ndege yari yatangiye guhaguruka ngo bayibuze kugenda. Uko yarimo yiruka James nawe yarabakurikiye ndetse agenda yamushyize mu gipimo, ntagutinda, Egide, Peter n'abandi nabo barahageze, ntibakwita k'umuntu wagatatu wari uri kugenda inyuma yaba Chris, ahubwo nabo bihutira kujya guhagarika indege. Batangiye kuyirasaho, Egide ayibuza amahoro, isubira hasi kubutaka, uwo mwanya bakingura imiryango, hasohoka amarobo. Inyubako nayo yahise iturika yose, James we ahita yakira ubutumwa ko misiyo ye ihindutse ko ahubwo agomba gushaka uko iyo ndege ihaguruka naho ibyo kwica Chris akaza kuba abiza ho nyuma. Kuruhande, Sophia nawe yabonye ko aricyo gihe kiza batabarwa bagasubira mubuzima busanzwe atangira guhiga icyo yakora ngo ahagarike amarobo yari yatangiye kurwanya ba peter, ndetse no guhagarika iyo ndege ngo itagenda, arangije atangira kuyica imigosi atwara amavuta yayo. Kuruhande amarobo yo yatangiye kuniga no gukubita ba Egide, James anezezwa no kubona Egide yangaga ari hafi cyane y'amarembo y'urupfu. Yatangiye ku isekera, Sophia nawe akomeza gukata imigozi yindege yarimo yitegura kuzamuka ikirere kubwamahirwe arayica, akiraho, Giana n'abagenzi be baramwiginga ngo ahagarike amarobo yendaga kwica ba Egide kubwamahirwe ahita abona button ibihagarika arayikanda, James abonyeko ibyo yashakaga bitabaye nindege itaka, ahita atunga imbunda Chris, arasakuza ati:" munyumve neza."
bose batunguwe no kumubona, Chris nawe atungurwa cyane no gusanga amutunze imbunda, James we arakomeza ati:" murekure amavuta yiyo ndege igende cyangwa se bose mbice."
Yavugaga Joecance nyiri ruganda rwa NOBTEL, ndetse na Chris mukuru we, kuko yari yamaze kubatunga imbunda."
Aha, amahitamo rero yabaye Aya Peter na Egide. Bagombaga guhitamo niba ari ukureka indege, ikagenda cyangwa niba ari ukuyihagarika Chris na Joe bakicwa.
ibyo rero babimaziho umwanya, Egide ntiyatinda ahita akingura imiryango y'indege abakobwa bose basohokamo, James nawe ahita akurura imbarutso ngo arase Joe, Chris ahita yitambika isasu rimwinjira mu gatuza, Joe ahita amusama, bose amarira aba amarira, ntagutinda, James nawe yatunguwe cyane no kubona arashe umuvandimwe we, ibintu atari yateguye, ahita yongera gukurura imbarutso ngo arase Joe, Peter ahita amurasa ku kiganza imbunda iratakara, Egide yahise amurasa ibimusinziriza yitura hasi, abandi begera aho Chris ari mumaboko ya Joe, Chris mu kuka kanyuma ati:" ntimugireho ikibazo, byose ninjye wa byiteye wanze kumva inama." akuka kahise gashira, Giana, Lina, Anitha, yewe na Egide, amarira amanuka batazi ahavuye, agahinda kaba kose. Egide yitegereje aho James aryamye yumva neza nawe yamurasa, ndetse anamutunga imbunda, ariko peter amufata ukuboko aramubuza, ntagutinda haje amamodoka abakura aho itsinzi yambere. Aba ayigezeho, yo gutabara abana babakobwa.
.
Muri filipine ho Polio yagize umujinya ahita yirasa mugahanga, Dore ko ibyo yitaga imitungo ye yaramaze kuyibura nawe ibye birangiriraho. Jeipher yagize agahinda, dore ko nawe yarabuze umubyeyi we Polio, Vicky na Akanji bo bari banezerewe doreko byose byari birangiye, uwabateraga ubwoba yaramaze gupfa. Bahise bafata telephone bahamagara kuri ambasade y'urwanda mubuhinda nabo batanga amakuru ndetse banavuga ko hari hari abana 16 bari bagiye kubagwa bagakurwamo impyiko n'imitima, ikagurisha ndetse banavuga ko hari Jack. Bose ni uko batabawe, Bazanwa mu rwanda, abandi mubihugu bavuka mo, James we mama we aramuvuma cyane ndetse baranamufunga, Chris ashyingurwa neza, Grace nawe yuzuza amasezerano yari yarasezeranyije Egide amwereka koko aho papa we ari ndetse amubwira ko ari papa we ubirinyuma nawe arafungwa ndetse na papa James. Papa Egide asubizwa company ye yari yarambuwe nabo bagabo, Egide nawe yongererwa amapeti, aza no gushakana na Deliphine bubaka urugo rwiza. Jeipher we yasigaranye uruganda rukora telephone rwa nyina ITC, Anaha akazi keza Vicky na Akanji. Lina nawe asezerana na Joe, barabana kandi neza.
.
-----------IHEREZO-----------
.
Iyi nkuru igusigiye iki?
reka nezere ko wayigiyemo byinshi uza kudusangiza natwe. mbifurije ibihe byiza dusubire mugakurikiye.
.
N.B: Iyi nkuru n'impimbano ntiyabayeho, ikorwa gusa hagamijwe kwigisha abantu. Ntawemerewe kuyikoresha mu nyungu ze bwite atabiherewe uburenganzira na Navio kki dabble le nyirubwite. Hampagara kuri 0780786300 Cyangwa 0722319367.
Comments