logo

NEW TALENTS

Stories Group

LOVE MAKE BODY FEELING S01 Ep 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
 LOVE MAKE BODY FEELIMG
.
Episode 17
.
Twaherutse  Toresi abwiye Jolly ko amukunda Jollya asa n’uguye mu kantu.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Jolly ntago   abyumva  neza ndetse biramutangaje cyane. 
Toresi  ati”  Nonese ko utangaye cyane ntago wizera ibyo nkubwiye.
Jolly ati” Tore suko  ntabyizeye  ariko nyine biratangaje cyane.
Toresi ati” Ese none mbyite ko narengereye cyane ? nukuri nabanjekwifata ariko  aho byari bigeze sinarinkishoboye kuba nabigumana.
Jolly ati” Oyaaa wikwisobanura
Toresi ati’” none umutima  wawe ubyakiriye ute?
Jolly ati” Umutima wanjye ntiwabura kubyakira neza. Ahubwo ndimo kwibaza niba njyewe ngize icyo mvuga bitafatwa nk’ubusazi.
Toresi ati” Ubusazi gute?
Nolla aramureba cyane mu maso hashira akanya ati” Wenda wowe nibyo Umugore wawe yarapfuye ariko njyewe ndi umugore w’Umugabo muri aka kanya
Toresi amufata intoki ati” Nonese kuba  uri umugore w’umugabo niko kuri kwawe.
Jolly ati” Oya.
Toresi ati” Njye rero icyo nkeneye kumva ni ukuri kwawe ntakindi ndeba..
.
Jolly arareba maze aramwenyura ati” Nanjye namaze kukwiyumvamo cyane.  
Toresi  arishima cyane ati” None ibyiza nk’ibyo nibyo witaga ubusazi.
Jolly ati”  Yego. Kubera  ko kumva umugore ubwra undi mugabo ko amukunda kandi afite umugabo ntago ari ikintu gisanzwe.
Toresi ati” Njye mpa agaciro gusa ukuri numvise.
.
Jolly aramureba yumva nawe arishimye cyane ati” nshimishijwe n’uburyo ubyakiriye.
.
Jolly ahita amurya mu gituza.
Jolly ati” Kuva n’abana n’umugabo nibwo naryama mu gituza cy’umugabo nkumva nguwe neza.
Toresi araseka ati” iki  cyanjye kibaye umutumgo wawe ujye ukiryamaho uko ubishaka
Jolly areguka maze amureba mu maso ati” Ko waba  undaze ibyiza birenze.
Toresi ati’Yego.
.
Uwo mwanya Telephone ye irasona abona ni Palasi umuhamagaye asa n’uwikanzemo. Toresi aramureba.
Jolly ati”Umugabo wanjye, nako ubwo ntago akiri umugabo wanjye arambuze.
Toresi araseka ati” Umva genda  bitaza kuba bibi hagati yanyu.
Jolly aramureba ati” Urukundo rwacu niba ari ukuri Imana  izaruhe umugisha inarucire inzira.
.
Bararebana maze Toresi ava mu modoka Jolly aramureba basezeranaho maze Jolly arayatsa aragenda.
Toresi nawe agaruka mu rugo ageze kumuryango asanga Nolla ahagaze mu muryango arikanga.
Toresi ati” Urakora iki aho kubera iki utaryamyee??
Nolla ati’ Ahubwo ninjye wakabaye ukubaza Papa warikumwe nande?
Toresi arya indimi  atangira gushaka icyo  yamubeshya kuko ntago yamubwira ko hari umugore bari barikumwe.
Ataravuga Nolla aramureba ati” Bireke papa ndabizi ubwo ugiye kumbeshya.
Toresi ati’ Ariko urabizi sinakubeshya.
Nolla ati” Papa ntakibazo ahubwo nizere ko umuntu mwarimurikumwe ari umunt w;ingenzi.
Toresi ati” Yego yaringenzi.
Nolla ati” Sawa,.
.
Ubwo binjira mu nzu abarafunga bajya kuryama.
.
Jolly nawe ageze mu rugo yinjiye mu nzu asanga Palasi yabyutse ari muri saro arimo kunywa akantu  bararebana. Jolly afite ubwoba.
Palasi aramureba ati” Uvuye he??
Jolly ati” Mvuye hanze nashakaga akayaga.
Palasi arahaguruka aramwegera ati” Akayaga washakaga katumye ufata imodoka uva mu rugo uragenda??
Jolly ati”Yego.
Palasi ati” Ibyo wabinyumvisha gute??
Jolly ati” Gute se ahubwo utabyumva??
Palasi atangira gushaka kuvuga nabi asakuza ati” Jolly , ndabona utangiye kuba undi muntu wuzuye ibinyma gusa kandi iby simbikunda.
Jolly ati” Nonese kucyi wumva ko nkubeshye.
.
Nancy yumvise urasaku rwabo aba arabyutse aza muri saro kureba ikibaye  abasanga muri Saro bavugana batumvikana.
Nancy ati” Nikihe kibazo kibaye hagati yanyu kigiye kbaraza ijoro.
Palasi ati” Umugore wajye uvuye hanze mu buryo ntazi.
Nancy areba Jolly.
Jolly ati” Ariko maze kukubwira aho mvuye.
Palasi ati” Gute ariko wambwira ko uvuye kumva akayaga hanze wavuye hano mu rugo ukagenda n’imodoka. Ese hano mu gipangu ntago hari hahagije?
Jolly ati” None niba utizera  ibyo nkubwiye niki ushaka kwizera??
Palasi amureba ukuntu.
Nancy ati” Palas akubwiye ko avuye hanze kumva akayaga kubera iki ushaka kurara uremye intonganya zitari ngombwa.
Palasi arabareba asubira kwicara ati”Ariko ubwo urabyumva mama!  Kuki yavuye hano mu gipangu.
Jolly ati” Nashaka umwuka wo kumazi, mvuye kucyiraro rero.
Nancy areba Palasi ati’ avuye kukiraro. Ese ntago wizera umugore wawe? Jolly ni umwana mwiza  ibyo urabizi neza.
Palasi aramureba gusa.
Jolly ati” Cher niba utanyumva n’ubundi ntago mbigutera mu mutwe.
.
Jolly areba Nancy ati: Bye Mama reka njye kuryama.
Nancy ati” jya kwiryamira mwana wanjye.
.
Jolly aza mu cyumba araryama. Abanza kwandikira Toresi message amwifuriza ijoro ryiza. Arangije kumwandikira aya  mu buriri araryama.
Hashize akanya Palasi nawe aza kuryama.
.
Bwaracyeye. Bucya Palasi akabakaba Jolly ashaka ko bakora sex. Joly aramwiyima. Palasi biramubabaza maze  abyuka yitonganya.
Palasi ati’ Ariko ndibaza uracyari umugore wanjye??
Jolly ati” Ntaba we ndiki??
Palasi asunguza umutwe ati” Umaze igihe kingana iki unyiyima??
Jolly ati”Ntago nkwiyima ahubwo nuko utjya umenya  igihe cyiza.
Palasi aramureba ati’ Ese kubera iki igihe cyose arinjye  uba ugaragaza ko nkushaka??
Jolly aramureba gusa.
Palasi ati” Ntago wowe  ujya unkenera nk’umugabo wawe.
Jolly ati”  Palasi, sex se nayo igiye kuba ikibazo
Palasi ati” None tubyite iki niba umugore atagishaka kubonana n’Umugabo we? Ese utangiye kunsuzugura gutya waba uzi neza ko uriho kubera njye. Iyo utaza kuba  umfite nk’umugabo wawe wakabaye  warapfuye.
Jollya ayo   magambo aramubabaza  maze aramureba ati” Nuko ugiye kuzajya unyurira? Rwose niba ubishaka ushake abaganga baze bawunkuremo  uwusubirane.
Palasi ati” Oya sibyo navugaga.  Icyo nakwibutsaga nuko utagomba  kuntesha agaciro gutya  ungaraguza  agate iyo bigeze kugikorwa.
.
Tuze mu rugo kwa Nolla barikumeza barimo kunywa n’umukati.
Nolla araba Toresi ati’ Ariko Papa  ntago ujya wumva rimwe na rimwe tukubangamiye.
Toresi araseka ati” Gute se mwambangamira muri abana banjye.
Nolla ati” Nyine gutya uba uri wenyine  kandi wakwishakiye undi muntu wakumara irungu.
Toresi araseka ati’ Ese nibyo wavugaga..
Nolla araseka.
Frank areba Nolla ati” None urashaka ko Papa ashaka undi mugore??
Nolla areba Frank ati”  Ejo se siwowe wahoze umbwira ngo kubera iki Papa adashaka undi mama??
Frank ati’ Yego.  Nibyo Papa uzashake undi Mama.
.
Toresi arabarebaaaa.
Nolla araseka ati” Nukuri Papa ntakibazo twagira. Abaye ariumwina mwiza ariko utazatubangamira ngo adufate nabi.
Toresi ati’ Muhumue nanjye nanjye sinajya kubana n’umuntu uzafata abana banjye nabi.
Nolla ati” Nonese Papa arahari cyangwa nzamugushakire.
Toresi araseka ahita atekereza kuri Jolly  ariko yibuka ko afite umugabo.
Nolla ati” Banza ari ntawe nzamugushakira.
Toresi ati’ Ese koko ubwo mwanshyigikira ko mbana n’undi muntu.
Nolla ati” papa twakubwiye abaye agukunda natwe akadukunda.
Frank ati’ Akaba  yemera kuba  yaba mama wacu.
.
Tugaruke kwa Jolly baracyari mu cyumba.
Jolly ati”Palasi , urumva ko kuba waranshakiye umutima ari impuhwe wangiriye.
Palasi ati’ Wimbeshyera sibyo navuze. Nabikoze mbikorera umugore wanjye.
Jolly amureba ababaye cyane ati” Birababaje.
Palasi ati” Icyo nangira abagore nuko mufata ibintu mukabiremereza, kandi njye ndemereje ibyo uba unkorera hano wazamura induru.
Jolly ati” Umva ngaho tubireke warakoze. .
.
Palasi ati” Ahubwo  ndashaka ko  ibyo bintu urimo by gukomeza ushaka umuntu waguhaye umutima ubivamo ukabireka.
Joly ati” Ariko simba  numva impamvu ubirwanya cyane??
Palasi ati’ Wowe se uba ubishakira iki??  Icyo warukeneye ni ukubona umutima none warawybonye. Ikindi uba ushaka niki uba ubaza iki?? 
Jolly aramureba.
Palasi ati” Uwo mutima uri muri wowe ni uwawe ni wowe nyirawo ntawundi.so byakire ibyo ugenda  ubaza ubireke. Na Police nibwo yakubaza  singombwa ko wazayiha amakuru uranyumva neza.
Jolly aramurebaaa.
Palasi ati” Urimo uranyumva cyangwa?
Jolly ati” Ko mba numva wagira ngo uyu mutima wawubonye mu buryo budasobanutse??
.
Udacikwa na Episode ya 18

Comments