Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
LOVE MAKE BODY FEELING.
.
Episode 18
.
Twaherutse Jolly abaza palasi niba umutima bamuhaye yarawubonye mu buryo butemewe.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Palasi aramureba ati” Iyo utanyumva birambangamira cyane.
Jolly ati” Ariko ndakubajije ntakibi nkoze. Umutima waba warawubonye mu buryo butemewe.
Palasi aramureba ati” nawubonye muburyo bwiza. Ariko kugura umutima ntago biba byemewe. Nuko njye nanze gutegereza kandi narabonaga isaha n’isaha wancika ukagenda. .
Jolly aramureba ati” Sawa.
Palasi ati” Niba unkunda kandi ukaba uha agaciro igikorwa nakoze umbabariye wareka gukomeza kugenda ubabaririza.
Jolly ati” Ok.
Palasi ati” Ok se ubwo n’ibiki uranyumvise cyangwa ntago unyumvise??
Joly ati” Nakumvise.
Palasi ati” hanyuma ikindi nkeneye kongera kubona umugore wanjye.
Jolly aramureba.
.
Jolly arabyuka ava mu gitanda.
Palasi aramureba ati” Ko mvuga ibyo se ukava mu gitanda??
Jolly ti” Yego.
.
Jolly ava mu cyumba ageze kumuryango arahagarara areba inyuma, azunguza umutwe. muri we arumva atagikunda umugao we habe na kantu gato rwaragiye rwose.
.
Tuze kwa Nolla baracyari kumeza.
Nolla ati” Papa ubundi mwampaye akazi hariya nkajya nza gukora.
Toresi ati” nibyo ariko Frank aracyekeneye umuntu wajya umwitaho.
Nolla arebana na Frank.
Nolla ati” Niyo mpamvu hakenewe mama hano. Frank siby nawe ntumushaka.
Toresi ati” yego ahari azaboneka. Frank irya vube dore amasaha atangiye kugusiga.
.
Frank asoje kurya aritunganya neza maze ava mu rugo ajye ku ishuri.
Nolla areba Toresi ati” Papa uyu munsi se urajye he??
Toresi ati” Ntandi ni mu kazi.
Nolla ati” nne ko utagenda??
Toresi ati” Ndagenda mu kanya.
Nolla arahaguruka ati” jyewe rero ngiye kuba ngiye hari abana bi nshuti zanjye ngiye kureba.
Toresi ati’ Ntakibazo.
.
Nolla nawe. ava mu rugo aragenda
.
Tuze mu rug kwa Jolly ahagze muri Saro arimo kunywa amazi. Nancy aza muri Saro amuturutse inyuma aramufata.
Jolly arahindukira aramureba.
Nancy ati” Mwana wajye ko ndambiwe gutegereza koko!
Jolly araseka.
Nancy ati” Wiseka sha nkeneye akuzukuru. Mwe wenda ntago muba mubyumva mufte ukundi mubyumva ariko pe nkeneye akuzukuru basi nkazapfa nkabonyeho. Isaha n’isaha njye nshobra kva muri ubu buzima.
Jolly ati’ Ariko nawee uba ukabya. Waba ujya he ko ukiri muto.
Nancy ati” niko ubibona??
Jolly ati” Yego.
Nancy ati” muzahora muri urwo muvuga ko ndimuto. Ariko Jolly niba ari ikintu wampa nkishima ni akana kuko waba umpaye kado ikomeye cyane.
.
Kurundi ruhande Toresi ari mugikoni arimo guteka bya biryo bya Kinyarwanda. Asoje kubiteka afata masorori abishyiramo neza maze nawe aritegura neza arangije ava mu rugo ajya ku kazi abijyanye.
Mzehe Ponemo aramureba ati” Ko watinze nyabu.
Toresi ati” Ntubibona se nabanje guteka.
Ponemo araseka ati” Wa mukobwa wawe se??
Toresi ati” Yari yagiye.
Penomo ati Watetse iki ubwo hari impamvu wabikoze.
.
Kurundi ruhande Palasi arikumwe na Dr Manu na Kazola barimo kuvugana.
Palasi ati” Harya Manu Police wayihaye imyirondoro ya Fake??
Manu araseka ati” Wowe wihangayika. Nabahaye ibya fake.
Palasi ati” Ubwo n’ifoto wabaye iya fake?
.
Tuze ku kazi Toresi na Muzehe Ponemo bari mu kazi kabo uko bisanzwe, abakiriye basa n’abagabanyutse baba baganiramo gake gake.
Ponemo ati” Nonese urukundo ruraza ryari.
Toresi araseka ati” Ariko uziko wamaze kubyemeza.
Penomo ati” None siko kuri se.
Toresi aramureba ati”Ese muze buriya naba bararengereye.
Muzehe atI” niba nibuka neza wavuze ko umugore wawe yabikwemereye.
Toresi ati” Yarambonekeye ariko kubwanjye numvaga ntawundi nasimbuza umugore wanjye.
Penomo ati’ Ariko wivugiye ko kuri Jolly wumva bitandukanye.
Toresi ati” Yego. Kuri we mba numva hari ikintu kinini kiduhuza. Iyo ndikumwe nawe mba nuva meze nkaho ndikumwe na Mia.
Penemo ati” Nyine ubwo mwarahuje urukundo niko rukora.
.
Toresi abitekerezaho maze hashize kanya afata phone ye atelephona Jolly baravugana.
Tugaruke kuri ba Kazola baracyaganira.
Kazola ati” palasi twizere ko wamaze gucecekesha umugore wawe.
Palasi ati” Ibyo mwibigiraho ikibazo.
.
Tuze mu rugo kwa Jolly arimo kwikoraho asoje kwitegura ava mu cyumba ageze muri Saro akubitana na Nancy.
Nancy ati” Jolly aya masaha ugiye mu kazi se??
Jolly ati” Oya.
Nancy ati” None ugiye he waretse tukiriwana bakadutegurira ibyo kurya dukunda.
Jolly ati” Hari umuntu ngiye kureba.
Nancy ati” Ariko numvaga nshaka kuganira nawe bihagije. Uwo muntu ntiwaba umuretse.
Jolly abitekerezahoooo, yumva ntago yareke kujya kwirebera Mutima Toresi.
Jolly ati” Mama wihangane ariko basi ndaza kuza kare.
Nancy ati” reka ntakuvangira.
Jolly ati” Urakoze cyane.
.
Jolly ava mu rugo aragenda,, akiva mu rugo umwe mu bashoferi bakora iwabo mu rugo aramubona agenda.
.
Ba kazola basoje kuvugana.
Bava aho bavuganira, Palasi ajya mu modoka aragenda, Kazola nawe aza kumudoka ye arikumwe na Shaffy.
Kazola ati” Icyo cyana cyakubwiye iki??
Shaffy ati” Boss ikigararaga Umuhungu wawe ntago ashaka kukumva.
Kazola ati” Mujye kumuzana kumbaraga.
Shaffy ati” Koko Boss
Kazola ati” Yego. Hanyuma ikindi hari undi mukiriya ukeneye umutima.
.
Kurundi ruhande Jolly ageze ku kaduka k aba Toresi, arinjira asuhuza Muzehe Ponemo ahindukite abona na Toresi kuruhande bahuza amaso maze baramwenyura. Toresi aza amusanga amuhereza ikiganza.
Muzehe arabareba ati” Tore waba ugiye kwakira uwo mushitsi ko ibindi ndaba mbikora??
.
Toresi na Jolly baza mukumba barahagarara bararebana. Buri wese arumva anyuzwe n’undi kurwego rudasanzwe, bararebanaaaa cyaneeee hashira akanya pe.
Toresi ati” Ariko ntago wigeze unsuhuza.
Jolly araseka ati” nanjye naringiye kukubwira ko utigeze unsuhuza.
Bose baraseka maze barahoberana barasomana. Hashize akanya Toresi amukurira agatebe aricara nawe aricara.
Toresi ati” Hano mfite ibyiza nagutegeriye.
.
Toresi azana bya bisorori birimo ibyo kurya bya Kinyarwanda. Abitegura aho kumeza, Jolly akibirebamo yumva arizihiwe cyane.
Toresi ati” Wabibonye??
Jolly ati” Hano uramfite wese.
Toresi atangira kwarura ati” Warantangaje cyane. neza neza wagira ngo wowe n’umugore wanjye muri impanga amaraso yanyu akunda bimwe.
Jolly ati” ahubwo se uzi igitangaje! Ibi sinabikundaga, nabikunze umunsi wa mbere n’ubundi mbirya hano. Ariko nanone nkumva muri njye nsa nuwahoze abikunda.
Toresi ati” Aho uracanze.
Jolly ati” Nanjye ndicanga, kuko hari igihe nisanga hari ibintu nkunda ariko ntigeze nkunda mbere hose.
Toresi ati” Ibyo tubireke reka twirire ahubwo injoy.
Jolly araseka ati” Asante. Cyakora ngira ibihe byiza igihe ndikumwe nawe.
.
Tuze kuri Police afande Lucas akomeje gukora iperereza afite ibyandiko yakuye kwa Muganga by’umurwayi w’umutima wagombaga kubona umutima witwa Jolly ariko umuryango we ugahita umukura aho kwa Muganga ngo bakamujyana ahandi.
Lucas armo kwibaza ati” Bamuvanye kwa Muganga bamujyana he ko hatagaragara.
Lucas ahita ahamagara undi mu Police witwa Kenesi.
Kenesi aza muri Office ye.
Lucas ati” Jya mu bindi bitaro byose byita kumutima, ugenda ureba niba uyu Jolly yaba yarerekejwe.
Kenesi ati” Yego inspector.
Kenesi ava aho aragenda.
.
Twigarukirekuri Toresi na Jolly barimo gusangangira baganira baseka.
Jolly ati” Ese buriya akenshi ntujya ukumbura umugore wawe??
Toresi ati” Sinakubeshya ndamukumbura pe!
Jolly ati” Buriya yakubereye umugore mwiza.
Toresi ati” Wenda sinzi ko byaba ari byiza kumuvagaho cyane mugihe njye nawe tuba turimo kuganira.
Jolly ati” Njye ntakibazo nabigiraho.
Toresi ati” Yari mwiza cyane kumpande zose. Yarafite urukundo rumwe benshi basoma mu nkuru gusa.
Toresi uko amuvugaho atangira kugira amarangamutima azenga amarira kumaso, Jolly arabibona.
Toresi ati”None abajyinga baramwishe bamukuramo umutima. Ariko ngomba kuzabona ubutabera bwe.
.
Jolly akabyuma cyane maze akireba, ahubwo atangira kwibwira ko umutima umurimo wasanga ari uwumugore wa Toresi.
Muri ako kanya telephone ya Toresi irasona abona ni Lucas umuhanagaye afata phone aramwitaba.
Toresi ati”Karame afande.
Lucas ati” umeze ute??
Toresi ati” Ndaho bisanzwe. Hari igishya se ku iperereza ry’umugore wanjye??
Lucas ati” Yego, hari umugore witwa Jolly ushobora kuba yarabonye umutima mu buryo tutaramenye neza aho niho tugiye guhera.
Toresi ati” aho ni sawa cyane ndumva mugeze ahantu heza.
Jolly arabyumva asa n’uwikanzemo.
.
Toresi avuye kuri telephone bararebana.
Jolly ati” Numvise neza ra!
Toresi ati” ambwiye ko hari uwitwa Jolly batangiye gukurikirana ushobora kuba yarabonye umutima mu buryo budasobanutse.
Jolly yikangamo atangira kwihuza no kwibaza niba uwo Jolly bavuze yaba afite aho ahuriye nawe.
.
Udacikwa na Episode 19
Comments