logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Papa Nolla aryumaho yanga kubwira Mama Nolla ko yabonye Nolla. Kubera ko yari yaryamanye nawe atazi ngo yahera he abuvuga.

.

Story by Chris Nandi ishimwe

.

Mama Nolla aramubyutsa, atereka akameza kariho icyo kurya yamuteguriye kuburiri. Papa Nolla areba ukuntu mama Nolla amwitayeho aramushimira ati" urakoze.

Mama Nolla ati" impamvu nkomeza kukwitaho nuko ndi umuntu, ntutekereze ko ari uko uri umugabo wanjye.

Papa Nolla atekereza nawe kumahano yakoze araceceka. Ntacyo kuvuga afite yavuga.

.

Mama Nolla ati" ubu ukiri mu mutwe wanjye ni Nolla gusa. Umutima wanjye uzongera kwishima mbonye Nolla angarukira.

Papa Nolla arabyumva. Areba agahinda mama Nolla afite nawe kamukora ku mutima.

Mama Nolla ati" kuva mbayeho igihe cyambera cyiza mu buzima ni ukubona Nolla angarukira.

Papa Nolla arabyumva.

.

Mama Nolla yibuka umutwe hasi.

Papa Nolla aramureba ati" ariko abaye atanagarutse wihangane twazabyara akandi kana.

Mama Nolla aramureeeba ati" wowe banza warasaze!

.

Mama Nolla ahita yahagurukira ava aho arigendera. Papa Nolla nawe areba icyo kurya bamuteguriye abura imbaraga zo kubirya.

Ava mu buriri agendagenda mu cyumba, abona ifoto bifotizanyije nk'umuryango ari batatu. We, Mama Nolla, na Nolla. Arayifata arayireba.

Yibuka amagambo Pamela yamubwiye ati" ese ushaka gutekereza gutabara Nolla? Ubanze witekerezeho wowe ubwawe? Urebe igisebo wazagira cyo kuba waryamanye n'umukobwa wawe. Kandi Nolla nawe ubwe ntabwo azigera yongera kugafata nka papa we! Mwibagirwe ukomeze ubuzima bwawe. Nawe ubwe ntabwo azigera nariwe ava hano. Amahitamo araza kuba ayawe.

.

Papa Nolla abitekerezahoooo arangije afata ya foto arayimenagura. Bivuze ngo ahisemo kwibagirwa Nolla umukobwa we burundu.

.

Tuze kuri House of beauty.

Abakobwa bose bicaye hanze. Nolla yicaye wenyine. Kuva yaryamana na Papa we yarahindutse cyane. Yabaye nk'ikiragi ntakibasha kuvuga, yarihebye burundu.

.

Rosette aho ari na ba bianca aramureba. Areba uko Nolla ameze yumva nawe agizemo imbabazi. Atera intambwe aza amusanga. Araza yicara iruhande rwe.

Mella arabibona yaraje nawe, maze arahagarara abaha akanya ngo bavugane.

Rosette ati" Nolla wihangane kubyakubayeho.

Nolla araceceka..

Rosette ati" umbabarire kandi kuba nari narakugize umwanzi wanjye. Ahari natekereje nabi kubera kwikunda. Ibyabaye banza utarabikoreye ubushake cyane ko utanabyibuka .

Nolla aramureba ati" habaye iki cyatumye unyanga cyane.?

Rosette ati" ese wowe Ntabwo ubyibuk?

Nolla ati" oya. Mbaye mbyibuka nakabaye naragusabye imbabazi.

.

Rosette ati" njye nawe twigeze guhura.

.

Wari umunsi umwe, Rosette yari yambaye neza yikozeho koko! Yarimo agenda kumuhanda w'ibitaka kandi icyo gihe imvura yari yaguye. Muri icyo gihe ntabwo yaraziranye na Nolla.  

Ubwo Rosette yarimo agenda, Nolla yaturutse hirya kurundi ruhande yirukanka maze agonga Rosette kubitari ubushake, Rosette aranyerera agwa hasi mu byondo ya stille yari yambaye irangirika. Yarababaye. Ndetse nolla we yakomeje kwiruka ntiyanahagarara ngo amubwire pole basi.

Rosette yarebye Nolla yiruka n'ibyo amukoze, arababara cyane yagize ngo Nolla abikoze kubushake maze arahaguruka n'umujinya mwinshi aravuga ati" wa mukobwa ibi unkoreye umunsi umwe nzabikwishura kandi uzababara. Sinkuzi ariko nzaguhiga mpaka nkumenye n'ihorerere.

.

Tugaruke uyu munsi wa none. Ibyo ntabwo Nolla yabyibukaga.

Nolla ati" umbabarire pe sinabyibukaga. Kubera ko nakugonze ntabishaka. Narimo niruka nsiganwa n'igihe.

Rosette ati" ninjye wabifashe uko bitari umbabarire.

Nolla ati" nawe umbabarire.

Rosette ati" wihangane kubyabaye hagati yawe na papa wawe.

Nolla ati" byabaye kandi ntacyabihindura. Gusa ndumva napfa bikarangira kuko sinabasha kwihanganira uburibwe nk'ubu.

Rosette ati" oya Nolla wenda hari andi mahirwe yuko twazava hano?.

Nolla ati" niyo twazava aha urabona nazajya he? Ese najya kubana mu nzu na Papa wansambanyije?

.

Rosette arabyumva ati" Nolla, icyambere nuko twaba turukotse.

Nolla ati" sinzi ko ayo mahirwe mukeneye agihari. Gusa njyewe sinyakeneye.

Rosette ati" Nolla!

Nolla ati" Rose ihangane ube undetse njyenyine.

Rosette arahaguruka amusiga wenyine.

.

Hashize akany, Ramari aza aho Nolla ari. Ramari yicara hafi ye. Nolla yuzuye agahinda.

Ramari ati" wihangane.

Nolla ati" ese wamfasha?

Ramari ati" yego.

Nolla ati" nshakira ibinini nanywa byica vuba.

Ramari ati" oya.

Nolla aramureba ati" niba rero utamfasha kunshakira ikintu cyamvana muri ubu buribwe, ntuzongere kwigira nkaho unyitayeho. Ugende undeke njyenyine.

Ramari ati" Nolla ntabwo kugufasha kwiyambura ubuzima aribwo naba nkwitayeho.

.

Nolla ati" mugihe njye naburambiwe ntashaka kubaho?

Ramari ati" umuti si ukwiyica..

Nolla ararira cyane ati" sinkikeneye kubaho narimwe.

.

Kara ahamagara Ramari. Ramari areba hejuru abona Kara arimo kubareba ahagaze hajuru muri etage.

.

Ramari ahita acaho aragenda.

Mella abisikana nawe aje kureba Nolla yicara aho.

Mella ati" Nolla! Ramari yavugaaga ibiki?

Nolla ati" ntacyo.

Mella ati" naho se Rosette.

Nolla ati" Rosette yambwiye icyo twapfaga ariko cyarangiye.

.

Tuze kuri RIB .

Faziyo akomeje gushakisha kuri interineti izina Kara ry'umugore waba ukora ibijyanye no kwerekana imideli yamubuze.

Mama Nolla arinjira.

Faziyo aramureba ati" umugore witwa Kara mama zawadi yambwiye ntabwo abaho?

Mama Nolla ati" naho se Antony na Baty bo ntabo urabona?

Faziyo ati" nabonye ba Antony benshi na Baty benshi ariko naje gusanga ntaho bahuriye n'abakobwa banyu.

Mama Nolla ati" wasanga ari umwe muri abo nyamara.

Faziyo ati" twabakozeho iperereza rishoboka rwose .

Mama Nolla ati" bivuze ngo icyizere cyo kubona Nolla kirimo kuyoyoka..

.

Tuze muri House of beauty.

Minister Pamela arikumwe na Kara muri biro barimo kuganira 

Pamela ati" Kara nizere ko acount zawe zose wazikuyeho?

Kara ati" narabikoze. 

Pamela ati" ndekeka Faziyo ubu yafashe ubusa. Yariyampaye raporo y'uko atangiye kugukurikirana.

Kara ati" n'umusazi yarasaze 

.

Kurundi ruhande, Nolla yacunze abandi bakobwa ntawe umureba. Abona na Mella yarangaye. Maze arahaguruka aza mu cyumba cyabo. Afata ishuka arayizingazinga neza ayikoramo umugozi.. Aza hafi y'idirisha arawuhambira neza maze awambara mu ijosi.

.

Kurudi ruhande, mella yarahindukiye abura Nolla aho yari yicaye. Aribaza ati" Nolla agiye he ra!

Ramari aba kureba aho Nolla yari yicaye aramubura. Abona mella ari kumwe na ba Bora ajya kumubaza..

Ramari ati" Nolla arihe?

Mella ati" yarihariya nanjye sinzi aho avanye..

Ramari yikangamo ahita akata ajya kumushaka.


Mella na ba Rosette nabo bajya kumushaka. Kuko barabizi ntabwo ameze neza yakora ikintu kibi.

.

Ramari arahiga ahantu hose aza ni muri Toilet aramubura. Abonye amubuze aza no mu cyumba cyabo asanga Nolla amaze kwiyambika umugozi neza agiye kwiyahura.

Nolla aramureba ati" umva Ramari ntunyegere.

Ramari ati" Nolla wikora ibyo.

Nolla ati" oya nkwiye ibi!.

Ramari ati" Nolla tekereza naza..

Nolla ati" uragira ngo ntekereze iki? Ntekereze kubagabo muhora mudushumuriza mukatugira ibyo kurya byabo?

Ramari ati" njyewe nagufasha..

Nolla ati" wamfasha iki?

Ramari ati" gucika ukaba hano.

.

Nolla arabyumva ati" yejo wenda wamfasha. Ariko se wamfasha no gukira agahinda natewe na Papa!!

Ramari arabyumva ati" ibyo twabireba nyuma ariko wavuye hano.

Nolla ati" oya. Sinshaka kubaho mbabara. Ubufasha wari ugiye kumpa uzabuhe bagenzi banjye..

Ramari arababara ati" Nolla ndagukunda

Nolla arabyumva arabiseka ati" warakoze kuba unkunda gusa ntacyo bimaze.

.

Rosette na ba mella baba barahageze nabo.

Mella ati" Nolla wikora ibyo.

Nolla ati" ntawampagarika muri mwe. Namwe ejo n'ejobundi muzapfa.

.

Nolla arangije akurura umugozi aba.....

.

Utazacikwa na Episode 26

Comments