Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Nolla agiye kwiyahura.
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe
.
Nolla akuruye umugozi ngo ahite y'imanika, Ramari arabibona ahita akurayo icyuma aza yihuta akata umugozi uracika, Nolla agwa hasi.
Mella na ba Rosette barishima kuba Ramari atabaye Nolla atariyahura.
.
Tuze mujyi kuri biro y'abavoka. Papa Nolla arimo kunywa amayoga menshi asa n'uyiyahuza. Ibyo yakoze nawe byaramurenze. Vita araza aramureba.
Vita ati" man bite ko wiyahuza amayoga?
Papa Nolla araceceka.
Vita aramwegera amwambura icupa ati" man wasaze.
Papa Nolla ati" ndaka wangu.
Papa Nolla ati" ese wabaye iki?
Papa Nolla ati" ese wamfasha?
Vita ati" nkufashe iki?
.
Papa Nolla ati" mama Nolla yasaze kubera Nolla. None mfasha ntume ngaragariza umugore wanjye ko Nolla yapfuye. Basi byatuma njye nawe twongere guhuza.
Vita ati" ntabwo uzongera kumuca inyuma se?
Papa Nolla ati" bahindutse man. Ntabwo nakabaye naramuciye inyuma.
Vita ati" niki cyaguhinduye ra!.
Papa Nolla ati" uriya mugore yanyeretse urukundo. Ndashaka guca bugufi nkahinduka nkabana nawe ntajya muca inyuma..
Vita ati" none dukore dute? Urashaka ko tugaragaza mama Nolla ko Nolla yapfuye?
Papa Nolla ati" yego.
Vita ati" Nolla se agarutse?
Papa Nolla ati" oya ntabwo azagaruka. Yibuka amagambo Pamela yamubwiye ko agomba kwibagirwa Nolla kubwo kurinda icyubahiro cye. Nolla ntabwo azigera ava kuri House of beauty.
Vita ati" sawa ndagufasha.
.
Twigarukire kuri house of beauty, Nolla nyuma y'uko yaragiye kwiyahura Ramari akamutabara, yamuzanye aho arara.
Aramwicaza amuha juice aranywa.
Nolla ati" kuki wanze ko nipfira?
Ramari ati" kubera ko nkukunda. Nta mpamvu ufite yo gupfa. Hari amahirwe y'ubuzima.
Nolla ati" utekereza ko nzabaho gute mfite akababaro natewe no gusambanywa na data.
.
Ramari ati" hari indi mpamvu yo kubaho ihari itari papa wawe.
Nolla ati" iyihe?
Ramari ati" mama wawe.
Nolla ati" mama ariko ntabwo azigera ambona kubera ko turi imbohe za hano.
Ramari ati" ndashaka kugucikisha.
Nolla ati" ibyo se urabikorera iki?
Ramari ati" kubera ko nkukunda.
.
Nolla arabipinga ati" urwo rukundo ntabwo rubaho. Ni gute wakunda indaya y'umukobwa yagusambaniriga mu maso?
Ramari ati" urukundo ntabwo rureba ibyo.
Nolla aratangara yumva muri we ntabwo yakwizera ibyo Ramari avuga byo kuba amukunda.
Ramari ati" Nolla ndi serie i love u .
Nolla ati" urwo rukundo uvuga ntaho rwatugeza. Hano niho iwanyu uri muri Business ya mama wawe. Twe tukaba umutungo wanyu mucuruza.
Ramari ati" ibyo byose njye simbyitayeho. Gusa aka kanya igikenewe si amagambo nkubwira. Mbere na mbere nkeneye kubanza nagukura aha.
.
Nolla arabyumva
Ramari ati" ese utiteguye?
Nolla ati" ariko ubwo uzancikanisha na ba Mella.
Ramari ati" oya mfite ubushobozi bwo gucikisha wowe gusa.
.
Nolla ati" urumva nagenda nsize bagenzi banjye?
.
Ako kanya bumva hari umuntu urimo kuza, Ramari afata Nolla amuhisha munsi y'igitanda. Ramari arafungura, abona ni Pamela mama we. Arinjira.
Pamela ati" Ramari nje kuvugana nawe.
Ramari ati" iki?
Pamela ati" warahindutse.
Ramari ati" bahindutse gute?
Pamela ati" Ramari tekereza neza iyi ni Business yawe. Ariko ndabona ushaka kuyangiza. Ni gute watangira kugirana umubano n'ibicuruzwa?
Ramari ati" mama njye nta mubano mfitanye nabo.
.
Pamela ati" ariko watabaye Nolla agiye kwiyahura. Wari kumureka agapfa.
Ramari ati" nonese mama washakaga ko apfa kandi ariwe utwinjiriza amafaranga menshi hano?
Pamela ati" ushaka kuvuga ko wamutabaye kubwo inyungu za Business?
Ramari ati" yego.
Pamela aramureba ati" aho waba wagize ubwenge.
Ramari ati" mama ndatekereza njyewe.
Pamela ati" waba unejeje niba ari uko bimeze. Ariko niba wamutabaye kubwo indi mpamvu uzabyicuza.
.
Pamela ahita acaho aragenda.
.
Ramari akura Nolla munsi y'igitanda.
Nolla ati" mama wawe uramubeshye..
Ramari ati" ntakundi byagombaga kugenda.
.
Tuze mu rugo kwa Nolla saa moya z'umugoroba. Papa Nolla atahanye ikinyamakuru agihereza mama Nolla.
Mama Nolla aragifata arareba abona hariho ifoto ya Nolla aryamye mu muhanda yishwe. Amakuru ari kuri icyo kinyamakuru avuga ko abakobwa bari babuze babonetse bishwe kandi bakicirwa ahantu hatandukanye.
.
Mama Nolla akimara gusoma inkuru yarababaye akababaro karamwica ararira cyane. Papa Nolla aramufata aramukomeza aramuhumuriza. Aramufata amujyana mu ntebe aramwicaza.
Papa Nolla ati" byabaye. Ahasigaye byakire. N'ubundi byari bigoye ko yagaruka ari muzima.
Mama Nolla n'akababaro kose ati" kuki Imana yameye ko ibi biba ?
Papa Nolla ati" ihangane Imana izaduha undi mwana. Kandi umbabarire amakosa yose nagukoreye.
Mama Nolla kubera agahinda yegamira kumugabo we, Papa Nolla amufata mu musatsi aramuturisha.
.
Tuze kuri House of Beauty. Muri ayo masaha. Abakobwa bose bicaye muri sale. Barimo kurya. Noneho ntabwo bicaye mu matsinda bose bicaye mu itsinda rimwe. Cyane bagenda baba bacye. Baje ari 15 none basigaye ari 12 .
.
Mella ati" ese ubwo Ramari yakujyanaga yaragiye kukubwira iki ?
Nolla ati" arashaka kunshikisha.
Mella ati" koko!
Nolla ati" ariko namubwiye ko ntakwemera kugenda mbasize. Kereka twese nadufasha..
Rosette ati" yavuze iki?
Nolla ati" yavuze ko bitakunda afite ubushobozi bwo gucikisha umuntu umwe.
.
Rosette ati" ntakibazo wowe emera agucikishe. Niba wiboneye amahirwe ntabwo twe twayakubuza.
Nolla ati" oya. Sinagenda rwose. N'ubundi ntaho mfite nagenda ngana.
.
Bianca ati" umva. Wowe emera ucike ugende uzajya kurutabariza wenda police yiza ikatubohoza.
Rosette ati" nibyo.wamugani reka bagucikishe maze nugera mu mujyi uzajya kudutabariza baze badutabare.
Nolla arabyumva.
Mella ati" ako kantu niko kadukiza.
Nolla arabyemera ati" sawa.
Rosette ati" ahuhwo uzagire amahirwe..
.
Kurundi ruhande Pamela aje muri labo ya maty aje kureba aho ageze akora wa muti.
Maty ati" maze gukora umuti waterwa abakobwa 4
Pamela ati" gerageza wihute.
Maty ati" ntabwo byoroshye. Ariko ndimo gukora uko nshoboye.
.
Tuze kurundi ruhande, Ramari aje kureba Nolla. Nolla ava mu cyumba aza kuvugana nawe.
Ramari ati" wabyemeye se?
Nolla ati" yego.
Ramari ati" sawa. Ubwo mu gitondo cya kare ndaza kugucikisha urare witeguye kandi abandi ntibabimenye..
Nolla ati" yego.
.
Ramari ati" sawa genda uryame.
.
Tuze mu rugo kwa Nolla. Mama Nolla bamukubise inkuru y'igihuha arayizera. Yarize arahogora ariko Papa Nolla amuba hafi aramukomeza.
Papa Nolla areba ku isaha abona saa tanu z'ijoro zageze areba mama Nolla ati" tujye kuryama.
Mama Nolla ati" yego
Papa nolla aramuhagurutsa aramujyana aramuryamisha. Nawe agiye kurara aho. Mama Nolla arabyanga ati" oya ntabwo ndarana nawe.
Papa Nolla ati" ariko ntabwo wakwiraza umeze nabi gutya?
Mama Nolla ati" oya ndiraza.
Papa Nolla aramureka aragenda.
.
Tuze kuri House of Beauty saa kumi n'imwe za mu gitondo. Ramari yaje kureba Nolla arakomanga Nolla arabyuka arafungura. Ramari amuhereza imyeda ye na telephone bari barabambuye baragenda.
Bava aho muri House of beauty berekeza ishyamba, barakomeza baragenda .
Nolla ati" ese imbere ko hari amazi ndagenda ute?
Ramari ati" hari akato nateguye uza kugenderamo.
Nolla ati" ariko mama wawe namenya ko ari wowe wanshikishije azakumerera nabi.
.
Ramari ati" ibyo simbyitayeho. Gusa ndi umwana we ntacyo yantwara.
Nolla ati" cyangwa uze twijyanire..
Ramari ati" oya. Reka wowe ugende nzaza nkusanga .
.
Barakomeza baragenda.
Ako kanya Kara na Joel bamenye amakuru ko Ramari atorokanye Nolla. Kara yari yamunetse kuva kare. Ndetse Pamela yari yahaye kara itegeko ryo gukomeza gucunga Ramari.
.
Kara ahita aha Joel ubwiriza ryo kubakurikira akica gahunda Ramari afite akanagarura Nolla. Joel afata abandi basore batatu bakurikira Ramari na Nolla banashumura za mbwa.
Ba Ramari aho bageze barazumva.
Ramari ati" twakurikiwe?
Nolla agira ubwoba ati" none?
Ramari ati" dukomeze tugende.
.
Barakomeza .
Bageze imbere gato, Joel aba yabagezeho ararasa ati" muhagarare.
Ramari areba Nolla ati" wowe komeza ntuhagarare.
Nolla agira ubwoba.
Ramari ati" wowe genda. Nugera imbere ku nkengero urabona akato gato nateguye. Uze kukagenderamo.
Nolla ati" ko ntazi gutwara ubwato ?
Ramari ati" uraza kubimenya ntabwo bicanganye cyane..
.
Ramari akurayo imbunda nawe ayitunga Joel.
Joel ati" Ramari urimo kugambanira mama wawe .
Ramari ati" mureke Nolla agende.
Joel ati" oya.
Ramari ati" agomba kugenda
.
Nolla arakomeza. Joel ashaka kumukurikira, Ramari aramufata batangira kurwana. B'abasore bandi bakurikira Nolla baramwirukansa ye. Nolla aba ageze kuri ka kato apfa ku kicomekamo. Ashakisha uko ari bukatse biranga. Akomeza gukandagura ibyo abonye kaba karatse aragenda. Ba basore bagiye kuhagera agiye.
.
Utazacikwa na Episode 27
Comments