logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka, Nolla amaze gucika agiye.

.

Story by Chris Nandi ishimwe.

.

Dutangiriye kwa Muganga, Rose ( mama Nolla) igihe yari yagiye kubyara Nolla. Icyo gihe yarazengurutswe n'abaganga bane bamubwira ngo sunika, agasunika ariko bikanga. Bisa nkaho kubyara kwe byari byagoranye. Thomas cyangwa se papa Nolla nawe yaraho ahagaze aho. 

.

Muganga witwa Fred yarebye ikibazo cyaba kirimo gutuma umwana adasohoka, abona umwana yitambitse mu nda ntabwo byakunda ko asohoka. Icyo gihe nibwo bafashe icyemezo cyo kubaga mama Nolla. Baramubaze abyara abazwe. 

Nyuma baje kumuha akana ke yabyaye arakareba arishima. Cyane. Akimara kugaterura yaravuze ngo* mwana wanjye uri amaraso yanjye ni wowe uzaba urukundo rwanjye, impamvu yanjye yo kubaho.

.

Papa Nolla nawe yafashe akana ke aragaterura arakareba. Baje gusezererwa barataha. Mama Nolla yaje kwita ku kana ke. Yakoze uko ashoboye yita kuri Nolla. Ibyo yakoraga byose yarabihagaritse kugira ngo abanze yite ku mwana we amurere neza.

Papa Nolla yajyaga mu kazi, yataha agasanga Mama Nolla arimo gukina na kana ntabwo ajya atandukana nako.

Papa Nolla aramureba ati" ese igihe cyawe cyose uzakimara kuri uyu mwana?

Mama Nolla ati" umwana witaweho neza niwe ukura neza. Njyewe ntabwo nigeze nitabwaho n'ababyeyi banjye. Nakuze nabi mbaho nabi niyo mpamvu nafashe icyemezo ko umwana nzabyara nzamwitaho agakura neza we.

Papa Nolla ati" ok.

.

Sasa twigarukire uyu munsi wa none..

Ni mu gitondo, bibaye saa moya. Muri iki gitondo nicyo Nolla yacikishirizwemo. 

.

Sasa Papa Nolla yicaye muri saro, mama Nolla arabyuka. Papa Nolla aramureba ati" Mukundwa urakangutse ?

Mama Nolla araza.

Papa Nolla aramureba ati" nanze kujya mu kazi ntaramenya uko waramutse.

Mama Nolla ati" narikuramuka ute? 

Papa Nolla ati" ariko ntabwo ukwiye guheranwa n'agahinda.

Mama Nolla ati" Nolla yishwe nawe.

Papa Nolla yikangamo ati" ute ?

.

Mama Nolla ati" ntagihe nakimwe wigeze uha umukobwa wawe ngo umwiteho abashe kubona uburere bwawe. Wenda iyo nawe uza kumwitaho akajya abona igitsure cya papa we byari kumufasha. Ariko wigiraga mu bagore n'inzoga gusa.

Papa Nolla ati" aka kanya twishinjanya ibyo ntakoze. Dukeneye kwisungana muri ibi bihe turimo.

.

Mama Nolla aramureba.

Papa Nolla ati" urihangana rero njyewe njye mu kazi. Gusa ndaza gutaha kare.

.

Papa Nolla acaho aragenda.

Mama Nolla arongera afata cya kinyamakuru, papa Nolla yamuhaye ni joro. Arakireba.

.

Tuze kuri House of beauty. Ramari yafashwe arahambiriye. Yasuzuguye amategeko ya mama acikisha Nolla none yafashwe arazirikwa.

Abakobwa basohowe nabo bari hanze hamwe naho Ramari yahambiririwe.

.

Minister Pamela araho arimo kumureba.

Pamela ati" Ramari uri umwana windashima. Umwana utinyuka kugambanira nyina?

Ramari ati" mama iyi Business yawe ni amafuti.

Pamela amukubita urushyi ati" ntukavuge ubusa. Iyi Business yaramvunnye kugira ngo ibeho. None wowe urashaka kuyangiza? Wakoze amahano akomeye gucikisha Nolla. Agiye kugenda abwire police bahite batwataka hano ibyo navunikiye imyaka n'imyaka birimburwe.

Ramari ati" mama iyi Business nimbi. Reka irangire.

Pamela ati" wa rwana we siyo iza kurangira. Ahubwo ni ubuzima bwa mama wawe buza kurangira.. ese washakaga ko njya muri gereza.?

Ramari ati" oya mama. Njyewe nakijije umuntu Nkunda. Sinarimgambiriye ko nakwangiza wowe.

Pamela araseka ati" sha uri ikigoryi. Urukundo rwatumye ugambanira mama wawe koko!

.

Ramari araceceka.

Pamela ati" kubera ibyo wakoze bigiye kuzamo urupfu.

Ramari ati" mama ugiye kunyica se?

Pamela yababaye cyane ati" nakishe wowe. Ariko sinakwica umwana wanjye. 

Ramari ati" none ugiye kwica nde?

Pamela ati" ibyo wakoze bigiye gutwara ubuzima bw'abakobwa babiri hano.

Ramari arababara ati" oya mama wikomeza kwica inzirakarengane.

Pamela ati" ni wowe ubishe sinjye. Iyo udacikisha Nolla nta mukobwa uba upfuye hano. Kandi wanakoze nabi kuko Nolla watorokesheje nawe araza kwica ntabwo arenga umutaru.

Ramari arababara.

.

Minister areba Joel ati" mpitiramo udukobwa tubiri sha utuzane hano nkwereke.

Joel araza afata shania na Bora abazana imbere. Ramari arabareba arababara.

Pamela we araseka ati" Ramari mwana wanjye ni wowe watangije ibirori nk'ibi reka bikomeze.

..

Ramari ati" mama ica njye

Pamela ati" ntabwo ndi ikimara cyakwikora mu nda. Urupfu rwawe ndusimbuje abakobwa babiri. Kugira ngo abasigaye niwongera kuzana igitekerezo cyo kuba imisha bakemera bazamenye akaga gashobora kubabaho.

.

Bora na Shania bacishwa bugufi abandi bareba. Pamela abatunga imbunda. Ahita abarasa barapfa.

Arangije kubica afata telephone ahamagara papa Nolla. Papa Nolla aramwitaba. 

Pamela ati" Thomas Thomas, mfite akazi kawe ugomba gukora bitaba ibyo nawe ugahita urangira. Umukobwa wawe Nolla yacitse.

Papa Nolla yikangamo!.

Pamela ati" mushake umwice utaragera kuri police. Araramuka ababaye muzima akabaho nawe uzarimbuka nabi.

.

Papa Nolla arabyumva abitekerezaho. Yibuka ko yamaze kumvisha umugore we ko Nolla yapfuye.

Vita aramureba ati" mwana bite ko mbona utameze neza?

Papa Nolla ati" hari akabazo ngomba kubanza nakemura.

.

Papa Nolla ahita asohoka mu kazi ahamagara umuntu wamukodesha akabunda ajya kugafata. Agura aka gefero mu isoko na fumme arazambara yambara nako kagofero aza gutegerereza ku marembo ya Police ategereza ko Nolla ahahinguka agahita amurasa.

.

Bidatinze Nolla nawe ageze mu mujyi. Ntakindi yakoze yahise aza kuri police. Ngo abanze atabarize abakobwa bagenzi be bajye kubatabara. Uko yakaje papa we aramubona. Nolla yinjira kuri geti yo kuri Police. 

Papa we ahagaze hanze ku merembo ahantu ateganye Neza n'amarembo yo kuri police abona Nolla yinjira, akurayo imbunda.

Gusa Nolla uko agenda ntabwo azi ko ise agiye kumwica yamutunze imbunda.

.

Papa Nolla ahita akora mu mbarutso ararasa amurasa amasasu abiri mu mugongo aramwica. Nolla agwa hasi.

.

Utazacikwa na Episode ya 28.

Comments