logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Papa Nolla amaze kwica Nolla. Yamurashe amasasu abiri mu mugongo.

.

Inkuru ya Chris Nandi ishimwe 

.

Dutangiriye kuri House of beauty. Minister Pamela arimo kurya inkoko kandi arimo kuyiryana akanyamuneza kenshi..

Ako kanya Ramari aza  kumureba muri biro.

Pamela aramureba araseka ati" Ramari mwana wanjye ngwino unyiyungeho dusangire .

Ramari aza imbere ye aricara .

.

Pamela amukatira ku nkoko aramuhereza.  Ramari nawe arafata atangira kurya.

Pamela ati" birashimishije kubona umwana asangira na mama we.

Ramari ati" ase mama ni gute waje muri Business nkizi? Kuba minister ntabwo byari biguhagije? 

Pamela ati" mwana wanjye narinkeneye ibirenze.

Ramari ati" ariko mama aba Minister bahembwa amafaranga menshi ahagije.

Pamela ati" oyaaa ntabwo ahagije? Ese ko uvuga gutyo waba uzi ayo  narinkeneye?

Ramari ati" wari ukeneye ahangahe kugira ngo unyurwe mama?

.

Pamela ati" menshi cyane. 

Ramari ati" menshi atagira umubare?

Pamela ati" n'ubundi amafaranga menshi ntabwo agira umubare.

Ramari arumirwa! Ati" mama wakoze iyi Business kubera iraha ry'amafaranga.

Pamela ati" yego. Gusa nashaka kwereka Data ko abagore natwe duhoboye.

Ramari ati" ngwiki?  

Pamela ati" wa mwana we hari inkuru utazi yampinduye gutya. Byose nabitewe na Data. Keraaaa, Papa ntacyo yatumariraga, yajyaga yigira mu kabari akishimana n'abandi bagore, amafaranga yose yakoreye akayatsinda mu kabari.  Yatahaga adutuka njye na mama. Akavuga ko njye na mama turi umutwaro ntacyo tumaze uretse kumuvuna gusa. Yavugaga ko abagore ntacyo tumaze uretse kurya imitsi y'abagabo gusa.  Icyo gihe nabayeho nabi mama ariwe ukora byose akipapa akimama kugira ngo anyiteho. 

Igihe cyaje kugera Data abona undi mugore wari ufite amafaranga araduta ajya kubana n'uwo mugore.

Narababaye cyane. Kuva icyo gihe narahiye ko ntazigera narimwe nsuzugurwa n'umugabo avuga ko ntacyo nshoboye. Navuze ko nzakora buri kimwe cyose gishoboka nikidashoboka ariko nkabona amafaranga nkereka data ko yibeshye.

.

Ramari ati" nonese mama iyo mpamvu yari gutuma unyura mu nzira mbi?

Pamela ati" icyo narinkeneye ni amafaranga gusa. Naho iby'inzira nagombaga gucamo nyabona ntabwo nari nyitayeho.

Ramari arabyumva.

Pamela ati" none rero amafaranga ndimo kuyikora.

Ramari ati" ariko mama , amafaranga urimo kuyakura mu maraso y'abana wakabaye urinda nka minister.

Pamela ati" mwana wanjye kuba minister ntacyo bivuze. Ahuhwo n'ikibaba n'ikingira kugira ngo nkore akazi kanjye ntawubasha kumvangira.

Rama ati" bivuze ngo kuba minister   ni agakingirizo kawe?

Pamela ati" yego.

.

Ramari ati" ariko mama ibi wabivamo tukajya kwiberaho ubuzima busanzwe..

Pamela ati" oyaaa sinahagarara. Igihe cy'amafaranga nibwo cyari kigeze.

Ramari ati" mama uzafatwa ufungwe nukomeza gutya?

Pamela ati" nzafatwa niki ?

Ramari ati" na Leta.

Pamela araseka ati" oya mwana wanjye ntukagire ubwoba. Leta ninjye. Urumva arinde uzakeka ko minister nkora Business imeze gutya?

Ramari ati" mama wahinduka ibya sogokuru ukabireka.

Pamela ati" oyaaa.! Ubu ndakomeje.  Kandi na Nolla wari ugiye kunteza isi yishwe na papa we.

Ramara arababara. Yari yakunze Nolla.

.

Tuze kuri police.

Faziyo yicaye muri Biro. Yagiye kubona abona Nolla amugezeho. Faziyo agwa mu kantu! Arahaguruka ati" Nolla?

Nolla araza ati" afande mfite amakuru yaho bagenzi bari mubatabare. Njyewe nabashije gucika.

Faziyo ati" itonde umbwire neza. Wacitse he mwari mwarafashwe nande?

.

Nolla ati" twafashwe na Minister Pamela yadushimitiye mu nzu yitwa House of beauty ikorerwamo ibikorwa bibi byo kugurisha abana b'abakobwa bagasambanywa n'abagabo.

Faziyo ati" Nolla itondere amagambo avuga. Ni gute minister yakora ibintu nk'ibyo?

Nolla ati" afande ndakubwiza ukuri. Ahubwo mutabare vuba kuko abandi baricwa buri  munsi. Twagiye turi 15 ariko batatu muri twe bari bamaze gupfa. Hari n'abandi benshi bapfuye mbere yacu.

Faziyo ati" none aho hantu nihe?

Nolla ati" sinzi uko hitwa ariko  ni ahantu ku kirwa.

Faziyo ati" harya iyo nzu yitwa ? 

Nolla ati" yitwa House of beauty.

 .

Faziyo ajy muri machine ajya kuri interineti ashakisha iyo nzu arayibura.

Nolla aramureba ati" iki.

Faziyo ati" aho hantu ntabwo mpabona.

Nolla ati" ariko njyewe ndahazi.

Faziyo ati" Nolla reka dutware ibintu gake. Ntabwo twakwataka ahantu tutazi ngo tumenye uko hateye. Ushobora gusanga baduteze agatego.

Nolla ati" Afande mwihagarara.uko mutinda abakobwa bose baraza gushira.

Faziyo ati" kwanza sinzi niba ibyo uvuga ari ukuri. Dukeneye kubanza kugenzura amakuru yawe utanga.

Nolla ati" ndavuga ukuri ariko.

Faziyo ati" inzego z'umutekano suko dukora. Dukenera ibimenyetso bihagije.

Nolla ati" nonese ibimenyetso biruta kuba nari narabuze ariko nkaba mbonetse mbabwira ko naho mvuye mpazi n'ibihe?

Faziyo ati" ihangane mbanze nkusanye amakuru neza.

Nolla arababara abonye kandi police irimo gutinda.

.

Tuze kuri House of beauty.

Abakobwa bose bari hamwe. Gusa barababye buzuye agahinda. Nabo bakiriye amakuru yuko Nolla yishwe ataragera aho yagombaga kubatabariza. Ikizere cy'uko  bakira cyayoyotse burundu. 

Mella ati" muhame hamwe duhebere urwaje..

Karire ati" ese n'uku bigiye kurangira.?

Mella ati" tuzakora akazi kabo abagabo n'ibaduhaga batwice.

.

Ako kanya kara aza kubareba.

Kara ati" ko mwakonje?  Muze tugende.

Barahaguruka baramukurikira. Kara abazana muri labo kwa Maty. Maty afite wa muti yari yateye Rossete utuma bo ubwabo bakunda abagabo biganje kuba agahato.

.

Rosette arawureba ati" uwo muti n'umwe mwari mwarinteye mbere.

Pamela ati" yego. Wabonye se udakora akazi neza utabanje kugorana.

.

Batangira kubatera wa muti. Babarangije bose, Pamela araseka ati" ahaaaa! Iri joro rero rigiye kuba agatangaza. Rega muri umutungo wanjye..

Ramari arareba. 

Joel aza hafi ya Ramari ati" man uri ikigoryi niba udatinya kugambanira mama wawe .

Ramari aramureba.

.

Pamela ati" mubajyane mu kazi sha!

Barabatwara...

.

Tuze mu mujyi saa mbiri z'ijoro. Nolla ari mu muhanda arimo kugenda akuba ibirenge. Kuri Police banze guhita bamwumva. Faziyo yanze guhita yataka atarakurura amakuru neza yaho bajya bataka.

.

Nolla agendana gake gake, ariko y'ibuka ukuntu yaryamanye na papa we. 

.

Kurundi ruhande, Papa Nolla na mama Nolla bari mu rugo bari kumeza baricaye.. mama Nolla afite ka juice arimo kunywa..

Mama Nolla areba Papa Nolla ati" ese wigeze wumva ukunze umukobwa wawe?

Papa Nolla ati" of course.

Mama Nolla ati" sinigeze na rimwe mbona ufata akanya ngo ukamarane na Nolla. None yarapfuye. 

.

Kumbe uko bamuvuga ageze iwabo. Ahagaze hanze y'urugo rwabo. Arimo gutemba amarira kumaso.

.

Tugaruke mu nzu.

Papa Nolla yibuka kare ukuntu we ubwe yirasiye umwana we amasasu abiri mu mugongo akamwica. Uko abitekereza bimujyana kure.

Mama Nolla aramureba ati" ese ko wagira ngo hari ibyo umpisha?.

Papa Nolla arahakana ati" oya ntabyo. Ahubwo mbabajwe n'urupfu rw'umukobwa wacu.

Mama Nolla ati" sinzi ko nzongera kwishima. Nolla yariwe byishimo byanjye gusa.

..

Tugaruke hanze. 

Nolla ahagaze hanze arimo kurira. Ntazo ngo arinjira iwabo gute.. arimo kwibaza uko aza yarebana na papa we. Arimo kwibaza icyo yavugana mama we, n'agahinda yagiye amuteye. Biramucanga aho kwinjira mu nzu ajya kwicara ku gatebe kabaga hanze mu jaride yabo. Yicara areba mu nzu iwabo.

..

Ese bizagenda bite?

Utazacikwa na Episode 29.

Comments