logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 29

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Nolla ageze iwabo mu rugo yanga kwinjira mu nzu yicara hanze ku gatebe kaba muri jaride yabo.

.

Story by Chris Nandi ishimw.

.

Nolla yicara aho ahamara akanya kanini saa yine z'ikroo zirinda zigera yicaye aho. Imbeho itangira kumwica.

.

Kurundi ruhande, mu nzu mama Nolla na papa Nolla nabo baracyari muri saro ntibarajya kuryama.

Papa Nolla areba mama nolla ati" wareka tukishyira hamwe muri iki gihe twavuze umwana wacu .

Mama Nolla ati" sinzi ko kukubabarira biri aha hafi.

Papa Nolla ati" kubera iki?

Mama Nolla ati" kubera ko utari umuntu nakwizera.

.

Mama Nolka arahaguruka aragenda.. papa Nolla aramureba ati" ugiye he iri joro?

Mama Nolla aramureba ati" hanze too. Ndumba nshaka gufata akayaga. Kandi ndashaka kuba ndi njyenyine ntunkurikire.

Papa Nolla ati" sawa.

..

Tuze kurundi ruhande mu rugo kwa Minister Pamela. Iwe mu rugo. Aratashye arimo guparika imodoka.

Umukobwa we wotwa Lana amurebere mu idirisha abwira Papa we ati" ndabona ari mama utashye.

..

Minister yinjira mu nzu. Yakirwa na Lana, Pamela araza asuhuza n'umugabo we witwa Fabien.

Lana areba mama we ati" ariko mama ukora ibiki bituma uba utamara igihe kinini mu rugo? Ubundi Ramari wamujyanye mu biki ?.

Pamela ati" musaza wawe ari mu kazi sha!.

Fabien ati" ese akora iki? Nshaka kumenya ibyo Ramari akora byatumye umutwara akaba ataza kureba papa we!.

Pamela ati" nawe rero sinzi ibyawe. Nonese urashaka ko umuhungu wawe yazabaho asabiriza? Arimo gukora arimo gushaka umutungo we.

Fabien ati" umwana wanjye ntabwo yabaho asabiriza kuko narakoze cyane.

Pamela ati" hanyuma se umutungo ukorwamo utiyongera uraramba? 

Lana ati" ariko mama Ramari yakabaye aba hano mu rugo ibyo yaba akora byose.

Pamela ati" nabishaka azaza n'umugabo wigenga.

Fabien ati" ariko ubundi izo Business zawe n'izihe.? Business zutuma utabana n'umuryango wawe ni Business nyabaki.

Pamela ati" ni Business zanjye nyine. Sinzi niba rero ari ngombwa ko wazijyamo ukazimenya. Icya mbere ni Business z'abagore wowe uri umugabo. Ubundi ushaka kuzimenya ngo bigufashe iki?

Fabien ati" ahaaa cyo bana nzaba mbarirwa da!

..

Tugaruke kwa Nolla.

Mama Nolla uko yagasohotse hanze yaraje ahagarara mu rubaraza.. hirya yaho niho Nolla yicaye arimo kuhatitirira. Mama Nolla ahindukiye gato yahita yamubona. 

Ariko yirebera ahandi kurundi ruhande akomeza gutekereza Nolla wapfuye. Hashize akanya amaraso burya arakururana. Arahindukira abona umuntu wicaye hanze hiryaaaa atabona neza. Aza amusatira amugezeho abona ni Nolla arikanga abanza kugira ngo n'umuzimu.

Nolla areba mama we nawe ararira ati" mama!.

Mama Nolla ati" uri nolla cyangwa uri umuzimu?

Nolla ati" ni njyewe mama.

.

Mama we amukoraho yumva niwe aramuhobera. Barahoberana bararira karahava .

Mama Nolla ati" narinzi ko wapfuye.

Nolla ati" n'ubundi ntaho bitaniye gusa nagize amahirwe ndacika. 

Mama Nolla ati" byagenze bite se?.

Nolla ati" mama ni nkuru ndende.

Mama Nolla ati" papa wawe yabonye ikinyamakuru kivuga ko mwishwe. Ndetse nabonye ifoto y'umurambo wawe.

.

Nolla ati" icyo kinyamakuru cyavuye he?.

Mama Nolla ati" papa wawe niwe wakizanye.

Nolla ati" yarakubeshye. Data yageze naho narinarafatiwe.

Mama Nolla agwa mu kantu ati" ngwiki?

Nolla atangira kurira ati" yego. Hari n'ikindi kintu kibi cyabaye..wadamga ariyo mpamvu yakoze uko ashoboye kugira ngo akugaragarize ko napfuye kubera ko yatekerezaga ko aho yansize ntazigera mpava nzapfirayo.

Mama Nolla ati" mbwira habaye iki? Papa wawe yageze aho hantu mwashimutiwe gute?

Nolla ati" ni ahantu bacuririza abana b'abakobwa bagasambanywa n'abagabo. Papa rero nawe yari yaje kwishimisha ahari. Iryo joro yaryamanjye nanjye kubera ko twari twambaye mask tutabashs kureba. Nabo ubwabo ntibatubonaga.

Mama Nolla yarumiwe biramurenga...

.

Nolla ati" nyuma papa yankuyemo mask abona arinjye ahita yiruka.

.

Mama Nolla ati" arangije aza kumbeshya ko wapfuye? 

Nolla ati" ahari ntakindi yagombaga gukora.

Mama Nolla ati" yarazi ahantu uri agusize ariko kubera kwanga igisebo cy'amahano yakoze ahitamo kukwibagirwa ngo uzagweyo.

.

Nolla ararira.mama we ararira.

.

Mama we ati" ngwino tujye mu nzu gusa ntusakuze. Ndashaka guhita mfatisha papa wawe kuko n'inyamanswa si umuntu.

.

Baza mu nzu, mama abanza gushaka icyo Nolla yifubika.amaze kumufubika aza mu cyumba Papa Nolla aryamyemo asanga yasinziriye. Aramureka agaruka muri saro ahamagara Faziyo.

..

Nolla ati" mama umbabarire kuba naragiye nkubeshye.

Mama Nolla ati" icyambere suko wagiye umveshye. Ahubwo nuko ungarukiye uri muzima.

Nolla ati" gusa ndumva ntagikeneye kubaho.. ntanubwo nkwiriyw kuba nitwa umukobwa wawe . Kuko naraguhemukiyee.

Mama ati" oya Nolla, uri amaraso yanjye wavuye mu bise byanjye. Uko waba umeze kose amakosa yose wakoze ntanakimwe cyasimbura ko wavuye mu nda yanjye.

.

Ako kanya Faziyo n'abasore be bahise bahagera.. mama Nolla arabafungurira barinjira.

Mama Nolla ati" Thomas yasambanyije umukobwa wanjye. Kandi azi ahantu aba bakobwa bari barashimutiwe ariko yaraje abigira ibanga anahimba amakuru yuko bapfuye.

Faziyo arumirwa ati" bivuze ngo umugabo wawe yarazi abanyabyaha ariko arabahishira?

Mama Nolla ati" yego. 

Faziyo areba Nolla ati" umbabarire nakabaye nakumvise kare. Kandi wihanganire kuba warasambanyijwe na so.. papa wawe araza kutugeza aho hantu!

.

Mama Nolla ati" mu mufate ari mu cyumba cye. Twanze kumukangura kugira ngo adacika ubutabera.

 .

Baza mu cyumba cye Faziyo aramukangura, papa Nolla mugukanguka. Akanguka yisangamo amapingu. 

Papa Nolla ati" mwe muramfatira iki ?

Mama Nolla ati" kubeshya no guhishira abanyabyaha. Ikindi kuba warasambanyije umukobwa wawe.

.

Papa Nolla agwa mu kantu! Bamukura mu cyumba ageze muri saro abona nolla yikangamo! Yibuka ko kare yamurashe amasasu abiri mugongo akibonera apfa. Yarumiwe !.

Nolla aramureba ati" wowe ntabwo uri Data ntanubwo uzigera wongera kuba we. Gute wabonye ahantu narindi n'ubwo wari umaze kunsambanya, ariko ukaza ukinumira ukanga no gushaka uko waza kuntabara?

Papa Nolla akorwa n'isoni abura icyo avuga. 

Mama Nolla yarababaye aramureba kwihangana biranga aramwataka amuhondagura inshyi mu gatuza ati" uri inyamanswa ntabwo ukwiye kuba mu bantu! Cuakora isi iraje ikwanjame.

Nolla yararize, mama we ararira..

.

Papa Nolla yaratwawe agezwa kuri police. Faziyo aza kumuhata ibibazo.

Faziyo ati" wambwira buri kimwe cyose uzi ?.

Papa Nolla ati " byose ndabivuga kuko ntanicyo nsigaje n'ubundi. Gusa nawe uzamfashe utume nongere kuvugana n'umuryango wanjye.

Faziyo ati" yego.

Papa Nolla amuha amakuru yose azi, nuko yagiye kuri House of beauty n'uburyo ari business ya Minister Pamela. Amubwira nuko yategetswe na Pamela akihakana umukobwa we kubwo kugira ngo arinde icyubahiro cye.

.

Faziyo arumva byose aratangara ati" cyakora wa mugabo we ufite umutima pe! Ukagambanira umwana wawe. Ugahitamo ko yapfa?

Papa Nolla ati" ntakindi nagombaga gukora. 

Faziyo ati" ok urakoze kuri statement utanze.

.

Tuze mu rugo mama Nolla arimo kwita kuri Nolla. Nk'umwana wari umaze igihe yarashimuswe abayeho nabi.

Mama ati" Nolla sinakubwira ngo umbwire inkuru zaho hantu waruri. Ndabyumva pe ntabwo hari ahantu heza.

.

Nolla ati" twakorowe ibikorwa bya kinyamanswa. Bamwe muri twe barapfuye.

Mama Nolla ati" ndabyumva mwana wanjye.

Nolla ararira ati" twasambanywaga amanwa n'ijoro. Abagabo bakadukora ibyo bashaka. Bimwe bitanabaho. 

Mama Nolla ati" komera mwana wanjye.

Nolla ati" nakabaye narumvise inama zawe.

Mama Nolla ati" ese Zawadi na Mella babaw bakiri bazima?

Nolla ati" Zawadi yarapfuye. Ariko mella we nasize akiri muzima. Gusa hariya akanya kariko kose umuntu arapfa.

.

Mama Nolla ati" ndabizi abasigaye ejo police irabayo igitero.

.

Ntibyatinze, mugitondo cya kare Faziyo yateguye ikipe ifite kujya kwataka. Nolla na mama we baje kuri police basanga Faziyo amaze gukusanya ikipe..

Faziyo areba Nolla ati" Nolla turajyana. Ni wowe wacitse aho hantu. Bivuze ngo ninawe uhazi neza.

Nolla ati" ntakibazo.

Mama nolla ati" Nolla wirinde.

Nolla ati" ntugire ikibazo mama! Ndaza kugaruka.

.

Faziyo ati" iyi operation n'ibanga, Pamela nabo baswa be bandi baraje batabwe muri yombi.

...

Utazacikwa na final Episode.

Comments