Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Papa Nolla atangiye gukuramo Nolla Mask. Nyamara n'umukobwa we ntabyo azi . Nolla ntabwo aziko umugabo baryamanye ari papa we.
.
Inkuru ya Chris Nandi ishimwe
.
Dutangiriye Episode yacu mu rugo kwa Nolla, icyo gihe Nolla ntabwo yari yakazanwe muri House of beauty.
Wari umunsi umwe ndetse igitondo kimwe. Mama Nolla na Papa Nolla bari babyukiye mu ntonganya. Icyo gihe Mama Nolla yari yabonye amafoto y'umukobwa wambaye ubusa muri telephone ya papa Nolla cyangwa se Thomas niyo mazina ye.
.
Nolla nawe yarabyutse asanga muri saro mama we yafatanyemo na Papa we barimo gutongana bashwana, mama Nolla ashinja papa Nolla kuba amuca inyuma.
Nolla arabareba avuga asakuza ati" ese ubwo muri mu biki?
Mama Nolla araceceka yanga kubwira Nolla ko papa we ajya amuca inyuma.
Papa Nolla we ahita abivuga ati" mama wawe arimo kunsebya ambeshyera ko muca inyuma kandi sinabikora.
Mama Nolla ati" none aya mafoto ari muri telephone yawe y'umukobwa wambaye ubusa avuze iki?
Nolla arumirwa!
Mama Nolla ati" amafoto y'akana gato kagakobwa kangana na Nolla.
.
Papa Nolla ati" n'ibifoto byaje kuri whatsapp ntazi uko byaje.
Mama Nolla ati" jya uba umugabo uhagarara ku kuri.
Nolla areba papa we ati" Papa niba koko uca inyuma mama igihe kimwe uzaseba kandi uzisanga wisamye wasandaye utakibashije kurinda icyubahiro cyawe. Kandi uzaseba papa! Icyo gihe kandi ntabwo nzaba nyiri umukobwa wawe.
.
Papa Nolla ati" mama wawe arambeshyera.
.
Twigarukire uyu munsi. Papa Nolla agiye gukuramo Nolla mask.
Nolla ati" ko utayikuramo.
Papa Nolla ati" ese buriya ni ngombwa! Ndatekereza byaba byiza ntamenye uwo ariwe ukazajya uhora unteye amatsiko.
Nolla ati" eeeeh uri wa mugabo utinya kuryamana n'umuntu barebana mu maso?
Papa Nolla ati" oya.
Nolla ati" wowe nkuramo mask ugende.
.
Papa Nolla ayikuramo abona ni Nolla agwa mu kantu agwa hasi. Nolla abona umugabo wamurongoraga ni papa we agwa mu kantu aba nk'umusazi.
Nolla akabura amaso ati" papa!
Papa Nolla abura icyo avuga, ururimi ruragobwa.
.
Nolla yarumiwe ararira nawe abura icyo avuga. Papa we ahaguruka yiruka ava muri icyo cyumba ageze muri buwate akubitana na Minister Pamela. Pamela aramufata.
Pamela ati" wabaye iki ko wiruka?
Papa Nolla ati" Nolla.
Minister ati" Nolla agukoze iki ?
Papa Nolla araceceka.
Pamela ati" mbwira nkufashe.
.
Papa Nolla ati" oya bireke reka ngende.
Papa Nolla acaho aragenda. Minister Pamela asigara yibaza icyo Thomas yaba abaye biramucanga.
.
Pamela aza mu Cyumba cyarimo Nolla na Thomas asanga Nolla arimo kurira.
Pamela aramureba ati" Nolla umukiriya wanjye umukozi iki ko agiye yiruka?
Nolla araceceka akomeza kurira.
Pamela ati" nsubiza we ni wowe mbaza.
Nolla aramureba ati" ko utamubajije?
Pamela ati" bigenze bite?
Nolla ati" uriya ni papa!
Pamela yikangamo!
Pamela ati" uriya ni papa wawe?
Nolla ati" wazanye ukuzimu hano none dore ibibaye .
.
Minister ati" icya mbere n'uko yari umukiriya yanyishyuye.
Nolla ati" uzapfa.
Minister araseka ati" nzapfa nyine kandi twese tuzapfa.
.
Abakobwa bose barangije akazi bagaruwe mu byumba byabo. Nolla azanwa yihebye birenze atanabasha kuvuga.
Mella aramureba ati" Nolla!
Nolla yabaye ikiragi.
.
Ramari aza mu cyumba cyabo. Areba Nolla.
Mella ati" Noll ntabwo avuga.
.
Ramari aramwegera ati" Nolla winkoraho.
Ramari ati" narinkuzaniye utundi tunini.
Nolla ati" simbikeneye. Ahubwo ubaye umufasha wampa ibinini byica.
Ramari ati" ushaka kwiyica?
.
Mella ati" Nolla nawe urashaka kwiyahura?
Nolla ati" ese nsigaje iki niba naryamanye na papa!.
Ramari arumirwa ati" umugabo mwaryamanye ni papa wawe?
Nolla ati" yego. Kandi byatewe n'izi mask. Iyo tuze kuba tutambaye izi mask ntabwo nariburyamane na papa.
Ramari arabyumva.
Mella arumirwa!
.
Tuze muri room ya ba Rosette nabo amakuru abageraho ko Nolla yaryamenye na papa we. Bita na bianca birababaza. Na Rosette n'ubwo atajya yumvikana na Nolla byaramubabaje.
.
Tuze kurundi ruhande, minister Pamela yicaye muri biro ye ntacyo bimubwiye ibyabaye.
Kara araza.
Pamela aramureba ati" Nolla yaryamenye na papa we!
Kara ati" nabimenye. Gusa ntacyo bivuze iyi ni Business
.
Ramari ahita aza yarakaye ati" mama iyi si Business watangiye kurengera. Ni gute ugeze aho usambanya umwana na se?
Pamela ati" ntabyo narinzi windenganya abaza hano bose Simba Mbazi.
Ramari ati" wakoze amakosa wowe ujya kuzana ziriya mask.
Pamela ati" wa rwana we winyigisha uko nkora akazi kanjye.
Ramari ati" oya mama ibi sibyo.
Pamela ati" n'ibyo ahubwo cyane. Ahubwo wowe witonde namenye amakuru y'uko waba watangiye kugirana umubano na bariya bakobwa. Cyane cyane Nolla
Ramari areba Kara. Ati" kara niwe wabikubwiye.
Pamela ati" wambaza uwabimbwiye.
.
Tuze mu rugo kwa nolla mu masaha ya mugitondo, Papa Nolla yakwamiye mu buriri arimo gutekereza ukuntu yaryamanye na Nolla. Ntabwo yarazi ko yaba ari nk'ahantu nka hariya.
.
Mama Nolla arabyuka aza mu cyumba papa Nolla araramo abona ntabwo yagiye gukora aratangara.
Mama Nolla ati" ese noneho ko utakoze?
Papa Nolla ati" ndarwaye.
Mama Nolla ati" urwaye iki?
Papa Nolla ati" meze nabi gusa.
Mama Nolla ati" reka ndebe utwo nkutegurira.
.
Mama Nolla acaho ako kanya Papa Nolla ahamagarwa na Minister Pamela aramwitaba.
Pamela ati" pole ngo ejo wasambanyije umukobwa wawe. Gusa sinarimbizi.
Papa Nolla ararakara ati" ni wowe burya washimuse umukobwa wanjye?
Pamela ati" ugiye kwikaniza se ushaka gutabara Nolla. Uracyeka se n'umutabara azakubabarira? Ese ra igisebo uzagira cyo kuba waryamanye n'umukobwa wawe uzagikira? Uzabura byose agaciro kawe kose kagwe hasi.
Papa Nolla arabyumva.
Pamela ati" byaba byiza ibigize ibanga umukobwa wawe ukamwibagirwa. Nolla ntabwo azigera ava hano ubuzima bwe bwose. Nawe uzagumana icyubahiro cyawe.
Papa Nolla abitekerezaho.
.
Pamela ati" kandi niwiha gushaka kundwanya ushaka kunyataka cyangwa ukanteza leta. Uzapfa mbere y'uko ukora ibyo. Rero amahitamo aze kuba ayawe.
.
Ako kanya Mama Nolla ahita aza ateruye akameza kariho kariho umureti,icyayi n'agatogo amutekeye muri icyo gitondo.
Papa Nolla ahita akupa Telephone.
Mama Nolla ati" ngaho haguruka urye urebe ko wafata agatege.
Papa Nolla ati" urakoze.
Mama Nolla aramureba ati" ese nanubu ntacyo uratekereza twakora tukabona umwana wacu???
Papa Nolla arareba ati"..................
abura icyo avuga aryumaho araceceka.
.
Mbega umugabo yewe Imana izabarinde abagabo nkaba.
.
Utazacikwa na Episode 25
Comments