logo

NEW TALENTS

Stories Group

IYOBERA MU GITANDA S01 Ep 32

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA  MU GITANDA CYANJYE
.
Episode 32
.
.
Duheruka ba Bella  bamaze kumenya neza ko burya Rumio yarafite impanga.
.
Writer Chris nandi Ishimwe.
.
Ni mu masaha y’ijoro mu rugo kwa Shella. Seffa ari mu gikoni artetse. Niwe utetse arimo gukura ifiriti mu mavuta. Muri ako kanya abona telephone ye  iri kuruhande hirya ye cyane irasonnye maze ajya kuyifata abona ni Drick uhamgaye aritaba.
Seffa ati”  Seffa umeze ute??
Seffa ati” Neze nibwo ugeze mu rugo.
Derick ati” Yego.
Seffa ati” Ko watinze cyane.
Derick ati” Hari ibindi nabanje gucamo.
Seffa ati” Ni byiza kuba uhageze amahoro.
Derick ati” Urakoze cyane kunyitaho.
Seffa ati” Nkwitayeho gute se.
Deric ati” Kuba umbajije  uko nageze mu rugo biranejeje cyane.
Seffa araseka ati” Ko ubishize kurundi rwego.
Derick ati” Buri icyakuvaho cyose.  Cyirahambaye kuri njye.
Seffa ati” Kubera ikise.
Derick ati” Seffa wenda ntabwo wabyumva ariko umutima wanjye uragushima cyane. Uri umukobwa uhebuje.
.
Shella aje aho mu gikoni  abona Seffa ari kuri telephone kandi ifiriti yasize mu mavuta zirimo gushirira. Shella ahita  abyitaho vuba na bwangu.
Shella ati” Mbega Seffa wanjye.
Seffa nawe arabibona ibyo akoze ahita ava kuri telephone.
.
Seffa ati” Auntie umbarire.
Shella ati’ Ndabiboa ko bitewe nuko warwabakaga. Kandi umuntu nkuriya aba asuma ibindi byose.
Seffa ati”Auntie kuri njye siko bimeze.
Shella araseka ati” Yewe nabibonaga kare. Kandi si kibazo kariya gasore nabonye ari akana keza.
.
Seffa araseka ati” Njyewe ntabwo umutima wanjye wansindwa nuko Umugabo agaragara. Kubera ko sinshaka kuziboa Umutimawanjye ushukwa. Sinshaka kuzabaho mpangayikishijwe n’ibyakampaye ibyishimo.
Shella ati”Ariko abagabo bose ntabwo ari bamwe. Ahubwo abagore habura gusobanukirwa kwacu.  Mbese mama awawe aracyari hanze?
Seffa ati”Yego.

Shella ati”Reka murebe.
.
Shella aza hanze asanga Bella ahagaze hanze ahamaze umwanya munini bella nubu byamurenze ntabwo armva ukuntu yaryamanye n’abagabo babiri batandukanye ariko babavandimwe mu bihe bitandukanye ariko ntabashe kubimenya. Akomeje no kwibaza icyaba cyarabaye cyatumye iyo mpanga  ya Rumio ikora ibyo yakoze ikajya amwinjirira.
Shella ati” Bella nukomeza gutekereza umutwe uraza guturika.
Bella ati” Nahunze intekerezo ariko sanze kumvamo.
Shella ati” Uko watekereza kose igisubizo gifitwe na nyirubwite.
.
Bella  ati” Iyo mpanga y’Umugabo wanjye niyo yarifite  tatooo y’izina ryanjye kurukenyerero  hafi y;igitsina cye. Kubera iki??
Shella ati” Nyine nibyo byose n’ibindi ugomba kuzasobanukirwa naba abonetse.
Bella azunguza umutwe ati”Ninjye mugore ufite inkuru y’amayobera. Abagabo babiri babavandimwe mugitanda cyanjye mu buryo bwa mayobera nukuri.
.
Shella ati” Reka tuve hanze.
.
Baza  mu nzu. Seffa ategura ameza maze bararya.
 Shella ati”  Seffa  ntakindi gitekerezo ufite cyuko twabona iriya Mpanga.
Bella ati” Kuki Umugabo wanjye yabiduhishe.
Seffa ati” Ndumva  kuba yarabiduhishe harimo ikibazo. Kandi tumenye  impamvu yabiduhishe nibyo bifite aho byatugeza. Byanatuma tumeny ngo arihe.
.
Shella ati” Seffa ndagukunze cyane wa mwana we uratekereza cyane. Bella ibyo Seffa avuga  ni ukuri. Mu menye kuki Rumio yabahishe ko yarafite Umuvandimwe cyangwa impanga?
Bella ati” Uriya mugabo kuva yaraduhishe  nta kintu yatubwira.
Seffa ati” Arik twatuma avuga mama.
Bella ati” Gute??
.
Seffa ati” Reka tuze kumubwira ko twabonye impanga ye. Ni tumubwira gutyo araza kwikanga. Kandi kwikanga kwe kuraza  gutuma tumenya impamvu yabigize ibanga.
Shella ati” Wawooo cyakora kwiga n’ibyiza.
Seffa ati’ Ibitekerezo byanjye ntawo ari amashuri Auntie. Kwishuri icyo bampaye ni theory ya Physique  no kumenya elements za chemistry. Naho ibi bitekerezo ni ubwenge karemano.
Shella araseka ati” Ukaba  uratwitse.
Seffa ati” None!   Wijya gutwerera ibitelerzo byanjye amashuri.
Bella na Shella baraseka.
.
Shella ati” Ariko ibyo uvuga nibyo.
Bella ati” Ubwo nuko tugiye kubigenza.
Seffa ati” Cyane rwose.
.
Agasosi karashira kumeza Seffa arahaguruka ajya kuzana akandi.
Shella areba Bella ati”Ntukeneye guhura na romance  wawe.
Bella araseka ati” Nubwo uko twahuye bidasobanutse , ariko ndumva  umutima wanjye umwitayeho cyane. Buri gatekerezo kose mfite kari kuri we.
Shella araseka ati’ Rega yaguhaye ibihe.
Baraseka.
Bella ati” Ntuzi ibyambayeho mwijoro ryejo maze nkaseba imbere y’Umukobwa wanjye.
.
Seffa azana isosi bakomeza  kurya.
.
Bidatinze umunsi wakurikiyeho Bella na Seffa  bagarutse  mu rugo. Rumio abona bigaruye mu rugo arabarebaaaaa.
Rumio ati”Narimbizi ko muzigarura kubera ko ntahadi mufite mwarikujya. Kubaho kwanyu guherereye kuri njye . sinzi impamvu mutabimenya mbere yuko mujya kwikakaza.
Bella  ati”Kugaruka kwacu ntawe ukwitayeho. Kandi niba ubishaka ureke tugane inyiko. Wa mugabo we kubaho kwanjye ntawo ari wowe. Namaze gusobanukirwa byose.
.
Rumio asa n’uwikanze ati” Wamaze gusobanukirwa iki?
Bella ati” Ibyo nasobanukiwe kuki byagushishikaza??
Rumio yikangamo ariko araseka ati”Muragarutse.
Bella ati” Turagarutse.
.
Rumio ati” ni karibu nyie.
Bella ati” Twahuye n’impanga yawe.
Rumio yikangamo cyane barabibona arangije arasekaati” Iyihe mpanga yanjye.
Bella ati” Wowe menya ko twahuye.
Rumio ati” Njyewe  nta mpaga ngira. Ibyo mwasaze ndumva bibageze kure.
.
Bella na Seffa barabibona ko ibyo bamubwiye abigizeho ikibazo. Rumio ahita agenda arisohokera.
Seffa ati”Wabibonye mama ko ataye umutwe??
Bella ati” Dukomeze tumucunge.
.
Seffa aza mu cyumba cye arebeye mu idirisha abona Papa we ari kuri telephone. Hashize akanya aboa yinjiye mu modoka aragiye maze ahita az kubwira mama we.
Bella ati”Ubwo niwe agiye kureba .
Seffa ati” Dukore iki??
Bella asa  n’uwishimyemo ati” Tugiye kumenya aho uwo mugabo aherereye.
.
Bahita bava mu nzu nabo bihuta cyane.Bella ahamagara Shella amubwira ko bagiye kumenya aho  iyo mpanga herereye.
.
Batsa imodoka bomeka Rumio.
.
Udacikwa na Episode 33

Comments