Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IYOBERA MU GITANDA CYANJYE.
.
EPISODE 33
.
Twaherutse, Bella na Seffa bagiye bometse Rumio.
.
Writer chris nandi Ishimwe.
.
Rumio mu modoka agenda arimo kugenda yibuka ukuntu Bella yamubwiraga ko babonanye n'impanga ye. Yabyibuka maze akarakara agakubita volla. N'umujinya wose. Akivugisha ati" wa ngegera we kuki ukomeje kumbangamira?
.
Kurundi ruhande Bella na Seffa bamwometse ubutamukuraho amaso.
.
Seffa ati" Imana idufashe uwo mugabo aba ahari byanyabyo nanjye nshishikajwe no kubona uwo watwaye amarangamutima n'ubuzima bwa Mama.
.
Bella araseka.
Seffa ati" sibyo mama!
Bella ati" wagiye ureka.
Seffa ati" ahubwo ndibaza uko uza kuvugana nawe mfite amatsiko yo kubona uko muza kuba mu meze.
.
Bella ati" ntabyinshi njyewe nza kuvugana nawe . Kubera ko icyo nikoreye gusa ni umutwaro w'ibibazo agomba kunsubiza.
Seffa ati" hari n'igihe muza kurebana gusa.
Bella ati" oya.
Seffa ati" mama !
Bella ati" iki se!
Seffa ati" mama ndabizi ko muri wowe birenze cyane ibyo uvuga.
.
Ako kanya Shella arahamagaye bella aritaba.
Shella ati" bite se mugeze he?
Bella ati" turi hafi kugera mu majyaruguru.
Shella at" yewe murebe cyane atabacika cy akaba yamaze kumenya ko mwamotse .
Bella ati" oya.
Shella at" mwirinde cyane.
Bella ati" sana.
Shella ati" uwo mugabo uze kumuzana. Nshaka kubona uwo mugabo w'agatangaza.
.
Seffa araseka.
Bella ati" ariko ndumva mwasaze kundusha.
Shella araseka.
.
Bella ati" njyewe icyo nkeneye n'ugusubizwa.
Shella ati" Bella umutima wawe urimo ibirenze ibyo.
Seffa ati" twese turabizi rata.
.
Shella na Seffa bavuga ibyo Bella intekerezo zigahita ziruka akibuka agahe uwo mugabo yamuhaye.
.
Uko bakagiye babura Rumio
Bella ati" arihe ?
Seffa ati " yari imbere yacu.
Shella ati" umva Kandi arabacitse se ?
Bella ati" twarangaye.
Seffa ati" ariko ari imbere.
Bella ati" yaducitse.
Seffa ati" sorry mama narangaye.
Shella ati" karabaye. Cyangwa yabimenye.
Seffa ati" ntekereza ko atabimenye.
.
Bella ati" none ?
Seffa ati" aka kanya ntabwo yaba arenze hano. Kuko ntabwo yariyaduhaye intera.
Bella ati" yadusize.
Seffa ati" kata mama dusubire inyuma gato.
Bella ati" umva Kandi nidusubira inyuma s Kandi ari imbere ?
Sefffa ati" nyamara njewe ntekereza ko atarenze hano.
.
Bella arakata basubira inyuma. Uko bakagarutse inyuma babona akandi gahanda kari hafi aho bari barenze ntibakabona.
Bella ati" ubwo se Yaba akatiyemo hano.
.
Birabacanga!
Hashize akanya seffa aba abonye imodoka ye iparitse muri ako gahanda hirya yabo gato.
.
Koko niho Rumio yari yakatiye ahubwo avamo agiye kugura inzoga. Babone agarutse mu modoka.
Seffa ati" wabonye mma. Intekerezo zanjye ziracyakora
.
Barongera baromeka.
.
Bella ati" nkunze ko utekereza vuba.
Sefffa araseka.
.
Bagera ahantu muri karitsiye.
Babona Rumio hari urugo agezeho maze aparika imodoka avamo yinjira aho.
Seffa agiye kuva mu modoka Bella aramufata.
Bella ati" buretse genda gake.ntabwo twahita tuhinjira turaza kwinjira avuyemo
Seffa arongera aricara
.
Rumio ageze muri iyo nzu maze asanga abarinzi barasinziriye arabakanga barakanguka
Rumio ati" mwa bimara mwe ubwo muri mu kazi ?
.
Barakanguka.
Basaba imbabazi.
.
Rumio akomezmo imbere mu cyumba agera ku mpanga ye. Neza neza koko yarafite impanga irahari.
.
Irahambiriye.
Rumio amumenaho inzoga arayimukanguza. Undi arakanguka.
Rumio ati" mujyinga
Impanga ati" Robisi watwaye izina ryanjye Rumio. Ariko nzisubiz burikimwe cyose CYANJYE watwaye.
.
Robisi araseka.
Rumio ati" nzasubirabana izina ryanjye.
Robisi ati" uzabikora gute ? Izina ryawe niryo zina ryanjye kandi isi izakomez kwizera ibyo kubera ko ntakindi bazi.
Rumio ati" ntabwo uzakomeza kubeshya abantu.
.
Robisi ati" wanze kumva ubusabe bwanjye kandi twarikuba twaramaze kumvikana.
Rumio ati" ntakintu nakumvinana nawe
Robisi ati" ubwo uraza gupfa rero.
.
Rumio ati" ngaho nyica.
Robisi ati" nyine ukomeze umpatirize. Ariko muvandimwe narikuba narakwishe cyera nuko nyiguha amahirwe. Watekereje neza ugafata amahirwe naguhaye.
.
Rumio ati" niki se mfite guhitamo mu byanjye byose.
Robsi ati" wowe ntacyawe ugifite.
Rumio aramuseka.
Robis ati " ubu ndakomeje ndaza kukwica. Nyamara wafata agahe ugahitamo neza.
.
Rumio aratekerezaaaa maze yibuka igihe yamaranye na Bella bishimye baryoshya.
.
Amaze kwibuka ibyo areba Robisi ati" njyewe sindarikira n'ubundi iby'isi birangira nshaka ikintu kimwe.
Rumio ati" utangiye gutekereza neza.
.
Rumio ati" nsubuza urukundo rwanjye.
Robisi araseka ati" uriya mugore ntabwo agukeneye. Mwarahuye ariko ntiyibutse uwo uriwe. isura yawe ntayo akizi mu buzima bwe. Nawe ubwawe wananiwe kumwereka uwo uriwe.
.
Rumio ati" Robisi twara byose ariko undekere urukundo rwanjye. N'ubundi ntumukund ntakiza wigeze umuha
.
Robisi ati" Rumio ntabwo ndi ikimara. Ntafite uriya mugore ntanikindi naba mfite. Ntabwo rero wanshuka.
Rumio ati" ndagusinyira utware byose ushaka.
Robisi ati" amahitamo ufite ni amwe. Urafata amafaranga ugende uve inaha birangire. Nkuhaye amasaha 4 ndaz kugaruka
.
Robisi ariwe Rumio ukoresha amazina y'Impanga ye arasohoka. Bella na Seffa babona arasohotse.
Seffa ati" twajyayo noneho
Bella ati" byanze bikunze hari abarinzi. Turinjirayo gute ?
Seffa ati" dukeneye umupangu w'uburyo bwo kuhinjira tukabona umugabo wawe w'agatangaza.
Bella araseka ati" ariko wa cyane we ntabwo ari Umugabo wanjye.
.
Seffa ati" mama!
Bella ati" umva tekereza uko tugiye kwinjira gusa. Zana umupango.
.
Udacikwa na Episode 34
Comments