Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse abasirikare babwira Bambi ko akwiye kujyana nabo.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe
.
Gusa yahise arebana na Bambi maze arongera areba abasirikare ati” Ninde umubatumye?
Abasirikare ati” Twe duhawe tegeko ryo kujyana nawe n’Urukiko rw’I Bwami.
Gisa arongera Bambi ati” Bambi niko wakoze?
Bambi ati” Ntakibazo reka njyane ikibazo ni cyanjye.
Gisa aramufata ati” buretse bamza umbwire.
Bambi aramureba ati” Ntacyo byagufusha kuko bireba njye gusa.
.
Bambi aritanga abasirikare baramushorera baramujyana.
Bamuzana mu rukiko rw’I bwami noneho rutabera kukarubanda. Agezemo asaanga hateraniyemo abantu batanduanye ariko babayobozi gusa. Abona n’Ibikomangoma bibiri Ntare na Rutare.
Bambi bamuzana imbere. Y’umwami n’Umwamikazi. Bambi ahita amenya ko bamureze kuba yakubise Ntare.
.
Ako kanya Gisa nawe aba arinjiye.
Umucamanza w’I bwami Kalego aba atangiye kubwira Bambi ikirego aregwa n’Igikomangoma yamukubise.
Bambi arabyumva.
Kelego aramubaza ati” Ndakubaza wabikoze cyangwa igikomangoma kirakubeshyera.
Bambi ati”Nabikoze.
Abantu bifata kumunwa bamwe batangura kujujura bavuga bati uyu mukobwa ni muntu ki ko twumva ari kabutindi?
Umwami ati” Muceceke
Abantu baraececeka.
Zaheni mama w’Ibikomangoma Ntare na Rutare ahita avuga ati” Wakoze amahano atajya abaho ukwiye gucwibwa umutwe.
Umwami areba Zaheni ati” Ceceka wowe.
.
Umwami areba Bambi ati” Bambi wakwiregura ukavuga impamvu wabikoze?
Bambi ati” Yego Mwami wanjye
Umwai ati” Umwnya ni uwawe.
Bambi ati” Nabikoze kandi ntago mbyicuza.
.
Abantu barasakuza bati ati” Wa mukobwa we ntago ugira n’isoni.
Bambi areba Ntare ati” Nibyo waje gutanga ikirego ko nagukubise ariko se wigeze uvuga uko byagenze kugira ngo nkukubite?
Ntare areba hasi.
Bambi ati” Vuga uko byagenze.
Zaheni aritanguranwa ati” Ibyo kubivuga singombwa kuko ntago biza gukuraho icyaha wakoze.
Umwami areba Zaheni ati” Umva urongera kugira ijambo uvua bahite baguta hanze.
Umwamikazi areba Zaheni ati” Wakwiyubashye nkawe.
.
Bambi ati” Ntare niba yaraze navuge nuko byagenze.
Umwami areba Ntare ati” Wavuga uko byagenze?
.
Ntare ati” Bambi namusanze hanze mubwirako hari icyo agomba kunkorera nk’umuja wa hano wa I bwami ariko aho kunyumvira yambwiye amagambi mabi cyane mubwiye ko agomba kunyubaha nk’Igikomangoma nibwo yanyatatse antunguye arampondagura gutya!
Bambi araseka ati” Cyakora ntuzi no kubeshya. Gusa hari ikintu kimwe cy’ukuri uvuze. Koko wansabye ko ngira icyo ngukorera. Vuga nicyo wansabye kugukorera nkanga?
Ntare araceceka.
Umwami aramureba ati” Ko utavuga?
Ntare ati” narimubwiye ngo ajye kuntunganyiriza inkweto zanjye.
.
Bambi aramureba ati” Uri ikigwari niba ushobora gutekereza ko wakirira mu kinyoma cyawe.
Bambi arahundukira areba Umwami n’abandi bose bari aho ati” Ubu noneho n’igihe cyanjye ngo mvuge uko byagenze. Koko Ntare namukubise kandi niba ari icyaha ndacyemera. Gusa namukubise muhoye kuba atanyubashye nk’umugore. Yaragiye kumfata ku ngufu nirwanaho. Kokonkuko abivuga yambwiye ngo hari icyo ashaka ko namufasha. Ntago narikubyanga kubera ko niko kazi kanjye hano I bwami. Ntakindi ndicyo uretse kuba ndi umuja hano. None narikubyanga gute? Niki cyakumpa ububasha bwo gusuzugura igikomangoma? Nabyemeye turagenda tugeze ahantu mu kazu kari ahantu arambwira ngo ninjire icyo ashaka kumufasha kirimo imbere. Ninjiyemo tugezemo nibwo yashatse kumfata kungufu. Nyakubahwa mwami nubwo ndi umuntu uciriritse nkaba ndi Umuja hano I Bwami ariko mfite agaciro kanjye nk’umuntu ntago narikumwemerera ko amafata ku ngufu. Niba kuba nirwanyeho nakoze amahano koko ndemera igihanga cyanjye mugice.
Ntare avugana umujinya ati” Ariko uri umuja ntacyo uba ufite guhakana imbere y’Igikomangoma
Bambi aramureba ati” Uzabaze nubwo mudufata nk’abaciriritse ariko ntago turi amatungo mukwiye gutwarauko mwishakiye. Turi abantu twese hano nubwo dutanganyijwe nayo mazina y’icyubahiro mufite.
Bambi areba Umwami ati” Mwami wanjye niba kwirwanaho kwanjye byitwa byabaye kurengera no gukora amahano njye ntabwoba bwo gupfa mfite mumanike
Umwami arahaguruka ati” Nshingiye ku ngingo zitandukaye zivugiwe aha Bambi ararengana.
.
Ntare na Rutare bararebana.Zaheni ahekenya amenyo.
Umwami areba Kalego ati” Kalego wowe siko ubibona.
Kalego ati” Niko bimeze Mwami wanjye.
Umwami ati” Ahubwo Igikomangoma Ntare kigiye guhanwa kubwo gutanga ikirego kigikinisha abantu kibeshya ndetse no kuba yashatse gufata kungufu.
Zaheni aza imbere ya’Umwami ati” Mwami wanjye ntago iby wabikora. Ntago Igikomangoma gikwiye guhawa kubera umuja.
Umwami ati”Ndavuze ngo ahanwe.
.
Bambi arashima cyane kuba abonye ubutabera, Gisa aramureba bahuza amaso Gisa azamuraumutwe amwereka ko yemeye.
Gisa maze arahaguruka aza imbere ya Ntare bagiye kumutwara amufata mu mashing ati:” Uri ikigoryi n’ukomeza gutyo ntanigihe uzaba umugabo. Gusa umva gasopo ngiye kuguha uzakinire kubandi bakobwa bose hano ariko kuri Bambi ho uzongera akaboko nzagaca.
Gisa ahita amurekura.
.
Kurundi ruhande Sola yicaye ahantu wenyine arigunze aze ko byanze bikunze Bambi ashobora kwicwa icyaha n’ikimuhama.
.
Ntare abasirikare baramufata baramutwara bajya kumufunga nezaneza hafi yaho Gaju afungiye bamuta muri Gereza.
Gaju aramureba.
.
Kurundi ruhande Umwamikazi yaje kuvugana na Zaheni bavugana ariko Umwamikaziasa nkaho yihenura kuri Zaheni.
Umwamikazi ati”Narakubwiye ngo ibyana byawe n’ibigoryi. Ariko se wowe wuhe warikubaha uburere bwiza nawe uri uhabara ryagerageje kuntwarira umugabo ariko bikakunanira.
Zaheni ati” ariko twarabyaranye nanjye ndi Umugore we.
Umwamikazi aramuseka ati” Kubyarana nawe se bivuze iki ? yego abana bawe bafite ako gaciro ko kuba bafite iryo zina rye ariko ntakintu kinini rizabamrira kuko sibo bazaba abaragwa ubu bwami.
Umwamikazi arigendera, Zaheni asigara ababaye cyane aritonganya aravuga ati” Buretse vuba uzambona.
.
Sola aracyicaye hahandi arimo kurira cyane asaba imana ko zatabara ubuzima bwa Bambi. Akiraho Yumva hari umukozi ku bitugu ahindukiye abona ni Bambi maze arahaguruka barahoberana cyane
Uko bagahoberanye Umwamikazi arimo gucaho hakuryaaa arababona arahagarara arabareba.
.
ITANGAZO.
.
NTANKURU IJYA IRANGIRA HANO KURI FREE. USHAKA KURANGIZA INKURU ARAYISHYURA.
.
Iyi isigaje ibice 30.
Ushaka kuyirangiza ni 300 wishyura gusa
Telephone waba ufite yose ndayiguha.
.
Kuri Facebook
Cy kuri Whatsapp 0781955794.
Nyandikira inbox.
.
Udacikwa na Epsipde 15
Comments