Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
duheruka ingabo z'igicucu cy'umutuku zimaze kuzeguruka peter na mama ange. Ese peter arazirokoka?. Natasha nawe mu ihurizo ryo gushaka igisubizo asubiza jack. Ese aremera bakundane?
.
inkuru ya navio kki dable le ( NTABANGANYIMANA Flugence)
.
[ uwiteka mwami w'abami nemereye imbere yawe ko ndi umunyabyaha. Ndasambana ,ndiba ndica nkora byinshi bikugayisha nda kwiginze umbabarire ibyaha byange byose ubinyezeho ndakwiginze mu izina ry'umwami yesu amen.]
.
.
dukomeze
.
.
dutagiriye episode yacu aho Natasha aganira na jack , ari gutekereza kucyo jack amaze kumubwira arikwibaza icyo ari bumusobize.
Jack we ati:" girango nabikubwiye kenshi kandi nabigusabye kenshi unyemereye ukakira urukundo rwanjye nazatuma uhora wishimye , naza kurinda kubabara nazagukunda uko bikwiye. Ndagukunda ni ukuri uwe."
Natasha we ati:" ndabyumva , ariko gukundana nange wazicuza."
jack ati:" ntacyo wowe nyemerera wemere umpe umwanya mumutima wawe ndebeko nange nahabonera ihumure ndebeko nange nahaturiza. Niyo nazicuza ariko nkundwa nawe ntakibazo."
Natasha yamaze umwanya atekereza hashize akanya areba Jack mu maso ati:" sinze ishusho cyangwa uburyohe bworwo rukundo kuko ni ubwambere giye gukundwa no gukunda, kandi akenshi numva abavuga ngo ba babajwe n'urukundo rero mbwiza ukuri niba ufite intego yo kumbabaza."
Jack ati:" natinyuka nte gutuma ayo maso yawe nka y'inyana azenga mo na gatonyanga k'amarira?"
Natasha ati:" sinshaka kuzababara mbabajwe nuko umuntu yamemukiye."
Jack ati:" ndagukunda birenze uko ubitekereza rero sinatinyuka kuguhemukira."
Natasha yitsa umutima ati:" kenshi wabwiye ko unkunda ariko nkemera nkemeye ariko uyu munsi nyizera nduzuza ibyifuzo byawe. Nange ndemera ko du.......
.
atararagiza kuvuga umwami jado aba abaguye ho ati:" ko mwicaye ahase muri kuganira?"
Jack ati:" yego twari turi kuganira."
Jado ati:" rero uba wi hanganye uze aha nkubwire."
Jack yahagurutse yijujuta ariko aragenda mukugera k'umwami jado ati:" Ndi gusagira na Jorome, Innoncent na fideri rero ndagirango uze nkwereke ikintu unkorera."
Jack ati:" n'iki ushaka ko nkukorera papa?"
Jado ati:" ndakeka ko ari abagambanyi rero ndagirango ugende ubakuremo amakuru ndakeka ko baba bakorana na natasha."
kumbe uko yakabivuze Natasha yarabyumvise maze ahita ahaguruka aragenda. Ari kugenda jado aramuhagarika ati:" Ugiye he se uwe?"
Natasha ati:" numvise muri kuganira ndavuga ni: uwaba giye wenda kugirango ntabarogoya."
Jado ati:" oya ntakibazo wowe guma aha, Jack hari icyo agiye gukora naragiza aragaruka niba ari nirungu ufite ndasigara nkuganiriza rero wihangayika. Jack ahubwo wowe genda ubikore vuba nuragiza ugaruke uradusanga aha."
.
bidatinze jack yaragiye Natasha we abura icyo arenzaho aratuza aguma aho.
.
.
sasa kurundi ruhande hari uwazegurutswe n'ingabo z'igicucu cy'umutuku kugeza ubu ari kwibaza icyo yakora ibitekerezo byabaye byinshi. Ndavuga peter washatse gutabara mama ange.
bidatinze umukuru wizo ngabo atera inabwe yegera imbere guza nawe yari yatinye peter ahagarara kure ati:" mu banyabwenge nahuye nabo ni wowe ushaka kubatesha agaciro kuko ubwenge bwawe burimo uburyarya. Murwanyi nahuye nazo waje uzigana gusa nasanze ubarusha ikizere ariko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Waje kare ugira Imana uragenda .nonese ubu ngubu uragenda ra?"
peter araceceka ntiyagira icyo avuga
umusirikare we ati:" mbere twakweretse impuhwe ariko ububwo ntampuhwe turi bukugirire. Mu mwice vuba basore bange.
.
.
reka tugaruke kuba minisitiri bo bari kurya bananywa ubonako bishimye arinako baganira.
Jorome ati:" mubigaragara umwami amaze kutwizera noneho ubu twashyiraho minisitiri w'umutekano."
Innocent ati:" ahubwo nugushyiraho amarushanwa kugirango duhere ko tumushyireho."
fideri ati:" gusa nge ndabona mo imbogamizi."
Jorome ati:" iyihe mbogamizi se ubwo?"
Fideri ati:" urabona niyo twashyiraho amarushanwa, natasha newe uzatubwira awo dushyiraho."
Innocent ati:" none uragira ngo dukore iki?"
Fideri ati:" mureke amarushanwa tuyihorere , ahubwo twegere.....
ataravuga jack warumaze kuhagera ati:" Mwegere nde?"
aba minisitiri bose barikanga
Jack ati:" mumbabarire nivanze mubyanyu mutanumiyemo. Ariko mwareka nkange nkaza tukaganira niba ntikibazo."
aba minisitiri bose baraceceka ntibasubiza ahubwo bararebana.
Jack ati:" ariko ndumva atari nagobwa....
atararagiza aratambuka aricara amaze kwicara arakomeza ati:".... Kubasaba kwivanga namwe kuko n'ubundi muri kumeza yadata kandi nyafiteho uburenganzira. Ahubwo mukomeze ikiganiro mwarimo nange niyumvire. Ati mukegera nde Fide?"
Fideri ati:" twari mu nama itureba twe ba minisitiri , wowe rero ntikureba."
Jack ati:" niba mubigize ubwiru ubwo ibyo mwavugaga ni ubugambanyi wasanga mukorana na natasha."
abaminisitiri bose bavugira icyarimwe bati:" Natasha??
Jorome ati:" gute watinyuka akavuga ngo twifatanya n'umwanzi wacu Natasha? Ufashe abantu nkatwe twitagira umwami utwita abagambanyi?"
Jack avuga atsindagira ati:" aho mutari bo se nihe? Niba koko muvugako mutarabagambanyi ibitabo mwabikuye he? Kandi nti mubwire ko aribyo mwanditse kuko ibyo mwazanye birashaje. Twari tuzi ko ibitabo byahiye ibyo mwazanye mwabikuyehe?"
bose babura icyo barenza ho birabacanga bararebana.
.
.
sasa uwakabatabaye Natasha doreko arinawe wabahaye akazi nawe yazitiwe n'umwami jado yamubujije kugenda.
Jado ati:" umuhungu wange mbona murebana ako mujisho ni mwaba hari icyo muduhisha ra?"
Natasha ati:" oya kibaye gihari twababwira."
Jado ati:" harya waturutse mubuhe bwami?
.
.
sasa tuvuye aho gato Peter nyuma y'umwanya utari muto yahanganye ni ingabo z'igicucu cy'umutuku zose arazitsinda abasigaye bakiri bazima bariruka gusa nawe yari ya komeretse mu mugongo aragije yegera aho mama ange yari yicaye aramuhagurutsa basubira ku ifarasi bogera gufata urugendo."
.
.
kurundi ruhande Jack yitegereje aba minisitiri bari babuze igisubizo bamusubiza we ati:" yeeh! None ho ubu ubugambanyi bwanyu buramenyehanye kandi burabahama ntarinyobewe impamvu nsanze muri kuvuga Natasha naho murakorana burya?
Innocent avuga adedemanga ati: twe twe twe ni ni gute wa wa wavuga ngo ngo turi abagambanyi?"
Jack atuje ati:" mutaribo se? Ahubwo mutuze murabisobanurira aho babacira imitwe."
ako kanya akibivuga haza abasirikare barabafata.
.
.
kurundi ruhande kandi Natasha wakabatabaye nawe yabajijwe ikibazo atarasubiza.
Jado ati:" niba koko jack yaragusanze uri kurugendo, wavuye mubuhe bwami umwami waho bamwitande?"
Natasha mu mutima ati:" ndavuga he ra ko ntaho nzi?"
Jado we ati:" ntakuntu waba utazi aho wavuye bibaye aruko bimeze waba uri umugambanyi w'igihungu cyacu. Uturuka he? Umwami waho ni nde?.........................
......................
............................loading episode....28
.
ehee! Natasha ni kamubayeho ra?
wowe urabona yasubiza iki?
aba minisitiri zirabakiye Natasha arakora iki?
][ muvuge kandi mukore nkabajya guciribwa urubanza n'amategeko atera umudendezo ][
ntuzacikwe na agakurikira bye bye!
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
Comments