logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka Natasha ari mu ihurizo rikomeye bitewe n'ibibazo Jado yarari kumubaza. Ese mama Natasha arabona ibyo amusubiza?. Kurundi ruhande kandi abaminisitiri bari bamaze gufatwa. Biragenda gute?
.
inkuru ya Navio Kki Dable le (N.K.D)
.
[ Wibuke kweza umunsi w'isabato....ntukagire umurimo wose uwukoraho wowe ubwawe. Umugore wawe, abana bawe umugaragu wawe cyangwa n'umunyamahanga wawe uri iwanyu. Isabato ni iki? Ese kuki amadini menshi ataruhuka isabato. Ibi byose ntukabicikwe mukigisho kinyura muri groupe yitwa navio nv present kitwa INTENGO Z'UBUPAPA uzasobanukirwa.]
.
.
dukomeze
.
dutagiranye na Peter ndetse na mama ange bari ku ifarasi bagenda, Peter we ntiyarameze neza kuko yari ya komeretse mumugongo bamaze igihe kitari gito murugendo ariko bidatinze bageza aho umuryango wa Peter waruri.
James na Kamari bari bafite amatsiko menshi yo kureba uko Peter ameze. Baje aho bamureba bamwitegeye, Peter nawe yarababonye akubita ifarasi arayihutisha abageze iruhande arahagarara ava ku ifarasi akuraho na mama Ange , James ateye intabwe ajya gusuhuza peter agiye kumukoraho Ange yahise aza yiruka ahobera Peter, James aratugurwa."
.
.
sasa tuze kurundi ruhande Jack we ya maze kuboha abaminisitiri nabo bari kubaza icyo bari kuzira.
Jorome ati:" ariko nkubu uri kutuziza yuko twazanye ibitabo?"
Jack ati:" oya sibyo. Ahubwo ndikubaziza aho mwabikuye."
Jorome ati:" umwami yadutumye ibitabo abikeneye turabimuzarira . None sinzi icyo utubaza."
Jack ati:" muri abagambanyi. Mutuze muzire ubugambanye bwanyu."
Innocent ati:" ushigiye he se uvugako turi abagambanyi?"
Jack ati:" nasanze muri kuganira kuri Natasha. Byanze bikunze rero murakorana ahubwo mwemere icyaha hakiri kare mubihanirwe."
Fideri ati:" ariko nkubu umwami aramutse aje agasanga wadufashe murubu buryo wamukira?"
Jack ati:" ariko wiyibagije ko ari data?"
.
.
kurundi ruhande Jado aracyategereje kumva igisubizo Natasha amuha, Natasha nawe kandi yarakiri gutekereza icyo amusubiza yabonyeko ntakindi yamusubiza ubundi atagira kumuterekera amaso afata ijipo yari yambaye arayizamura ayigeza hejuru yamavi Jado nawe ngo abone ubwiza umukobwa afite yibagirwa ibyo bari bari kuganira atagira kugenda amusatira irari riramufata amaso arinda kumuvamo. Natasha nawe ngo abibone arushaho kuzamura ijipo arinako Jado nawe amwegera. Jado uko yakamwegereye atagira guhumiriza amera nkumuhobera arakurura aramwiyegereza Natasha arikanga uko yakamufashe atagira kumusoma.
.
.
sasa kurundi ruhande Jack we yafashe ikiboko ati:" niba mwanze kwemera ibyo mwakoze reka nze mbemereshe inkoni."
jack yegera Jorome azamura ikiboko ataramukubita hari uwagifatiye inyuma."
Jack akuruye biranga atagira gukebuka ngo arebe ukiyifashe, uko yagahindukiye abona Natasha mumyenda ye arikanga uko yakarekuye ikiboko Natasha agifata yitonze. Jack ngo atabaze abura umutabara akebutse abona abasirikare bakamutabaye bari hari ubwoba buramwica afata inkota ngo yirwaneho Natasha afata ikiboko atagira kumukubita Jack ngo abibone atyo atagira kwiruka ahugira aho yasize Jado na uwera mukuhagera asanga uwo afata nkumubyeyi w'agaciro umwami wi yubashye asanga ari gusomana na uwera we ari kanga.
akebutse inyuma abona Natasha yaje arashaka kumukubita Jack asakuza cyane ahamagara papa we Jado nawe akimwumva yasunitse uwera barikumwe.
mukureba abona natasha ari gusatira umuhungu we uko yagafashe inkota ngo ajye kumukiza atambuka yegera natasha washakanga gukubita umuhungu we uko yakamusatiriye aramubira.
mugukebuka inyuma abona natasha ahagararanye nuwo yita uwera.
.
(ese ko tuzi ko uwera ariwe Natasha uwo wundi avuye he? )
.
reka tuze kuruhande aho kamari na James ndetse na papa ange, mama ange, mama james, mama peter na Ange bazegurutse aho peter aryamye arinako baganira Mama james nawe ari kuvura igikomere peter.
James ati:" ariko bundi Natasha afite imbaraga zingana gute kuburyo twamwizera tukamurekera ibwami ibintu byose akazaba ariwe ubikora?"
Kamari ati:" reka tukumare amatsiko. Nubwo wabyaye Natasha ntabwo umuzi neza. Uriya mwana nyuma yuko mumuhabye agatabarwa yakuze atandukanye na bandi, uriya mwana yakuze umuhamagara aryamanye na mama wawe akaza ukamubwira kandi akiryamye."
James ati:" sitsobanukiwe neza.  Ubwo se yazaga ate kandi akiryamye?
Mama james ati:" uriya mwana twaje gusanga afite imbaraga za maji ubwe rero ashobora kwiremamo abandi basa nkawe barenze babire kandi bakora ibitandukanye."
james ati:" ibyo ntabwo nabyiza. Kuko ubwange nziko abuntu bafite imbaraga nkizo bapfuye mu myaka yakera ntabakibaho none ni gute mubwira ngo afite imbaraga za maji?"
Peter ati:" ariko papa byanashoboka. Ibuka igihe twazengurukwaga na barashi bimyambi ibyabaye. Cyangwa ibuka ibyabereye kugituro ke ubwo bakurasaga umwambi mugatuza."
James ati:" eeeh! uziko byaba aribyo?
.
.
sasa tugaruke kurundi ruhande aho Jack na se bakibaza uburyo batabara uwera ngo natasha atamukoraho arinako kandi Jack ari kwebaza mumutima impamvu ise yarari gusoma umukobwa y'ihebeye yibaza niba ibyo yabonye ari ukuri . Igihe bakibazo ibyo bakora Natasha babonanga imbere yabo baramubura.
uwera nawe amera nkufite ubwoba aza yiruka abahagarara inyuma."
Jack yihuse ahobera uwera jado nawe ati:" ubanza wamubisha agiye. Jack, abaminisitiri bo ibyabo bimeze bite?
Jack we aho kumusubiza mumumutima ati:" wanyohereje ugirango upfatira umukunzi nange ntagisubizo kizima ndi buguhe."
Jado ati:" ese kutatsubiza? Aba minisitiri wasanze bakorana na Natasha?"
Jack avugana umujinya ati:" wapi nasanze ubabeshyera . Nasanze ibitabo aribo babyanditse kandi ntanaho bahuriye na Natasha."
Jado ati:" none se Natasha yaje ubarekuye?"
jack ati:" wapi narinyibabaza ariko nubundi nari nabonyeko barengana."
Jado ati:" rero tsubiye kuganira nabo ubwo turasubira."
.
jado arahindukira aragenda jack nawe amukurikiza amaso amaze kurenga jack arogera yitegereza natasha mumaso hashize umwanya ati:" nizereko mutabikoze kubushacye bwawe?"
Natasha ati:" wapi yaje anyegera abwira ko afite ububasha bwo kucisha umutwe ubwo nye nashidutse yapfashe."
Jack mumutima ati:" indi nshuro tsanga ari kugusoma sinza byihaganira."
.
kumbe uko yavugiraga mumutima natasha yarabyumvaga bitewe na maji akoresha nawe  Mumutima ati:" ndabona ibi bishobora kubateranya kuri nge rero ni iturufu nziza mbonye nshobora gukoresha kugirango nkure so kubuyobozi kandi ari wowe ubyikoreye."
.
.
sasa kurundi ruhande James n'umuryango we bakomeje kuganira biga n'icyo bashobora gukora ngo bahirike  jado kubutegetse.
James ati:" ndabona rero igikwiye gukorwa aruko twagenda tukegera ibwami kugirango tubikore neza."
mama james ati:" turazindukirayo naho tuzajya kamari yarabiteguye."
james ati:" ariko ikintu cyose mvuze muba mwaragikoze mbere yuko nkitekereza?"
.
.
sasa twiyizire kurundi ruhande ibwami aho Jack ari kwirasira imyambi anatekereza ibyo yiboneya na masoye papa we akora arinako afite umujinya nuburakari. hashize nkiminota 50 batandukanye na Natasha. Akiri mukurasa imyambi murako kanya haza umuja w'umukobwa azavuga cyane ati:" Umwamikazi Angela arapfuye...............
...............
.......................loading episode...29
.
umh! Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Angela koko yaba apfuye?
bibaye aribyo yaba azize iki?
uko ubona Natasha  ubona hari icyamuhagarika?
ntuzacikwe n'agakurikira bye bye.
.
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments