logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka peter avuga ko agiye gutabara mama ange. Ese aramutabara? Naho kurundi uruhande minisitiri w'intebe Innoncet afite amatsiko koko niba ibitabo natasha yamubwiye biri iwe. Ese arabibona?
.
inkuru ya Navio Kki dable le.
.
[ umunsi wo kubazwa ibyo twakoze mu isi urinda kugera . Turi mubihe byanyuma rero inama nabagira nanjye nyigira mureke duhaguruke dushake uwiteka bigishoboka ko abonwa kuko hari ubwo bitazashoboka. Mureke twicishe bugufi twature ibyaha byacu dusabe imbabazi dusenge cyane maze tubone kujya mumugabana wabaragwa ijuru. Dusenge kandi tubikuye k'umutima.]
.
dukomeze.
.
papa ange yatuguwe n'urukundo peter akunda ange ruri kumutera kwishyira mubibazo maze ati:" ubwo se urajya muri ariya menyo y'intare?
peter ati:" humura ndabigukorera.
.
.
sasa kurundi ruhande minisitiri wi ntebe innocent yaje murugo yiruka yarafite amatsiko koko niba ari bubone ibitabo natasha yamubwiye mukugera murugo yasanze mike umuhugu we yicaye imbere murugo .
mike nawe yitegereje papa we abona sarwambaye ati:" papa ko ndeba utameze neza habaye iki?"
innocent ati:" ndeka sha wa mwana we. Hari umukobwa uvuye aha?"
mike ati:" uwuhe mukobwa?"
innocent ati:" habe nundi muntu uvuye aha?"
mike ati:" reka reka papa , ahubwo sinzi ikibazo ufite."
innocent avuga yiyogorera Ati:" ubwo natasha yaba yambeshye."
mike ati:" natasha?
innocent avuga yinjira ati:" ibyo ntibikureba."
bidatinze arinjira akigera munzu abona igikapu kiri kumeza agira amatsiko yo kureba ikiri muricyo gikapu arakegera aragifata mukugifungura abona n'ibitabo birimo aratugurwa ahita afata icyo gikapu aragifunga aragije asohoka yiruka mike ayoberwa ibiri kuba innocent we agenda yiruka akiri kwiruka akubitana na jorome.
jorome ati:" bite se ko wiruka kandi?"
innocent ati:" ibitabo yewe."
jorome ati:" ibihe bitabo se kandi?"
innocent avuga yahagira ati:" bimwe byari mu isomero koko natasha yabiduhaye."
jorome ati:" rahira?"
innocent ati:" cyane ahubwo mbishyiriye umwami."
jorome ati:" noneho niba aruko bimeze reka ndebe fideri ubundi inze tugende."
innocent ati:" ihute ahubwo wabona umuntu agakira inkota yarigiye kuduca imitwe."
.
.
sasa kurundi ruhande hari uwagiye gutabara mama ange , ndavuga peter we yagarutse mugace kabacakara mukuhagera atugurwa no gusanga mama ange ari gukubitwa atagira kwibaza uko ari bumukize aragije kubwamahirwe abona umwe mubasirikare bari bari gukubita mama ange agiye kwihagarika aragije aramukurikira amuturuka inyuma amukubita ikiganza cyo mu irugu umusirikare ahita asinzira peter nawe aramukurura aragenda amukuramo imyenda arayambara agenda asa nkabo abagezemo atagira kubarwanya yica umwe kuwundi bose bashira badasakuje aragije afata mama ange warumaze kunenegekara kubera inkoni nyinshi aramwandaza amwicaza ku ifarasi nawe ayicaraho atagira kugenda.
.
.
sasa tuje kurundi ruhande, natasha ari gutembera ibwami yakubitanye na jack, jack amera nkuwikanze aragije ati:" eeh, ese niwowe uwe?"
natasha ati:" yego narindi gutembera hano."
jack ati:" twaganira se niba ntakugoye?"
natasha ati:" oya ntakibazo nubundi ntacyo narindi gukora."
bidatinze bashatse aho bicara jack asekamo ati:" akenshi uranezeza uranduhura nkanyurwa."
natasha ati:" gute?"
jack ati:" iteka iyo nkusabye ikintu unyemerera utazuyaje kandi kuganira nawe ni inshuro nye biba ariko niyo bibayeho numva ijwi ryawe nkaruhuka ndakureba nkanezerwa niyo nduye ndakumva bikanyogerera imbaraga."
natasha ati:" nkibyo ntabikora nte su bwo?"
jack ati:" si ngobwa uvuge cyangwa ngo ukore ,ijwi ryawe ubwaryo rirabinkorera. Uri umwe rukumbi ubasha kuzamura amaranga mutima y'umubiri wanjye. Mbega niwo undemera isi y'ibyishimo buri uko mvuganye nawe."
natasha ati:" ariko nge mbifata nkibisanzwe."
jack ati:" kuri nge rero ntusanzwe kuko niwowe watumye pfata igihe kidasanzwe kandi kimara umwanya ndi gutekereza."
natasha ati:" uba utekereza iki?"
jack ati:" ntakubeshye ni wowe buri gihe uza mu nekerezo zanjye."
natasha ati:" kubera iki?"
jack ati:" kuko nkukunda ."
natasha ati:" unkundira iki? Ese ubona ndi uwo gukundwa?"
jack amara akanya acecetse agezeho ati:" ninde utagukunda? Ninde utakwifuza? ninde watinyuka kwanga umuntu umeze nkawe? Ninde watinyuka akavuga ko atagukunda? Wowe maso y'inyana? Wowe mbona nkaruhuka , wowe umvugisha ugatuma nzirikana rurema ndavuga wowe soko y'umunezero udushira. Ndakibaza uwahagarara akavuga ngo ntagukunda rwose binabayeho yaba ukubeshya. Uwera, uko niko kuri kwange, tsigaye nkukunda birenze uko ubitekereza . Tsigaye numva twahorana undeba unga niriza tuvugana utuje unyuzamo ukamwenyura iyo nshuro y'ibayeho byibura rimwe mucyumweru bindutima imyaka nabayeho yose ntaramenya izina ryawe. Nyampinga mubari? Ntakubeshye rwose usigaye uri indirimbo yange yaburi munsi. Gusa sindishima neza bihagije."
natasha ati:" harabura iki se?"
jack ati:" ndabura igisubizo cyawe. Wakwemera kuba umukunzi wanjye?"
.
.
tuvuye aho, innocent , jorome na fideri baje kureba jodo mukumugera imbera bose barapfukama jado ati:" muje aha gukora iki? Ibyo nababwiye gukora mwabiragije?"
innocent ati:" yego mwami."
jado ati:" ibitabo birihe?"
jorome aratambuka amuhereza igikapu ati:" gibi mwami."
jado afata igikapu arapfundura mukubona ibitabo aratagara ati:" ntibishoboka umunsi umwe murabibonye?"
innocent ati:" yego mwami natwe twabonaga bikenewe turitanga dukora vuba."
jado ati:" mura nejeje cyane. kubera iyi mpamvu muze tujye gusagira ibyo kunywa ni ibyokurya.
.
.
sasa kurundi ruhande peter aracya twaye mama ange gusa ntari kwihuta bitewe nuko mama ange ameze nabi cyane Peter yabuze uko yikuta arahagarara atagira kureba uko yafasha mama ange akiva ku ifarasi ingabo z'igicucu cy'umutuku ziramuzeguruka............
................
......................loading episode...27
.
eeehe! Peter ibi bibazo arabyikuramo?
naho se ko nshimye jado abonye ibitabo akaba atumiye abaminisitiri gusagira nawe aho namahoro?
imbeba itumiye ijwangwe kumeza yayo biragenda gute?
natasha kukibazo k'ihurizo abajijwe arasubiza iki? Aremera akundane na jack cyangwa?"
na mwemerera se akazi ke kazagenda neza?
byaba byiza udacitswe agakurikira.
bye bye
gusa uko mutinda gutanga inkuka niko inkura nayo itinda .kandi ndashimira abakomeje kuyitanga. Nawe niba bikurimo 0722319367 Cyangwa 0780786300
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments