Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
LOVE MAKE BODY FEELING
.
Episode 9
.
Duheruha Jolly akurikiza amaso Toresi. Tores nawe ageze imbere arahindukira asubiza amaso inyuma areba Jolly yinjira mu gipangu cye.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Jolly agarutse mu nzu yishimye ageze muri Saro Nancy aramureba. Jolly aza kwicara.
Jolly ati” bari banzaniye ikofi yanjye.
Nancy ati” Aho hantu ni abana beza ndabona batanga service nziza.
Jolly ati”Cyane.
.
Jolly areba muri Telphone ye ireba number ya Toresi yamuhagamaye maze arayisavinga.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Nolla aracyavugana na Muri kuri Chat hashize akanya Nol arabyuka ava mu gitanda
Yandikira Murio ati”bye.
Murio ati” Uhise ugenda se cyangwa ndakubangamiye.
Nolla ati” oya. Ariko ngiye guteka.
Murio ati”Oooh ok. Ahari rimwe nzagira amahirwe yo kurya ku biryo byawe.
.
Basoje kuvugana Nolla ava mu cyumba aza muri Saro asanga Frank arimo kwiga
Frank aramureba ati’ Waruri mu biki ntago wabonaga aho amasaha ageze.
Nolla ati” Naributeke ibiryo byoroheje niyo mpamvu.
.
Ako kanya Toresi aba yinjiye mu nzu. Frank ahta ahaguruka aramusanganira amwaka envelope atahanye areba ibirimo.
Toresi ati” mu meze mute mwiriwe mute?
Nolla ati” Ni niza ntakibazo.
.
Toresi yicara mu ntebe, Nolla amwitegereje cyane abona afite akanyamuneza kenshi.
Nolla ati” Papa ko wishimye cyane.
Toresi aramureba ati”Sibyo byiza se.
Nolla araseka ati” byanze bikunze uko mbibona wagira ngo hari umugisha udasanzwe wahuye nawo.
Toresi araseka ati”Byanashoboka.
Nolla ati” Ahubwo ubwo nibyo. .
Toresi ati” bijya kuba byo.
Nolla ati” Papa waretse ahubwo dusangize kuri wo.
Toresi ati” hano mbatahaniye pizza.
Nolla ati” No njye ndavuga kuri uwo mugisha wahuye nawo.
Toresi ati” Umugisha ntawundi nuko uyu munsi twagize abakiriye benshi.
Nolla aramureba cyane ati” Sure nibyo.
Toresi ati” Hari ikindi utekereza??
Nolla ati” Oya da! Ahubwo reka nteke.
.
Nolla ajya u gikoni.
Toresi nawe arahaguruka aza mu cyumba cye akuramo imyenda. Yambara isanzwe yaho mu rugo. Atangira kwibuka isura ya Jolly mu mutwe we.
aba yikubise urushyi kugahanga aribaza ati” Ubu ndi mu biki kubera iki ndimo gutekereza uriya Mugore cyane??
.
Tuze mu rug kwa Jolly ari mu cyumba arimo kwambara pinjama. Aba yirebye mu gatuza yibuka ko yabazwe agahwabwa umutima.
Palasi aba yinjiye mu cyumba amufata mu nda amuturutse inyuma, Jolly arahindukira aramureba gusa.
Palasi ati” bite??
Jolly asa n’umwiyatse yicara kuburiri
Palasi aramurea ati” Niki??
Jolly ati” ntacyo.
.
Palasi yicara iruhande rwe ati”Nikihe kibazo ko mbona wagira ngo ntago wishimye.
Jolly ati” Ntacyo ndatuje gusa.
Palasi ato”Ooooh narintekereje ko haba hari ikindi kibazo.
Jolly azunguza umutwe.
Palasi arahaguruka akuramo imyenda maze agaruka kuburiri afata jolly ati” Ejo uribuka ko uzasubirakwa Muganga bakareba uko bimeze.
Jolly ati”Ndabizi.
.
Palasi aba atangiye kumusoma ku ijosi, aramufata amuryamisha kuburiri akomeza kumusoma Jolly nawe aramusoma arikomakumva ntago bimurimo kuba bakora sex.
Jolly aramwiyaka.
Palasi ati”Iki??
Jolly ati” Ihangane tubireke ntago bindimo..
Palasi ati” warumaze kumbwira ko umeze neza.
Jolly ati” Yego ntakibazo mfite ariko ndumva gukora sex bitandimo.
Palasi aramurebaaaa, maze ajya mu buriri araryama. Jolly nawe arazamuka aramurenga ajya mu mwanya we araryama. Aryama agaramye asa n’ugiye mu ntekerezo.
.
Buracya ubuzima burakmeza nkuko bisanzwe.
.
Tuze mu rugo kwa Toresi yaryamiriye cyane, Muzehe Ponemo arimo kumuhagara kuri phone, Toresi akangurwa na Phone aritaba avugana na Muzehe Ponemo.
Bamaze kuvugana arabyuka abona saa tatu zageze.
Yicaye kuburiri abanza gutuza. Uko yicye aho aba atangiye kwibuka umugore we uburyi babaga bameze.
Aba yibutse cyera uburyo Mia yakundaga ibiryo bitetse Kinyarwanda. Mia yabatekeraga ibyo kurya imiceri, ifiriti amanyama n’ibindi , ariko yarangiza we akitekera nk’agahaza n’ibirayi bigeretse kubishyimbo bitarimo amavuta.
Toresi akamureba agaseka.
Mia nawe agaseka ati” Cher usetse indyo yanjye.
Toresi ati” Oya ahubwo mba ntangajwe n’uburyo uba ubirya wishimye cyane byakuryoheye.
Mia ati” Chr bino byo kurya ni byiza biruta ayo mafiriti n’imiceri.
Nolla ati” Mama ibyo biryo ukunda biragoye pe!
Mia ati” Rimwe nzabibatekere namwe murye mwumve.
.
Toresi amaze kubyibuka ahaguruka kuburiri ava mu cyumba abona Nolla arimo gukora amasuku.
Toresi ati” Nolla wabasha guteka bya biryo mama wawe yakundaga/
Nolla ati” Nibyo ushaka kuza kurya Papa!
Toresi ati”Yego, Numara kubiteka uze kubinzanira ku kazi.
Nolla ati” Ntakibazo.
Toresi ati” Ese Frank arihe.
Nolla ati” Ari hanze arimo gukina.
.
Toresi ati”Sawa.
.
Tuze mu rugo kwa Jolly arimo gufungurira Samantha aje kumusura. Amaze gufungura Samantha arinjira barahoberana baseka cyane baza kwicara.
Samantha ati”Ndabona meze neza shahu.
Jolly ati” Yego meze neza pe!
Samantha ati” Cyakora kugira amafaranga ni byiza
Jolly ati” Kubera iki uvuze gutyo!
Samantha ati”Uzi ukuntu wari ku mwanya wa kure kuri waiting liste yabari bategereje kuzahabwa umutima?? Wari ku mwanya wa 183.
Jolly agwa mu kantu!
Samantha ati” None kubera amafaranga umugabo wawe yahise akubonera umutima byoroshye sha.
Jolly arabyumva ati”Harya Sama ubundi hariya kwa Muganga iwanyu ntago mujya muvuga umuntu watanze umutima??
Samantha ati” ntago biba byemewe ariko hari igihe tumuvuga bitewe n’impamvu runaka.
Jolly ati” Nkiyihe mpamvu??
Samantha ati”Hari igihe uwahawe umutima aba ashaka kuba yagirira neza umuryango w’uwahaye umutima. Iyo tubona ntangaruka bishobora kuba byateza uwo muntu turamuvuga.
Jolly arabyumva ati” Yego rata ese nuko bigenda??
.
Twigarukire mu rugo kwa Toresi Frank arimo kureba film.Nolla ari mu gikoni aratetse. Uwo mwanya ikirere kirahinduka haza umuyaga mwinshi kubera ko imvura ishaka kugwa. Intene ya television iba igeze ikibazo television ivaho.
Nolla aje muri Saro abona Televisii yabuze signale.
Nolla ati” Bigenze bite.
Frank ati”wasanga antene igize ikibazo. ubuse ninde uyidukorera.
Nolla ati” Papa naza arabyitaho.
Frank ati” Papa uza ni joro. Wabwiye Murio niba ahari.
.
Bidatinze Murio yahise aza kubafasha. Yurira inzu ajya kuyibatunganyiriza. Imvura iba iraguye imusanga hejuru.
Nolla aza kumureba ati” Murio wabiretse ukaza ukuguma ko urongera kubikora imvura ihise??
Murio ati” oya reka manukirerimwe mbisoje.
.
Murio arabikora arabisoza maze abona kumanuka yatose cyane.
Nolla ajya mu cyumba cye amushakira ikintu yaba yafubitse arakimuhereza, Murio aramureba cyane mu maso.
Nolla ati” Niki?
Murio ati” Ntago unshimira se??
Nolla ati”Urashaka ngo nkushimire gute?
Murio ati” Basi mpobera.
Nolla araseka
Muri ati” ibyo gusa koko!
.
Nolla aramuhobera, Murio ahita afunga amaso arataka.
Nolla ati” Ubaye iki se?
Murio ati” Ayo mabere yawe.
Nolla arireba ati” amabere yanjye se agutwaye iki?
Murio ati” Ankozeho numva ngiye ahandi. Ufite amabere meza ateye neza.
Nolla arabyumva aramwenyura, Murio ahita amwegera cyane amureba mu maso bararebana Nolla nawe asa nugiye kure gato, Murio akorakora kumarebere ye.
.
Udacikwa na Episode ya 10
Comments