Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
LOVE MAKE BODY FEELING
.
Episode 10
.
Twaherutse Murio afata amabere ya Nolla.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Murio uko yagafashe amabere ye Nolla, Nolla asa n’utwawe gato gusa hashize akanya ahita agarura intekerezo areba ibiganza bya Murio bifashe amabere ye abikuraho arakaye cyane.
Murio nawe abona ko yararengeyereye cyane maze amusaba imbabazi.
Nolla aramurebana umujinya,
Murio ati” Ndacitswe ndakabya umbabarire Nolla.
.
Nolla ati” Va hano ugende.
Murio ati” Yego ndagiye arik mbabarira.
Nolla avuga cyane ati” Genda.
.
Murio asohoka mu nzu yab aragenda, Nolla aza mu cyumba cye atekereza kubibaye yireba kumubare yibuka n’uburyo Murio yarayafasheho.
Amaze kwibyibuka aritonganya ati” Uriya mujyanga ibyo akoze yatekerezaga iki??
.
Aza mu gikoni kureba ibyo yararatetse abona byahiye afata isorori yarura ashyiramo arangije ashaka agakapu abishyiramo.
Azamuri Saro kureba Frank ati” Frank nkuhe ibiryo.
Frank ati” Njyewe biriya ntago mbirya.
Nolla ati” Natetse n’uuceri.
Frank ati” ntakibazo impa.
.
Kurundu ruhande Jolly arikumwe na Samantha bari mu modoka bagenda baganira.
Samantha ati’ ubuse aya masaha ugiye gukorera he?/
Jolly ati” Uyu munsi ntakazi mfite uretse gutembera gusa ngenda ndeba.
Samantha ati” Ubwo nyigereze kuri Isoko.
Jolly ati” Ntakibazo reka nkujyaneyo.
.
Murio ageze muri ghetto ye yicara mu ntebe yibuka nawe ibyo akoreye Nolla abona ko ari ubujyinga yarakoze maze arabyicuza cyane yigaragura mu ntebe.
Afata phone ye ahita ahamagara Nolla icamo ariko Nolla ntiyamufata.
mUrio ati” Tayali ubu byose ndabyangije n’amahirwe narimfite ahise ayoyoka.
.
Arongera aramuhamagara noneho bwo aba armufashe ariko amwitaba avuga nabi.
Nolla ati” Umoamagariye iki urambaza iki?
Murio ati” Nolla ndacyagusaba imbabazi, nkoze ubugoryi ariko sincyo naringambiriye.
Nolla ati” nuko nyine.
.
Nolla aramukupa, Murio biramucanga maze arongera aramuhamagara.
Nolla aritaba ati” Niki ariko.
Murio ati” Ko uhise unkupa se utambwiye ko umbabariye.
Nolla ati” Umva byarangiye ndeka nkore ibyo ngiye gukora.
Murio ati” Reka nizere ko ntakigiye kwangirika hagati yacu.
Nolla akupa telephone.
.
Tuze kuri Jolly na Samantha barimo kugenda mu isoko bavugana
Jolly ati” muri njye ndumva nshaka kmemya umuntu wamfashije nkabona umutima. Ndashaka kumenya umuryango we ariko Umugabo wanjye ntago ashaka ko mbimenya.
Samantha ati” ariko buriya ndumva ibi bitagutera stress.
Jolly ati” Kubera iki??
Samantha ati” Uko biri kose umugabo wawe yabonye umutima bimuhenze cyane., buriya umuryango wowe muntu yawuhaye amafaranga menshi.
Jolly ati” Niba yarabikoze se kubera iki yabimpisha? Umugabo wanjye ndamuzi ntafaranga rijya ripfa kumuvaho gutyo. Buriya impamvu adashaka gutuma menya uwo muntu ntago ashaka ko hari ifaranga ryava mu rugo ryo kubaha.
Samantha aramureba ati” Nabyo byanashoboka ntawamenya. Kandi wowe urashaka kubashimira.
Jolly ati” Cyane.
Samantha aratekereza ati” Arko buriya Menu ntiyagufasha akaguha imyirindoro yuwo muntu?
Jolly arabyumva ati” wamugani reka nzarebe Manu mubaze.
.
Uko bagenda bagera ahantu hari ama style adoze neza, Jolly arahagarara arayareba cyane, Samantha ahindukiye abona Jolly yasigaye inyuma arahagarara nawe. Jolly araza barakomeza.
Samantha ati”Ko nziko imyenda nkiriya kuva cyera utayikunda ukaba warusigaye uyirangiriye?/
Jolly araseka ati” Sorry nanjye mbonye bibaye. Ahari uyu mutima nambaye nyirawo banza yarakundaga bene ziriya Style.
.
Barakomeza bageze imbere bagera ahantu hari abadoze benshi cyane barimo kudoda. Jolly arahagarara arabareba cyane maze abarya ifoto.
Samantha aramureba ati” urangariye n’abadozi se kandi??
Jolly ati” ndumva mbakunze cyane kuberaba badoda.
.
Tuze ku kazi kwa Toresi kuri shop yabo. Nolla amuzaniye ibyo kurya. Toresi araifata abijyana mu kandi kumba ageze murk ako kumba arapfundura arabireba abona bimeze neza. .
Toresi ati” Nolla wakoze.
Nolla ati” nawe usigaye ukunda imirire ya Mama cyane.
Toresu araseka ati” Naje gusanga yararyaganeza burya. Ahubwo namwe mutangire mwige kubirya.
Nolla ati”Reka reka ibyo ni ibyawe..
Toresi ati” Urakoze Frank ameze neza.
Nolla ati”Yego. Kandi ubwo mpise ngenda.
Toresi ati” Yego ntakibazo.
.
Nalla agaruke imbere Abona Muzehe Ponemo arikuvugira kuri Phone avugana n’Umukiriya.amaze kuvugana nawe areba Nolla aramusuhuza.
Ponemo ati” Nolla usubiye mu rugo
Nolla ati”Yego.
Ponemo ati” ihangane tugutume udeliveringe Pizza y’umukiriya atuye muri ako gace kiwanyu.
Nolla ati” Ntakibazo.
.
Barayipakinga neza maze bayihereza Nolla ngo ayijyane. Toresi we ahita aza mukumba kurya. Nolla akiva agisohoka ageze hanze akubitana na Jolly aje aho aje guhaha maze barareba cyane.
Jolly aramusekera ati”Hello.
Nolla aramusubiza ati” Hey.
Jolly ati” Nubwo ntakuzi urasa neza ndagukunze.
Nolla ati” Murakoze.
Jolly ati” Nitwa Jolly wowe witwa nde?
Nolla ati” Nitwa Nolla.
Jolly ati” ndakwishimiye vraiment byari byiza ko tumenyana hari n’igihe twazongera guhurira ahandi hantu.
Nolla ati” Ntakibazo.
Jolly ati” Saw sawa umunsi mwiza.
.
Nolla arakomeza Jolly nawe yinjira muri Shop. Agezemo Muzehe Ponemo aramwakira amuhereza burikimwe cyose aje kugura.
Jollly ati” Toresi ko ntamubona yagiye he??
Penomo ati” arahari.
Jolly ati”arihe.
Ponemo ati” ari hariya muri kiriya cyumba arimo kurya.
Jolly ati” Namubona niba ntacyo bitwaye.
Penomo ati” Murebe ntakibazo.
.
Jolly aza mu kkumba arimo abona Toresi bahuza amaso bose baraseka. Jolly abonye ibiryo Toresi arimo kurya ifemba rihita rizamuka cyane.
Jolly ati” Toresi mber ya byose ihangane dusangire kuri ibyo biryo.
Toresi ati” Ibi se nawe urabikunda cyane??
Jolly ati” sinarinsanzwe mbirya. Ariko ndabirbye numva ndabikunze cyane.
Toresi ati” Umugore wanjye niwe wakundaga ibi biryo cyane.
..
Jolly aricara Toresi ajya kumuzanira amazi amukarabya intoki barasangira.
.
Kurundi ruhande Nolka ageze kwa Murio asanze ariwe wari watanze Commande. Nolla agwa mu kantu.
Murio nawe kubona ari Nolla uyisanze agwa mu kantu bararebana cyane.
Murio ati” nonese kuva ryari ukora aka aka kazi?/
Nolla ati” Naringamuriye Papa bantuma gutyo.
Murio ati” Nonese iriya shop ni iya Papa wawe??
Nolla ati” Yego.
.
Nolla ati” Ahubwo bye.
Murio aramufata aramukurura ati” Wigenda.
Nolla ati” Urashaka iki kindi.
Murio ati” Hari icyo nshaka kukubwira.
.
Ntibyatinze baje mu nzu baricara, Nolla ategereje kumva icyo kintu Murio ashaka kumubwira.
Murio ati” Nolla noneho kwihagararaho biranze ndagukunda.
Nolla aramurebaaaa.
.
.Udacikwa na Episode ya 11
Comments