logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP31

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mwubahe uwiteka, kandi mu muhimbaze. mwihane ibyaha byanyu, kandi mu mupfukamire. nawe azabaramira, azabafasha kandi azabatabara. mu musenge amanwa na n'ijoro, mu mwamamaze isi yose imumenye. mwitandukanye n'abisi kuko iherezo riri bugufi, muhagarare mushikamye mu bigeragezo, muhumpure ntacyo byabatwara turarinzwe.
.
Duheruka Jeipher amakuru yuko yemerewe guhura nabo akorera, amugezeho, reka reka twasize ari byishimo. ese bundi ni ukubera iki yishimiye guhura nabo? kubera iki ashaka cyane kugera aho bari? bundi se ni bande?
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@visit our profile.*
.
Jeipher yahise aba nkumusazi, imyenda atangira kuzinga, reka reka sinakubwira, ubwira ari bwose, Chris nawe agenda amugenda inyuma aho akase hose arinako amuhata ibibazo.
Jiepher waruri gupakira ibikapu ati:" ubwo uzi igihe nabyifuje? ndashaka guhura nabo nkabahata ibibazo."
Chris ati:" ibibazo bwoko ki se?"
Jeipher ati:" nzababaza kugiti cyange nabwo ari rusange."
Chris ati:" bundi ni ubwambere babemereye ko muhura?"
Jeipher icyo kibazo cyatumye atekereza, atangira kwibuka ibisa nkaho byabaye mu myaka yakera, amaze kwibuka ati:" abakoraga akazi kimwe nkatwe, bagiye babemerera guhura nabo. ariko iyo bamaze guhura, bahita bakwemerera gusezera. icyo nzi ni uko nimara guhura nabo nzahita tsubira mu buzima busanzwe."
Chris ati:" ubwo usanze barabihinduye se?"
Jeipher ati:" babihinduye batubwira."
Chris ati:" hari abuzi se bemereye guhura nyuma bakagaruka?"
Jiepher ati:" ntabwo bagarukaga, ariko amakuru mfite, bahitaga bataha iwabo."
Chris ati:" bivuze ngo nuramuka ugiyeyo tutazongera guhura?"
Jeipher ati:" bundi niko biba bimeze."
yahise asubira inyuma aratambuka aramwegera amufata kurutugu ati:" gusa nukuri narimaze kugukunda. nditse sinakwifuje gutandukana nawe, ariko birakwiye. ngaho nawe mbwira imyaka cumi n'ibiri ntahura n'umuryango wanjye, sinzi ngo utuye he ubu? cyangwa se ubahe, ahubwo ni kugenda nkahahiga. ubwose uri nkange wabona ayo mahirwe ukayitesha?"
Chris yikije umutima ati:" byibura se uzajya umvugisha?"
Jeipher ati:" nibikunda, nzajya mbikora nkinshingano. gusa ahubwo ni uko wowe bazajya bagutegeka guhindura telephone ariko nazajya nkuvugisha."
Chris ati:" bundi se ubu ugiye he?"
Jeipher ati:" misiyo yanjye shyashya iri Netherland( Ubuhorandi). sinzi ngo nzakora yo iki ariko nyine ngomba kujyayo."
Chris ati:" ubwo nge ndaguma aha mu bufaransa nkora iki?"
Jeipher ati:" ntabwo twajyana, wowe urategereza paka nibo baza kugukura aha."
Chris ati:" kubagenyine se ubu ndabishobora?"
Jeipher ati:" ITC ifite abakozi benshi cyane, humpura ntabwo uza kuba uri wenyine."
Chris ati:" ko ugiye ndaba ndi kumwe nande."
Jeipher ati:" hindukira urebe."
Chris yahise agira amatsiko, arakebuka, atungurwa no gusanga imbere ye hahagaze umukobwa mwiza cyane, kandi uburyo yagaragaraga yari umwirabura. Chris atunguwe ati:" uyu ni nde?"
Jeipher ati:" amazina ye bamwita Anitha Lopez, ni umunya Pakistan. niwe mugiye kubana muyindi mirimo tutari kumwe."
Chris yarumiwe, ntagutinda Anitha araza arabasuhuza, ageze kuri Chris aramuhobera ati:" hello my friend, You're fine?( uraho nshuti? umeze neza se?"
Chris ati:" vuga ikinyarwanda ndabizi ko ukizi."
Anitha ati:" no, i don't understand you.( oya ntabwo ndi kukumva.)"
Chris ati:" ubwose uhakanye utumvise?"
Jeipher ati:" sha aracyumva ntareke kukujijisha."
Anitha yarasetse ati:" okey, ndabona uri seriye musore. rero igihe Jeipher ari kwitegura, nawe itegure twe tugiye kujya Japan."
Chris ati:" m'ubuyapani kugira ute?"
Anitha ati:" gukina filme."
Chris ati:" winyinisha wana."
Anitha ati:" nyine itegure dusubire mu buhinde."
Jeipher ati:" umva Ani, umusore wange umufate neza, kandi ntihagira ikosa uzakora umubabaza."
Anitha ati:" ariko ntuzi uburyo nitonda we, ahubwo rata musore itegure twigendere."
.
.
kurundi ruhande, James yageze murugo asanga Giana ya mutanze, ndetse yaniyambuye yaruhutse, aramwegera ati:" uvuye gusoma umuntu none ugiye gusoma icyayi?"
Giana ati:" james nkwiyame."
James yahise yicara ati:" ariko buriya wagiye gukundana na Jack warabuze abandi bahungu?"
Giana ati:" birakureba se? urukundo natanze si urwawe. bikurya he?"
James ati:" oooho, sha rwose uratsetsa. harya ngo ntamuhungu wagukoraho?"
Giana ati:" bundise birakureba?"
James ati:" bitandebase sinjye uzagutanga?"
Giana ati:" unanga he?"
James ati:" mu bukwe."
Giana ati:" ntinabukoresha se nkagenda n'ijoro?"
James ati:" uzaba uturumbiye bundi ubona utaramaze kurumba? usigaye urushwa kwiyitaho n'abicuruza, ngo nturarumba?"
Giana ati:" kandi James nkwiyame, sinzi ngo unshaka ho iki? wagiye ureba ibikureba ibitakureba ukareba hirya?"
James ati:" ahubwose niki kitandeba mwibyo byose?"
Giana ati:" kazi kuburana amafuti no kwiyemera, kigize bamenya, ibintu byose wagirango karabizi, kandi RQA byarakananiye."
James ati:" ubwo rero wabonye mu mbaza akabazo koroshye  ntanga kugasubiza ngo byananiye? uzabaze we ntabihoreye."
Giana ati:" Ko kari koroshye ko utagashubije?"
James ati:" umva ra. kandi nabikoreye?"
.
.
Kurundi ruhande, Egide nawe yari mu rugo atunganya ibintu, ashyira kumurongo, hari agatelephone gato yabonye muri mare, kukatsa kanga kwaka, arangije aragapfundura, asanga mo memory card ahita ayikuramo ayishyira muri telephone ye, kureba ibiriho asanga ni ama record. yakinnye iyambere iti:" uwanyiciye umugabo ndamuzi."
undi nawe wari mu iyo record ati:" ninde wumva wakwiciye umugabo?"
uwavugaga warufite ijwi rimwe nkiryamama we ati:" uwanyiciye umugabo ni Dushime jean bosco, afatanyije na Kanimba gold bahawe amakura na Filipo Hakiza."
Umugabo ati:" zana ikimenyetso cyerekana ko aribo. kandi wa mudamu we, witondere amagambo uvuga, uri kugenda ushinja abantu ibyo batakoze, ntidusanga ataribyo tuzagufunga."
Egide ya komeje kumva izo record arangije afata urupapuro yandika ayo mazina yumvise ubundi arongera memory card asubiza mu gatelephone, agasubiza aho kari kari, arangije arasohoka.
.
.
Kurundi ruhande, Jeipher yamaze gupakira ibye, kandi ninako Chris nawe yaramaze kwitegura, Anitha ati:" ngaho sizera Jeipher tugende."
Chris ati:" ntabwo dusohokana se?"
Jiepher ati:" oya, njye ndategereza paka ndaza gusohoka aruko babibwiye."
Anitha ati:" ahubwo uranyibukije we, fata iyi saha niyo uza gukoresha mu rugendo."
Chris yitegereje Jeipher arangije ati:" iyo nza kumenza ko ibyaka kazi bihinduka, sinari kukwemerera ngo ube inshuti yanjye bigeze kwicyo kigero."
Jeipher ati:" umbabarire Chris."
Chris we ati:" kukwibagirwa sinziko bizankundira."
Jiepher ati:" bibe ibanga ibyo nakubwiye. isaha n'isaha nshobora kubona uburyo bigakunda."
Chris yafunze amaso ati:" gusa niringiye ko isaha n'isaha nzajya mpura nawe mu nzozi. ikindi ndagushimira umwanya twamaranye, ntawe ucyeka ko twatandukana. nzakuzirikana iteka."
Jeipher ati:" humpura anitha nawe, izakubera inshuti nziza aho nari, kandi ikindi nawe ntimuzamarana igihe ahari."
Anitha ati:" n'ubundi ni misiyo eshanu tugiye gukorana, ubundi nanjye tugatandukana."
Chris yafashe ikiganza Jeipher, aramukurura aramwiyegereza aramusoma arangije ati:" uzagire urugendo rwiza aho uzajya."
Jeipher ati:" nawe."
Chris na Anitha bafashe ibikapu, basohoka hotel, Jeipher we yasigaye arira, amarira atemba kumatama mu mutima ati:" iyo nza kumenya ko nanjye ari uko byari bugende, nari kwirinda gusabana nawe cyane, kuko byacituriye umutima, utuma n'ishima, none byanga byakunda birangiye umviriye mu buzima, i will never forget you my hapynes."
arangije nawe yihanagura amarira arahindukira atambuka agana kugitanda, akira aho inyuma ye haturutse abagabo bipfutse hose, atari yahindukira ngo abarebe, umwe yahise amufata, amupfuka umunwa ahita amutera urushinge mu rutugu, ako kanya bidatinze ahita asinzira. abandi bahise bazana igikapu kinini cyane, bamushyiramo, barangije bakizirika imigozi, baraterura banyuza mu idirishya inyuma bamanura gacye gacye paka hasi....................
.................
........................................
.............Loading episode...32
.
bikomeye cyane, Jeipher ubanza ashimuswe?
aba bagabo ni bande? ese kuki bamutwaye? bundise bamujyanye he? Egide we amenye abishe se, arakora iki? bundi ni bantu ki? ntucikwe. 
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|.

Comments