Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nubwo nagera aho nashiramo umwuka, nzahora nzirikana ko hejuru ya byose hari nyiri bubasha. shimwa mana wowe ushobora byose."
.
Duheruka James asanze, Jack arimo asomana na mushiki we. kandi twasize Chris ari kubaza Jeipher ikintu baganiraga n'umufaransa. ese aramubwira? james we nagiye gukora amahano buriya?
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
.
James yarabegereye, arabitegereza, doreko bo bari basinziriye, ntibamubonye. yarahekenye amenyo yenda kuyamarira munda, arangije ahita..Yigendera. Giana yafunguye amaso kureba imbere, abona James, ahita amwiyaka, Jack ati:" habaye iki se?"
Giana ati:" dore James atunyuzeho, kandi byanze bikunze abonye ibyo twakoraga."
Jack ati:" nonese bitwaye iki?"
Giana ati:" umva ra. ashobora kugera mu rugo ugasanga arabivuze kandi mama sinamukira."
Jack ati:" none ubwo urakora iki?"
Giana ati:" nyine reka nahe, ndebeko namutanga mu rugo nibwo ibye byatakaza agaciro."
Jack ati:" gusa ariko ugiye kugenda narinkukeneye."
Giana ati:" kereka niba ibutaha udashaka ko tuzongera guhura?"
Jack ati:" oya, umva kandi. ndi kukubwira ko nubu nkukumbuye kandi turi kumwe, noneho ngo ibutaha ntituzongera guhura? kereka ushaka ko nicwa n'urukumbuzi."
Giana yahise amurebana impuhwe, ati:" rero reka nahe, sibyo? kandi sherie umenyeko nkukunda."
Jack yaramwitegereje arangije amufata ukuboko ati:" okey, sawa tugende."
bahise bafata inzira bakurikira icyerekezo James yanyuzemo bagenda kandi banaganira.
Jack ati:" mbifurije itsinzi nimuramuka mukinnye na college menya."
Giana ati:" mubantu badutera ubwoba bariya ntibarimo. amahirwe twagira ariko, kereka babanje kutubaza."
Jack ati:" kugira ngo se ku mukino wa kabiri muzawukine muzi amanota mufite?"
Giana ati:" cyane, ubwo uzi ukuntu bidufasha cyane?"
Jack ati:" amahirwe make mfite, ni uko ntazaba mari, ngo basi nanagufane. ariko muhumpure muzatsinda."
Giana ati:" gusa mwe muzakina na ntagara, sha murakomerewe."
Jack ati:" amahirwe twagira natwe ni uko batubaza kandi kumunsi wambere. hanyuma twe tukabaza kumukino wo kwishyura."
Giana ati:" muhumpure ariko nabonye mufite umukinnyi ukwiye gutinywa."
Jack ati:" uravuga Egide se?"
Giana ati:" cyane kabisa ni umwana mwiza."
Jack ati:" noneho wamukunze?"
Giana ati:"oya, utabifata ukundi kandi rwose ntabirenze."
Jack ati:" erega kubwo urukundo nkukunda, yo mbonye hari ikindi cyangwa undi wakunze ndababara."
Giana ati:" humpura sinaguca inyuma. nange ndinda urukundo nkukunda."
Jack ati:" gusa ariko ndanezerewe pe kuko turi kumwe."
Giana asekamo ati:" nange pe. rero reka nge nyure aha, niyo yahafi ndebeko natanga James."
Jack ati:" ubwo usanze nawe se ariyo yanyuze?"
Giana ati:" iyi nzira ntabwo ajya ayinyuramo, akunda kuzenguruka."
Jack ati:" gusa mbanumva nukuri twahorana, ariko ntakundi nyine. ubwo rero sawa ubwo tuzasubira kandi ndagukunda."
Giana yamusomye kwitama ati:" sha nge sinkukunda,,,"
Jack yarikanze, undi arakomeza ati:" ahubwo ndagukunda cyane."
.
.
Kurundi ruhande ni mu gihugu cya espanye, ni mu mugi wa Madrid, imbere gato ya hotel yitwa Madrid marriott auditarium hotel. ni muri parikingi yiyo hotel, hari imodoka y'abadage yahaparikaga, bidatinze havuyemo umudamu yinjira mu iyo hotel, ntagutinda hari icyumba yinjiyemo, ntabandi barimo uretse Vicky na babakobwa babanyatanzaniya, niho bari bari. ntagutinda rero umudamu yarabegereye ahereza ikiganza Vicky, yihuse ati:" Hoe gaat het met je? spreek jij Duits?( uraho? uvuga ikidage?)"
Vicky atunguwe ati:" Hoe gaat het met je? ja geen probleem. maar was jiji het niet die we zouden amtmoeten?( uraho neza? yego ntakibazo ariko se ko atari wowe twari kubonana mugenzi wawe arihe?)"
arakomeza ati:" stop anders met het gebruik van engels?( bundise wareka tugakoresha icyogereza?)"
umudamu atuje yahise abitegereza umwe kuwundi, nyuma ati:" dus zegtegin je vrienden dat zeweg moeten gaan.( mbwira bagenzi bawe bajye kure rero.)
Vicky yahise akebuka abakobwa, atuje ati:" rafiki zangu, nendeni mbele kidogo.( nshuti zange mube mugiye kure gato.)"
abakobwa bavugira rimwe bati:" ndiyo.(yego)"
ntibyatinze bahise bahaguruka, baragenda Vicky we ati:" so, tell me.( rero mbwira.)"
Umudamu ati:" my name is Mrs Polio, I'm German. the person you were supposed to see, has a problem, so tell me the plan.( amazina yanjye nitwa Mrs Polio, ndi umudage. umuntu mwagombaga guhura afite ikibazo, rero mbwira gahunda imeze ite.)"
Vicky ati:" didn't the program tell you about it? they are just two girls.(ntiyigize akubwira uko gahunda iteye se? nibariya bakobwa babiri gusa.)"
Polio ati:" are you among them?( bariya muri kumwe se?)"
Vicky ati:" yes are they.( yego ni bariya.)"
Polio ati:" how mach do you want?( urashaka angahe?)"
Vicky ati:" twenty million.( miliyoni 20)"
Polio ati:" but IGS you are left behind!( ariko IGS murahenda!)"
Vicky ati:" no, that's the price.( oya nicyo giciro kiba kigezwe ho.)"
Polio yahise afata check aramwandikira yewe aramusinyira ati:" okey take your money then.( sawa, fata amafaranga yawe.)"
Vick yafashe check, arangije amuhereza ibipapuro ati:" so, they are the features, and for any ather information, please call us.( rero, dore ibibaranga, kuyandi makuru mwakenera, mwaduhamagara.)"
Polio ati:" yeah no problem.( yego ntakibazo rwose.)"
Vicky yabitse check, arangije arahaguruka, aragenda yegera abakobwa abafata kunugu, arangije ati:" kwa hivyo rafiki yangu, ukipata kazi yako, jambo ya kwanza ni kuwa na tabia.( rero nshuti, akazi kanyu murakabonye. icyambere ni ukwitwara neza.)"
umukobwa umwe ati:" hakuna tatizo. tuna kwenda na huyo mboga?( ntakibazo,turajyana nuriya se?)"
Vicky ati:" basi, twendana tutarudi.( yego, reka gende rero, tuzasubira."
Umukobwa ati:" asante sana tutarudi.( urakoze cyane tuzasubire.)"
bashimiye batazi akazi bagiye kubaha, Vicky we yambaye rinete ze arangije asohoka hoteri, aragenda yinjira imodoka arangije arigendera."
.
.
kurundi ruhande ni mu mugi wa Paris mu bufaransa ni mu masaha amwe nkayo muri espanye. nimuri hotel imwe tutari twamenya, niho Jeipher na Chris bibereye, kuwo mugoroba, bari kuganira, arinako kandi basangira ibyo kurya.
Chris ati:" watumye nimbwira ko ahari tuzahorana."
Jeipher ati:" wapi icyo ni ikinyoma. vuba baramindurira akazi, baguhe undi."
Chris ati:" ariko n'ubu mfite ikibazo. ko ntarahura nabankoresha, ubwo bizaguma uku?"
Jeipher ati:" maze imyaka isaga cumi n'ibiri nakira umushahara wange neza, ariko undinde guhura nabo bantu. gusa hari urwego ugeraho, bitewe n'uburambe ufite mukazi, bakazakwemerera guhura nabo. mugenzi wacu umwe witwa Vicky niwe babyemereye ariko nawe ntarahura nabo."
Chris ati:" ubwose wamwemereye bate, kandi batarahura nawe?"
Jeipher ati:" bamubwiyeko icyo kiciro yakigeze mo ariko ntibaramuhamagara ngo ajyeyo?"
Chris ati:" nonese indimi zose muzi nibo bazibigisha?"
Jeipher ariruhutsa ati:" oya rwose. ahubwo biterwa nuko tuba twaragenze amahanga menshi, kandi tukabana nabavuga indimi zitandukanye."
Chris ati:" nonese igifaranca urakizi?"
Jeipher azunguza umutwe yemera, Chris ati:" nonese uzi indimi zingahe?"
Jeipher ati:" sha ni nyinshi, nzi igihinde, igifaransa, icyogereza, igitariyani, igiswahire, ikinyarwanda, ikinyesupanyoro, igiporotigari, nizindi nazi uko zitwa gusa wambwiramo ijambo rimwe nkahita menya urwari rwo."
Chris ati:" ubwose ushobora kuzitandukanya?"
Jeipher ati:" cyane."
bakomeje kuganira, uwo mwanya telephone ya Chris irasona, aritaba, umuhamagaye ati:" duhe Jeipher."
Jeipher ati:" ndabumva neza."
Ubahamagaye ati:" nawe wemerewe guhura nabakuru, kubera akazi keza wakoze."
Jeipher yahise yishima ati:" tuzahura ryari nabo?"
ubahamagaye ati:" ugiye gutandukana nuwo musore, ubundi ujye kuri misiyo yawe gusa, maze nuyiragiza nibwo muzahura."
Jeipher ati:" iyo misiyo ndayikora rwose ahubwo mbwira ndayikorera he ngo gende nonaha?.............
...................
..............................................
.........Loading episode...31
.
ese koko arayikorera he?
bundise ni bwoko ki?
ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::|.
Comments